Jya uvuga amagambo atera abandi inkunga
16:4, 5
Yobu yari yishwe n’agahinda kandi yihebye, ni yo mpamvu yari akeneye ko abandi bamutera inkunga kandi bakamuhumuriza
Bagenzi ba Yobu batatu nta jambo ryo kumutera inkunga bigeze bavuga. Ahubwo bamushinje ibinyoma, maze bimwongerera imihangayiko
Amagambo y’urucantege Biludadi yabwiye Yobu yaramubabaje cyane
19:2, 25
Yobu yatakambiye Imana ngo imukize, agera n’ubwo yifuza gupfa
Yobu yakomeje gutekereza ku byiringiro by’umuzuko, kandi akomeza kuba indahemuka