“Mana, ndondora”
“Mana, ndondora, umenye umutima wanjye. . . Unshorerere mu nzira y’iteka ryose.”—ZABURI 139:23, 24.
1. Yehova agenzereza ate abagaragu be?
TWESE twifuza gushyikirana n’umuntu utwumva, umuntu uzirikana imimerere yacu, utwunganira mu gihe dukosheje, kandi utadusaba ibirenze ubushobozi bwacu. Yehova Imana ni ko abigenzereza abagaragu be. Muri Zaburi 103:14 hagira hati “azi imiremerwe yacu, yibuka ko turi umukungugu.” Yesu Kristo, we shusho nyakuri ya Se, atumira abantu mu buryo bw’igishyuhirane agira ati “mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye [cyangwa “mwikorerane nanjye umutwaro,” ubusobanuro hasi ku ipaji, muri Traduction du monde nouveau yo mu Cyongereza.] munyigireho; kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima; namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu. Kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.”—Matayo 11:28-30.
2. Ni irihe tandukaniro riri hagati ya Yehova n’abantu ku bihereranye n’uko babona (a) Yesu Kristo (b) abigishwa ba Kristo
2 Uko Yehova abona abagaragu be, akenshi butandukanye n’uko abantu bababona. Abona ibintu mu buryo butandukanye kandi akita ku byo abandi bashobora kuba batazi. Igihe Yesu Kristo yari hano ku isi, “yarasuzugurwaga, akangwa n’abantu.” Abantu batemeraga ko ari Mesiya ‘nta bwo bamwubashye’ (Yesaya 53:3; Luka 23:18-21). Nyamara mu maso y’Imana, yari ‘umwana w’Imana ukundwa,’ uwo Se yabwiye ati ‘narakwishimiye’ (Luka 3:22; 1 Petero 2:4). Mu bayoboke ba Yesu Kristo, harimo abasuzugurwa bazira ko bakennye mu buryo bw’umubiri kandi bakihanganira ibigeragezo byinshi. Nyamara mu maso ya Yehova n’Umwana we, bashobora kuba abatunzi (Abaroma 8:35-39; Ibyahishuwe 2:9). Ni kuki hari itandukaniro muri ubwo buryo bwo kubona ibintu?
3. (a) Ni kuki uburyo Yehova abonamo abantu akenshi butandukanye cyane n’uko abantu bababona? (b) Ni kuki ari ngombwa kuri twe gusuzuma umuntu w’imbere?
3 Muri Yeremiya 11:20, hasubiza hagira hati ‘Uwiteka . . . agerageza imitima n’impyiko.’ Areba imbere muri twe, akabona abo turi bo n’ibigize kamere yacu bitabonwa n’abandi bantu. Mu misuzumire ye, yita cyane cyane ku mico n’ingingo zisabwa kugira ngo umuntu agirane na we imishyikirano myiza ishobora kuduhesha inyungu z’igihe kirambye. Duhumurizwa no kumenya ibyo, kandi bituma tunabitekerezaho. Ubwo Yehova yita ku muntu wacu w’imbere, birakwiriye ko twisuzuma tukareba abo turi bo; kugira ngo tubashe kumenya niba tubarirwa mu bantu yemerera kuzaba mu isi nshya ye. Ijambo Rye ridufasha gukora iryo suzuma.—Abaheburayo 4:12, 13.
Mbega Ukuntu Ibitekerezo by’Imana Ari Iby’Igiciro Cyinshi!
4. (a) Ni iki cyateye umwanditsi wa zaburi kuvuga ko ibitekerezo by’Imana ari iby’igiciro kuri we? (b) Ni kuki byagombye kuba iby’igiciro no kuri twe?
