-
Yehova Azirikane Ibikorwa ByaweUmunara w’Umurinzi—1996 | 1 Ukwakira
-
-
“Mana yanjye, . . . ibi . . . ubinyibukire . . . Mana yanjye, ujye unyibuka, ubinshimire.”—NEHEMIYA 13:22, 31.
-
-
Yehova Azirikane Ibikorwa ByaweUmunara w’Umurinzi—1996 | 1 Ukwakira
-
-
2. (a) Ni mu buhe buryo Nehemiya yimurikiye ibikorwa byiza imbere y’Imana? (b) Nehemiya yashoje igitabo cya Bibiliya cyamwitiriwe yinginga mu yahe magambo?
2 Umuntu umwe wimurikiye ibikorwa byiza imbere y’Imana, ni Nehemiya, wari umuhereza wa vino wa Aritazerusi (Longuemain), Umwami w’Abaperesi (Nehemiya 2:1). Nehemiya yaje kuba umutware w’Abayahudi, kandi asana inkike za Yerusalemu ahanganye n’abanzi hamwe n’akaga. Abigiranye ishyaka yarwaniraga ugusenga k’ukuri, yubahishije Amategeko y’Imana kandi agaragaza ko yitaye ku bakandamizwaga (Nehemiya 5:14-19). Nehemiya yasabye Abalewi guhora biyeza, kurinda amarembo, no kweza umunsi w’Isabato. Ku bw’ibyo rero, yashoboraga gusenga agira ati “Mana yanjye, n’ibi na byo ubinyibukire, umbabarire uko imbabazi zawe nyinshi zingana.” Mu buryo bukwiriye kandi, Nehemiya yashoje igitabo cye cyahumetswe n’Imana yinginga agira ati “Mana yanjye, ujye unyibuka, ubinshimire.”—Nehemiya 13:22, 31.
-