Komeza ‘kuneshesha ikibi icyiza’
“Ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza.”—ABAROMA 12:21.
1. Ni iki kitwemeza ko dushobora kunesha ikibi?
ESE dushobora gushikama mu gihe duhanganye n’abarwanya ugusenga k’ukuri mu buryo bukaze? Ese dushobora kunesha imbaraga zigerageza kudukurura zidusubiza mu isi y’abatubaha Imana? Igisubizo cy’ibyo bibazo byombi ni yego. Kuki tuvuze dutyo? Impamvu iboneka mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abaroma. Yaranditse ati “ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza” (Abaroma 12:21). Nitwiringira Yehova kandi tukiyemeza kudatwarwa n’isi, ikibi ntikizatunesha. Ikindi kandi, iyo mvugo igira iti ‘uneshe ikibi,’ igaragaza ko nidukomeza kurwanya ikibi dushyizeho umwete dushobora kuzakinesha. Abantu badakomeza kuba maso kandi bakareka kurwanya iyi si mbi n’umutegetsi wayo mubi ari we Satani Umwanzi, ni bo bonyine bazatsindwa.—1 Yohana 5:19.
2. Kuki tugiye gusuzuma ibintu bimwe na bimwe byabaye mu mibereho ya Nehemiya?
2 Imyaka igera kuri 500 mbere ya Pawulo, hari umugaragu w’Imana wabaga i Yerusalemu wagaragaje ko ayo magambo Pawulo yavuze arebana no kurwanya ikibi ari ay’ukuri. Uwo muntu w’Imana ari we Nehemiya, yarwanyijwe n’abantu batubahaga Imana, arashikama kandi aneshesha ikibi icyiza. Ni ibihe bibazo yahuye na byo? Ni iki cyatumye anesha? Ni gute dushobora kumwigana? Kugira ngo tubone ibisubizo by’ibyo bibazo, nimucyo dusuzume ibintu bimwe na bimwe byabaye mu mibereho ya Nehemiya.a
3. Nehemiya yabayeho mu yihe mimerere, kandi se ni ikihe gikorwa gitangaje yagezeho?
3 Nehemiya yakoraga mu rugo rw’Umwami Aritazeruzi w’u Buperesi. Nubwo yabanaga n’abantu batizera, ‘ntiyishushanyije’ n’isi y’icyo gihe (Abaroma 12:2). Bimaze kugaragara ko i Buyuda hari ibyari bikeneye gukorwa, Nehemiya yigomwe imibereho myiza yari afite, akora urugendo rugoye ajya i Yerusalemu. Nanone kandi yemeye gukora umurimo ukomeye cyane wo kongera kubaka inkike z’uwo mujyi (Abaroma 12:1). Nubwo Nehemiya yari guverineri wa Yerusalemu, buri munsi yakoranaga na bagenzi be b’Abisirayeli “uhereye mu museke ukageza nimugoroba inyenyeri zigaragara.” Ingaruka zabaye iz’uko nyuma y’amezi abiri gusa, uwo mushinga wari wuzuye (Nehemiya 4:15; 6:15)! Icyo gikorwa bagezeho cyari gitangaje kubera ko mu gihe Abisirayeli bubakaga, barwanyijwe mu buryo butandukanye. Ni bande barwanyaga Nehemiya, kandi se intego yabo yari iyihe?
4. Ni iyihe ntego abarwanyaga Nehemiya bari bagamije kugeraho?
4 Ab’ingenzi mu barwanyaga Nehemiya ni Sanibalati, Tobiya na Geshemu, abagabo bubahwaga cyane bari batuye hafi y’i Buyuda. Kubera ko bangaga ubwoko bw’Imana, ‘bababajwe cyane nuko [Nehemiya] yazanywe no gushakira Abisirayeli ibyiza’ (Nehemiya 2:10, 19). Abanzi ba Nehemiya bari biyemeje guhagarika imishinga ye y’ubwubatsi, ndetse bagera n’aho bamucurira imigambi mibisha. Ese Nehemiya yari kwemera ko ‘ikibi kimunesha’?
‘Yararakaye, agira umujinya mwinshi’
5, 6. (a) Abanzi ba Nehemiya bakiriye bate ibirebana n’umurimo wo kubaka? (b) Kuki Nehemiya atatewe ubwoba n’abamurwanyaga?