4 Amaze gutekereza ku bugari n’ubujyepfo by’ubumenyi buhanitse Imana izimo abagaragu bayo, n’ubushobozi bwayo buhambaye bwo kubaha ibyo bakeneye, umwanditsi wa zaburi Dawidi yanditse agira ati “Mana, erega ibyo utekereza ni iby’igiciro kuri jye!” (Zaburi 139:17a). Ibyo bitekerezo byahishuwe mu Ijambo rye ryanditse, birahanitse cyane kuruta ikintu cyose cyaturuka ku bantu, kabone n’iyo ibitekerezo byabo byaba ari byiza gute (Yesaya 55:8, 9). Ibitekerezo by’Imana bidufasha guhanga amaso ku bintu mu by’ukuri bidufitiye umumaro mu buzima bwacu no kugira ishyaka mu murimo we (Abafilipi 1:9-11). Bitwereka ibintu mu buryo buhuje n’uko Imana ibibona. Bidufasha kugira umutima utaryarya, kwireba mu mutima tukamenya abo turi bo koko. Mbese, witeguye kubigenza utyo?
5. (a) Ni iki Ijambo ry’Imana riduteramo inkunga ‘kurinda kuruta ibindi byose’? (b) Ni gute inkuru ya Bibiliya ihereranye na Kayini ishobora kutugirira umumaro? (c) N’ubwo tutakigengwa n’amategeko ya Mose, ni gute ashobora kudufasha kumva ibintu bishimisha Yehova?
5 Abantu bakunda kwita cyane ku bibonwa n’amaso, ariko Ibyanditswe bitugira iyi nama ngo “rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa” (Imigani 4:23). Bibiliya idufasha kubigenza dutyo binyuriye ku mabwiriza n’ingero iduha. Itubwira ko Kayini yabuze ukwizera igihe yaturaga Imana igitambo, kandi ko umutima we wari wuzuyemo umujinya n’urwango yari afitiye murumuna we Abeli. Kandi itugira inama yo kutaba nka we (Itangiriro 4:3-5; 1 Yohana 3:11, 12). Yanditswemo iby’amategeko ya Mose, ahereranye no kumvira. Ariko nanone inagaragaza ko icyasabwaga cyane cyane mu Mategeko, ari uko abasenga Yehova bagombaga kumukunda n’umutima wabo wose, n’ubugingo bwabo bwose, n’ubwenge bwabo bwose, n’imbaraga zabo zose; kandi yanavugaga ko irindi tegeko rikomeye, ari ugukunda bagenzi babo nk’uko bikunda.—Gutegeka 5:32, 33; Mariko 12:28-31.
6. Ku bihereranye n’ibivugwa mu Migani 3:1, ni ibihe bibazo tugomba kwibaza?
6 Mu Migani 3:1, duterwa inkunga yo kutazirikana gusa amategeko y’Imana; ko ahubwo tugomba gushishoza tukareba niba uko kumvira kwacu ari ikintu kiba giturutse koko mu mutima. Buri wese ku giti cye yakwibaza ati ‘mbese, koko numvira muri ubwo buryo amategeko y’Imana?’ Niba dusanze hari aho dufite intege nke mu bikorwa byacu cyangwa mu mitekerereze—dore ko ari nta muntu n’umwe muri twe ushobora kuvuga ko atagira inenge—tugomba kwibaza tuti ‘ni iki nakora kugira ngo ibintu bigende neza?’—Imigani 20:9; 1 Yohana 1:8.
7. (a) Muri Matayo 15:3-9 aho Yesu aciraho iteka abafarisayo, ni gute hashobora kudufasha mu kurinda umutima wacu? (b) Ni iyihe mimerere idusaba gufata ibyemezo bitajenjetse kugira ngo turinde ubwenge bwacu n’umutima wacu.
7 Igihe Abafarisayo b’Abayahudi bihandagazaga bavuga ko bubaha Imana, nyamara inyungu zabo ari zo barangaje imbere, Yesu yabaciriyeho iteka kubera uburyarya bwabo kandi agaragaza ko ugusenga kwabo kwari imfabusa (Matayo 15:3-9). Nanone Yesu yatuburiye avuga ko kugira ngo tunezeze Imana, yo ireba mu mutima, bidahagije kugaragaza ko dufite imico myiza mu gihe tugikomeza guha urwaho ibitekerezo birangwamo ubwiyandarike tukabikora tugamije kwinezeza. Tugomba gufata ibyemezo bitajenjetse kugira ngo turinde ubwenge bwacu n’umutima wacu (Imigani 23:12; Matayo 5:27-29). Ukwifata nk’uko kurakenewe niba akazi kacu, intego zo kwiga cyangwa amahitamo yacu mu myidagaduro bituma twigana isi kandi tukishushanya n’amahame y’isi. Ntitugomba kwibagirwa na rimwe ko intumwa Yakobo igereranya “[a]basambanyi” n’abantu bavuga ko ari ab’Imana ariko bagashaka kuba incuti z’isi. Kubera iki? Kubera ko “ab’isi bose bari mu Mubi.”—Yakobo 4:4; 1 Yohana 2:15-17; 5:19.
