ISOMO RYA 34
Twagaragaza dute ko dukunda Yehova?
Ese kuva watangira kwiga Bibiliya wumva wararushijeho kuba incuti y’Imana? Ese wifuza gukomeza kuba incuti yayo maze ubucuti ufitanye na yo bukarushaho gukomera? Niba ari uko bimeze, uzirikane ko iyo Yehova abona urukundo umukunda rurushaho kwiyongera, na we arushaho kugukunda no kukwitaho. Wamwereka ute ko umukunda?
1. Twagaragariza Yehova dute ko tumukunda?
Tugaragariza Yehova ko tumukunda, tumwumvira. (Soma muri 1 Yohana 5:3.) Yehova ntawe ahatira kumwumvira. Ahubwo aha buri wese uburenganzira bwo guhitamo kumwumvira cyangwa kutamwumvira. Kubera iki? Ni ukubera ko ashaka ko tumwumvira ‘tubikuye ku mutima’ (Abaroma 6:17). Mu yandi magambo, yifuza ko umwumvira, bidatewe n’uko abigusaba ahubwo bitewe n’uko umukunda. Igice cya 3 n’icya 4 bizakwereka uko wagaragaza ko umukunda, ukora ibimushimisha ukirinda ibimubabaza.
2. Kuki kugaragaza ko dukunda Yehova bishobora kutugora?
Bibiliya igira iti “ibyago by’umukiranutsi ni byinshi” (Zaburi 34:19). Twese duhangana n’ibibazo biterwa no kudatungana. Nanone dushobora kuba dufite ibibazo by’ubukene, akarengane n’ibindi. Mu gihe duhanganye n’ibibazo, gukora ibyo Yehova adusaba bishobora kutugora. Ibyo bishobora guterwa n’uko tubona ko kutumvira Imana ari byo byatworohera kurushaho. Ariko iyo wumviye Yehova, ugakora ibyo agusaba, uba ugaragaje ko umukunda kuruta byose. Nanone uba ugaragaje ko wiyemeje kumubera indahemuka. Ubwo rero na we azakubera indahemuka kandi ntazigera agutererana.—Soma muri Zaburi 4:3.
IBINDI WAMENYA
Menya impamvu Yehova yishima iyo wumviye, n’icyagufasha kubigeraho.
3. Ikibazo kikureba
Igitabo cya Yobu kigaragaza ko hari ikirego Satani yareze Yobu n’abandi bantu bose bifuza gukorera Yehova. Musome muri Yobu 1:1, 6–2:10, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Satani yavuze ko ari iki cyatumaga Yobu yumvira Yehova?—Murebe muri Yobu 1:9-11.
Ni iki Satani ashinja abantu bose, nawe urimo?—Murebe muri Yobu 2:4.
Musome muri Yobu 27:5b, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Yobu yagaragaje ate ko yakundaga Yehova by’ukuri?
4. Jya ushimisha umutima wa Yehova
Musome mu Migani 27:11, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Yehova yumva ameze ate iyo ugaragaje ubwenge ukamwumvira? Kuki yiyumva atyo?
5. Ushobora kubera Yehova indahemuka
Urukundo dukunda Yehova rudushishikariza kubwira abandi ibimwerekeye. Dukomeza kubikora ndetse no mu gihe bitoroshye, kuko twifuza kumubera indahemuka. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.
Ese kubwira abandi ibyerekeye Yehova bijya bikugora?
Ni iki cyafashije Grayson uvugwa muri iyi videwo kudatinya kubwiriza?
Iyo ukunda ibyo Yehova akunda kandi ukanga ibyo yanga, kumubera indahemuka birushaho koroha. Musome muri Zaburi 97:10, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Ukurikije ibyo wamaze kumenya muri Bibiliya, bimwe mu bintu Yehova akunda ni ibihe? Ibyo yanga ni ibihe?
Ni iki cyagufasha gukunda ibyiza no kwanga ibibi?
6. Kumvira Yehova bitugirira akamaro
Buri gihe, kumvira Yehova biba ari byiza. Musome muri Yesaya 48:17, 18, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Ese utekereza ko dushobora kwizera ko buri gihe Yehova aba azi icyatubera cyiza? Kubera iki?
Ibyo umaze kumenya kuri Bibiliya no kuri Yehova Imana y’ukuri, byakugiriye akahe kamaro?
UKO BAMWE BABYUMVA: “Ibyo nkora ntibishobora gushimisha Imana cyangwa ngo biyibabaze.”
Ni uwuhe murongo wo muri Bibiliya wabasomera, ukabereka ko ibyo dukora bishobora gushimisha Yehova cyangwa bikamubabaza?
INCAMAKE
Ushobora kugaragaza ko ukunda Yehova kandi ukamwumvira, nubwo waba uhanganye n’ibibazo.
Ibibazo by’isubiramo
Urugero rwa Yobu rwakwigishije iki?
Wagaragaza ute ko ukunda Yehova?
Ni iki kizagufasha gukomeza kubera Yehova indahemuka?
AHANDI WABONA IBISOBANURO
Menya uko wabera Yehova indahemuka n’uko wabera itorero indahemuka.
Menya byinshi ku birego Satani arega abantu.
“Yobu akomera ku budahemuka bwe” (Bibiliya irimo ubuhe butumwa?, igice cya 6)
Reba uko n’abakiri bato bashobora kugaragaza ko bakunda Yehova.
Ni iki cyafasha abakiri bato gukomeza kuba indahemuka, mu gihe bagenzi babo babahatira gukora ibibi?