Yerusalemu Yasohoje Icyo Iryo Zina Risobanura
“Mujye mwishimira ibyo ndema; kuko ndema i Yerusalemu ngo mpagire ibyishimo.”—YESAYA 65:18.
1. Ni ibihe byiyumvo Ezira yari afite ku bihereranye n’umurwa watoranyijwe n’Imana?
EZIRA, umutambyi w’Umuyahudi, yari azi ko Yerusalemu yari ifitanye isano na gahunda yo kuyoboka Yehova mu buryo butanduye, kubera ko yari umwigishwa wigaga Ijambo ry’Imana mu buryo bwimbitse (Gutegeka 12:5; Ezira 7:27). Urukundo yakundaga umurwa w’Imana rugaragarira mu bice bya Bibiliya, yanditse ahumekewe—ni ukuvuga igitabo cya Mbere n’Icya Kabiri cy’Ibyo ku Ngoma hamwe n’igitabo cya Ezira. Muri izo nkuru zihuje n’ibintu byabayeho mu mateka, izina Yerusalemu ribonekamo incuro zingana na kimwe cya kane cy’incuro zisaga 800 iryo zina rigaragaramo muri Bibiliya yose uko yakabaye.
2. Ni gute rimwe na rimwe Ezira yandikaga izina Yerusalemu, kandi se, ibyo bisobanura iki?
2 Muri Bibiliya y’Igiheburayo, ijambo “Yerusalemu” rishobora kumvikana ko riri mu mvugo ikoreshwa mu rurimi rw’Igiheburayo yitwa inyabubiri. Imvugo y’inyabubiri, ikoreshwa akenshi iyo havugwa ibintu biboneka ari bibiri bibiri, urugero nk’amaso, amatwi, ibiganza n’ibirenge. Muri iyo mvugo y’inyabubiri, izina Yerusalemu rishobora kugaragara ko ryerekeza ku buhanuzi buhereranye n’amahoro y’uburyo bubiri ubwoko bw’Imana bwari kuzagira—mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri. Ibyanditswe ntibigaragaza niba Ezira yari asobanukiwe ibyo bintu mu buryo bwuzuye. Nyamara kandi, kubera ko yari umutambyi, yakoze uko ashoboye kose mu gufasha Abayahudi kugira ngo bagirane amahoro n’Imana. Nta gushidikanya kandi, yashyizeho imihati kugira ngo Yerusalemu isohoze icyo izina ryayo risobanura, ni ukuvuga, “Kugira [cyangwa Kuba ishingiro ry’]Amahoro y’Uburyo Bubiri.”—Ezira 7:6.
3. Hashize imyaka ingahe mbere y’uko twongera kubwirwa ibyerekeye imirimo ya Ezira, kandi se, tumubona ari mu yihe mimerere?
3 Nta bwo Bibiliya igaragaza aho Ezira yari ari mu myaka 12 yahise hagati y’igihe yasuraga Yerusalemu n’igihe Nehemiya yageraga muri uwo murwa. Imimerere mibi yo mu buryo bw’umwuka iryo shyanga ryari ririmo muri icyo gihe, igaragaza ko Ezira atari ahari. Ariko kandi, twongera kubona Ezira ari umutambyi wizerwa i Yerusalemu, igihe inkike z’uwo murwa zari zikimara gusanwa.
Umunsi Uhebuje w’Ikoraniro
4. Ni iki cyaranze umunsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi kw’Abisirayeli?
4 Inkike za Yerusalemu zarangiye kubakwa igihe kigeze cyo kwizihiza umunsi mukuru w’ingenzi wo mu kwezi kwa Tishri, ni ukuvuga ukwezi kwa karindwi duhuje na kalendari ya kidini y’Abisirayeli. Umunsi wa mbere w’ukwezi kwa Tishri, wari umunsi wihariye wo kwizihiza imboneko z’ukwezi, ukaba waritwaga Umunsi Mukuru wo Kuvuza Amahembe. Kuri uwo munsi, abatambyi bavuzaga amahembe, mu gihe ibitambo byabaga bitambirwa Yehova (Kubara 10:10; 29:1). Uwo munsi wateguriraga Abisirayeli Umunsi w’Impongano wabaga buri mwaka, ku itariki ya 10 y’ukwezi kwa Tishri, n’Umunsi Mukuru w’Isarura warangwaga n’ibyishimo, wabaga uhereye ku itariki ya 15 kugeza ku itariki ya 21 z’uko kwezi.
