Mujye Mukora Icyatuma Mugira Imibereho Myiza!
“Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi . . . Icyo azakora cyose kizamubera cyiza.”—ZABURI 1:1, 3.
1. (a) Ni gute abakiri bato benshi muri iyi si babona ibihereranye no kugira imibereho myiza? (b) Ni gute Bibiliya isobanura umuntu ufite imibereho myiza?
KUGIRA imibereho myiza—ayo magambo asobanura iki kuri wowe? Umusore umwe yagize ati “intego yanjye y’ingenzi kurusha izindi zose, ni ukuba umucuruzi w’ikirangirire.” Umukobwa umwe yagize ati “intego y’ibanze nifuza cyane kuzageraho, ni ukugira umuryango urangwa n’ibyishimo.” Ariko undi mukobwa, we yagize ati “intego nifuza cyane kuzageraho, ni ukugira inzu y’inyumba nziza, imodoka nziza . . . Nshishikajwe n’imibereho yanjye bwite.” Ikibazo ni uko ari amafaranga, ari n’umuryango, ndetse n’akazi kinjiza umutungo utubutse, nta na kimwe muri ibyo gipimirwaho ko umuntu afite imibereho myiza nyakuri. Muri Zaburi 1:1-3, dusoma amagambo agira ati “hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi . . . Amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira . . . Icyo azakora cyose kizamubera cyiza.”
2. Imibereho myiza nyakuri iboneka hehe, kandi se, ni ubuhe buryo bumwe rukumbi bwo kuyigeraho?
2 Aha ngaha, Bibiliya isezeranya ikintu umuntu uwo ari we wese adashobora gutanga—imibereho myiza nyakuri! Ariko nta bwo irimo ivuga ibihereranye no kubona amafaranga. Bibiliya ubwayo itanga umuburo ugira uti ‘gukunda impiya ni umuzi w’ibibi byose’ (1 Timoteyo 6:10). Imibereho myiza nyakuri, iboneka binyuriye mu gushimisha Imana—hakubiyemo no gukurikiza amategeko ya Yehova. Ibyo byonyine ni byo bishobora gutuma umuntu anyurwa by’ukuri kandi akagira ibyishimo nyakuri! Wenda igitekerezo cyo kuba umuntu atwarwa n’amategeko ya Yehova kandi akabwirwa ibyo agomba gukora ntigishimishije. Ariko kandi, Yesu yagize ati “hahirwa abakene mu mitima yabo [“abazi ko bakeneye iby’umwuka,” NW]” (Matayo 5:3). Waba ubibona cyangwa utabibona, waremanywe icyifuzo cyo gukenera iby’umwuka—hakubiyemo no kuba wararemanywe icyifuzo cyimbitse cyo kumenya Imana no gusobanukirwa imigambi yayo. Ku bw’ibyo rero, ushobora kugira ibyishimo nyakuri, ari uko gusa ubonye ibyo bintu ukeneye kandi ugakurikiza “amategeko y’Uwiteka.”
Impamvu Dukeneye Amategeko y’Imana
3. Kuki twagombye kureka Yehova ‘akayobora intambwe zacu’ tubigiranye ibyishimo?
3 Umuhanuzi Yeremiya yaranditse ati “Uwiteka, nzi ko inzira y’umuntu itaba muri we; ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze” (Yeremiya 10:23). Ibyo ni ko bimeze ku bantu bose, abato n’abakuru. Uretse no kuba tudafite ubwenge, tukaba tutari inararibonye kandi tudafite n’ubumenyi bwo kuyobora intambwe zacu; ubundi nta n’uburenganzira dufite bwo kubikora. Mu Byahishuwe 4:11 hagira hati “Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho, kandi icyatumye biremwa, ni uko wabishatse.” Kubera ko Yehova ari Umuremyi wacu, ni we ‘soko y’ubugingo.’ (Zaburi 36:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.) Ku bw’ibyo, azi ukuntu twagombye gukoresha ubuzima bwacu kurusha undi muntu uwo ari we wese. Bityo rero, yashyizeho amategeko, atagamije kutuvutsa ibyishimo, ahubwo ari ukugira ngo adufashe kubona icyatugirira umumaro (Yesaya 48:17). Irengagize amategeko y’Imana, maze ube wiciriyeho iteka ryo kugira imibereho mibi.
