Ibyaremwe bitangaza icyubahiro cy’Imana
“Ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana, isanzure ryerekana imirimo y’intoki zayo.”—ZABURI 19:2.
1, 2. (a) Kuki abantu badashobora kubona ikuzo ry’Imana imbonankubone? (b) Ni mu buhe buryo abakuru 24 bahesha Imana ikuzo?
“NTIWAREBA mu maso hanjye kuko umuntu atandeba mu maso ngo abeho” (Kuva 33:20). Uko ni ko Yehova yaburiye Mose. Kubera ko abantu bafite imibiri yoroshye, ntibashobora kwihanganira kureba imbonankubone ikuzo ry’Imana. Icyakora, intumwa Yohana yabonye ibintu bitangaje mu iyerekwa, abona Yehova yicaye ku ntebe ye y’Ubwami y’ikuzo.—Ibyahishuwe 4:1-3.
2 Ibiremwa by’umwuka by’indahemuka bitandukanye n’abantu, kuko byo bishobora kureba Yehova mu maso. Muri ibyo biremwa, harimo “abakuru makumyabiri na bane” bo mu iyerekwa ryo mu ijuru Yohana yabonye, bagereranya abasizwe 144.000 (Ibyahishuwe 4:4; 14:1-3). Iyo babonye ikuzo ry’Imana bumva bameze bate? Dukurikije ibivugwa mu Byahishuwe 4:11, baratangaza bati “Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni uko wabishatse.”
Impamvu ‘badafite icyo kwireguza’
3, 4. (a) Kuki kwemera ko Imana ibaho bitanyuranyije na siyansi? (b) Ni iki gituma rimwe na rimwe abantu banga kwemera Imana?
3 Ese wumva nawe usunikiwe guhesha Imana ikuzo? Muri rusange abantu benshi ntibahesha Imana ikuzo, ndetse hari n’abahakana rwose ko ibaho. Urugero, hari umuhanga mu by’ubumenyi bw’inyenyeri wanditse ati “mbese Imana ni yo yaje maze ituremera ikirere n’inyenyeri? . . . Icyo ni igitekerezo gishishikaje. Gusaa, ntekereza ko ibyo ari ukwishuka. . . . Imana si yo yaremye ibi byose.”
4 Abahanga mu bya siyansi ntibashobora gukora ubushakashatsi ku bintu byose: bo bagarukira gusa ku bintu abantu bashobora kubona, bakabyitegereza cyangwa bakabisesengura. Naho ubundi usanga ari amagambo gusa no gukekeranya. Kubera ko ‘Imana ari Umwuka,’ ntibishoboka rwose ko abahanga mu bya siyansi bayiga bakoresheje ubushakashatsi bwabo (Yohana 4:24). Byaba rero ari ubwirasi kuvuga ko kwemera Imana bidahuje na siyansi. Umuhanga mu bya siyansi witwa Vincent Wig-glesworth wo muri Kaminuza ya Cambridge, avuga ko uburyo abahanga mu bya siyansi bakoresha ubwabwo, ari “kimwe n’idini.” Ibyo bishoboka bite? Uwo muhanga avuga ko “ubwo buryo bakoresha bushingiye ku kwizera badashidikanya ko ibintu bibaho bikurikiza ‘amategeko kamere.’” Ubwo rero iyo umuntu yanze kwizera Imana, n’ubundi aba afite ikindi kintu yizera. Rimwe na rimwe, abantu banga kwemera ko Imana ibaho, usanga ari ba bandi banga kwemera ukuri nkana. Umwanditsi wa Zaburi yagize ati ‘umunyabyaha nk’uko ubwibone bwo mu maso he buri, [“ntashakashaka,” NW]. Ibyo yibwira byose bihurira muri iri jambo ngo “nta Mana iriho.”’—Zaburi 10:4.