5. (a) Ni gute Ezira na Nehemiya bakoze ibintu byiza ku “munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi”? (b) Abisirayeli barijijwe n’iki?
5 Birashoboka ko “ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi,” “abantu bose” bateranye babitewemo inkunga na Nehemiya hamwe na Ezira. Hari hakubiyemo abagabo, abagore n’ “abantu bose bajijutse.” Bityo rero, abana bato na bo bari bahari kandi bateze amatwi igihe Ezira yahagararaga kuri platifomu maze agasoma Amategeko ‘ahereye mu gitondo kare akageza ku manywa y’ihangu’ (Nehemiya 8:1-4). Abalewi banyuzagamo bagafasha abantu gusobanukirwa ibyasomwaga. Ibyo byarijije Abisirayeli, kubera ko bamenye ukuntu bo na ba sekuruza batashoboye kumvira Amategeko y’Imana.—Nehemiya 8:5-9.
6, 7. Ni irihe somo Abakristo bashobora kuvana ku byo Nehemiya yakoze kugira ngo ahoze Abisirayeli amarira?
6 Ariko kandi, icyo nticyari igihe cyo kurizwa n’agahinda. Wari umunsi mukuru, kandi ni bwo abantu bari bakirangiza imirimo yo gusana inkike za Yerusalemu. Ku bw’ibyo rero, Nehemiya yabafashije kugaragaza imyifatire ikwiriye, agira ati “nimugende, murye inyama z’ibinure, munywe ibiryohereye, mwoherereze amafunguro abadafite icyo bahishiwe, kuko uyu munsi ari umunsi werejwe Uwiteka wacu; kandi ntimugire agahinda; kuko kwishimana Uwiteka ari zo ntege zanyu.” Babigiranye ukumvira, “abantu bose baragenda, bajya gufungura no guhana amafunguro no kuganira ibiganiro by’ibyishimo byinshi, kuko bamenye amagambo babwirijwe.”—Nehemiya 8:10-12.
7 Muri iki gihe, hari byinshi ubwoko bw’Imana bushobora kumenyera kuri iyo nkuru. Abahabwa igikundiro cyo gutanga inyigisho mu makoraniro mato n’amanini, bagombye kujya bazirikana ibyo. Uretse kuba bene ayo makoraniro atangirwamo inama zikosora ziba zikenewe rimwe na rimwe, anatsindagiriza inyungu n’imigisha bibonerwa mu gukora ibyo Imana idusaba. Dushimirwa imirimo myiza dukora, kandi tugaterwa inkunga yo gukomeza kwihangana. Ubwoko bw’Imana bwagombye kuva muri ayo makoraniro bufite ibyishimo mu mutima, bitewe n’inyigisho zubaka buba bwabonye, zituruka mu Ijambo ry’Imana.—Abaheburayo 10:24, 25.
Irindi Teraniro Rishimishije
8, 9. Ni irihe koraniro ryihariye ryabayeho ku munsi wa kabiri w’ukwezi kwa karindwi, kandi se, ni izihe ngaruka ibyo byagize ku bwoko bw’Imana?
8 Ku munsi wa kabiri w’uko kwezi kwihariye, “abatware b’amazu ya ba sekuruza b’abantu bose n’abatambyi n’Abalewi, bateranira kuri Ezira umwanditsi, bategera amatwi kumva amagambo y’amategeko” (Nehemiya 8:13). Ezira yari yujuje ibisabwa byose kugira ngo ayobore iryo koraniro, kubera ko “yari yaramaramaje mu mutima gushaka amategeko y’Uwiteka ngo ayasohoze, kandi ngo yigishe mu Bisirayeli amategeko n’amateka” (Ezira 7:10). Nta gushidikanya, iryo koraniro ryagaragaje aho ubwoko bw’Imana bwagombaga guhuza cyane kurushaho n’isezerano ry’Amategeko. Ikintu cyari gishishikaje bagombaga guhita bahihibikanira, ni ugukora imyiteguro ikwiriye, yo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ingando wari wegereje.
