Ni ukuri, ushobora kubona ibyishimo
HARI igihe kubona ibyishimo nyakuri kandi birambye bigorana. Impamvu ibitera ni uko ahanini abantu benshi babishakishiriza aho bitari. Iyaba bari bafite incuti bizera kandi ishoboye, yabafasha kumenya aho bishobora kuboneka!
Bibiliya ni yo ishobora kwerekana aho ibyo byishimo byaboneka. Reka dusuzume kimwe gusa mu bitabo biyigize, ari cyo gitabo cya Zaburi. Icyo gitabo kirimo indirimbo zera 150 zaririmbiwe Yehova Imana. Hafi kimwe cya kabiri cyazo cyahimbwe na Dawidi, Umwami wa Isirayeli ya kera. Ariko rero, icy’ingenzi kuruta kumenya abanditse icyo gitabo, ni ukumenya ko bahumekewe n’incuti y’abantu ikomeye cyane, ari yo Yehova. Ku bw’ibyo, dushobora kwizera ko kirimo inama zituruka ku Mana zishobora kutugirira akamaro, kandi ko kitwereka uburyo twabona ibyishimo.
Abanditsi ba zaburi bari bazi ko umuntu yishima ari uko afitanye imishyikirano myiza n’Imana. Umwanditsi wa zaburi yaranditse ati “hahirwa [“ugira ibyishimo ni,” NW ] uwubaha Uwiteka” (Zaburi 112:1). Umuntu ntashobora kugira ibyishimo bizanwa no kuba mu ‘bwoko bufite Uwiteka ho Imana yabwo,’ abikesheje ubucuti afitanye n’undi muntu, ubutunzi, cyangwa se ibyo yagezeho (Zaburi 144:15). Imibereho y’abagaragu b’Imana benshi bo muri iki gihe irabigaragaza.
Susanne, uri mu kigero cy’imyaka 40, na we yemera ko ibyo ari ukuri rwose.a Yaravuze ati “muri iki gihe, usanga abantu benshi bishyira hamwe kugira ngo bagere ku ntego runaka cyangwa bagere ku nyungu runaka. Ariko rero, ntibikunze kubaho ko abo bantu bose baba incuti. Icyakora, mu bwoko bwa Yehova si uko bimeze. Urukundo dukunda Yehova rutuma dukundana. Iyo turi kumwe n’abagize ubwoko bw’Imana, twumva twisanzuye aho twaba turi hose. Ubwo bumwe butugirira akamaro cyane. Ni nde wundi wavuga ko afite incuti ziri mu nzego z’imibereho zitandukanye, zakuriye mu mico inyuranye kandi zituruka mu bihugu bitandukanye? Nshobora kuvuga mbikuye ku mutima ko kuba umwe mu bagize ubwoko bwa Yehova ari byo bituma umuntu agira ibyishimo.”
Maree, wavukiye muri Écosse, na we yasobanukiwe ko umuntu agira ibyishimo ari uko afitanye imishyikirano myiza na Yehova. Yaravuze ati “mbere y’uko niga Bibiliya, nakundaga kureba filimi ziteye ubwoba. Icyakora, nijoro sinashoboraga gusinzira ntafashe umusaraba kugira ngo nirukane abazimu n’amagini nabaga nabonye mu mafilimi menshi. Ariko maze kwiga ukuri kandi nkareka kureba filimi nk’izo, imishyikirano nari mfitanye na Yehova yatumaga njya kuryama nta bwoba mfite, nishimiye gukorera Imana ifite imbaraga ziruta iz’abadayimoni cyangwa amagini nabaga ntekereza.”
Kwiringira Yehova bihesha ibyishimo
Nta mpamvu dufite yo gushidikanya ko Umuremyi ashobora byose kandi ko afite ubwenge butagira akagero. Kubera ko Dawidi yiringiraga Yehova byimazeyo kandi akamuhungiraho, yaranditse ati “hahirwa [“ugira ibyishimo ni,” NW ] uwiringira Uwiteka.”—Zaburi 40:5.
Uwitwa Maria yaravuze ati “ikintu nize ubwo nari muri Hisipaniya ndetse n’ahandi, ni uko iyo dukoze ibintu nk’uko Yehova ashaka tugera ku bintu byiza, nubwo wenda twaba twumvaga hari ukundi twabigenza. Ibyo bituma tugira ibyishimo kubera ko inzira za Yehova zihora zitunganye.”