5. Kuki abatizera Imana badafite icyo kwireguza?
5 Kwemera ko Imana ibaho si ugupfa kwemera ibintu buhumyi, kubera ko hariho ibihamya byinshi cyane by’uko Imana iriho (Abaheburayo 11:1). Umuhanga mu by’inyenyeri witwa Allan Sandage yagize ati “jye mbona bidashoboka rwose ko gahunda [iri mu isanzure ry’ikirere] yaba yarapfuye kubaho gutya gusa. Hagomba kuba hari ikintu cyabishyize kuri gahunda. Mbona Imana ari iyobera, ariko nanone mbona ari yo yatumye ibintu bibaho mu buryo bw’igitangaza.” Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’i Roma ababwira ko “ibitaboneka byayo ari byo bubasha bwayo buhoraho n’ubumana bwayo, bigaragara neza uhereye ku kuremwa kw’isi, bigaragazwa n’ibyo yaremye kugira ngo [abatizera] batagira icyo kwireguza” (Abaroma 1:20). “Uhereye ku kuremwa kw’isi,” cyane cyane igihe abantu bafite ubwenge bashoboraga gusobanukirwa ko Imana iriho baremwaga, byarigaragazaga ko hariho Umuremyi ufite ubushobozi buhambaye, ni ukuvuga Imana ikwiriye gusengwa. Bityo rero, abananirwa guhesha Imana ikuzo ntibafite icyo kwireguza. Ariko se, ni ikihe gihamya ibyaremwe bitanga?
Isanzure ry’ikirere ritangaza ikuzo ry’Imana
6, 7. (a) Ni mu buhe buryo ijuru ritangaza ikuzo ry’Imana? (b) Kuki ijuru ryohereza ‘umugozi ugera waryo’?
6 Zaburi ya 19:2 irasubiza iti “ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana, isanzure ryerekana imirimo y’intoki zayo.” Dawidi yabonye ko inyenyeri n’imibumbe yamurikaga mu “ijuru” cyangwa mu kirere, byatangaga igihamya kidakuka cy’uko hariho Imana ifite ikuzo. Yakomeje agira ati “amanywa abwira andi manywa ibyayo, ijoro ribimenyesha irindi joro” (Zaburi 19:3). Uko bwije n’uko bukeye, ijuru rigaragaza ubwenge bw’Imana n’imbaraga zayo zo kurema. Mbese ni nk’aho ijwi ryabyo ryo gusingiza Imana ryumvikanira mu ijuru.
7 Icyakora, bisaba ubushishozi kugira ngo umuntu yumve ubwo buhamya. “Nta magambo cyangwa ururimi biriho, nta wumva ijwi ryabyo.” Nyamara ubuhamya ijuru ritanga ryicecekeye burakomeye cyane. “Umugozi ugera wabyo wakwiriye isi yose, amagambo yabyo yageze ku mpera y’isi” (Zaburi 19:4, 5). Ni nk’aho mbese ijuru ryohereza “umugozi ugera” kugira ngo ryiringire ridashidikanya ko ubuhamya ritanga ryicecekeye bugera mu mpera z’isi zose.
8, 9. Ni ibihe bintu bigutangaza ku zuba?
8 Dawidi yakomeje asobanura ibindi bintu bihambaye biboneka mu byo Yehova yaremye: “muri ibyo [mu kirere] yabambiye izuba ihema, rimeze nk’umukwe usohoka mu nzu ye, ryishima nk’umunyambaraga rinyura mu nzira yaryo. Riva ku mpera y’ijuru, rikagera ku yindi mpera yaryo, nta kintu gihishwa icyokere cyaryo.”—Zaburi 19:5-7.
9 Iyo ugereranyije izuba n’izindi nyenyeri, usanga na ryo atari rinini cyane. Icyakora, izuba ni inyenyeri ya rutura, ku buryo usanga imibumbe irigaragiye ari mito cyane nta n’amahuriro. Hari igitabo kivuga ko “ripima toni miriyari 2 incuro miriyari incuro miriyari,” ni ukuvuga ko ripima ibice 99,9 ku ijana by’uburemere bwose hamwe bw’izuba n’imibumbe yose irigaragiye! Imbaraga rukuruzi z’izuba zituma isi irizenguruka iri ku ntera ya kirometero miriyoni 150, itagiye kure yaryo cyangwa ngo iryegere. Agace gato cyane k’ingufu z’izuba ni ko konyine kagera ku isi, ariko kaba gahagije kugira ngo gatume ubuzima bushobora kubaho.
10. (a) Ni mu buhe buryo izuba ryinjira mu “ihema” ryaryo kandi rigasohokamo? (b) Ni mu buhe buryo ryirukanka “nk’umunyambaraga”?