9 Uwo munsi mukuru wamaze icyumweru cyose wizihijwe mu buryo bukwiriye, abantu bose baba mu ngando zabaga zubakishijwe amashami n’amababi y’ibiti binyuranye. Abantu bubakaga izo ngando ku gisenge cy’amazu yabo, mu bikari byabo, mu bikari by’urusengero no mu mayira y’i Yerusalemu (Nehemiya 8:15, 16). Mbega ukuntu uwo wari umwanya mwiza wo guhuriza abantu hamwe no kubasomera Amategeko y’Imana! (Gereranya no mu Gutegeka kwa Kabiri 31:10-13.) Ibyo byakorwaga buri munsi, ‘uhereye ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa nyuma’ w’uwo munsi mukuru, bikaba byaratumye ubwoko bw’Imana bugira “umunezero mwinshi cyane.”—Nehemiya 8:17, 18.
Ntitwagombye Guta Inzu y’Imana
10. Kuki ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa karindwi hateguwe ikoraniro ryihariye?
10 Habaho igihe n’umwanya bikwiriye kugira ngo amakosa akomeye arangwa mu bwoko bw’Imana akosorwe. Uko bigaragara, Ezira na Nehemiya bamenye ko icyo gihe cyari kigeze, maze bashyiraho umunsi wo kwiyiriza ubusa, ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa Tishri. Amategeko y’Imana yarongeye arasomwa, maze abantu bicuza ibyaha byabo. Hanyuma, Abalewi basubiye mu byo Imana yakoreye ubwoko bwayo bwayobye ibigiranye imbabazi, bavuga amagambo ashimishije ahesha Yehova ikuzo, kandi basezerana “isezerano ridakuka” ryemejwe n’abatware babo, Abalewi hamwe n’abatambyi, barishyizeho umukono.—Nehemiya 9:1–10:1 (9:1-38 muri Biblia Yera.)
11. Ni irihe ‘sezerano ridakuka’ Abayahudi bemeye ko bazakurikiza?
11 Abantu muri rusange barahiye ko bari gusohoza ibyanditswe muri iryo ‘sezerano ridakuka.’ Bari “[ku]zajya bagendera mu mategeko y’Imana.” Kandi bemeranyije ko batari kuzashyingiranwa n’ “abanyamahanga bo muri icyo gihugu.” (Nehemiya 10:29-31, umurongo wa 28 kugeza ku wa 30 muri Biblia Yera.) Ikindi kandi, Abayahudi biyemeje kuzajya bubahiriza Isabato, bagatanga impano y’amafaranga ya buri mwaka yo gushyigikira ugusenga k’ukuri, bakazana inkwi zo gucana ku gicaniro cyatambirwagaho ibitambo, bagatanga uburiza bwo mu mikumbi no mu mashyo yabo ngo atambweho ibitambo, kandi bakazana imiganura y’imbuto zo mu mirima yabo mu byumba byo kuriramo by’urusengero. Uko bigaragara, biyemeje ‘kutazata inzu y’Imana yabo.’—Nehemiya 10:33-40, umurongo wa 32 kugeza ku wa 39 muri Biblia Yera.
12. Kudata inzu y’Imana bikubiyemo iki muri iki gihe?
12 Muri iki gihe, ubwoko bwa Yehova bugomba kuba maso kugira ngo butirengagiza igikundiro bwahawe cyo ‘gukora umurimo wera’ (NW ) mu bikari by’urusengero rukuru rwo mu buryo bw’umwuka rwa Yehova (Ibyahishuwe 7:15). Ibyo bikubiyemo guhora dusenga tubivanye ku mutima, dusaba ko gahunda yo kuyoboka Yehova yakomeza kujya mbere. Kugira ngo tubeho mu buryo buhuje n’ibyo dusaba, tugomba gutegura amateraniro ya Gikristo no kuyifatanyamo, kwifatanya muri gahunda zo kubwiriza ubutumwa bwiza kandi tugafasha abashimishijwe dusubira kubasura, ndetse tubayoborera ibyigisho bya Bibiliya, mu gihe bishobotse. Abantu benshi badashaka guta inzu y’Imana, batanga impano z’amafaranga yo gushyigikira umurimo wo kubwiriza no gufata neza ahantu hagize ihuriro ry’ugusenga k’ukuri. Nanone kandi, dushobora gushyigikira imirimo yo kubaka ahantu hakorerwa amateraniro haba hakenewe mu buryo bwihutirwa, no gukomeza kuhasukura no kuhatunganya. Kwimakaza amahoro muri bagenzi bacu duhuje ukwizera, no gufasha umuntu uwo ari we wese ukeneye ubufasha bwo mu buryo bw’umubiri cyangwa bwo mu buryo bw’umwuka, ni uburyo bw’ingenzi bwo kugaragaza ko dukunda inzu yo mu buryo bw’umwuka y’Imana.—Matayo 24:14; 28:19, 20; Abaheburayo 13:15, 16.