5 Nehemiya yagize ubutwari, atera abantu be inkunga agira ati “twubake inkike y’i Yerusalemu.” Baramushubije bati “twubake.” Nehemiya yakomeje agira ati “biyungamo bagira imbaraga zo gukora uwo murimo mwiza.” Ariko abanzi batangiye ‘kuduseka badushinyagurira baratugaya bati “ibyo mukora ibyo ni ibiki? Murashaka kugomera umwami?”’ Nehemiya ntiyatewe ubwoba n’ibitutsi byabo ndetse n’ibirego by’ibinyoma bamureze. Yabwiye abamurwanyaga ati “Imana nyir’ijuru ni yo izatubashisha. Ni cyo kizatuma twebwe abagaragu bayo duhaguruka tukubaka” (Nehemiya 2:17-20). Nehemiya yiyemeje gukomeza gukora “uwo murimo mwiza.”
6 Sanibalati, umwe mu barwanyaga Nehemiya, ‘yararakaye, agira umujinya mwinshi.’ Yarabakobye kandi arabatuka cyane, ati “ziriya mbwa z’Abayuda ziragira ibiki? Bagiye gutaburura amabuye bayakura mu byavu by’ibishingwe?” Tobiya na we yunzemo ati “n’ibyo bubaka ibyo, ingunzu nibyurira izasenya iyo nkike yabo y’amabuye” (Nehemiya 3:33-35). Nehemiya yabyitwayemo ate?
7. Nehemiya yabigenje ate igihe abamurwanyaga bamutukaga?
7 Nehemiya ntiyitaye ku bamukobaga. Yumviye itegeko ry’Imana kandi ntiyagerageza kwihorera (Abalewi 19:18). Ahubwo icyo kibazo yakirekeye mu maboko ya Yehova, maze arasenga ati “Mana yacu, umva uko dusuzuguwe. Ibitutsi badututse abe ari bo bihama” (Nehemiya 3:36). Nehemiya yari yiringiye isezerano rya Yehova rigira riti “guhōra no kwitura ni ibyanjye” (Gutegeka 32:35). Nyuma yaho, Nehemiya n’abantu be bakomeje ‘kubaka inkike.’ Ntibemeye ko hagira ikibarangaza ngo kibabuze kubaka. Kandi koko, ‘inkike yose barayihuje, ariko yari igicagase kuko abantu bari bagize umwete wo gukora’ (Nehemiya 3:38). Abanzi b’ugusenga k’ukuri bananiwe guhagarika iyo mirimo y’ubwubatsi! Ni gute dushobora kwigana Nehemiya?
8. (a) Ni gute dushobora kwigana Nehemiya mu gihe abaturwanya badushinja ibinyoma? (b) Vuga inkuru y’ibyakubayeho cyangwa ibyo wumvise, igaragaza ko kutihorera ari iby’ubwenge.
8 Muri iki gihe, abaturwanya ku ishuri, ku kazi cyangwa mu rugo, bashobora kudutuka cyangwa bakadushinja ibinyoma. Icyakora incuro nyinshi, uburyo bwiza kurusha ubundi bwo gutsinda abadushinja ibinyoma, ni ugushyira mu bikorwa ihame ryo mu Byanditswe rigira riti “hari igihe . . . cyo guceceka” (Umubwiriza 3:1, 7). Ku bw’ibyo, kimwe na Nehemiya, twirinda kubwira abandi amagambo akomeretsa ngo aha turashaka kwihimura (Abaroma 12:17). Twishingikiriza ku Mana mu isengesho, tukayiringira kuko itwizeza iti “ni jye uzitūra” (Abaroma 12:19; 1 Petero 2:19, 20). Bityo, ntitwemera ko abaturwanya batubuza gukora umurimo tugomba gusohoza muri iki gihe, wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana no guhindura abantu abigishwa (Matayo 24:14; 28:19, 20). Igihe cyose tuzifatanya muri uwo murimo kandi ntitwemere ko abaturwanya baduca intege ngo batubuze kuwukora, tuzaba tugaragaje ubudahemuka nk’ubwa Nehemiya.
