INGINGO Y’IBANZE | ESE KOKO BIBILIYA YATURUTSE KU MANA?’
Bibiliya ivuga ukuri muri byose
Ivuga ukuri mu birebana na siyansi
NUBWO Bibiliya atari igitabo cya siyansi, iyo ivuga ibirebana n’ubumenyi bw’isi ibivuga uko biri. Reka dusuzume ibyo ivuga ku birebana n’imvura n’uko umwana akurira mu nda.
UKO IMVURA IGWA
Bibiliya igira iti “[Imana] izamura ibitonyanga by’amazi, hanyuma bikayungururwa, bikavamo imvura itanga igihu cyayo, kugira ngo ibicu bijojobe amazi.”—Yobu 36:27, 28.
Bibiliya ivuga ko kugira ngo imvura igwe habanza kubaho ibintu bitatu by’ingenzi. Imana ni yo yaremye izuba. Iyo rirashe ku “mazi,” ayo mazi (1) ahinduka umwuka, (2) uwo mwuka ukazamuka, ukavamo ibicu biremereye, na byo bigahiduka ibitonyanga bibyara (3) imvura. No muri iki gihe, abahanga mu iteganyagihe ntibasobanukiwe neza ibijyanye n’imvura. Igishishikaje ni uko Bibiliya ibaza iti “none se ni nde wasobanukirwa uko ibicu bikwira hose” (Yobu 36:29)? Icyakora Umuremyi, kuko ari we usobanukiwe iby’umwikubo w’amazi, yabibwiye umwanditsi w’umuntu maze abyandika uko biri. Ibyo yabikoze mbere cyane y’uko abahanga muri siyansi babisobanura.
UKO UMWANA AKURIRA MU NDA
Umwanditsi wa Bibiliya witwa Dawidi yaravuze ati ‘amaso yawe yabonye urusoro rwanjye, mu gitabo cyawe hari handitswemo ingingo zarwo zose’ (Zaburi 139:16). Dawidi yasobanuye mu mvugo y’ubusizi uko urusoro rukura rukurikije amabwiriza ari mu “gitabo.” Igitangaje ni uko hashize imyaka 3.000 byanditswe.
Ahagana mu mwaka wa 1860, ni bwo umuhanga mu binyabuzima wo muri Otirishiya witwa Gregor Mendel yavumbuye amahame y’ibanze agenga imyororokere. Muri Mata 2003 ni bwo abahanga bakoze ubushakashatsi kuri ADN, ari na yo ibamo amakuru yose agenga ubuzima bw’umuntu. Abahanga muri siyansi bavuze ko amakuru yo muri ADN yanditse neza nk’inkoranyamagambo irimo amagambo atondetse uhereye ku nyuguti ya mbere ukagera ku ya nyuma. Ayo magambo twayagereranya n’amakuru agaragaza uko umuntu azaba ateye. Ingingo z’umubiri, urugero nk’ubwonko, umutima, ibihaha, amaguru n’amaboko, zigenda zirema buhoro buhoro, hakurikijwe igihe cyagenwe n’ayo makuru. Ni yo mpamvu abahanga muri siyansi bagereranyije ADN n’“igitabo cy’ubuzima.” None se ko Dawidi yabyanditse muri Bibiliya nta kwibeshya, yabibwiwe n’iki? Yaravuze ati “umwuka wa Yehova ni wo wavugaga binyuze kuri jye, kandi ijambo rye ryari ku rurimi rwanjye.”a—2 Samweli 23:2.
Ivuga iby’igihe kizaza nta kwibeshya
KUMENYA igihe ubwami runaka buzatangirira gutegeka cyangwa igihe buzaviraho, uko bizakorwa n’urugero bizakorwamo, biragoye kandi bisa n’ibidashoboka. Nyamara Bibiliya yagiye ivuga mbere y’igihe uko imigi ikomeye yari kurimbuka, ikanasobanura neza uko bizagenda. Reka dusuzume ingero ebyiri gusa.
