Reka Ukwirinda Kwawe Kukubemo Kandi Kugwire
“Kwizera mukongereho . . . kwirinda.”—2 PETERO 1:5, 6.
1. Ni mu yihe mimerere idasanzwe Umukristo ashobora gutangamo ubuhamya?
YESU yaravuze ati “bazabashyīra abatware n’abami babampora, muzaba abo guhamya imbere yabo” (Matayo 10:18). Uramutse uhamagawe imbere y’umutware, umucamanza, cyangwa perezida, wavuga iki? Wenda wabanza kuvuga ibihereranye n’impamvu uri aho, ni ukuvuga icyo uregwa. Umwuka w’Imana ushobora kubigufashamo (Luka 12:11, 12). Ariko se, tujya twiyumvisha uko byaba bimeze nko mu gihe twaba turimo tuvuga ibihereranye no kwirinda? Mbese, tubona ko icyo ari igice cy’ingenzi mu bigize ubutumwa bwacu bwa Gikristo?
2, 3. (a) Ni gute Pawulo yashoboye kubwiriza Feliki na Dirusila? (b) Kuki muri iyo mimerere byari bikwiriye ko Pawulo avuga ibihereranye no kwirinda?
2 Dufate urugero rumwe rw’ibintu byabayeho. Umwe mu bahamya ba Yehova yarafashwe maze ajya kuburanishwa. Mu gihe yahabwaga umwanya wo kwiregura, yashakaga gusobanura iby’imyizerere ye ya Gikristo yahamyaga. Ushobora gusuzuma iyo nkuru, kandi uzibonera ko yatanze ubuhamya imbere y’urukiko ku bihereranye n’ “ibyo gukiranuka n’ibyo kwirinda n’iby’amateka azacibwa.” Ibyo turimo tuvuga, ni ibyabaye ku ntumwa Pawulo i Kayisariya. Icyiciro cya mbere cyo kwiregura cyari cyaramaze gukorwa. “Bukeye Feliki azana n’umugore we Dirusila w’Umuyudakazi, atumira Pawulo, yumva ibyo avuga byo kwizera Kristo Yesu” (Ibyakozwe 24:24). Amateka avuga ko Feliki “yakoraga ibikorwa by’uburyo bwose by’ubwicanyi no kurarikira, agakoresha ububasha bwa cyami afite ibitekerezo bya kigaragu.” Yari yaramaze gushyingiranwa [n’abandi bagore] incuro ebyiri mbere y’uko yoshya Dirusila gutana n’umugabo we (ibyo bikaba byari ukwica itegeko ry’Imana) maze akaba umugore we wa gatatu. Birashoboka ko Dirusila ari we washakaga kumva iby’idini nshya y’Ubukristo.
3 Pawulo yakomeje avuga “ibyo gukiranuka n’ibyo kwirinda n’iby’amateka azacibwa” (Ibyakozwe 24:25). Ibyo bishobora kuba byaragaragaje itandukaniro riri hagati y’amahame yo gukiranuka yashyizweho n’Imana, n’ubwicanyi no gukiranirwa Feliki na Dirusila bari bafitemo uruhare. Wenda Pawulo ashobora kuba yari yiringiye ko yatera Feliki umwete wo kugaragaza ubutabera ku bihereranye n’ikibazo [cye]. Ariko se, kuki Pawulo yavugaga “ibyo gukiranuka n’ibyo kwirinda n’iby’amateka azacibwa”? Ni uko abo basambanyi bombi bashakaga kumenya icyo “kwizera Yesu Kristo” bisaba. Bityo rero, bari bakeneye kumenya ko kumukurikira bisaba kwifata mu bitekerezo, mu mvugo no mu bikorwa, ari na cyo kwirinda bivuga. Abantu bose bafite icyo bazabazwa n’Imana ku bihereranye n’imitekerereze yabo, amagambo yabo, n’ibikorwa byabo. Ku bw’ibyo rero, hariho urundi rubanza rukomeye ruruta urwo Feliki yagombaga guca rwari ruhereranye n’ikibazo cya Pawulo, urwo rukaba rwari urwo uwo mutware hamwe n’umugore we bari bafite imbere y’Imana (Ibyakozwe 17:30, 31; Abaroma 14:10-12). Kuba rero ‘Feliki yaratinye’ amaze kumva ubutumwa bwa Pawulo, ni ibyumvikana rwose.