‘Tuzabica’ nta kabuza
9. Ni ubuhe buryo abanzi ba Nehemiya bitabaje kugira ngo bamurwanye, kandi se Nehemiya yabyitwayemo ate?
9 Abarwanyaga ugusenga k’ukuri mu gihe cya Nehemiya bumvise ko “umurimo wo gusana inkike z’i Yerusalemu ujya imbere,” bafata inkota zabo ngo bajye “kurwanya ab’i Yerusalemu.” Abayahudi babonaga bisa n’aho byabarangiranye. Mu majyaruguru hari Abasamariya, iburasirazuba hari Abamoni, mu majyepfo hari Abarabu naho iburengerazuba hari Abanyashidodi. Yerusalemu yari igoswe, abubatsi basa n’aho bafashwe! Bagombaga gukora iki? Nehemiya agira ati ‘twasenze Imana yacu.’ Abanzi babo barabakangishije bati ‘tuzabica tubuze umurimo gukorwa.’ Nehemiya yakoze iki? Yahaye abubatsi inshingano yo kurinda umujyi “bitwaje inkota n’amacumu n’imiheto.” Tuvugishije ukuri, ukurikije uko abantu babona ibintu, iryo tsinda rito ry’Abayahudi ntiryagombaga guhagarara imbere y’izo ngabo z’umwanzi zari nyinshi kandi zifite imbaraga. Ariko kandi, Nehemiya yabateye inkunga agira ati “ntimubatinye. Mwibuke Uwiteka Umwami ukomeye uteye ubwoba.”—Nehemiya 4:1-3, 5, 7, 8.
10. (a) Ni iki cyatumye abanzi ba Nehemiya bahindura ibintu mu buryo butunguranye? (b) Ni izihe ngamba Nehemiya yafashe?
10 Icyo gihe ibintu byari bigiye guhinduka mu buryo butunguranye. Abanzi babaye baretse kugaba igitero. Kubera iki? Nehemiya agira ati “Imana yahinduye ubusa imigambi yabo.” Icyakora, Nehemiya yabonye ko abo banzi bari bagiteje akaga, maze ahindura uburyo abubatsi bakoreshaga bubaka. Uhereye ubwo, “umuntu wese yakoreshaga ukuboko kumwe ukundi gufashe intwaro ye y’intambara.” Nanone kandi, Nehemiya yashyizeho umugabo “wavuzaga ikondera” kugira ngo abanzi nibaramuka bateye, azaburire abubatsi. Icy’ingenzi kurushaho, Nehemiya yahumurije abo Bayahudi, agira ati “Imana yacu ni yo izaturwanirira” (Nehemiya 4:9-14). Kubera ko abo bubatsi bari bamaze guterwa inkunga kandi biteguye guhangana n’umwanzi, bakomeje kubaka. Ni ayahe masomo dushobora kuvana muri iyi nkuru?
11. Ni iki gifasha Abakristo b’ukuri guhangana n’ikibi mu bihugu umurimo ubuzanyijwe, kandi se ni gute baneshesha ikibi icyiza?
11 Rimwe na rimwe, Abakristo b’ukuri bajya barwanywa mu buryo bukaze. Mu by’ukuri, mu bihugu bimwe na bimwe hari abarwanya bikomeye ugusenga k’ukuri kandi bafite imbaraga nyinshi. Ukurikije uko abantu babona ibintu, bagenzi bacu duhuje ukwizera bo muri ibyo bihugu baba basa n’aho badashobora gutsinda. Nyamara, abo Bahamya baba biringiye ko ‘Imana izabarwanirira.’ Kandi koko, abatotezwa bazira imyizerere yabo, incuro nyinshi bagiye bibonera ko Yehova asubiza amasengesho yabo, kandi ‘agahindura ubusa imigambi’ y’abanzi babo baba bafite imbaraga. Yemwe no mu bihugu umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami ubuzanyijwe, Abakristo bashakisha uko bakomeza kubwiriza ubutumwa bwiza. Kimwe n’uko abubakaga i Yerusalemu bahinduye uburyo bubakaga, Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe na bo iyo barwanyijwe bahindura uburyo bwo kubwiriza, ariko bakagira amakenga. Birumvikana ko birinda gukoresha intwaro zisanzwe (2 Abakorinto 10:4). Ndetse n’iyo barwanyijwe ibi byo kugirirwa nabi, ntibareka kubwiriza (1 Petero 4:16). Ahubwo abo bavandimwe na bashiki bacu barangwa n’ubutwari, bakomeza ‘kuneshesha ikibi icyiza’
‘Ngwino duhure’
12, 13. (a) Ni ayahe mayeri abarwanyaga Nehemiya bakoresheje? (b) Kuki Nehemiya yanze kwitabira ubutumire bw’abamurwanyaga bari bamusabye ko bahura?
12 Abanzi ba Nehemiya bamaze kubona ko kumurwanya bamugabaho ibitero mu buryo bweruye nta cyo bigezeho, bakoresheje ubundi buryo bufifitse. Bakoresheje amayeri y’uburyo butatu. Ubwo buryo ni ubuhe?