8. Kugira ngo twungukirwe mu buryo bwuzuye n’ibitekerezo by’igiciro cyinshi by’Imana, ni iki tugomba gukora?
8 Kugira ngo twungukirwe mu buryo bwuzuye n’ibitekerezo by’Imana ku bihereranye n’izi ngingo cyangwa se n’izindi, tugomba kwishyiriraho igihe cyo kubisoma no kubitegera amatwi. Ibirenze ibyo kandi, dukeneye kubyiga, kubivuga no kubitekerezaho. Abasomyi benshi b’Umunara w’Umurinzi baterana buri gihe amateraniro abera mu matorero y’Abahamya ba Yehova, aho basesengurira Bibiliya. Kugira ngo babigereho, bacunguza uburyo umwete (Abefeso 5:15-17). Kandi ibyo bagororerwa, ni iby’igiciro kirenze ubutunzi bw’ibintu. Mbese ye, wowe si ko ubyumva?
9. Kuki bamwe mu baterana amateraniro ya Gikristo bagira amajyambere vuba kuruta abandi?
9 Nyamara, bamwe mu baterana ayo materaniro, bagira amajyambere mu by’umwuka vuba kurusha abandi. Barushaho gushyira ukuri mu bikorwa mu mibereho yabo. Ibyo bishatse kuvuga iki? Ni ukuvuga ko incuro nyinshi icyigisho cyabo cya bwite kiba kiri mu bintu by’ingenzi. Bishimira kudatungwa n’umutsima gusa; amafunguro ya buri gihe yo mu buryo bw’umwuka na yo ni ngombwa nk’uko amafunguro ya buri munsi y’umubiri ari ngombwa (Matayo 4:4; Abaheburayo 5:14). Bityo, bihatira buri munsi kumara nibura igihe runaka basoma Bibiliya cyangwa ibitabo biyisobanura. Bategura amateraniro y’itorero, biga mbere y’igihe ibizigwa kandi bagashaka imirongo yo muri Bibiliya. Bakora ibirenze gusoma inkuru kubera ko banayitekerezaho. Uburyo bwabo bwo kwiga, bukubiyemo no gutekereza mu buryo bwimbitse ku ngaruka ibyo biga bishobora kugira ku mibereho yabo bwite. Uko bagenda bakura mu buryo bw’umwuka, ni na ko bagira ibyiyumvo nk’iby’umwanditsi wa zaburi wanditse agira ati “amategeko yawe nyakunda ubu bugeni! . . . Ibyo wahamije ni igitangaza.”—Zaburi 1:1-3; 119:97, 129.
10. (a) Ni mu gihe kingana iki umuntu ashobora gukomeza kungukirwa no kwiga Ijambo ry’Imana? (b) Ni gute Ibyanditswe bibigaragaza?
10 Twaba tumaze imyaka 5 cyangwa 50 twiga Ijambo ry’Imana, nta na rimwe icyo gikorwa kigomba gufatwa nk’ibintu byo gupfa gusubira mu magambo—kuko ibitekerezo by’Imana ari iby’igiciro kuri twe. Ndetse n’ubwo twaba twarize byinshi tubikesheje Ibyanditswe, hari ibindi bintu byinshi tutazi. Dawidi yagize ati “Mana, . . . erega umubare wabyo ni mwinshi! Nabibara, biruta umusenyi ubwinshi.” Ibitekerezo by’Imana birenze kure ubushobozi bwacu bwo kubara. Turamutse dushatse kurondora ibitekerezo by’Imana, umunsi wakwira, tukarinda turyama tukibikora, kandi mu gitondo, twasanga hakiri byinshi byo gutekerezaho. Ku bw’ibyo, Dawidi yanditse agira ati “iyo nkangutse, turacyari kumwe” (Zaburi 139:17, 18). Igihe cy’iteka ryose, tuzaba dufite byinshi byo kwiga kuri Yehova n’inzira ze. Nta na rimwe tuzigera tugera ku rwego tuvuga ko tubizi byose.—Abaroma 11:33.