Ni Iby’Ingenzi Ariko Ntibyoroshye
4. Kuki ukwirinda ari kimwe mu bintu by’ingenzi biranga Ubukristo nyakuri?
4 Intumwa Pawulo yemeraga ko kwirinda ari umuco w’ibanze mu biranga Ubukristo. Intumwa Petero, umwe mu nkoramutima za Yesu, na we yarabyemeje. Ubwo yandikiraga ‘abari kuzifatanya na kamere y’Imana’ mu ijuru, Petero yabateye inkunga yo kurangwaho imico imwe n’imwe y’ingenzi, nko kwizera, urukundo no kwirinda. Bityo rero, kwirinda byari bikubiye mu byo Petero yijeje abo yabwiraga agira ati “ibyo ni biba muri mwe, bikabagwiriramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo.”—2 Petero 1:1, 4-8.
5. Kuki twagombye gushishikazwa mu buryo bwihariye n’ibihereranye no kwirinda?
5 Tuzi ariko ko byoroshye kuvuga ko tugomba kurangwaho umuco wo kwirinda kuruta kubishyira mu bikorwa mu mibereho yacu ya buri munsi. Ibyo biterwa n’uko umuco wo kwirinda usa n’aho ari ingume. Muri 2 Timoteyo 3:1-5, Pawulo yagaragaje imyifatire yari kwiganza muri iki gihe turimo, mu “minsi y’imperuka.” Kimwe mu bintu byari kuranga iki gihe turimo, ni uko abantu benshi bari kuba “batirinda.” Mbese, ibyo si ko tubibona mu bantu bose badukikije?
6. Ni gute kubura ukwirinda bigaragara muri iki gihe?
6 Abantu benshi bumva ko “kwirekura” cyangwa “gutomboka” bikwiriye. Iyo mitekerereze yabo irushaho gushimangirwa n’abantu b’ibyamamare biganwa na rubanda, abantu basa n’aho batarangwaho ukwirinda na guke kandi ugasanga bashishikajwe no gukora icyo ibyiyumvo byabo bibasunikira gukora cyose. Urugero, abantu benshi bakunda imikino ya siporo, iyi ikinwa n’abantu babigize umwuga, usanga baratoye akamenyero ko kureba imikino irangwamo ibyiyumvo bya kinyamaswa, ndetse birimo urugomo ruteye ubwoba. Mbese ye, ntiwaba wibuka inkuru, wenda waba warasomye mu kinyamakuru, yavugaga iby’imirwano ikomeye cyangwa ibintu by’imvururu byabaye mu bihe by’imikino ya siporo? Icyakora, nta bwo tugamije kumara igihe kirekire turondora ingero z’ibihe byagiye birangwamo kubura ukwirinda. Hari byinshi twarondora tugomba kugaragarizamo ukwirinda—urugero nko mu kurya no mu kunywa, uko twitwara ku bantu b’ikindi gitsina, igihe hamwe n’amafaranga dukoresha mu binezeza. Ariko kandi, aho gusuzuma byinshi muri ibyo, reka dusuzume ikintu kimwe cy’ingenzi dushobora kugaragarizamo ukwirinda.
Kwirinda mu Bihereranye n’Ibyiyumvo Byacu
7. Ni ikihe gice kimwe mu bigize ukwirinda gikwiriye kwitabwaho mu buryo bwihariye?
7 Benshi muri twe bagiye bashobora kuboneza cyangwa gucunga ibikorwa byabo neza mu rugero runaka. Ntitwiba, ntidusambana cyangwa ngo twice; tuzi icyo amategeko y’Imana avuga kuri ibyo bikorwa bibi. Ariko se, tujya dushobora kurinda ibyiyumvo byacu? Akenshi, abatihatira kwihingamo ubushobozi bwo gutegeka ibyiyumvo byabo, amaherezo bananirwa kwirinda mu byo bakora. Reka noneho twibande ku bihereranye n’ibyiyumvo byacu.