Andreas, umusaza w’Umukristo wakoreye mu bihugu byinshi by’u Burayi, na we yiboneye ko burya dukwiriye kwiringira Yehova. Yaravuze ati “kuva nkiri muto, mukuru wanjye tudahuje ukwizera yanshishikarizaga cyane gukora akazi gahemba neza. Yarababaye cyane ubwo narekaga akazi keza kari kuzampesha amafaranga ya pansiyo, nkajya mu murimo w’igihe cyose. Nta kintu nigeze mbura ndi mu murimo w’igihe cyose, kandi nabonye imigisha abandi bifuza ariko ntibayibone.”
Mu mwaka wa 1993, Felix yatumiriwe kujya gufasha mu mirimo yo kwagura amazu y’ishami ry’Abahamya ba Yehova y’i Selters mu Budage. Igihe akazi kari karangiye, yatumiriwe kuba umwe mu bagize umuryango wa Beteli yaho. Yabyakiriye ate? Yaravuze ati “nabyemeye ntabyemeye. Ariko ubu maze hano imyaka hafi icumi, kandi nemera ko Yehova yashubije amasengesho yanjye. Ni we uzi ibyo nkeneye. Iyo mwiringiye byimazeyo kandi nkamureka akanyobora, mba muhaye uburyo bwo kunyereka icyo ashaka ko nkora.”
Susanne twigeze kuvuga, yashakaga kuba umubwiriza w’igihe cyose, ni ukuvuga umupayiniya, ariko akaba yari afite ingorane zo kubona akazi akora igice cy’umunsi. Nyuma yo kugashakisha umwaka wose nta cyo ageraho, yiringiye Yehova, maze afata umwanzuro. Yaravuze ati “nasabye kuba umupayiniya w’igihe cyose. Nari narizigamiye amafaranga yo gukoresha hafi ukwezi. Mbega ukuntu muri uko kwezi ibintu byambereye byiza! Uwo murimo wampesheje ibyishimo byinshi. Gusa ibizamini nagiye nkora nshaka akazi narabitsinzwe. Icyakora, nk’uko Yehova yabisezeranyije, ntiyantereranye. Ku munsi wa nyuma w’uko kwezi, ni bwo nabonye akazi nsinya kontaro. Ubu nemera rwose ko kwiringira Yehova ari byo by’ingenzi! Ibyo bintu byambayeho ngitangira umurimo w’igihe cyose byatumye mbona ibyishimo n’imigisha myinshi.”
Kwemera inama zituruka ku Mana bitwongerera ibyishimo
Umwami Dawidi yakoze amakosa akomeye. Hari igihe yabaga akeneye inama nziza. Ese twemera inama n’amabwiriza duhabwa nk’uko Dawidi yabyemeraga?
Hari igihe Uwitwa Aida wo mu Bufaransa yakoze ikosa rikomeye. Yaravuze ati “icyari kimpangayikishije ni ukongera kuba incuti ya Yehova. Nta kindi cyari kimpangayikishije.” Yasabye abasaza b’Abakristo kumufasha. Nyuma y’imyaka isaga 14 amaze mu murimo w’igihe cyose, yaravuze ati “mbega ukuntu nshimishwa no kumenya ko Yehova yambabariye ikosa nakoze!”
Kwemera inama zituruka ku Mana bishobora kuturinda ntitugere ubwo dukora amakosa. Judith yabisobanuye agira ati “igihe nari mfite imyaka 20, nakunze Umudage twakoranaga wakoraga ibishoboka byose ngo anyereke ko ankunda. Yari umuntu wubahwa, ufite akazi keza, ariko afite n’umugore. Nari mpanganye n’ikibazo cyo guhitamo kumvira amategeko ya Yehova cyangwa kumutera umugongo burundu. Nabitekerereje ababyeyi banjye. Papa yanyibukije icyo Yehova yari anyitezeho adaciye ku ruhande. Yambwije ukuri, kandi nubwo nakomezaga kwisobanura, ni byo nari nkeneye. Mama yamaze ibyumweru byinshi buri mugoroba ambwira ukuntu amategeko y’Imana ari ingenzi n’ukuntu arokora ubuzima. Nishimira cyane ko buhoro buhoro umutima wanjye wagiye ugarukira Yehova. Kuba yarampannye kandi akanyigisha, byatumye ngira ibyishimo byinshi. Ubu maze imyaka myinshi mu murimo w’igihe cyose, kandi mfite umugabo unkunda, akanakunda Imana n’umutima we wose.”