Twange Ibyo Yehova Yanga
11. Ni kuki ari ngombwa kutamenya gusa ibitekerezo by’Imana, ahubwo bikaba ari na ngombwa kugira ibyiyumvo nk’ibyayo?
11 Iyo twiga Ijambo ry’Imana, nta bwo tuba tugamije kuzuza mu mutwe wacu ubumenyi gusa. Uko tugenda twicengezamo ibyo twiga, ni na ko dutangira kugira ibyiyumvo nk’iby’Imana. Mbega ukuntu ibyo ari iby’ingenzi! Turamutse tutihinzemo bene ibyo byiyumvo, ingaruka zaba izihe? N’ubwo twaba dushobora gusubira mu byo Bibiliya ivuga, dushobora kugera ubwo twifuza gukora ikintu kibujijwe cyangwa tukumva ko ibyo dusabwa ari umutwaro. Ndetse n’ubwo twaba twanga ikibi, tugomba guhatana kubera kamere ya kimuntu idatunganye (Abaroma 7:15). Ariko niba tudashyiraho imihati nyakuri kugira ngo kamere yacu ikore ibiboneye, mbese, twakwiringira kunezeza Yehova we “ugerageza imitima”?—Imigani 17:3.
12. Gukunda ibyo Imana ikunda no kwanga ibyo yanga, ni iby’ingenzi mu rugero rungana iki?
12 Kwanga ibyo Yehova yanga, ni uburinzi bukomeye butuma twirinda ibibi, kimwe n’uko gukunda ibyo Imana ikunda bituma twishimira gukora ibyiza (1 Yohana 5:3). Incuro nyinshi, Ibyanditswe bidutera inkunga yo kwihingamo urukundo hamwe n’urwango. “Mwa bakunda Uwiteka mwe, mwange ibibi” (Zaburi 97:10). “Mwange ibibi urunuka, muhorane n’ibyiza” (Abaroma 12:9). Mbese, ibyo ni byo dukora?
13. (a) Ni irihe sengesho rya Dawidi rihereranye no kurimbura ababi twemeranwaho mu buryo bwuzuye? (b) Nk’uko byagaragajwe mu isengesho rya Dawidi, ni abahe bagome yasabaga ko Imana ibarimbura?
13 Yehova yerekanye neza umugambi we wo kuvanaho ababi ku isi, hanyuma agashyiraho isi nshya izarangwamo gukiranuka (Zaburi 37:10, 11; 2 Petero 3:13). Abakunda gukiranuka, bategerezanyije amatsiko icyo gihe. Bemeranwa mu buryo bwuzuye n’umwanditsi wa zaburi wasenze agira ati “Mana, icyampa ukica abanyabyaha, mwa bicanyi mwe, [nimuve] aho ndi. Bakuvuga nabi, abanzi bawe bavugira ubusa izina ryawe” (Zaburi 139:19, 20). Nta bwo Dawidi yifuje kwiyicira ababi. Yasenze asaba ko icyo gikorwa cyo kubitura ibyo bakoze cyaturuka mu kuboko kwa Yehova (Gutegeka 32:35; Abaheburayo 10:30). Abo bantu nta masinde bari bafitanye na Dawidi. Gusa, bari baraharabitse Imana, kandi bavugiraga ubusa izina ryayo (Kuva 20:7). Bihandagazaga bavuga ko bakorera Imana, ariko bagakoresha izina ryayo mu buryarya bagamije inyungu zabo bwite. Nta bwo Dawidi yakundaga bene abo bantu bari barahisemo kurwanya Imana.