10 Umwanditsi wa Zaburi avuga izuba mu mvugo y’ikigereranyo, avuga ko rimeze “nk’umunyambaraga” uturuka aho rirasira akirukanka umunsi wose nimugoroba akaruhukira mu “ihema.” Iyo izuba rirenze, ku muntu uri ku isi abona rimeze nk’aho riseseye mu “ihema,” mbese nk’aho rigiye kuruhuka. Mu gitondo risa n’aho rishigukira hejuru, “rimeze nk’umukwe usohoka mu nzu ye.” Kubera ko Dawidi yari umushumba, yari azi neza ukuntu ijoro rigira imbeho ikabije (Itangiriro 31:40). Yibukaga ukuntu izuba ryahitaga rimususurutsa rigasusurutsa n’ubutaka bwari bumukikije. Uko bigaragara, ntiryananizwaga n’“urugendo” rwo kuva iburasirazuba rijya iburengerazuba, ahubwo ryari rimeze “nk’umunyambaraga” witeguye kongera gufata urugendo.
Inyenyeri n’injeje bihambaye cyane
11, 12. (a) Kuba Bibiliya igereranya inyenyeri n’umusenyi bishishikajeho iki? (b) Isanzure ryagutse mu rugero rungana iki?
11 Kubera ko Dawidi atari afite icyuma kireba mu kirere (telesikope), yashoboraga kubona gusa inyenyeri zibarirwa mu bihumbi bike. Nyamara dukurikije ubushakashatsi buherutse gukorwa, umubare w’inyenyeri umuntu ashobora kubona yifashishije telesikope zigezweho ni miriyari ibihumbi 70 incuro miriyari, ni ukuvuga 7 ikurikiwe n’amazeru 22! Yehova yagaragaje ko inyenyeri ari nyinshi cyane igihe yagereranyaga umubare wazo “n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja.”—Itangiriro 22:17.
12 Abahanga mu by’inyenyeri bamaze igihe kirekire bitegereza ibyo bavugaga ko ari “uduce duto tw’urumuri dufite ishusho idasobanutse neza, kandi itagaragara neza.” Abahanga mu bya siyansi bavugaga ko utwo ‘duce tw’urumuri tujya kumera nk’uruziga’ twari mu rujeje rwacu rw’Inzira Nyamata. Mu mwaka wa 1924, baje kuvumbura ko kamwe muri bene utwo duce katwegereye cyane kitwa Andromède, na ko ubwako mu by’ukuri ari urujeje, ruri ku ntera ndende cyane ku buryo urumuri rufite umuvuduko wa kirometero 300.000 mu isegonda rwahagenda imyaka miriyoni ebyiri! Ubu abahanga mu bya siyansi bavuga ko ucishirije hari amamiriyari n’amamiriyari y’injeje; buri rujeje rukaba rurimo inyenyeri zibarirwa mu bihumbi, ndetse hari n’injeje zirimo inyenyeri zibarirwa mu mamiriyari. Nyamara kandi, Yehova we ‘abara inyenyeri akazita amazina zose.’—Zaburi 147:4.
13. (a) Ni iki gitangaje ku bukaga bw’inyenyeri? (b) Ni mu buhe buryo byigaragaza ko abahanga mu bya siyansi batazi “amategeko ayobora ijuru”?
13 Yehova yabajije Yobu ati “mbese wabasha guhambiranya ubukaga bwa Kilimiya, cyangwa kudohora iminyururu ya Oriyoni?” (Yobu 38:31). Ubukaga ni inyenyeri nyinshi cyane ziba ziri mu itsinda rimwe ukabona zikoze igishushanyo runaka. N’ubwo intera iri hagati y’inyenyeri ishobora kuba ari nini cyane bitavugwa, imyanya zirimo nk’uko umuntu uzireba ari ku isi azibona, ntihinduka. Kubera ko imyanya inyenyeri zirimo idahindagurika, ni “ingirakamaro mu kuyobora abagendera mu mazi no gufasha abahanga mu by’inyenyeri guha inzira ibyogajuru, no kumenya aho inyenyeri izi n’izi ziri” (The Encyclopedia Americana). Ariko rero, nta muntu urasobanukirwa mu buryo bwuzuye ‘igihambiranya’ ubukaga bw’inyenyeri zikaguma hamwe. Ni koko, kugeza n’ubu abahanga mu bya siyansi ntibashobora gusubiza ikibazo cyabajijwe muri Yobu 38:33 kigira kiti “uzi amategeko ayobora ijuru?”