4. Kuki abakiri bato benshi bonona ubuzima bwabo?
4 Urugero, mbese waba warigeze kwibaza impamvu abakiri bato benshi cyane bonona ubuzima bwabo binyuriye mu biyobyabwenge, ubwiyandarike n’izindi ngeso mbi zose? Muri Zaburi 36:2, 3 (umurongo wa 1, 2 muri Biblia Yera), hagira hati “ubugome bw’umunyabyaha bubwiriza umutima we: nta gutinya Imana kuri mu maso ye. Kuko yiyogeza ubwe, akibwira, yuko gukiranirwa kwe kutazamenyekana ngo kwangwe.” Kubera ko abakiri bato benshi ‘badatinya Imana’ mu buryo bwiza, usanga bishuka bakibwira ko imyifatire irimo akaga nta ngaruka mbi igira. Ariko kandi, amaherezo bahangana n’iri hame ridakuka rigira riti ‘ibyo umuntu abiba, ni byo azasarura. Ubibira umubiri we, muri uwo mubiri azasaruramo kubora, ariko ubibira umwuka, muri uwo mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho.’—Abagalatiya 6:7, 8.
‘Mubare Iminsi’
5, 6. (a) Kuki abakiri bato bagomba ‘kubara iminsi yabo,’ kandi se, kubara iminsi bisobanura iki? (b) ‘Kwibuka Umuremyi wacu’ bisobanura iki?
5 Ni gute wakora icyatuma ugira imibereho myiza, maze ‘ugasarura ubugingo buhoraho’? Mose yaranditse ati “iminsi y’imyaka yacu ni imyaka mirongo irindwi, ariko kandi nitugira intege nyinshi, ikagera kuri mirongo inani . . . ishira vuba, natwe tukaba tugurutse” (Zaburi 90:10). Ushobora kuba udakunze gutekereza ku rupfu cyane, niba ujya unarutekerezaho. Mu by’ukuri, abakiri bato benshi bitwara nk’aho bakozwe mu cyuma. Ariko Mose atugaragariza mu buryo butaziguye uko kuri kubabaje guhereranye n’uko ubuzima ari bugufi. Ndetse nta n’icyizere dufite cy’uko tuzageza ku myaka 70 cyangwa 80. “Ibihe n’ibigwirira umuntu” bishobora gukindura ndetse n’abantu bakiri bato kandi bafite amagara mazima (Umubwiriza 9:11). None se, ni gute uzakoresha ubuzima bw’agaciro kenshi ufite ubu? Mose yasenze agira ati ‘utwigishe kubara iminsi yacu, [mu] buryo butuma dutunga imitima y’ubwenge.’—Zaburi 90:12.
6 Kubara iminsi yanyu bisobanura iki? Ibyo ntibishaka kuvuga ko mwagombye gukabya guhangayikishwa no kumenya uko igihe mushobora kubaho kingana. Mose yari arimo asenga asaba Yehova kwigisha abagize ubwoko bwe ukuntu bakoresha iminsi yabo isigaye mu buryo buhesha Imana icyubahiro. Mbese, ubara iminsi y’ubuzima bwawe—ubona ko buri munsi ari ubutunzi bw’agaciro bugomba gukoreshwa mu gusingiza Imana? Bibiliya itera abakiri bato iyi nkunga igira iti “ikure umubabaro mu mutima wawe, kandi utandukanye umubiri wawe n’ibibi, bikube kure; kuko ubuto n’ubusore ari ubusa. Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe” (Umubwiriza 11:10–12:1). Kwibuka Umuremyi wacu, bisobanura byinshi birenze ibyo kutibagirwa ko abaho gusa. Igihe umugizi wa nabi umwe yingingaga Yesu agira ati “uzanyibuke, ubwo uzazira mu bwami bwawe,” yashakaga ko Yesu yazakora ibirenze ibi byo kwibuka izina rye gusa. Yifuzaga ko Yesu yazagira icyo akora, akamuzura! (Luka 23:42; Gereranya n’Itangiriro 40:14, 23; Yobu 14:13.) Mu buryo nk’ubwo, kwibuka Yehova bikubiyemo kugira icyo umuntu akora, ni ukuvuga gukora ibimushimisha. Mbese, bishobora kuvugwa ko urimo wibuka Yehova?