14. Mbese haba hariho abantu babi bashobora gufashwa? Niba bahari se, ni gute bafashwa?
14 Hari za miriyari z’abantu batazi Yehova. Kubera ubujiji, abenshi muri bo bakora ibyo Ijambo ry’Imana rigaragaza ko ari bibi. Baramutse bakomeje iyo nzira, bazabarirwa mu bazarimbuka mu gihe cy’umubabaro mwinshi. Kubera ko Yehova atanezezwa n’urupfu rw’umugome, natwe twagombye kugera ikirenge mu cye (Ezekiyeli 33:11). Igihe cyose uko tubonye uburyo, tugomba kwihatira gufasha abo bantu kwiga no kugendera mu nzira za Yehova. Ariko se, hakorwa iki niba abantu bamwe bagaragaje ko banga Yehova urunuka?
15. (a) Ni bande umwanditsi wa zaburi yagiraga ‘abanzi be’? (b) Ni gute muri iki gihe dushobora kwerekana ko ‘twanga’ abo bantu bahagurukira Yehova?
15 Umwanditsi wa zaburi yagize icyo avuga kuri bene abo bantu agira ati “Uwiteka, sinanga abakwanga? Sininuba abaguhagurukira? Mbanga urwango rwuzuye: mbagira abanzi banjye” (Zaburi 139:21, 22). Impamvu yatumaga Dawidi abarebana agasuzuguro, ni uko bangaga Yehova urunuka. Abahakanyi bari mu bagaragaza ko banga Yehova bamuhagurukira. Ni koko, ubuhakanyi ni ukwigomeka kuri Yehova. Abahakanyi bamwe bemeza ko bazi kandi bakorera Imana, nyamara bakanga inyigisho n’amategeko bikubiye mu Ijambo ryayo. Abandi na bo, bihandagaza bavuga ko bizera Bibiliya, ariko bakanga umuteguro wa Yehova kandi bagashishikazwa no kugerageza kubangamira imirimo yawo. Iyo bahisemo gukora nkana ubwo bubi nyuma yo kumenya ukuri, icyo gihe ikibi kirushaho gushora imizi muri bo ku buryo bibabaho akarande, bityo rero Umukristo akaba agomba kwanga (mu mvugo ya Bibiliya) abo batsimbarara ku kibi. Ku bihereranye n’abo bahakanyi, Abakristo b’ukuri bagira ibyiyumvo nk’ibya Yehova; ntibashishikazwa n’ibitekerezo by’ubuhakanyi. Ahubwo bagaragaza ko ‘badashimishwa’ n’abo bantu bigize abanzi b’Imana, icyakora bareka Yehova akaba ari we uhora inzigo.—Yobu 13:16; Abaroma 12:19; 2 Yohana 9, 10.
Igihe Imana Iturondora
16. (a) Ni kuki Dawidi yashatse ko Yehova amurondora? (b) Ni ibihe bintu biri mu mutima wacu dushobora gusabamo Imana ubufasha kugira ngo tugire ubushishozi?
16 Nta bwo Dawidi yigeze ashaka gusa n’abagome mu buryo ubwo ari bwo bwose. Abantu benshi bagerageza guhisha ibintu biri mu mutima, ariko Dawidi we yicishije bugufi maze asenga agira ati “Mana, ndondora, umenye umutima wanjye: mvugutira, umenye ibyo ntekereza: urebe yuko hariho inzira y’ibibi indimo, unshorerere mu nzira y’iteka ryose” (Zaburi 139:23, 24). Mu gihe yavugaga iby’umutima we, nta bwo Dawidi yashakaga kuvuga umutima wo mu buryo bw’umubiri. Mu guhuza n’ubusobanuro bw’iryo jambo ry’ikigereranyo, yashakaga kuvuga uwo yari we, ni ukuvuga umuntu w’imbere. Natwe tugomba kugira icyifuzo cyo gushaka ko Imana irondora umutima wacu kugira ngo ishishoze irebe niba dufite ibyifuzo, ubwuzu, ibyiyumvo, imigambi, ibitekerezo cyangwa ibyo tugamije bidakwiriye (Zaburi 26:2). Yehova adutumira agira ati “mwana wanjye, mpa umutima wawe; kandi amaso yawe yishimire inzira zanjye.”—Imigani 23:26.
17. (a) Aho guhisha ibitekerezo byacu biduhangayikishije, ni iki twagombye gukora? (b) Mbese, twagombye gutangazwa n’uko umutima wacu ubogamira ku bibi, kandi se ni iki twagombye kubik oraho?