Umunsi Ushimishije wo Gutaha [Inkike za Yerusalemu]
13. Ni ikihe kibazo cyihutirwa cyagombaga kwitabwaho mbere y’uko inkike za Yerusalemu zitahwa, kandi se, ni uruhe rugero rwiza rwatanzwe na benshi?
13 “Isezerano ridakuka” ryashyizweho umukono mu gihe cya Nehemiya, ryateguriye ubwoko bw’Imana bwo mu gihe cya kera umunsi wo gutaha inkike za Yerusalemu. Ariko kandi, hari ikindi kibazo cyagombaga kwitabwaho mu maguru mashya. Icyo gihe noneho, ubwo Yerusalemu yari igoswe n’urukuta runini rufite imiryango 12, yari ikeneye kugira abaturage benshi kurushaho. N’ubwo hari Abisirayeli bahabaga, “umudugudu wari munini kandi mugari, ariko abantu bari bawurimo bari bake” (Nehemiya 7:4). Kugira ngo icyo kibazo gikemurwe, abantu ‘bafinze ubufindo bwo gukuramo abantu, umwe umwe mu icumi, ngo babatuze i Yerusalemu, umurwa wera.’ Kubera ko iyo gahunda yitabiriwe bikoranywe umutima ukunze, byatumye abantu bashima “abagabo bose bitanze babikunze ngo bature i Yerusalemu” (Nehemiya 11:1, 2). Mbega urugero ruhebuje ku basenga by’ukuri muri iki gihe, abo imimerere yemerera kwimukira ahantu hakeneye cyane gufashwa n’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka!
14. Ni iki cyabayeho ku munsi wo gutaha inkike za Yerusalemu?
14 Bahise batangira gukora imyiteguro y’ingenzi y’umunsi ukomeye wo gutaha inkike za Yerusalemu. Abacuranzi n’abaririmbyi barateranye baturutse mu mirwa yari ikikije u Buyuda. Bigabanyijemo imitwe ibiri minini y’abaririmbyi bagendaga bashimira, buri mutwe ukaba wari ukurikiwe n’abantu bari bakoze umutambagiro (Nehemiya 12:27-31, 36, 38). Ayo matsinda y’abaririmbyi n’abo bantu bari bakoze umutambagiro, batangiriye ahantu h’urukuta rwari kure y’urusengero kuruta izindi zose, wenda bakaba barahereye ku Irembo Rijya mu Gikombe, maze baca mu nzira zibusanyije kugeza aho bahuriye ku nzu y’Imana. “Uwo munsi batamba ibitambo bikomeye, baranezerwa; kuko Imana yari ibateye umunezero mwinshi; kandi abagabo n’abagore n’abana bato baranezerwa, bituma umunezero wo muri Yerusalemu wumvikana kure.”—Nehemiya 12:43.
15. Kuki igikorwa cyo kwegurira [Yehova] inkike za Yerusalemu kitabaye isoko y’ibyishimo bihoraho?
15 Nta bwo Bibiliya ivuga itariki uwo munsi mukuru w’ibyishimo wabereyeho. Nta gushidikanya, ni wo wari umunsi w’ingenzi, niba utari indunduro, mu bihereranye no gutuma Yerusalemu isubira mu mimerere yahozemo. Birumvikana ko hari umurimo ukomeye wo kubaka wagombaga gukorwa muri uwo murwa imbere. Nyuma y’igihe runaka, abaturage b’i Yerusalemu baje gutakaza igihagararo cyabo cyiza cyo mu buryo bw’umwuka. Urugero, igihe Nehemiya yasuraga uwo murwa ku ncuro ya kabiri, nanone yaje kubona ko inzu y’Imana yatawe, kandi abona ko Abisirayeli bongeye gushyingiranwa n’abagore b’abapagani (Nehemiya 13:6-11, 15, 23). Iyo mimerere mibi barimo, yemejwe n’inyandiko y’umuhanuzi Malaki (Malaki 1:6-8; 2:11; 3:8). Bityo rero, igikorwa cyo kwegurira [Yehova] inkike za Yerusalemu nticyabaye isoko y’ibyishimo bihoraho.