IRIMBUKA RYA BABULONI
Babuloni yari umurwa mukuru w’ubwami bukomeye bwategekaga ibihugu byo mu burengerazuba bwa Aziya, ubu hakaba hashize ibinyejana byinshi. Hari igihe uwo mugi wari munini kuruta indi ku isi hose. Icyakora Imana yahumekeye umwanditsi wa Bibiliya witwa Yesaya, avuga ko Kuro ari we wari kuzarimbura Babuloni ntiyongere guturwa, kandi yabivuze hasigaye imyaka 200 ngo bisohore (Yesaya 13:17-20; 44:27, 28; 45:1, 2). Ese koko byarabaye?
Mu ijoro ryo mu kwezi k’Ukwakira 539 Mbere ya Yesu, Kuro Mukuru yigaruriye Babuloni. Icyo gihe, imiyoboro yajyanaga amazi mu turere tweraga cyane twari dukikije uwo mugi, yari yaratangiye gukama kubera ko ititabwagaho. Mu mwaka wa 200, uwo mugi wari warabaye amatongo kandi na n’ubu uracyari amatongo. Nk’uko Bibiliya yari yarabihanuye, Babuloni yahindutse “umwirare yose uko yakabaye.”—Yeremiya 50:13.
None se ibyo bintu uwo mwanditsi wa Bibiliya yavuze bitaraba, yabibwiwe n’iki? Bibiliya ivuga ko ari ‘urubanza Babuloni yaciriwe, Yesaya mwene Amosi yabonye mu iyerekwa.’—Yesaya 13:1.
NINEVE ‘IZAHINDUKA NK’UBUTAYU’
Nineve yari umurwa mukuru w’ubwami bwa Ashuri, kandi yarimo inyubako zihambaye. Uwo mu mugi warimo imihanda minini, ubusitani bwiza, insengero n’ingoro z’ibwami nini cyane. Icyakora umuhanuzi Zefaniya yahanuye ko uwo mugi mwiza cyane wari ‘guhinduka nk’ubutayu.’—Zefaniya 2:13-15.
Nineve yaje kurimburwa n’ingabo zishyize hamwe z’Abanyababuloni n’Abamedi, mu kinyejana cya karindwi Mbere ya Yesu. Hari igitabo cyavuze ko uwo mugi umaze gutsindwa, “wamaze imyaka 2.500 waribagiranye.” Hashize igihe kinini abantu bibaza niba Nineve yarabayeho. Mu kinyejana cya 19 ni bwo abashakashatsi bavumbuye amatongo y’umugi wa Nineve. Muri iki gihe ahahoze uwo mugi haragenda harushaho kuba habi kandi huzuye ubugizi bwa nabi. Ibyo byatumye Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Isi kivuga ko “amatongo ya Nineve ashobora kutazongera guturwa ukundi.”
None se Zefaniya yamenye ate ibyari kuzaba kuri Nineve? Yarivugiye ati ‘Ijambo rya Yehova ryanjeho.’—Zefaniya 1:1.
Isubiza ibibazo dukunze kwibaza
Bibiliya isubiza neza ibibazo dukunze kwibaza. Reka turebe ingero.
KUKI ISI YUZUYE IBIBI N’IMIBABARO?
Ibibi n’imibabaro bikunze kuvugwa mu Byanditswe. Dore icyo Bibiliya ibivugaho:
“Umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi.”—Umubwiriza 8:9.
Abategetsi bamunzwe na ruswa kandi badashoboye, bateye abantu imibabaro myinshi.
“Ibihe n’ibigwirira abantu bibageraho bose.”—Umubwiriza 9:11.
Ibyago bitera bidateguje. Urugero, uburwayi, impanuka n’ibiza bishobora kugera kuri buri wese, igihe icyo ari cyo cyose n’aho yaba ari hose.
“Icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rwinjira mu isi binyuze ku cyaha.”—Abaroma 5:12.
Umugabo n’umugore ba mbere baremwe batunganye kandi urupfu ntirwabagaho. “Icyaha cyinjiye mu isi” igihe abo bantu basuzuguraga Umuremyi wabo.
