“Ni Nde Wabyaye Ibitonyanga by’Ikime?”
UMUNYAMAKURU wo mu kinyejana cya 19, yavuze ko ibitonyanga by’ikime ari “ibirezi by’amazi bitatse isi, bikorerwa mu kirere.” Umuremyi wacu yabajije umukurambere wa kera Yobu ati “ni nde wabyaye ibitonyanga by’ikime?” (Yobu 38:28) Imana yari irimo yibutsa Yobu ko ikime cy’agaciro gikomoka ku Mana.
Uretse ubwiza bwacyo burabagirana busa n’ubw’ikirezi, muri Bibiliya ikime gifitanye isano n’umugisha, uburumbuke bw’ubutaka, umusaruro utubutse, no kurinda ubuzima (Itangiriro 27:28; Gutegeka 33:13, 28; Zekariya 8:12). Mu gihe amapfa yacanaga muri Isirayeli, ari nta mvura igwa, “ikime cyo kuri Herumoni” cyatungaga ibimera byo mu gihugu, bityo kikaba gitunze n’abaturage b’icyo gihugu. Impinga z’Umusozi Herumoni ziriho amashyamba n’amasimbi, na n’ubu ziracyakomeza gutanga umwuka wa nijoro wirundanya ukabyara ikime cyinshi cyane. Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, yagereranyije amafu aturuka kuri icyo kime n’akanyamuneza gaterwa no kubana neza mu bumwe na bagenzi bacu basenga Yehova.—Zaburi 133:3.
Amabwiriza umuhanuzi Mose yahaye Abisirayeli, yarangwaga n’ineza kandi akagarurira abantu ubuyanja, kimwe n’ibitonyanga by’ikime. Yaravuze ati “amagambo yanjye aratonda nk’ikime. Nk’uko imvura y’urujojo rugwa mu byatsi bitoto, nk’uko ibitonyanga bigwa ku byatsi” (Gutegeka 32:2). Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova barimo baratangaza ubutumwa bwiza butanga ubuzima buhereranye n’Ubwami bw’Imana, kugeza ku mpera z’isi (Matayo 24:14). Imana irimo irageza ku bantu iri tumira rigira riti “ ‘ngwino!’ Kandi ufite inyota naze; ushaka, ajyane amazi y’ubugingo ku buntu” (Ibyahishuwe 22:17). Abantu babarirwa muri za miriyoni baturuka mu mahanga yose, barimo baremera iryo tumira ryo kuza gufata amafu yo mu buryo bw’umwuka atangwa n’Imana, ashobora gutunga ubuzima ubuziraherezo.