14. Ni mu buhe buryo ukuntu urumuri rugenda na n’ubu bikiri iyobera?
14 Abahanga mu bya siyansi ntibashobora gusubiza ikindi kibazo Yobu yabajijwe, kigira kiti “umucyo wagiye unyuze mu yihe nzira?” (Yobu 38:24). Hari umwanditsi wavuze ko icyo kibazo Imana yabajije ku rumuri ari “ihurizo rikomeye rya siyansi yo muri iki gihe.” Abahanga mu bya filozofiya b’Abagiriki batekerezaga ko urumuri ruva mu jisho ry’umuntu. Mu myaka ishize abahanga mu bya siyansi bo muri iki gihe batekerezaga ko urumuri rugizwe n’utuvungukira duto duto. Abandi batekerezaga ko urumuri rugenda nk’umuraba. Ariko ubu, abahanga mu bya siyansi basigaye batekereza ko urumuri ari umuraba rukaba n’akavungukira icyarimwe. Ariko kandi, imiterere y’urumuri hamwe n’‘inzira runyuramo’ na n’ubu ntibirasobanuka mu buryo bwuzuye.
15. Kimwe na Dawidi, ni ibihe byiyumvo twagombye kugira iyo twitegereje ijuru?
15 Umuntu rero amaze kubona ibyo byose, nta kindi yakora uretse kunga mu rya Dawidi umwanditsi wa Zaburi wagize ati “iyo nitegereje ijuru, umurimo w’intoki zawe, n’ukwezi n’inyenyeri, ibyo waremye, umuntu ni iki ko umwibuka, cyangwa umwana w’umuntu ko umugenderera?”—Zaburi 8:4, 5.
Isi n’ibyaremwe biyiriho bihesha Yehova ikuzo
16, 17. Ni gute ibiremwa by’“imuhengeri” bihesha Yehova ikuzo?
16 Zaburi ya 148 irondora ubundi buryo ibyaremwe biheshamo Imana ikuzo. Umurongo wa 7 ugira ati “nimushimire Uwiteka mu isi, mwa bifi mwe n’imuhengeri hose.” Kandi koko, “imuhengeri” huzuye ibintu bitangaje bigaragaza ubwenge n’imbaraga by’Imana. Ifi nini cyane bita baleine bleue, iciriritse ipima hafi toni 120; ibiro bingana n’iby’inzovu 30! Umutima wayo wonyine upima ibiro 450, kandi ushobora kohereza mu mubiri wayo wose amaraso apima ibiro 6.400! Mbese ibyo bifi binini cyane by’imuhengeri byaba bigenda bikururuka kandi bizeduka mu mazi? Reka da! Raporo yakozwe igaragaza ko ibyo bifi “bizenguruka mu nyanja” bigendera ku muvuduko utangaje (European Cetacean Bycatch Campaign). Ibyogajuru byagiye bikurikirana ingendo za baleine byagaragaje ko “kimwe muri ibyo bifi cyigeze gukora urugendo rw’ibirometero bisaga 16.000 mu mezi icumi.”
17 Ubusanzwe igifi bita dauphin à grand nez cyibira mu mazi kugeza mu bujyakuzimu bwa metero 45, ariko ifi zo muri ubwo bwoko zibira cyane kurusha izindi zigera kuri metero 547 z’ubujyakuzimu! Ubwo se ni gute ibyo bifi byibira bikagera aho hantu kure cyane ntibipfe? Iyo byibiye, umutima wabyo ugabanya incuro wateraga, maze amaraso akajya mu mutima, mu bihaha no mu bwonko. Nanone kandi, mu mikaya yabyo harimo umusemburo ubika ogisijeni. Ibyitwa éléphants de mer hamwe n’ibyitwa cachalots byo bishobora kwibira bikagera kure cyane ikuzimu kurushaho. Hari ikinyamakuru kivuga ko “aho kugira ngo ibyo bifi birwane no kugumana umwuka mu bihaha, bireka ibihaha bigashiramo umwuka burundu” (Discover). Ogisijeni bikenera hafi ya yose biyibika mu mikaya yabyo. Uko bigaragara, ibyo bifi ni ibihamya bigaragaza ko hariho Imana ishobora byose ifite ubwenge!