Isoko y’Ibyishimo Bihoraho
16. Ni iyihe ndunduro y’ibintu ubwoko bw’Imana butegerezanyije amatsiko?
16 Muri iki gihe, ubwoko bwa Yehova bwifuza cyane kuzabona igihe Imana izatsinda abanzi bayo bose. Ibyo bizatangirana n’irimbuka rya “Babuloni Ikomeye”—umurwa w’ikigereranyo ukubiyemo amadini y’ikinyoma y’uburyo bwose (Ibyahishuwe 18:2, 8). Kurimburwa kw’idini ry’ikinyoma ni cyo kizaba icyiciro cya mbere kizabanziriza umubabaro ukomeye wegereje (Matayo 24:21, 22). Nanone kandi, hari ikintu cy’ingenzi rwose dutegereje—ni ukuvuga ubukwe bwo mu ijuru bw’Umwami Yesu Kristo hamwe n’umugeni we ugizwe n’abaturage ba “Yerusalemu nshya,” bagera ku 144.000 (Ibyahishuwe 19:7; 21:2). Ntidushobora kwemeza neza igihe nyacyo ubwo bukwe buzarangiriraho, ariko kandi, nta gushidikanya ko kizaba ari igihe cy’ibyishimo.—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 1990, ipaji ya 30-31 (mu Gifaransa).
17. Tuzi iki ku bihereranye no kuzura kwa Yerusalemu Nshya?
17 Tuzi ko Yerusalemu Nshya iri hafi kuzura (Matayo 24:3, 7-14; Ibyahishuwe 12:12). Mu buryo bunyuranye n’uko byagendekeye umurwa wa Yerusalemu wo ku isi, nta bwo iyo Yerusalemu yo izigera iba impamvu yo kumanjirwa. Ibyo bizaterwa n’uko abaturage bayo bose ari abigishwa ba Yesu Kristo basizwe n’umwuka, bageragejwe kandi batunganyijwe. Kubera ko bazaba barabaye abizerwa kugeza ku gupfa, buri wese muri bo azaba yaragaragaje ko azaba indahemuka ku Mutegetsi w’Ikirenga w’isi n’ijuru, ari we Yehova Imana, mu gihe cy’iteka ryose. Ibyo bifite icyo bisobanura gikomeye ku bandi bantu—baba abazima cyangwa abapfuye!
18. Kuki twagombye ‘kunezerwa tukajya twishima [iteka]’?
18 Reka turebe uko bizagenda igihe Yerusalemu Nshya izita ku bantu bizera igitambo cy’incungu cya Yesu. Intumwa Yohana yaranditse iti “ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu, kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo, kandi Imana ubwayo izabana na bo, ibe Imana yabo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize” (Ibyahishuwe 21:2-4). Byongeye kandi, Imana izakoresha iyo gahunda igereranywa n’umujyi, kugira ngo igeze abantu ku butungane (Ibyahishuwe 22:1, 2). Mbega ukuntu izo ari impamvu zihebuje zituma ‘tunezerwa tukishimira [iteka] ibyo [Imana] irema’!—Yesaya 65:18.
19. Ni mu yihe paradizo yo mu buryo bw’umwuka Abakristo bakoranyirijwemo?
19 Ariko kandi, abantu bihannye ntibagomba gutegereza kugeza icyo gihe kugira ngo bahabwe ubufasha n’Imana. Mu mwaka wa 1919, Yehova yatangiye gukoranyiriza aba nyuma bo mu bagize 144.000 muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, aho imbuto z’umwuka w’Imana—urugero nk’urukundo, ibyishimo n’amahoro—ziganje (Abagalatiya 5:22, 23). Ukwizera kwagaragajwe n’abaturage bayo basizwe, bagiye bera imbuto mu buryo buhebuje mu kuyobora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ku isi yose ituwe, ni ikimenyetso kigaragara kiranga iyo paradizo yo mu buryo bw’umwuka barimo (Matayo 21:43; 24:14). Ingaruka zabaye iz’uko abantu bagize “izindi ntama” bagera hafi kuri miriyoni esheshatu, bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, na bo bemerewe kwinjira muri iyo paradizo yo mu buryo bw’umwuka no gukora umurimo w’ingirakamaro (Yohana 10:16). Bagaragaje ko bujuje ibisabwa, mu gihe biyeguriraga Yehova Imana bishingiye ku kwizera igitambo cy’incungu cy’Umwana we Yesu Kristo. Kuba bifatanya n’abazaba bagize Yerusalemu Nshya, byabaye isoko y’imigisha rwose. Bityo rero, mu byo Yehova yagiriye Abakristo basizwe, yashyizeho urufatiro rutajegajega rw’ “isi nshya”—ni ukuvuga umuryango w’abantu batinya Imana, bazaragwa isi aho Ubwami bwo mu ijuru buzategeka.—Yesaya 65:17; 2 Petero 3:13.
