Yehova ni umutabazi wacu
“Gutabarwa kwanjye kuva kuri Yehova, waremye ijuru n’isi.”—ZABURI 121:2, NW.
1, 2. (a) Kuki dushobora kuvuga ko twese tujya dukenera ubufasha? (b) Yehova ni Umutabazi umeze ate?
NI NDE muri twe utarigera akenera ubufasha? Mu by’ukuri twese tujya dukenera ubufasha kugira ngo duhangane n’ikibazo kitatworoheye, twihanganire akababaro ko gutakaza abantu cyangwa ibintu, no kugira ngo twihanganire ikigeragezo gikomeye. Akenshi iyo abantu bakeneye ubufasha biyambaza incuti ibitaho. Kugeza akababaro kawe ku ncuti nk’iyo bishobora gutuma kwihangana birushaho kukorohera. Ariko abantu ntibashobora kugukorera ibintu byose. Si ko buri gihe abandi baba bashobora kugufasha mu gihe ubikeneye.
2 Icyakora, hari Umutabazi ufite ububasha n’ibyo yadufashisha bitagira umupaka. Byongeye kandi, atwizeza ko atazigera adutererana. Ni we umwanditsi wa zaburi yavuze, igihe yavuganaga icyizere cyose ati “gutabarwa kwanjye kuva kuri Yehova” (Zaburi 121:2, NW). Kuki uwo mwanditsi wa zaburi yari yizeye adashidikanya ko Yehova yari kumufasha? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, nimucyo dusuzume Zaburi ya 121. Ibyo biratuma tumenya impamvu natwe dushobora kwiyambaza Yehova, Umutabazi wacu, twiringiye ko azadufasha.
Isoko y’ubufasha budahinyuka
3. Ni iyihe misozi umwanditsi wa zaburi yuburiye amaso, kandi kuki?
3 Umwanditsi wa zaburi yatangiye agaragaza ko igituma agira icyizere ari ukubera ko Yehova ari we waremye ibintu byose. Yagize ati “nduburira amaso yanjye ku misozi, gutabarwa kwanjye kuzava he? Gutabarwa kwanjye kuva ku Uwiteka [“Yehova,” NW], waremye ijuru n’isi” (Zaburi 121:1, 2). Umwanditsi wa zaburi ntiyuburiye amaso umusozi uwo ari wo wose. Igihe ayo magambo yandikwaga, urusengero rwa Yehova rwari i Yerusalemu. Uwo mujyi wari wubatswe mu misozi miremire y’i Buyuda, ni wo Yehova yari atuyeho mu buryo bw’ikigereranyo (Zaburi 135:21). Umwanditsi wa zaburi ashobora kuba yaruburiraga amaso imisozi y’i Yerusalemu aho urusengero rwa Yehova rwari rwubatswe, akiyambaza Yehova yiringiye ko ari bumufashe. Kuki umwanditsi wa zaburi yari yiringiye adashidikanya ko Yehova yashoboraga kumufasha? Ni ukubera ko Yehova ari we “waremye ijuru n’isi.” Mu by’ukuri ni nk’aho umwanditsi wa zaburi yavugaga ati ‘rwose nta kintu na kimwe cyabuza Umuremyi ushobora byose kumfasha!’—Yesaya 40:26.
4. Umwanditsi wa zaburi yagaragaje ate ko Yehova ahora ari maso akamenya ibyo abagaragu be bakeneye, kandi se kuki ibyo kubimenya bihumuriza?
4 Umwanditsi wa zaburi yakomeje asobanura ko Yehova ahora ari maso akamenya ibyo abagaragu be bakeneye, agira ati “ntazakundira ibirenge byawe ko biteguza, ukurinda ntazahunikira. Dore ūrinda Abisirayeli, ntazahunikira kandi ntazasinzira” (Zaburi 121:3, 4). Imana ntishobora gukundira ibirenge by’abayiringira ‘guteguza,’ cyangwa ngo yemere ko bagwa ubutegura umutwe (Imigani 24:16). Kubera iki? Ni ukubera ko Yehova ameze nk’umwungeri uhora ari maso arinze intama ze. Mbese ibyo kubimenya ntibihumuriza? Ntazigera na rimwe ahumiriza, habe n’ibi by’akanya gato, ngo ibyo abagaragu be bakeneye bimwisobe. Amanywa n’ijoro aba abareba ngo batagira icyo baba.