13 Uburyo bwa mbere abanzi ba Nehemiya bakoresheje ni ukugerageza kumushuka. Baramubwiye bati ‘uze duhurire mu kirorero kimwe mu byo mu gisiza cya Ono.’ Ono yari hagati ya Yerusalemu na Samariya. Ni yo mpamvu abanzi ba Nehemiya bamusabye guhura na we, kugira ngo bakemure amakimbirane bari bafitanye. Nehemiya yashoboraga gutekereza ati “ibyo bintu bisa n’aho bishyize mu gaciro. Kugirana imishyikirano ni byiza kuruta kurwana.” Ariko kandi, Nehemiya yanze gushyikirana na bo. Yasobanuye impamvu agira ati “bashakaga kungirira nabi.” Yatahuye amayeri yabo, ntibaba bakimushutse. Yabwiye abanzi be incuro enye zose, ati “sinashobora kumanuka, nta mpamvu yo kwica umurimo ngo manuke mbasange.” Imihati abanzi ba Nehemiya bashyizeho kugira ngo bamubuze kubaka nta cyo yagezeho. Yakomeje kugenzura uko uwo murimo wo kubaka wakorwaga.—Nehemiya 6:1-4.
14. Igihe abanzi ba Nehemiya bamushinjaga ibinyoma yabyitwayemo ate?
14 Uburyo bwa kabiri abanzi ba Nehemiya bakoresheje ni ugukwirakwiza ibihuha bidafite ishingiro, bamushinja ko ‘yashakaga kugomera’ Umwami Aritazeruzi. Nyuma yaho, barongeye babwira Nehemiya bati “tujye inama.” Icyo gihe nabwo Nehemiya yaranze kuko yari yatahuye imigambi y’abanzi be. Nehemiya abisobanura agira ati “bose bashaka kudukangisha bibwira yuko amaboko yacu azatentebuka, umurimo ntukorwe.” Ariko icyo gihe bwo, Nehemiya yahakanye ku mugaragaro ibyo abanzi be bamushinjaga. Yaravuze ati “ibyo uvuze ibyo nta byabaye, ahubwo ni wowe wabyihimbiye mu mutima wawe.” Ikindi kandi, Nehemiya yitabaje Yehova mu isengesho amusaba ubufasha, agira ati “unkomereze amaboko yanjye.” Yari yiringiye ko Yehova azamufasha akaburizamo uwo mugambi mubisha, kandi uwo mushinga wo kubaka ugakomeza kujya mbere.—Nehemiya 6:5-9.
15. Ni iyihe nama umuhanuzi w’ibinyoma yagiriye Nehemiya, kandi se kuki Nehemiya atumviye iyo nama?
15 Ku ncuro ya gatatu, abanzi ba Nehemiya bakoresheje umugambanyi w’Umwisirayeli witwaga Shemaya, kugira ngo bagerageze kugusha Nehemiya mu mutego wo kwica itegeko ry’Imana. Shemaya yabwiye Nehemiya ati “tubonanire ku nzu y’Imana imbere mu rusengero, dukinge inzugi z’urusengero kuko bazaza kukwica.” Shemaya yavuze ko Nehemiya yari hafi kwicwa, ariko ko yashoboraga gukiza amagara ye yihisha mu rusengero. Ariko kubera ko Nehemiya atari umutambyi, iyo aramuka agiye kwihisha mu nzu y’Imana yari kuba akoze icyaha. Ese yari kwica itegeko ry’Imana kugira ngo akize amagara ye? Nehemiya yarashubije ati “ni nde mu bo tungana wahungira mu rusengero akikiza? Sindi bujyeyo.” Kuki Nehemiya ataguye muri uwo mutego bari bamuteze? Ni uko yari azi ko nubwo Shemaya yari Umwisirayeli mugenzi we, ‘Imana atari yo yari yamutumye.’ N’ubundi kandi, umuhanuzi nyakuri ntiyari kumugira inama yo kwica itegeko ry’Imana. Icyo gihe nabwo, Nehemiya yanze kuneshwa n’abantu babi bamurwanyaga. Nyuma yaho gato yaravuze ati “nuko ku munsi wa makumyabiri n’itanu w’ukwezi kwitwa Eluli inkike ziruzura, twari tumaze iminsi mirongo itanu n’ibiri tuzubaka.”—Nehemiya 6:10-15; Kubara 1:51; 18:7.
16. (a) Ni gute twagombye gufata abantu bigira incuti zacu, abadushinja ibinyoma ndetse n’abavandimwe bacu b’ibinyoma? (b) Ni gute ugaragaza ko wanze gutandukira imyizerere yawe mu rugo, ku ishuri cyangwa ku kazi?