Mwirinde Kugirira Abanyabyaha Ishyari
7. Kuki abakiri bato bamwe na bamwe bahitamo kwibagirwa Umuremyi wabo? Tanga urugero.
7 Hari abakiri bato benshi bahitamo kwibagirwa Yehova bitewe n’uko bumva ko kuba Umuhamya bibuza umuntu kwikorera ibyo yishakiye. Umuvandimwe umwe wo muri Hisipaniya yavuze ibyiyumvo yajyaga agira akiri ingimbi agira ati “isi yarankururaga bitewe n’uko ukuri kwasaga n’aho kuruhije kandi kutagoragozwa. Byasabaga kwicara, kwiga, kujya mu materaniro, kwambara karuvati, kandi ibyo si byo nishimiraga gukora.” Mbese, rimwe na rimwe ujya wumva hari ikintu ubuze bitewe n’uko ukorera Imana? Wenda biri bugutangaze kumenya ko umwe mu banditsi ba Bibiliya na we yagize ibyiyumvo nk’ibyo. Rambura Bibiliya yawe, maze usome Zaburi ya 73.
8. Kuki Asafu ‘yagiriraga ishyari abibone’?
8 Nimucyo dusuzume iyo Zaburi mu buryo burambuye. Ku murongo wa 2 n’uwa 3 hagira hati “jyeweho, ibirenge byanjye byari bugufi bwo guhanuka, intambwe zanjye zari zishigaje hato zikanyerera. Kuko nagiriraga ishyari abibone, ubwo narebaga abanyabyaha baguwe neza.” Dukurikije amagambo abimbura, iyo Zaburi yanditswe na Asafu. Yari Umulewi w’umuririmbyi, kandi yabayeho mu gihe cya Dawidi (1 Ngoma 25:1, 2; 2 Ngoma 29:30). N’ubwo yari afite igikundiro gihebuje cyo gukora mu rusengero rw’Imana, ‘yagiriye ishyari’ abantu birataga ku bihereranye n’uko basuzuguraga amategeko. Basaga n’aho batunganiwe; basa n’abafite amahoro n’umutekano. Mu by’ukuri, imibereho myiza bitwaga ko bari bafite, ‘yarutaga ibyo umutima w’umuntu wakwifuza’ (Umurongo wa 5 n’uwa 7). Bivugaga ibigwi babigiranye “ubwibone,” ni ukuvuga, mu buryo burangwa n’ubwirasi (Umurongo wa 8). “Bashyize akanwa kabo mu ijuru, ururimi rwabo ruzerera mu isi yose,” nta muntu n’umwe bubahaga—haba mu ijuru cyangwa mu isi.—Umurongo wa 9.
9. Ni gute Abakristo bakiri bato bamwe na bamwe bashobora kugira ibyiyumvo nk’ibya Asafu?
9 Wenda ibintu nk’ibyo bishobora no kuvugwa ku bihereranye n’urungano mwigana ku ishuri. Ushobora kuba ujya ubumva birarira mu buryo buteye isoni ku bihereranye n’ibikorwa byabo by’ubusambanyi, ibitaramo bajyamo bitagira rutangira, hamwe n’ukuntu birundumurira mu binyobwa bisindisha hamwe n’ibiyobyabwenge. Iyo ufashe iyo mibereho yitwa ko ari iyo kwishimisha, ukayigereranya n’inzira ifunganye ugomba kunyuramo kubera ko uri Umukristo, ushobora rimwe na rimwe kumva ‘ugiriye ishyari abibone’ (Matayo 7:13, 14). Asafu ubwe yageze aho avuga ati “ni ukuri nogereje ubusa umutima wanjye, kudacumura nagukarabiye ubusa. Kuko natewe n’ibyago umunsi ukira” (Umurongo wa 13 n’uwa 14). Ni koko, yatangiye gushidikanya ku bihereranye n’icyo gukorera Imana no kugira imibereho iboneye bimaze.
10, 11. (a) Ni iki cyatumye Asafu ahindura imyifatire ye? (b) Ni mu buhe buryo abanyabyaha bari “ahanyerera”? Tanga urugero.
10 Igishimishije ni uko Asafu atamaze igihe kirekire muri iyo mimerere yo kwiheba. Yahise abona ko ya mahoro abantu babi bitwaga ko bafite yari ukwishuka gusa—kandi yari ay’akanya gato gusa! Yariyamiriye ati “ni ukuri ubashyira ahanyerera; urabagusha, bagasenyuka. Erega bahindutse amatongo mu kanya gato! Ubwoba bw’uburyo bwinshi burabatsembye rwose” (Umurongo wa 18 n’uwa 19)! Mu buryo nk’ubwo, abenshi mu rungano rwawe bari “ahanyerera.” Byatinda byatebuka, imyifatire yabo yo kutubaha Imana izabagaruka, wenda batware inda z’indaro batabishakaga, wenda se bandure indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina, ndetse bafungwe cyangwa bapfe! Ikibabaje kurushaho, ni uko bitandukanya n’Imana.—Yakobo 4:4.