8. Ni iki Yehova adusaba ku bihereranye n’ibyiyumvo byacu?
8 Nta bwo Yehova Imana adusaba kumera nk’amamashini, ngo tubeho tutagira cyangwa tutagaragaza ibyiyumvo ibyo ari byo byose. Ku gituro cya Lazaro, ‘Yesu yasuhuje umutima, arawuhagarika.’ Hanyuma, ‘Yesu yararize’ (Yohana 11:32-38). Yagaragaje ibyiyumvo bitandukanye n’ibyo, abigiranye ukwirinda gutunganye mu bikorwa bye, ubwo yirukanaga abavunjiraga amafaranga mu rusengero (Matayo 21:12, 13; Yohana 2:14-17). Abigishwa be b’indahemuka na bo bagaragaje ibyiyumvo byimbitse (Luka 10:17; 24:41; Yohana 16:20-22; Ibyakozwe 11:23; 12:12-14; 20:36-38; 3 Yohana 4). Ariko kandi, bumvaga ko bagomba kwirinda kugira ngo ibyiyumvo byabo bitabajyana mu cyaha. Mu Befeso 4:26 habigaragaza neza hagira hati “nimurakara ntimugakore icyaha: izuba ntirikarenge mukirakaye.”
9. Kuki ari iby’ingenzi kurinda ibyiyumvo byacu?
9 Umukristo ashobora kugerwaho n’akaga mu gihe yaba asa n’ugaragaza ukwirinda, nyamara akaba atarinda ibyiyumvo bye rwose. Ibuka uko Kayini yitwaye mu gihe Imana yemeraga igitambo cya Abeli. “Kayini [y]araraka[ye] cyane, agaragaza umubabaro. Uwiteka abaza Kayini ati ‘ni iki kikurakaje, kandi ni iki gitumye ugaragaza umubabaro? Nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza ibyaha byitugatugira ku rugi: kandi ni wowe byifuza’ ” (Itangiriro 4:5-7). Kayini ntiyategetse ibyiyumvo bye, maze bituma yica Abeli. Ibyiyumvo bitarinzwe biganisha ku gikorwa cy’ubuhubutsi.
10. Ni irihe somo tuvana mu rugero ruhereranye na Hamani?
10 Reka nanone turebe urugero rw’ibyabayeho mu gihe cya Moridekayi na Esiteri. Umutware witwaga Hamani yarakariye Moridekayi bitewe n’uko atamwunamiye. Nyuma y’aho, Hamani yaje kwibeshya atekereza ko yari agiye gutoneshwa. “[Nuko] Hamani agenda anezerewe, yishima mu mutima; ariko abonye Moridekayi ku irembo ry’ibwami, abona atamuhagurukiye kandi atamubererekeye, aramurakarira cyane. Ariko Hamani ariyumanganya arataha” (Esiteri 5:9, 10). Yihutiye kugaragaza ko yishimye. Ariko nanone, yihutiye kugaragaza uburakari ubwo yari arabutswe uwo yari arwaye inzika. Mbese, utekereza ko mu gihe Bibiliya ivuga ko Hamani ‘yiyumanganyije’ byashakaga kuvuga ko yabaye intangarugero mu kwirinda? Ashwi da! Icyo gihe Hamani yariyumanganyije kandi ntiyagaragaza ibyiyumvo bye, ariko kandi yananiwe kurinda uburakari bwe burimo ishyari. Ibyiyumvo bye byatumye agambirira kwica.
11. Ni ikihe kibazo cyari mu itorero ry’i Filipi, kandi cyaje gite?
11 Muri iki gihe na bwo, Abakristo badategeka ibyiyumvo byabo bashobora kwiyonona bikomeye. Ariko wenda hari abashobora kwiyamirira bagira bati ‘reka, ibyo ntibishobora kugera mu itorero.’ Nyamara kandi, ibyo byabayeho. Abakristokazi babiri basizwe b’i Filipi bari bafitanye amakimbirane akomeye, atagaragazwa muri Bibiliya. Reka wenda duse n’abavuga ko haba harabayeho ibi bikurikira: Ewodiya yatumiye abavandimwe na bashiki bacu bamwe ku ifunguro cyangwa se mu yindi myidagaduro. Sintike we ntiyatumiwe, maze biramubabaza. Wenda ashobora kuba yarihimuye kuri Ewodiya maze na we ntamutumire ikindi gihe. Hanyuma bombi baje gushinjanya amakosa; baza kugera ubwo batakivugana. Mbese ye, mu gitekerezo nk’icyo, ikibazo cyari gishingiye ku kudatumirana ku ifunguro? Ashwi da! Ahubwo, ibyo byabaye nk’agashashi [k’umuriro]. Mu gihe abo bashiki bacu bombi bananirwaga gutegeka ibyiyumvo byabo, ako gashashi kahindutse inkongi. Icyo kibazo cyakomeje gukururana maze kirakura, kugeza ubwo byabaye ngombwa ko intumwa ibagira inama.—Abafilipi 4:2, 3.
