-
Yavuganiye ubwoko bw’ImanaTwigane ukwizera kwabo
-
-
18. (a) Kuki Moridekayi yanze kunamira Hamani? (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) (b) Muri iki gihe abagabo n’abagore b’indahemuka bigana bate urugero rwa Moridekayi?
18 Umugabo witwaga Hamani yaje guhabwa umwanya ukomeye mu bwami bwa Ahasuwerusi. Umwami yagize Hamani minisitiri w’intebe, amugira umujyanama we wihariye ndetse akaba ari na we umwungiriza ku ngoma. Umwami yanategetse ko abazajya babona Hamani bose bazajya bamwikubita imbere (Esit 3:1-4). Iryo tegeko ntiryari ryoroheye Moridekayi. Yemeraga ko yagombaga kumvira umwami, ariko nanone ko atagombaga gusuzugura Imana. Hamani yari Umwagagi. Ibyo bihita bigaragaza ko yakomokaga kuri Agagi umwami w’Abamaleki wishwe n’umuhanuzi w’Imana Samweli (1 Sam 15:33). Abamaleki bari abantu babi cyane kuko bari abanzi ba Yehova n’Abisirayeli. Kubera iyo mpamvu, Imana yari yarategetse ko Abamaleki bose bagombaga kurimburwa (Guteg 25:19).c None se, Umuyahudi w’indahemuka yashoboraga ate kunamira umuntu ukomoka ku mwami w’Abamaleki? Moridekayi ntiyashoboraga gukora ibintu nk’ibyo. Yanze kumwunamira. Muri iki gihe nabwo, hari abagabo n’abagore bashyize ubuzima bwabo mu kaga, bizirika ku ihame rigira riti ‘ugomba kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu.’—Ibyak 5:29.
-
-
Yavuganiye ubwoko bw’ImanaTwigane ukwizera kwabo
-
-
c Hamani ashobora kuba yari umwe mu Bamaleki ba nyuma, kuko ‘abasigaye’ bari bararimbuwe ku ngoma y’Umwami Hezekiya.—1 Ngoma 4:43.
-