5. Kuki Yehova avugwaho ko ari “iburyo”?
5 Kubera ko umwanditsi wa zaburi yari yiringiye ko Yehova ari Umurinzi udahemuka w’ubwoko bwe, yaranditse ati “Uwiteka ni we murinzi wawe, Uwiteka ni igicucu cyawe iburyo bwawe. Izuba ntirizakwica ku manywa, cyangwa ukwezi nijoro” (Zaburi 121:5, 6). Umugenzi ugenda ku maguru mu Burasirazuba bwo Hagati, iyo abonye ahantu hari igicucu ahugama izuba ryotsa kuko aba abikeneye. Yehova ameze nk’aho hantu hari igicucu, ubwoko bwe bwugama amakuba ameze nk’ubushyuhe bwotsa. Zirikana ko Yehova avugwaho ko aba ari “iburyo.” Mu ntambara za kera, ukuboko kw’iburyo k’umusirikare kwabaga gusa n’aho mu rugero runaka kudakingiwe n’ingabo, kuko yayitwaraga mu kuboko kw’ibumoso. Incuti y’indahemuka yashoboraga kumukingira ihagarara iburyo bwe ikaba ari ho irwanira. Yehova na we ameze nk’iyo ncuti, ni indahemuka kandi ahagarara iruhande rw’abamusenga, buri gihe akaba yiteguye kubafasha.
6, 7. (a) Umwanditsi wa zaburi atwizeza ate ko Yehova atazigera arekera aho gufasha ubwoko bwe? (b) Kuki dushobora kugira icyizere nk’icyo umwanditsi wa zaburi yari afite?
6 Mbese Yehova azigera arekera aho gufasha ubwoko bwe? Reka, ibyo byo ntiyanabirota. Umwanditsi wa zaburi yashoje agira ati “Uwiteka azakurinda ikibi cyose, ni we uzarinda ubugingo bwawe. Uwiteka azakurinda amajya n’amaza, uhereye none ukageza iteka ryose” (Zaburi 121:7, 8). Zirikana ko aha ngaha umwanditsi wa zaburi atakoresheje indagihe ahubwo agakoresha inzagihe. Ku murongo wa 5 yaravuze ati ‘Uwiteka ni we murinzi wawe,’ byumvikanisha ko ari muri iki gihe. Naho muri iyi mirongo, yaranditse ati ‘Uwiteka azakurinda,’ ni ukuvuga mu gihe kizaza. Abasenga Imana by’ukuri bizezwa ko Yehova azakomeza kubafasha no mu gihe kizaza. Aho bajya hose, amakuba bahura na yo yose, Yehova azakomeza kubafasha.—Imigani 12:21.
7 Koko rero, umwanditsi wa Zaburi ya 121 yiringiraga ko Umuremyi ushobora byose arinda abagaragu be, akabitaho nk’uko umwungeri agaragariza ubwuzu intama ze, kandi agahora ari maso nk’umurinzi uzi icyo akora. Dufite rero impamvu zifatika zo kugira icyizere nk’icyo umwanditsi wa zaburi yari afite, kubera ko Yehova adahinduka (Malaki 3:6). Mbese ibyo bishaka kuvuga ko buri gihe azaturinda akaga ko mu buryo bw’umubiri? Oya, ahubwo igihe cyose tuzamwiyambaza kubera ko ari Umutabazi wacu, azaturinda ikintu cyose gishobora kuduhungabanya mu buryo bw’umwuka. Ni ibisanzwe rero ko twibaza tuti ‘Yehova adufasha ate?’ Nimucyo dusuzume uburyo bune adufashamo. Muri iki gice turasuzuma ukuntu yafashije abagaragu be bavugwa muri Bibiliya. Naho mu gice gikurikiraho tuzasuzuma ukuntu afasha abagize ubwoko bwe muri iki gihe.