Ibyiyumvo Byawe n’Abavandimwe Bawe
12. Kuki Imana iduha inama dusanga mu Mubwiriza 7:9?
12 Ntitwabura kwemera ko gutegeka ibyiyumvo by’umuntu bitoroha mu gihe yumva ko yasuzuguwe, ko yaseserejwe cyangwa se yarenganijwe. Ibyo Yehova arabizi, kuko yagiye abona imishyikirano y’abantu uhereye mu ntangiriro y’amateka ya kimuntu. Imana itugira inama igira iti “ntukihutire kurakara mu mutima; kuko uburakari buba mu mutima w’umupfapfa” (Umubwiriza 7:9). Zirikana ko mbere na mbere Imana yibanda ku byiyumvo aho kwibanda ku bikorwa (Imigani 14:17; 16:32; Yakobo 1:19). Ku bw’ibyo rero, ibaze uti ‘mbese, nkwiriye guhugukira gutegeka ibyiyumvo byanjye kurushaho?’
13, 14. (a) Ni ibihe bintu bikunze kubaho muri iyi si bitewe no kutarinda ibyiyumvo? (b) Ni ibihe bintu bishobora gutuma Abakristo bagira inzika?
13 Muri iyi si, abantu benshi badategeka ibyiyumvo byabo usanga bajya mu byo kwihorera—babigiranye ubukana bwinshi, ndetse n’urugomo, bashingiye ku nabi baba baragiriwe cyangwa se bibwira ko bagiriwe ubwabo cyangwa abo bafitanye isano. Mu gihe umuntu atarinze ibyiyumvo bye, bishobora kumugiraho ingaruka mbi zizamara igihe kirekire. (Gereranya n’Itangiriro 34:1-7, 25-27; 49:5-7; 2 Samweli 2:17-23; 3:23-30; Imigani 26:24-26.) Nta gushidikanya ko Abakristo, uko ibihugu baba bakomokamo n’imico yabo byaba biri kose, bagomba kubona ko kugira bene izo nzangano n’izo nzika zikaze ari amakosa, ari bibi, kandi ko ari ibyo kwirindwa (Abalewi 19:17). Mbese, waba ubona ko mu gutegeka ibyiyumvo byawe hakubiyemo no kwirinda kugira inzika?
14 Nk’uko byagenze kuri Ewodiya na Sintike, kutarinda ibyiyumvo bishobora gukurura ibibazo no muri iki gihe. Mushiki wacu ashobora kubabazwa n’uko atatumiwe mu birori by’ubukwe. Cyangwa se ashobora kuba ari umwana we cyangwa mubyara we utatumiwe. Cyangwa se wenda umuvandimwe ashobora kugura na mugenzi we w’Umukristo imodoka yakoze, maze igapfa nyuma y’igihe gito. Uko impamvu yaba imeze kose, ibintu nk’ibyo byagiye bikomeretsa imitima ya bamwe, maze kubera ko batategetse ibyiyumvo byabo, amaherezo baje kurakara. None se, icyo gihe bikwiriye kugenda bite?
15. (a) Kugirirana inzika hagati y’Abakristo byagiye bigira izihe ngaruka zibabaje? (b) Ni iyihe nama ya Bibiliya irebana n’ibyo gushaka kugira inzika?