18. Ni mu buhe buryo amazi y’inyanja agaragaramo ubwenge bwa Yehova?
18 Ndetse n’amazi y’inyanja agaragaramo ubwenge bw’Imana. Ikinyamakuru kivuga ibya siyansi kivuga ko “buri gitonyanga cy’amazi y’inyanja yo kuri metero 100 zo hejuru, kiba kirimo utwatsi duto cyane tubarirwa mu bihumbi tutabonwa n’amaso bita phytoplanctons, tuba turerembamo” (Scientific American). Utwo twatsi tutabonwa n’amaso tumeze nk’“ishyamba,” dusukura umwuka duhumeka tugakuramo amamiriyari y’amatoni y’umwuka mubi bita dioxyde de carbone. Iryo shyamba ritabonwa n’amaso ni ryo riyungurura ibisaga kimwe cya kabiri cya ogisijeni duhumeka.
19. Ni mu buhe buryo umuriro na shelegi bisohoza umugambi wa Yehova?
19 Zaburi ya 148:8 igira iti “nawe muriro n’urubura na shelegi n’igihu, nawe muyaga w’ishuheri, usohoza ijambo rye.” Ni koko, Yehova akoresha imbaraga kamere z’ibintu bidafite ubuzima mu gusohoza umugambi we. Reka dufate urugero nk’umuriro. Mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, abantu babonaga ko inkongi y’umuriro igeze mu mashyamba nta kindi imara uretse kwangiza gusa. Ubu abashakashatsi batekereza ko umuriro ugira uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije, kubera ko ukuraho ibiti bishaje cyangwa byumye, hakongera kumera ibiti bishyashya, ukongera ifumbire mu butaka kandi ugatuma hatazongera kubaho impanuka nyinshi z’inkongi z’umuriro. Shelegi na yo ni ingirakamaro kuko ibobeza ubutaka kandi ikanabufumbira, ikongera amazi mu nzuzi kandi ikarinda ibimera n’inyamaswa kugagazwa n’ubukonje bukabije.
20. Ni mu buhe buryo imisozi n’amashyamba bifatiye runini abantu?
20 Zaburi ya 148:9 igira iti “namwe misozi miremire n’udusozi twose, namwe biti byera imbuto ziribwa n’imyerezi yose.” Imisozi miremire myiza cyane ni ibihamya bigaragaza imbaraga zihambaye za Yehova (Zaburi 65:7). Ariko nanone, imisozi ifite akamaro rwose. Raporo yakozwe n’Ikigo Cyita ku Bidukikije gikorera i Berne mu Busuwisi, igira iti “inzuzi nini zo ku isi zose zifite amasoko mu misozi miremire. Abantu barenga kimwe cya kabiri cy’abatuye isi batunzwe n’amazi afutse aturuka mu misozi miremire . . . Ibyo ‘bigega by’amazi’ ni ingenzi cyane ku buzima bw’abantu.” Ndetse n’igiti iki gisanzwe gihesha ikuzo Umuremyi wacyo. Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Ababimbye Ryita ku Bidukikije ivuga ko ibiti “ari ingenzi cyane kugira ngo abaturage bo mu bihugu byose barusheho kumererwa neza . . . Amoko menshi y’ibiti afite akamaro kanini cyane mu rwego rw’ubukungu, kuko bivamo imbaho, imbuto, n’amariragege akorwamo ibintu byinshi nka kore na masitiki. Ku isi hose, abantu bagera kuri miriyari 2 bakoresha inkwi mu guteka no gushyushya mu nzu.”