Ubufasha buturuka ku bamarayika
8. Kuki bidatangaje kuba abamarayika bashishikazwa cyane n’icyatuma abagaragu b’Imana ba hano ku isi bamererwa neza?
8 Yehova afite abamarayika benshi cyane ategeka (Daniyeli 7:9, 10). Abo bana be b’umwuka basohoza ibyo ashaka (Zaburi 103:20). Bazi neza ko Yehova akunda cyane abantu bamusenga, kandi ko yifuza kubafasha. Ntibitangaje rero kuba abamarayika bashishikazwa cyane n’icyatuma abagaragu b’Imana bo ku isi bamererwa neza (Luka 15:10). Ni ibyumvikana rero ko abamarayika bagomba kuba bishimira rwose ko Yehova abakoresha kugira ngo bafashe abantu. Ni mu buhe buryo Yehova yakoresheje abamarayika kugira ngo afashe abantu bamukoreraga mu bihe bya kera?
9. Tanga urugero rw’ukuntu Imana yahaye abamarayika imbaraga kugira ngo barinde abantu b’indahemuka.
9 Imana yahaye abamarayika imbaraga kugira ngo barinde abantu b’indahemuka kandi babakize. Abamarayika babiri bafashije Loti n’abakobwa be kurokoka irimbuka rya Sodomu na Gomora (Itangiriro 19:1, 15-17). Umumarayika umwe yishe ingabo 185.000 z’Abashuri bari bugarije Yerusalemu (2 Abami 19:35). Igihe Daniyeli yajugunywaga mu rwobo rw’intare, Yehova ‘yohereje marayika we abumba iminwa y’intare’ (Daniyeli 6:21, 22). Umumarayika yafunguye intumwa Petero amukura muri gereza (Ibyakozwe 12:6-11). Bibiliya ivuga izindi ngero nyinshi z’abantu barinzwe n’abamarayika, bikaba bihamya ibyo Zaburi 34:8 ivuga igira iti “marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha, akabakiza.”
10. Ni gute Yehova yakoresheje umumarayika kugira ngo atere inkunga Daniyeli?
10 Hari igihe Yehova yakoreshaga abamarayika kugira ngo batere inkunga abantu b’indahemuka kandi babakomeze. Urugero rubigaragaza neza ruboneka muri Daniyeli igice cya 10. Icyo gihe Daniyeli yakabakabaga mu myaka 100. Uwo muhanuzi yari yacitse intege cyane, uko bigaragara akaba yari yaciwe intege n’uko Yerusalemu yari umusaka kandi bakaba barazariraga gutangira gusana urusengero. Nanone yabuze amahwemo amaze kubona ibintu biteye ubwoba mu iyerekwa (Daniyeli 10:2, 3, 8). Imana yamugaragarije urukundo, ituma marayika kujya kumutera inkunga. Si rimwe si kabiri, uwo mumarayika yibukije Daniyeli ko yari ‘umugabo ukundwa cyane’ n’Imana. Byagize izihe ngaruka? Uwo muhanuzi wari ugeze mu za bukuru yabwiye marayika ati ‘urankomeje.’—Daniyeli 10:11, 19.
11. Ni uruhe rugero rugaragaza ukuntu abamarayika bakoreshejwe kugira ngo bayobore umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza?
11 Nanone Yehova yakoresheje abamarayika kugira ngo bayobore umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Umumarayika yayoboye Filipo ajya kubwira inkone y’Umunyetiyopiya ibya Kristo hanyuma irabatizwa (Ibyakozwe 8:26, 27, 36, 38). Hashize igihe gito nyuma y’aho, Imana yashakaga ko ubutumwa bwiza bubwirizwa mu Banyamahanga batakebwe. Umumarayika yabonekeye Umunyamahanga watinyaga Imana witwaga Koruneliyo, maze amubwira ko yagombaga gutumaho intumwa Petero. Abantu Koruneliyo yatumye bamaze kubonana na Petero, baramubwiye bati “Koruneliyo . . . yabwirijwe na marayika wera kugutumira, ngo uze iwe yumve amagambo yawe.” Petero yagiyeyo, maze Abanyamahanga ba mbere batakebwe bahinduka abagize itorero rya gikristo (Ibyakozwe 10:22, 44-48). Tekereza uko wari kumva umeze umaze kumenya ko umumarayika yagufashije kubona umuntu uri mu mimerere ikwiriye!