17 Niba muri twe hihishemo ibitekerezo bitubabaza cyangwa bitubuza amahwemo, bikaba bituruka ku byifuzo bibi, ku byo tugamije bitari byiza, cyangwa se kubera imyifatire yacu mibi, nta gushidikanya ko tuba dukeneye ko Yehova adufasha gukosora iyo ngingo. Aho gukoresha imvugo ngo “inzira y’ibibi,” ubuhinduzi bwa Moffatt bwo buvuga ko ari ‘inzira mbi’; The New English Bible igira iti ‘inzira ikubabaza wowe [wowe, bishaka kuvuga Imana].’ Hari ubwo dushobora kutumva uburemere bw’ibitekerezo biduhangayikishije ku buryo tuyoberwa uburyo twabwira Imana ibibazo byacu; nyamara yo iba yumva imimerere yacu (Abaroma 8:26, 27). Niba umutima wacu ushaka kubogamira ku bintu bibi, ibyo ntibyagombye kudutangaza; ariko nanone ibyo ntitwagombye kubigira urwitwazo (Itangiriro 8:21). Twagombye gushakira ubufasha kuri Yehova kugira ngo abituranduremo. Mu by’ukuri, niba dukunda Yehova n’inzira ze, dushobora kumwegera kugira ngo tumusabe ubwo bufasha twiringiye ko “Imana iruta imitima yacu, kandi izi byose.”—1 Yohana 3:19-21.
18. (a) Ni gute Yehova adushorerera mu nzira y’iteka ryose? (b) Nidukomeza kwitabira ubuyobozi bwa Yehova, ni ayahe magambo yo yo gushimirwa arangwamo igishyuhirane tuzabwirwa?
18 Mu buryo buhuje n’isengesho ry’umwanditsi wa zaburi, isengesho mu by’ukuri yasenze asaba ko Yehova yamushorerera mu nzira y’iteka ryose, Yehova ayobora abagaragu be bicisha bugufi kandi bamwubaha. Nta bwo abayobora mu nzira ituma baramba abavaniraho amakosa bakora gusa, ahubwo anabayobora mu nzira ibaganisha mu buzima bw’iteka. Atwumvisha neza ko dukeneye gucunguzwa igitambo cy’igiciro cya Yesu. Binyuriye ku Ijambo rye n’umuteguro we, aduha ibikoresho bya ngombwa kugira ngo tubashe gukora ibyo ashaka. Atsindagiriza akamaro ko kwitabira ubufasha bwe kugira ngo umuntu w’inyuma tugaragaza, abe ari na we w’imbere mu mutima (Zaburi 86:11). Ikindi kandi, adutera inkunga aduha ibyiringiro by’ubuzima bwiza mu isi nshya izarangwamo gukiranuka aho tuzamukorera iteka ryose, we Mana y’ukuri yonyine. Nidukomeza kwitabira mu budahemuka ubuyobozi bwe, azatubwira nk’uko yabwiye Umwana we ati ‘narakwishimiye.’—Luka 3:22; Yohana 6:27; Yakobo 1:12.
Ni Iki Ubitekerezaho?
◻ Ni kuki uburyo Yehova abonamo abagaragu be akenshi buba butandukanye n’uko abantu bababona?
◻ Ni iki gishobora kudufasha kumenya icyo Imana ibona mu gihe isuzuma umutima wacu?
◻ Ni ikihe cyigisho kitwunganira gusobanukirwa ibintu no kurinda umutima wacu?
◻ Ni kuki ari ngombwa kutamenya gusa ibyo Imana ivuga, ahubwo bikaba ari na ngombwa kugira ibyiyumvo nk’ibyayo?
◻ Kuki tugomba gusenga ku giti cyacu tugira tuti “Mana, ndondora, umenye umutima wanjye”?
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Mu gihe mwiga, mujye mwihatira kwiyerekezaho ibitekerezo n’ibyiyumvo by’Imana
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Ibitekerezo bya Yehova “biruta umusenyi ubwinshi”
[Aho ifoto yavuye]
Pictorial Archive (Near Eastern History) Est.