Izo nkuru zose zishimangira amagambo ya Dawidi agira ati “hahirwa [“ufite ibyishimo ni,” NW ] uwababariwe ibicumuro bye, ibyaha bye bigatwikirwa. Hahirwa [“ufite ibyishimo ni,” NW ] umuntu Uwiteka atabaraho gukiranirwa, umutima we ntubemo uburiganya.”—Zaburi 32:1, 2.
Ibyishimo duterwa no kwita ku bandi
Dawidi yaranditse ati “hahirwa [“ufite ibyishimo ni,” NW ] uwita ku bakene.” Yongeyeho ati “Uwiteka azamukiza ku munsi w’ibyago. Uwiteka azamurinda amukize, kandi azahirwa [“azishima,” NW ]” (Zaburi 41:2, 3). Ukuntu Dawidi yitaye mu buryo bwuje urukundo kuri Mefibosheti, umuhungu wari ikirema wa Yonatani, incuti magara ya Dawidi, ni urugero rugaragaza icyo twagombye gukorera abatishoboye.—2 Samweli 9:1-13.
Marlies umaze imyaka 47 ari umumisiyonari, afite igikundiro cyo kubwiriza abantu bahunze uturere two muri Afurika, muri Aziya, no mu Burayi bw’Iburasirazuba twugarijwe n’akaga. Yaravuze ati “baba bafite ibibazo byinshi, kandi muri rusange bumva ko abantu babafata nk’abanyamahanga; mbese bumva ko babanga. Gufasha abantu nk’abo, buri gihe bihesha ibyishimo.”
Marina uri mu kigero cy’imyaka 40 yaranditse ati “kubera ko ndi ingaragu, nzi icyo kugira incuti ziteguye kugufasha bisobanura. Ibyo bituma nanjye ntera abantu inkunga mbatelefona cyangwa mbandikira utubaruwa. Abantu benshi barabyishimira. Gufasha abandi bituma ngira ibyishimo.”
Dimitar uri mu kigero cy’imyaka 20 yaravuze ati “mama yandeze wenyine. Igihe nari ingimbi, hari umugenzuzi w’Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero wangiriye neza, buri cyumweru akajya anjyana kubwiriza kugira ngo antoze. Na n’ubu ndacyamushimira ukuntu yihanganaga. Nzi neza ko kuntera inkunga bitamworoheye.” Kugira ngo Dimitar agaragaze ko ashimira kubera ubufasha yahawe, na we afasha abandi. Yaravuze ati “buri kwezi ngerageza kujyana kubwiriza n’umwe mu bakiri bato, ndetse nkanajyana n’ugeze mu zabukuru.”
Igitabo cya Zaburi kivuga ibindi bintu bituma abantu bagira ibyishimo. Kimwe muri ibyo, ni ukwishingikiriza ku mbaraga za Yehova aho kwishingikiriza ku zacu. Bibiliya igira iti “hahirwa [“ufite ibyishimo ni,” NW ] umuntu ufitemo [Yehova] imbaraga.”—Zaburi 84:6.
Corinna yemera ko ibyo ari ukuri. Yagiye gukorera mu gihugu cyari gifite abantu benshi batari babwirizwa. Yaravuze ati “bavugaga urundi rurimi, bafite umuco utandukanye n’uw’iwacu, kandi bafite n’uburyo bwabo bwo kubona ibintu. Numvaga meze nk’uri ku wundi mubumbe utari isi. Iyo natekerezaga kubwiriza muri icyo gihugu cy’amahanga, numvaga ncitse intege. Nasabye Yehova kumfasha, kandi imbaraga yampaga ni zo zatumaga nshobora kubwiriza umunsi wose muri ako gace kitaruye. Nyuma y’igihe, nari maze kumenyera. Natangije ibyigisho byinshi bya Bibiliya, kandi n’ubu ibyo bintu byambayeho biracyangirira akamaro. Namenye ko imbaraga Yehova atanga zishobora kudufasha guhangana ndetse n’ibibazo twatekerezaga ko bidashobora gukemuka.”
Koko rero, hari ibintu byinshi bituma abantu bagira ibyishimo, urugero nko kugirana ubucuti n’Imana n’abagize ubwoko bwayo, kwiringira Yehova byimazeyo, kwemera inama atanga no kwita ku bandi. Kugendera mu nzira za Yehova no kumvira amategeko ye bituma atwemera.—Zaburi 89:16; 106:3; 112:1; 128:1, 2.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Maria
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Maree
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Susanne na Andreas
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Corinna
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Dimitar