Ubufasha bw’umwuka wera
12, 13. (a) Kuki intumwa za Yesu zari zifite impamvu zifatika zo kwiringira ko umwuka wera washoboraga kuzifasha? (b) Ni mu buhe buryo umwuka wera wahaye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere imbaraga?
12 Mbere gato y’uko Yesu apfa, yijeje abigishwa be ko batari gusigara badafite ubafasha. Se yari kubaha ‘umufasha ari wo mwuka wera’ (Yohana 14:26). Intumwa zari zifite impamvu zifatika zo kwiringira ko umwuka wera washoboraga kuzifasha. N’ubundi kandi, Ibyanditswe byahumetswe birimo ingero nyinshi z’ukuntu Yehova yagiye akoresha umwuka wera, ari zo mbaraga zikomeye kurusha izindi zose ziriho, kugira ngo afashe ubwoko bwe.
13 Incuro nyinshi, umwuka wera wakoreshejwe kugira ngo uhe abantu imbaraga zo gukora ibyo Yehova ashaka. Umwuka wera wahaye Abacamanza imbaraga kugira ngo babohore Abisirayeli (Abacamanza 3:9, 10; 6:34). Uwo mwuka ni na wo wahaye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere imbaraga zo gukomeza kubwiriza bashize amanga n’ubwo barwanyijwe mu buryo bwose (Ibyakozwe 1:8; 4:31). Ibintu byinshi bagezeho mu murimo wabo, bitanga igihamya gikomeye cy’uko umwuka wera wabakoreragamo. None se wasobanura ute ukuntu abantu b’“abaswa batigishijwe” bashoboye gukwirakwiza ubutumwa bw’Ubwami mu isi yari izwi icyo gihe?—Ibyakozwe 4:13; Abakolosayi 1:23.
14. Ni gute Yehova yakoresheje umwuka wera kugira ngo afashe ubwoko bwe kurushaho gusobanukirwa?
14 Nanone Yehova yakoresheje umwuka wera kugira ngo afashe abagize ubwoko bwe kurushaho gusobanukirwa. Yozefu yashoboye kurotora inzozi za Farawo zarimo ubuhanuzi abifashijwemo n’umwuka w’Imana (Itangiriro 41:16, 38, 39). Yehova yakoresheje umwuka we ahishurira imigambi ye abantu bicisha bugufi ariko abibone bo ntibayihishuriwe (Matayo 11:25). Intumwa Pawulo yavuze ibintu Yehova ‘yiteguriye abamukunda,’ avuga ko ‘Imana yabiduhishurishije umwuka wayo’ (1 Abakorinto 2:7-10). Nta muntu ushobora gusobanukirwa by’ukuri ibyo Imana ishaka atabifashijwemo n’umwuka wera.
Ubufasha bwo mu Ijambo ry’Imana
15, 16. Ni iki Yosuwa yagombaga gukora kugira ngo agire ubwenge mu byo yakoraga?
15 Ijambo rya Yehova ryahumetswe ‘rigira umumaro wo kwigisha umuntu,’ kandi rituma abagaragu b’Imana bagira ‘ibibakwiriye byose ngo bakore imirimo myiza yose’ (2 Timoteyo 3:16, 17). Bibiliya irimo ingero nyinshi z’ukuntu ubwoko bw’Imana bwo mu bihe bya kera bwafashijwe n’ibice by’Ijambo ryayo byari byaranditswe.
16 Ibyanditswe byafashije abasengaga Imana kubona ubuyobozi buhwitse. Igihe Yosuwa yahabwaga inshingano yo kuyobora Abisirayeli, yarabwiwe ati “ibiri muri iki gitabo cy’amategeko [cyanditswe na Mose] ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.” Zirikana ko Imana itasezeranyije Yosuwa ko yari gushyirwamo ubwenge mu buryo bw’igitangaza. Ahubwo, iyo Yosuwa asoma ibyari mu “gitabo cy’amategeko” kandi akabitekerezaho, ni bwo yari kugira ubwenge mu byo yakoraga.—Yosuwa 1:8; Zaburi 1:1-3.