21. Sobanura ukuntu ikibabi iki gisanzwe ari igihamya cy’uko hariho umuremyi w’umuhanga.
21 Uko igiti ubwacyo giteye bigaragaza ko hariho umuremyi ufite ubwenge. Reka turebe nk’ikibabi iki gisanzwe. Ikibabi gitwikiriwe n’agashishwa k’ibinure kakibuza kuma. Munsi y’ako gashishwa ku gice kireba hejuru, hari ingirabuzima fatizo zibamo ibyitwa chloroplastes. Izo ngirabuzima zibamo utuntu tw’icyatsi kibisi twitwa chlorophyle dukurura urumuri. Binyuriye mu mikoranire y’ibimera n’urumuri yitwa fotosenteze, ibibabi bihinduka nk’“inganda zikora ibiryo.” Igiti kizamura amazi mu butaka cyifashishije imizi yacyo, hanyuma kikayanyuza mu ruti rwacyo no mu mashami kikayageza mu mababi gikoresheje “uburyo buhambaye.” Utwenge duto (twitwa stomates) tubarirwa mu bihumbi tuba imbere mu kibabi ku gice kireba hasi turifungura tukanifunga, tukinjizamo umwuka bita dioxyde de carbone. Urumuri rutanga ingufu ziba zikenewe kugira ngo amazi hamwe n’uwo mwuka wa dioxyde de carbone byivange bibyare ibinyasukari. Iyo bigeze aho rero, ikimera kiba gishobora gutangira kurya ku biryo cyikoreye ubwacyo. Nyamara kandi, urwo “ruganda” rukora rudasakuza, kandi ni rwiza cyane. Aho kugira ngo ruhumanye ibidukikije, imyanda iruvamo ni ogisijeni!
22, 23. (a) Ni ubuhe bushobozi buhambaye inyoni zimwe hamwe n’inyamaswa zo ku butaka zifite? (b) Ni ibihe bibazo bindi dukwiriye gusuzuma?
22 Muri Zaburi ya 148:10 hagira hati “namwe nyamaswa n’amatungo yose, namwe bikururuka n’inyoni zifite amababa.” Inyamaswa nyinshi zo ku butaka n’inyoni zo mu kirere zifite ubushobozi butangaje. Inyoni yitwa albatros de Laysan ishobora kugenda ahantu harehare cyane (hari iyigeze kugenda ibirometero 40.000 mu minsi 90 gusa). Akanyoni kitwa sylvette à tête noire gakora urugendo rwo kuva muri Amerika y’Amajyaruguru kajya muri Amerika y’Epfo, kakamara amasaha 80 kaguruka kadahagaze. Ingamiya ntibika amazi mu ipfupfu ryayo nk’uko abantu benshi babitekereza, ahubwo iyabika mu rwungano ngogozi rwayo, bityo bigatuma ibasha kumara igihe kirekire cyane igenda ntiyicwe n’inyota. Ntibitangaje rero kuba abahanga bitegereza inyamaswa iyo bagiye guhanga amamashini n’ibindi bintu bishya. Umwanditsi witwa Gail Cleere agira ati “niba ushaka imashini izakora neza nta ngorane . . . kandi ntiteze ibibazo ku bidukikije, birashoboka cyane ko ari nta handi uzakura icyitegererezo hatari mu byaremwe.”
23 Koko rero, ibyaremwe bitangaza ikuzo ry’Imana by’ukuri! Uhereye ku nyenyeri zo mu ijuru ukageza ku bimera n’inyamaswa, buri cyaremwe cyose gifite uburyo bwacyo gisingizamo Umuremyi wacyo. Ariko se bite ku bantu? Ni gute twakwifatanya n’ibyaremwe bindi mu gusingiza Imana?
Mbese uribuka?
• Kuki abahakana ko Imana ibaho badafite icyo kwireguza?
• Ni mu buhe buryo inyenyeri n’imibumbe yo mu kirere bihesha Imana ikuzo?
• Ni gute inyamaswa zo mu nyanja n’izo ku butaka zigaragaza ko hariho Umuremyi wuje urukundo?
• Ni gute imbaraga z’ibintu bidafite ubuzima zisohoza umugambi wa Yehova?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Abahanga mu bya siyansi bavuga ko ucishirije inyenyeri bashobora kubona ari miriyari ibihumbi 70 incuro miriyari!
[Aho ifoto yavuye]
Frank Zullo
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Igifi kinini cyitwa “Dauphin à grand nez”
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Akamanyu ka shelegi
[Aho ifoto yavuye]
snowcrystals.net
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Icyana cya “albatros de Laysan”