11 Umuhamya ukiri muto wo muri Hisipaniya, we ubwe yiboneye uko kuri. Igihe yari akiri muto, yagize imibereho y’amaharakubiri, yifatanya mu buryo bwa bugufi cyane n’itsinda ry’urubyiruko rutubahaga Imana. Bidatinze, yaje gukundana n’umwe muri bo—wari warasabitswe n’ibiyobyabwenge. N’ubwo we ubwe yirinze gukoresha ibiyobyabwenge, yajyaga abimugurira. Yagize ati “ndetse nanamufashaga kwijomba urushinge.” Igishimishije ni uko uwo mushiki wacu yafashijwe, akagarura agatima kandi akongera gusubirana imimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka. Ariko kandi, yaguye mu kantu ubwo nyuma y’igihe runaka yamenyaga ko ya ncuti ye yakoreshaga ibiyobyabwenge yapfuye izize sida. Ni koko, nk’uko umwanditsi wa Zaburi yabivuze, abantu batubaha Imana bari “ahanyerera.” Hari bamwe bashobora gupfa amanzaganya bazize imibereho yabo y’akahebwe. Naho ku bandi basigaye, keretse gusa baramutse bahinduye imyifatire yabo, naho ubundi mu gihe cya vuba aha akabo kazashoboka, “ubwo Umwami Yesu azahishurwa, ava mu ijuru, azanye n’abamarayika b’ubutware bwe, hagati y’umuriro waka, ahōre inzigo abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu.”—2 Abatesalonike 1:7, 8.
12. Ni gute umusore wo mu Buyapani yaje kubona ko kugirira abanyabyaha ishyari ari ubupfu?
12 Bityo rero, mbega ukuntu byaba ari ubupfu kugirira ishyari “abatamenye Imana”! Mu by’ukuri, abazi Yehova kandi bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka, ni bo bari bakwiriye kugirirwa ishyari. Umuvandimwe ukiri muto wo mu Buyapani yaje kubibona atyo. Igihe yari akiri muto, na we “yifuzaga umudendezo mwinshi kurushaho.” Yagize ati “nibwiraga ko hari ikintu runaka nari mbuze. Hanyuma, naje kwibaza uko ubuzima bwanjye bwari kuzamera ntafite ukuri. Nashoboraga kubaho imyaka 70 cyangwa 80, maze ngapfa. Ariko Yehova atanga ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka! Kwiyumvisha ibyo bintu byamfashije gufatana uburemere icyo mu by’ukuri nari mfite.” N’ubwo ari uko bimeze, gukomeza kuba uwizerwa mu gihe umuntu akikijwe n’abantu badakurikiza amategeko y’Imana, si ibintu byoroshye. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe mushobora gukora kugira ngo munanire ibyo bigeragezo?
Mube Maso ku Birebana n’Incuti Zanyu!
13, 14. Kuki ari iby’ingenzi guhitamo incuti umuntu yifatanya na zo?
13 Nimucyo twongere dusuzume ibisobanuro byatanzwe ku bihereranye n’umuntu ufite imibereho myiza, byanditswe muri Zaburi 1:1-3: hagira hati “hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, ntiyicarane n’abakobanyi. Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro, uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, cyera imbuto zacyo igihe cyacyo, ibibabi byacyo ntibyuma. Icyo azakora cyose kizamubera cyiza.”
14 Mbere na mbere, zirikana ko incuti zawe zigira uruhare runini. Mu Migani 13:20, hagira hati “ugendana n’abanyabwenge, azaba umunyabwenge na we; ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa.” Ibyo ntibishaka kuvuga ko ugomba kuba umuntu utagira ibyiyumvo, utagira urugwiro, cyangwa ikinyabupfura mu gihe uri kumwe n’urundi rubyiruko rutari Abahamya ba Yehova. Bibiliya idutera inkunga yo gukunda bagenzi bacu no ‘kubana amahoro n’abantu bose’ (Abaroma 12:18; Matayo 22:39). Ariko kandi, ushobora gusanga urimo ‘ukurikiza imigambi’ y’abantu badakurikiza amahame ya Bibiliya, niba ugirana na bo imishyikirano ya bugufi cyane.