20. Ni gute Yerusalemu Nshya izasohoza ibihuje n’icyo izina ryayo risobanura?
20 Vuba aha, imimerere y’amahoro ubwoko bwa Yehova burimo muri paradizo yabwo yo mu buryo bw’umwuka, izaba iri muri paradizo yo mu buryo bw’umubiri yo ku isi. Ibyo bizabaho igihe Yerusalemu Nshya izamanuka ivuye mu ijuru, kugira ngo ihe abantu imigisha. Mu buryo bubiri, ubwoko bw’Imana buzaba mu mimerere y’amahoro yasezeranyijwe muri Yesaya 65:21-25. Abasizwe bategereje kuzajya mu myanya yabo muri Yerusalemu Nshya yo mu ijuru, hamwe n’abo mu ‘zindi ntama,’ bose bakaba bunze ubumwe mu kuyoboka Yehova muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, ubu bafite amahoro atangwa n’Imana. Kandi ayo mahoro azaba ari muri Paradizo yo mu buryo bw’umubiri, igihe ‘ibyo [Imana] ishaka bizabaho mu isi, nk’uko biba mu ijuru’ (Matayo 6:10). Ni koko, umurwa w’Imana wo mu ijuru ufite ikuzo, uzasohoza icyo izina Yerusalemu risobanura, ni ukuvuga ‘Urufatiro’ ruhamye ‘rw’Amahoro y’Uburyo Bubiri.’ Uzagumaho mu gihe cy’iteka ryose, ari uwo guhesha icyubahiro Umuremyi wawo Mukuru Yehova Imana, n’Umukwe wawo akaba n’Umwami, ari we Yesu Kristo, mu buryo bukwiriye ishimwe.
Mbese, Uribuka?
◻ Ni iki cyakozwe igihe Nehemiya yakoranyirizaga abantu i Yerusalemu?
◻ Ni iki Abayahudi bo mu gihe cya kera bagombaga gukora kugira ngo badata inzu y’Imana, kandi se, ni iki duhamagarirwa gukora?
◻ Ni gute “Yerusalemu” ifite uruhare mu kuzana ibyishimo n’amahoro birambye?
[Ikarita yo ku ipaji ya 23]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, wareba mu Munara w’Umurinzi)
AMAREMBO YA YERUSALEMU
Iyo mibare irerekana ubutumburuke bwo muri iki gihe bubazwe muri metero
IREMBO RY’AMAFI
IREMBO RY’UMURWA WA KERA
IREMBO RYA EFURAYIMU
IREMBO RYO KU MFURUKA
Urukuta Rugari
Ku Karubanda
IREMBO RYO KU GIKOMBE
IGICE CYA KABIRI
Urukuta rwa Kera rwo mu Majyaruguru
UMURWA WA DAWIDI
IREMBO RINYUZWAMO IMYANDA
Igikombe cya Mwene Hinomu
Inzu y’Inyumba
IREMBO RY’INTAMA
IREMBO RY’ABARINZI
Akarere k’Urusengero
IREMBO RY’ABAGENZUZI
IREMBO RY’AMAFARASHI
OFILI
Ku Karubanda
IREMBO RY’AMAZI
Isoko y’Amazi y’i Gihoni
IREMBO RY’ISOKO
Ubusitani bw’Umwami
Enirogeli
Ikibaya (cyo Hagati) cya Tyropoeon
Igikombe cy’Umugezi wa Kidironi
740
730
730
750
770
770
750
730
710
690
670
620
640
660
680
700
720
740
730
710
690
670
Aho inkike za Yerusalemu zishobora kuba zari zigarukiye mu gihe uwo murwa wasenywaga, n’igihe Nehemiya yayoboraga imirimo yo gusana izo nkike