17. Ni gute Daniyeli n’Umwami Yosiya bombi bafashijwe n’ibice by’Ibyanditswe bashoboraga kubona?
17 Nanone Ijambo ry’Imana ryanditswe ryafashije abantu kumenya ibyo Imana ishaka n’imigambi yayo. Urugero, Daniyeli yasobanukiwe uko igihe Yerusalemu yari kumara yarahindutse umusaka cyareshyaga ahereye ku nyandiko za Yeremiya (Yeremiya 25:11; Daniyeli 9:2). Zirikana nanone ibyabaye ku ngoma y’Umwami Yosiya w’u Buyuda. Icyo gihe iryo shyanga ryari ryarataye Yehova, kandi uko bigaragara abami bari barananiwe kwandukura kopi yabo bwite y’Amategeko kandi ngo bayakurikize (Gutegeka 17:18-20). Ariko igihe basanaga urusengero, batoye “igitabo cy’amategeko,” bishoboka ko ari icyari cyaranditswe na Mose ubwe. Birashoboka ko icyo gitabo cyari umwandiko w’umwimerere, wari waranditswe mu myaka igera kuri 800 mbere y’aho. Yosiya bamaze kumusomera ibyari bikubiyemo akabyumva, yahise yiyumvisha ukuntu ishyanga ryari ryarakabije gutandukira ibyo Yehova ashaka, kandi umwami yafashe ingamba zihamye zo gukora ibyari byanditswe muri icyo gitabo (2 Abami 22:8; 23:1-7). Mbese ntiwibonera ko abari bagize ubwoko bw’Imana bwa kera bafashwaga n’ibice by’Ibyanditswe Byera bashoboraga kubona?
Ubufasha duhabwa na bagenzi bacu
18. Kuki twavuga ko iyo umuntu usenga Imana by’ukuri afashije mugenzi we ari Yehova uba amufashije?
18 Akenshi Yehova afasha abamusenga abinyujije kuri bagenzi babo bahuje ukwizera. Mu by’ukuri, iteka iyo umuntu usenga Imana by’ukuri afashije mugenzi we, burya Imana ni yo iba imufashije. Kuki dushobora kuvuga dutyo? Hari impamvu ebyiri. Iya mbere, ni uko umwuka wera w’Imana ubigiramo uruhare. Uwo mwuka utuma abashaka ko ubakoreramo bera imbuto, zikubiyemo urukundo no kugira neza (Abagalatiya 5:22, 23). Ku bw’ibyo rero, iyo umwe mu bagaragu b’Imana afashije mugenzi we, ibyo biba bigaragaza ko umwuka wa Yehova ukora. Iya kabiri ni uko twaremwe mu ishusho y’Imana (Itangiriro 1:26). Ibyo bishaka kuvuga ko dufite ubushobozi bwo kugaragaza imico yayo, hakubiyemo ineza n’impuhwe. Bityo rero, iteka iyo umugaragu wa Yehova afashije mugenzi we, mu by’ukuri ubwo bufasha buba buturutse ku wo twaremwe mu ishusho ye, ari na byo bituma dufasha abandi.
19. Nk’uko Bibiliya ibivuga, ni gute Yehova yafashije abagaragu be abinyujije kuri bagenzi babo?
19 Mu bihe bya Bibiliya, ni gute Yehova yafashaga abagaragu be abinyujije kuri bagenzi babo? Akenshi Yehova yatumaga umwe mu bagaragu be agira inama mugenzi we, nk’igihe Yeremiya yagiraga Baruki inama yarokoye ubuzima bwe (Yeremiya 45:1-5). Hari n’igihe abasengaga Imana by’ukuri bumvaga ko bagombaga guha bagenzi babo imfashanyo y’iby’ubukungu, nk’igihe Abakristo b’i Makedoniya no muri Akaya bashishikariraga gufasha abavandimwe babo b’i Yerusalemu bari bakennye. Intumwa Pawulo yavuze ko ubwo buntu bwatumye “Imana ihimbazwa.”—2 Abakorinto 9:11.