15 Mu gihe umuntu ufite uwamubabaje yaba atihatiye gutegeka ibyiyumvo bye kandi ngo abane n’umuvandimwe we mu mahoro, ibyo bishobora gutuma agira inzika. Hagiye haboneka Abahamya basaba kutimurirwa mu itsinda runaka ry’Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero bitewe n’uko hari Umukristo cyangwa umuryango uhateranira “batumvikanaga.” Mbega ukuntu ibyo bibabaje! Bibiliya ivuga ko Abakristo baramutse bareganye mu nkiko z’isi byaba ari ugutsindwa rwose, ariko se, mu gihe twaba twitarura umuvandimwe bitewe n’ubuhemu yaba yaratugiriye kera, twe ubwacu cyangwa uwo dufitanye isano, byo ntibyaba ari ugutsindwa rwose? Mbese, ibyiyumvo byacu byaba bigaragaza ko twibanda cyane ku bo dufitanye isano kuruta kubana amahoro n’abavandimwe bacu na bashiki bacu? Ese, tujya tuvuga ko twiteguye kuba twapfira mushiki wacu, nyamara kandi muri iki gihe, ibyiyumvo byacu bikaba bituma tumuvugisha ku kaburembe (Gereranya na Yohana 15:13.)? Imana itubwira mu buryo butaziguye igira iti “ntimukīture umuntu inabi yabagiriye. . . . Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose. Bakundwa, ntimwihōranire, ahubwo mureke Imana ihōreshe uburakari bwayo.”—Abaroma 12:17-19; 1 Abakorinto 6:7.
16. Ni uruhe rugero rwiza twasigiwe na Aburahamu ku bihereranye no kurinda ibyiyumvo?
16 Intambwe twatera kugira ngo twongere gutegeka ibyiyumvo byacu, ni ukureba uko twagarura amahoro cyangwa se tugakemura ikibazo cyazamuye ubwumvikane buke, aho gukomeza gukurura inzangano. Twibuke igihe imikumbi minini ya Aburahamu n’iya Loti yananirwaga gukwirwa mu gihugu barimo, maze abashumba babo bagatangira gutongana. Mbese, Aburahamu yaba yararetse ibyiyumvo bye bikamuganza? Cyangwa se, yagaragaje ukwirinda? Mu buryo bukwiriye gushimwa, Aburahamu yatanze igitekerezo cy’ukuntu icyo kibazo cyari kibashyamiranyije cyakemurwa mu mahoro; buri wese muri bo akagira agace ke yihariye. Hanyuma kandi, yararetse Loti aba ari we ubanza guhitamo. Icyerekana ko Aburahamu atari afite ingingimira, ni uko nyuma y’aho yaje kurwanirira Loti.—Itangiriro 13:5-12; 14:13-16.
17. Ni gute igihe kimwe Pawulo na Barinaba bagize intege nke, ariko se nyuma y’aho byaje kugenda bite?
17 Ku bihereranye no kwirinda, nanone dushobora kuvana isomo ku byabaye hagati ya Pawulo na Barinaba. Nyuma y’igihe kirekire bagendana, baje kutumvikana ku kibazo cyo kumenya niba baragombaga kujyana cyangwa ntibajyane na Mariko mu rugendo. “Bagi[ze] intonganya nyinshi, bituma batandukana; Barinaba ajyana Mariko, atsukiraho, arambuka, afata i Kupuro” (Ibyakozwe 15:39). Kuba abo bagabo bari basheshe akanguhe batarashoboye gutegeka ibyiyumvo byabo, byagombye kutubera umuburo. Niba byarabagendekeye bityo, natwe bishobora kutugeraho. Ariko kandi, nta bwo baretse ngo ibyo bivemo amacakubiri cyangwa ngo bibyare inzigo. Inkuru igaragaza ko abo bavandimwe baje kongera gutegeka ibyiyumvo byabo, kandi nyuma, bakaza gukorana mu mahoro.—Abakolosayi 4:10; 2 Timoteyo 4:11.