Bibiliya isobanura impamvu duhura n’imibabaro. Ariko nanone ivuga ko Imana izakuraho ibibi. Itanga isezerano rigira riti “izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.”—Ibyahishuwe 21:3, 4.
BIGENDA BITE IYO UMUNTU APFUYE?
Bibiliya itubwira ko iyo umuntu apfuye biba birangiye; nta kintu yakora. Mu Mubwiriza 9:5, hagira hati “kuko abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi.” Iyo umuntu apfuye “ibitekerezo bye birashira” (Zaburi 146:4). Ubwo rero, iyo umuntu apfuye ingingo z’umubiri we zose zikorana n’ubwonko, hakubiyemo ibyumviro byacu, ntizongera gukora. Ni yo mpamvu iyo umuntu apfuye adashobora kugira icyo akora cyangwa ngo atekereze.
Bibiliya itubwira uko bigenda iyo umuntu apfuye kandi ikaduha ibyiringiro by’uko abapfuye bazazuka.—Hoseya 13:14; Yohana 11:11-14.
INTEGO Y’UBUZIMA NI IYIHE?
Bibiliya ivuga ko Yehova Imana yaremye umugabo n’umugore ba mbere (Intangiriro 1:27). Ni yo mpamvu umuntu wa mbere ari we Adamu yitwaga “umwana w’Imana” (Luka 3:38). Umuntu yaremewe kugirana ubucuti na Se wo mu ijuru, akaba ku isi iteka ryose yishimye kandi afite ibyo akora. Ibyo bigaragaza ko abantu baremanywe icyifuzo cyo kwiga ibyerekeye Imana. Bibiliya igira iti “hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.”—Matayo 5:3.
Nanone Bibiliya igira iti “hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikomeza!” (Luka 11:28). Bibiliya idufasha kumenya Imana, kugira ubuzima bushimishije no kugira ibyiringiro by’igihe kizaza.
Uko wagirana ubucuti n’Imana
ABANTU babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi, bagenzuye ibimenyetso byinshi, maze bagera ku mwanzuro w’uko Bibiliya atari igitabo kirimo inkuru za kera gusa, ahubwo ko ari igitabo cyahumetswe n’Imana. Bibiliya ni yo Imana ikoresha kugira ngo ivugane nawe, hamwe n’abandi bantu. Irimo ubutumwa buturuka ku Mana budusaba kumenyana na yo no kuba incuti zayo. Bibiliya igira iti “mwegere Imana na yo izabegera.”—Yakobo 4:8.
Kwiga Bibiliya ubyitondeye bituma ugira ibyiringiro bishimishije. Wabigeraho ute? Kimwe n’uko iyo usomye igitabo gisanzwe bituma umenya uwacyanditse, gusoma Bibiliya bituma umenya ibyiyumvo n’ibitekerezo by’Imana yayanditse. Ibyo bizakugirira akahe kamaro? Bizatuma umenya uko Imana iteye n’ibyiyumvo byayo. Nanone Bibiliya izagufasha kumenya:
Izina ry’Imana, kamere yayo n’imico yayo.
Ibyo Imana izakorera abantu.
Uko twagirana ubucuti n’Imana.
Ese wifuza kumenya ibindi byinshi kuri Bibiliya? Abahamya ba Yehova bazabigufashamo, bakwigishe Bibiliya ku buntu. Ibyo bizatuma ugirana ubucuti n’umwanditsi wa Bibiliya, ari we Yehova Imana.
Iyi ngingo yagaragaje bimwe mu bimenyetso byemeza ko Bibiliya yahumetswe n’Imana. Niba wifuza kumenya byinshi, reba igice cya 2 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Nanone ushobora kugikura kuri www.jw.org/rw cyangwa ugasikana iyi kode
Nanone ushobora kureba videwo ivuga ngo Umwanditsi wa Bibiliya ni nde?, iboneka kuri www.jw.org/rw
Reba ahanditse ngo IBYASOHOTSE > VIDEWO
a Bibiliya igaragaza ko izina ry’Imana ari Yehova.—Zaburi 83:18.