20, 21. Ni mu yihe mimerere abavandimwe b’i Roma bahumurijemo intumwa Pawulo?
20 Inkuru zidukora ku mutima cyane ni izivuga ukuntu abagaragu ba Yehova bihatiye gukomezanya no guterana inkunga. Reka dufate urugero rw’intumwa Pawulo. Igihe yari imfungwa agiye gufungirwa i Roma, yanyuze mu muhanda w’Abaroma wa Apiyo. Igice cya nyuma cy’urwo rugendo cyari kiruhije cyane, kuko abagenzi bagombaga kunyura mu karere k’ikibaya cyarimo ibishanga.a Abavandimwe bo mu itorero ry’i Roma bamenye ko Pawulo yari mu nzira aza. Bagombaga gukora iki? Mbese bagombaga kwiyicarira mu ngo zabo bagategereza kugeza igihe Pawulo yari kuzahagerera maze bakaza kumuramutsa?
21 Umwanditsi wa Bibiliya witwa Luka wari waherekeje Pawulo muri urwo rugendo, aratubwira uko byagenze: “bene Data b’i Roma bumvise inkuru yacu, baza kudusanganirira mu midugudu yitwa Iguriro rya Apiyo, n’Amatundiro atatu.” Mbese ushobora kwiyumvisha uko byari bimeze? Abavandimwe bamaze kumenya ko Pawulo yari mu nzira aza, hari abagiye kumusanganira baturutse i Roma. Bamwe mu bari bagiye kumusanganira bamutegerereje ku Iguriro rya Apiyo, ahantu hazwi cyane abagenzi bakundaga kuruhukira ku birometero 74 uvuye i Roma. Naho abandi bavandimwe bamutegerereje ku Matundiro atatu, ahandi hantu abagenzi baruhukiraga, ku birometero 58 uvuye i Roma. Pawulo yabyakiriye ate? Luka akomeza agira ati “Pawulo ababonye ashima Imana, ashyitsa agatima mu nda” (Ibyakozwe 28:15). Bitekerezeho nawe! Byonyine kubona abo bavandimwe bigomwe bagakora urwo rugendo rwose baza kumureba, byakomeje Pawulo kandi biramuhumuriza. None se Pawulo amaze kubona ubwo bufasha yashimiye nde? Yashimiye nyir’ugutanga ubwo bufasha, ari we Yehova Imana.
22. Isomo tuzaba dufite mu mwaka wa 2005 ni irihe, kandi se ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
22 Uko bigaragara, ibyo Imana yakoreye abantu bivugwa muri Bibiliya bigaragaza neza ko Yehova ari umutabazi. Ni Umutabazi utagereranywa. Birakwiriye rero ko Abahamya ba Yehova bazaba bafite isomo ry’umwaka wa 2005 riboneka muri Zaburi 121:2 (NW), rigira riti “gutabarwa kwanjye kuva kuri Yehova.” Ariko se, ni gute Yehova adufasha muri iki gihe? Ibyo tuzabisuzuma mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Umusizi w’Umuroma witwaga Horace (65–8 M.I.C.), na we wakoze urugendo nk’urwo, yavuze ukuntu aho hantu hari haruhije. Horace yavuze ko Iguriro rya Apiyo “ryari ryuzuyemo abasare hamwe n’abantu b’abanyamururumba bari bafite za resitora abagenzi bacumbikagamo.” Yinubiye ko wasangaga “imibu n’ibikeri bijagata,” kandi ko n’amazi yaho yari “mabi cyane.”
Mbese uribuka?
Ni mu buhe buryo Yehova atangamo ubufasha—
• abinyujije ku bamarayika?
• abinyujije ku mwuka wera?
• akoresheje Ijambo rye ryahumetswe?
• abinyujije kuri bagenzi bacu?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 15]
Isomo ry’umwaka wa 2005 rizaba rivuga ngo “gutabarwa kwanjye kuva kuri Yehova.”—Zaburi 121:2, NW.
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Pawulo yashimiye Imana amaze kubona ubufasha bw’abavandimwe b’i Roma