18. Ni iki Umukristo ukuze mu by’umwuka ashobora gukora mu gihe yaba aseserejwe?
18 Dushobora kwitega ko no mu bwoko bw’Imana habonekamo abafitanye ubwumvikane buke, ndetse wenda n’inzika. Ibyo byabagaho mu bihe by’Abaheburayo no mu gihe cy’intumwa. Ibyo byagiye bibaho no mu bagaragu ba Yehova bo muri iki gihe kubera ko twese tudatunganye (Yakobo 3:2). Yesu yateye abigishwa be inkunga yo kujya bihutira gukemura ibibazo bivutse hagati y’abavandimwe (Matayo 5:23-25). Ariko kandi, byaba byiza kurushaho kwirinda ko byavuka, mbere na mbere turushaho kwihingamo umuco wo kwirinda. Niba ubabajwe n’ikintu gito cyavuzwe cyangwa kigakorwa n’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu, kuki utategeka ibyiyumvo byawe maze ukagerageza kubyibagirwa? Mbese ye, byaba ari ngombwa rwose ko wajya impaka na mugenzi wawe kugeza ubwo byanze bikunze yemeye ikosa rye kugira ngo ukunde unyurwe? None se, utegeka ibyiyumvo byawe mu rugero rungana iki?
Birashoboka!
19. Kuki twavuga ko bikwiriye kuba ibiganiro byacu byibanze ku bihereranye no kurinda ibyiyumvo byacu?
19 Cyane cyane twibanze ku gice kimwe mu bigize ukwirinda gihereranye no gutegeka ibyiyumvo byacu. Kandi rero, icyo gice ni icy’ingenzi, kubera ko kudategeka ibyiyumvo byacu bishobora gutuma tunanirwa gutegeka ururimi rwacu, irari ry’ibitsina, imirire yacu, no mu bindi bintu bigize imibereho yacu tugomba kugaragazamo ukwirinda (1 Abakorinto 7:8, 9; Yakobo 3:5-10). Ariko kandi, gira ubutwari kuko ushobora kugira amajyambere kurushaho mu bihereranye no kwirinda.
20. Ni gute dushobora kwizera ko kugira amajyambere [mu bihereranye no kwirinda] ari ikintu gishoboka?
20 Yehova yiteguye kudufasha. Ni gute dushobora kubyizera? Ni uko kwirinda ari imwe mu mbuto z’umwuka we (Abagalatiya 5:22, 23). Bityo rero, nitwihatira kuba abantu bakwiriye guhabwa umwuka wera wa Yehova kandi tukagaragaza imbuto zawo, dushobora kwiringira ko tuzarushaho kuba abantu birinda. Ntukibagirwe na rimwe isezerano rya Yesu rigira riti ‘So wo mu ijuru azaha umwuka wera abawumusabye.’—Luka 11:13; 1 Yohana 5:14, 15.
21. Ni iki wiyemeje gukora mu gihe kiri imbere ku bihereranye no kwirinda hamwe n’ibyiyumvo byawe?
21 Ntiwibwire ko ibyo bizoroha. Ibyo kandi bizarushaho kugora abakuriye mu bantu badategeka ibyiyumvo byabo, abafite amashagaga akaze cyangwa abantu batigeze na rimwe bagerageza kugaragaza ukwirinda. Ku Bakristo nk’abo, kugira ukwirinda no kukongera, bishobora kuba intambara. Nyamara ariko, birashoboka (1 Abakorinto 9:24-27). Uko tuzagenda turushaho gusatira iherezo rya gahunda y’ibintu, ni na ko ingorane n’ibigeragezo na byo bizagenda birushaho kwiyongera. Tuzagenda dukenera ukwirinda kutari guke, ahubwo kwinshi, ndetse kwinshi cyane kurushaho! Isuzume ubwawe ku bihereranye n’ukwirinda kwawe. Niba ubona ko hari aho ugomba kunonosora kurushaho, bikore (Zaburi 139:23, 24). Saba Imana kugira ngo ikongerere umwuka wayo. Izakumva kandi izagufasha kugira ngo ukwirinda kwawe kukubemo kandi kugwire.—2 Petero 1:5-8.
Ingingo zo Gutekerezaho
◻ Kuki ari iby’ingenzi kurinda ibyiyumvo byawe?
◻ Ni irihe somo wavanye mu ngero zihereranye na Hamani, Ewodiya na Sintike?
◻ Mu gihe habayeho ikintu kikubabaza, ni iki uzagerageza gukora nta buryarya?
◻ Ni gute ukwirinda gushobora kugufasha mu kutagira inzika iyo ari yo yose?
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Mu gihe Pawulo yari imbere ya Feliki na Dirusila, yavuze ibihereranye no gukiranuka no kwirinda