16 Kimwe na Nehemiya, natwe dushobora kuba duhanganye n’abaturwanya bigira incuti zacu, abadushinja ibinyoma, ndetse n’abavandimwe bacu b’ibinyoma. Hari abantu bashobora kudutumira ngo duhure, tugire ibyo twemeranyaho. Bashobora kugerageza kutwemeza ko turamutse tugabanyije gato ishyaka tugira mu murimo dukorera Yehova, dushobora no gukurikirana intego z’iby’isi. Ariko kubera ko Ubwami bw’Imana buza mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu, twanga guteshuka ku ntego twiyemeje (Matayo 6:33; Luka 9:57-62). Nanone, abaturwanya bakwirakwiza ibihuha badushinja ibinyoma. Mu bihugu bimwe na bimwe, badushinja ko ngo turi abantu bateje leta akaga, nk’uko Nehemiya yashinjwe ko yashakaga kugomera umwami. Twagiye tuburana ibirego bimwe na bimwe by’ibinyoma badushinjaga mu nkiko, kandi tukabitsinda. Icyakora, ingaruka zose zagera ku muntu bitewe n’imimerere arimo, dusenga twiringiye ko Yehova azayobora ibintu bikagenda uko abishaka (Abafilipi 1:7). Nanone dushobora kurwanywa n’abiyita ko bakorera Yehova. Kimwe n’uko Umuyahudi mugenzi wa Nehemiya yagerageje kumushuka kugira ngo yice itegeko ry’Imana bityo akize amagara ye, ni ko n’abahakanyi bahoze ari Abahamya bashobora kugerageza kudushuka kugira ngo duteshuke mu buryo runaka. Ariko kandi, twamaganira kure abahakanyi, kubera ko tuzi ko tuzakiza amagara yacu binyuriye mu gukurikiza amategeko y’Imana. Ntituzakiza amagara yacu twica amategeko y’Imana (1 Yohana 4:1). Koko rero, binyuriye ku bufasha bwa Yehova, dushobora kunesha ikibi icyo ari cyo cyose.
Tubwiriza ubutumwa bwiza nubwo duhanganye n’ikibi
17, 18. (a) Ni iyihe ntego Satani n’abakozi be bihatira kugeraho? (b) Wiyemeje gukora iki, kandi se kubera iki?
17 Ijambo ry’Imana rivuga ibirebana n’abavandimwe ba Kristo basizwe, rigira riti ‘baneshesheje [Satani] ijambo ryo guhamya kwabo’ (Ibyahishuwe 12:11). Ku bw’ibyo, kunesha Satani ari we nyirabayazana w’ikibi, bifitanye isano rya bugufi no kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami. Ntibitangaje rero kuba Satani adahwema kugaba ibitero ku basigaye basizwe ndetse n’abagize imbaga y’“abantu benshi,” binyuriye mu gushishikariza abantu kubarwanya!—Ibyahishuwe 7:9; 12:17.
18 Nk’uko tumaze kubibona, dushobora kurwanywa mu magambo cyangwa tukagirirwa nabi mu buryo bw’umubiri, cyangwa tukarwanywa mu bundi buryo bufifitse. Uko twarwanywa kose, icyo Satani aba agamije buri gihe ni uguhagarika umurimo wo kubwiriza. Icyakora azaneshwa bidasubirwaho kubera ko kimwe na Nehemiya wa kera, abagize ubwoko bw’Imana biyemeje ‘kuneshesha ikibi icyiza.’ Bazabikora bakomeza kubwiriza ubutumwa bwiza kugeza igihe Yehova azavugira ko uwo murimo urangiye.—Mariko 13:10; Abaroma 8:31; Abafilipi 1:27, 28.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ku birebana n’imimerere ibyo bintu byabereyemo, soma muri Nehemiya 1:1-4; 2:1-6, 9-20; 3:33–4:17; 6:1-15.
Mbese uribuka?
• Abagaragu b’Imana ba kera barwanyijwe bate, kandi se abo muri iki gihe barwanywa bate?
• Intego y’ingenzi abanzi ba Nehemiya bari bafite ni iyihe, kandi se abanzi b’Imana bo muri iki gihe bo bagamije iki?
• Ni gute twakomeza kuneshesha ikibi icyiza muri iki gihe?
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Amasomo aboneka mu gitabo cya Nehemiya
Abagaragu b’Imana bahanganye n’abantu
• babakoba
• babagirira nabi
• babashuka
Ibishuko bituruka ku
• bigira incuti
• baturega ibinyoma
• bavandimwe b’ibinyoma
Abagaragu b’Imana banesha ikibi
• basohoza ubutanamuka umurimo Imana yabashinze
[Ifoto yo ku ipaji ya 27]
Nubwo Nehemiya n’abakozi bagenzi be barwanyijwe cyane, bongeye kubaka inkike z’i Yerusalemu
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Abakristo b’ukuri babwiriza ubutumwa bwiza nta bwoba