Inyungu Zibonerwa mu Gusoma Bibiliya
15. Ni gute abakiri bato bashobora kwihingamo icyifuzo cyo gusoma Bibiliya?
15 Nanone kandi, umwanditsi wa Zaburi yavuze ko umuntu ufite imibereho myiza yishimira gusoma amategeko y’Imana, akaba ari “yo yibwira ku manywa na nijoro” (Zaburi 1:1, 2). Ariko kandi, gusoma Bibiliya si ibintu byoroshye, kandi irimo “bimwe biruhije gusobanukirwa” (2 Petero 3:16). Ariko gusoma Bibiliya ntibigomba kuba umuzigo urambiranye. Birashoboka ‘kwifuza amata y’umwuka adafunguye’ yo mu Ijambo ry’Imana (1 Petero 2:2). Gerageza kujya usoma agace gato gusa buri munsi. Niba hari ingingo udasobanukiwe, ukore ubushakashatsi. Hanyuma, utekereze ku byo wasomye. (Zaburi 77:12, 13, umurongo wa 11 n’uwa 12 muri Biblia Yera.) Niba ugira ingorane zo kumara igihe kirekire werekeje ibitekerezo ahantu hamwe, gerageza gusoma urangurura ijwi ‘wibwira.’ Nyuma y’igihe runaka, nta gushidikanya ko uzagenda urushaho gukunda gusoma Bibiliya. Mushiki wacu umwe wo muri Brezili yagize ati “buri gihe Yehova yasaga n’aho ari kure yanjye. Ariko ubu hashize amezi runaka ngerageza kunonosora icyigisho cyanjye cya bwite no gusoma Bibiliya. Ubu noneho numva imishyikirano mfitanye na Yehova ikomeye kurusha mbere hose. Narushijeho kumva ko ariho koko.”
16. Ni gute twakungukira byinshi kurushaho mu materaniro y’itorero?
16 Nanone kandi, kujya mu materaniro ya Gikristo, ni iby’ingenzi kugira ngo ukure mu buryo bw’umwuka. ‘Niwirinda uko wumva,’ ushobora kubona inkunga ikomeye cyane (Luka 8:18). Mbese, hari ubwo rimwe na rimwe ujya wumva amateraniro adashishikaje cyane? Niba ari uko biri, ibaze uti ‘ni iki nkora kugira ngo ntume amateraniro ashishikaza? Mbese, ntega amatwi nkumva? Mbese, ndategura? Mbese, ntanga ibisubizo?’ N’ubundi kandi, Bibiliya itubwira ko tugomba ‘kujya tuzirikana ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza . . . duhugurana” (Abaheburayo 10:24, 25). Kugira ngo ubigereho ugomba kwifatanya! Birumvikana ko kugira ngo wifatanye ugomba kwiyigisha mbere y’igihe. Mushiki wacu ukiri muto yagize ati “mu by’ukuri, kwifatanya mu materaniro birushaho koroha iyo wateguye.”
Kugendera mu Nzira Yemerwa n’Imana Bituma Mugira Imibereho Myiza
17. Ni mu buhe buryo umuntu usoma Bibiliya abigiranye umwete ahwanye “n’igiti cyatewe hafi y’umugezi”?
17 Umwanditsi wa Zaburi akomeza asobanura umuntu ufite imibereho myiza avuga ko “azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi.” Imigezi ishobora kuba yarerekezaga ku migende yakoreshwaga mu kuhira ibiti byo mu mirima y’ibiti byera imbuto (Yesaya 44:4). Gusoma Bibiliya buri munsi, ni nko kuba umuntu aziritse ku isoko idakama y’inkunga n’ubuyanja (Yeremiya 17:8). Buri munsi uzajya uhabwa imbaraga ukeneye, kugira ngo ushikame mu bigeragezo no mu ngorane. Kubera ko uzaba waramenye imitekerereze ya Yehova, uzabona ubwenge ukeneye kugira ngo ufate imyanzuro ihuje n’ubwenge.
18. Ni iki gishobora gutuma umuntu ukiri muto agira icyo ageraho mu gukorera Yehova?
18 Rimwe na rimwe, gukorera Yehova bishobora gusa n’aho bigoye. Ariko ntimuzigere mwumva ko bigoye cyane ku buryo mutabishobora (Gutegeka 30:11). Bibiliya ibasezeranya ko amaherezo ‘ibyo mukora byose bizababera byiza,’ intego yanyu y’ibanze ipfa gusa kuba ari iyo gushimisha Yehova no kunezeza umutima we (Imigani 27:11)! Kandi mwibuke ko mutari mwenyine. Yehova na Yesu Kristo barabashyigikiye (Matayo 28:20; Abaheburayo 13:5). Bazi ibigeragezo muhanganye na byo, kandi ntibazigera babatererana. (Zaburi 55:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera.) Nanone kandi, mushyigikiwe n’“umuryango wose w’abavandimwe” hamwe n’ababyeyi banyu, niba batinya Imana (1 Petero 2:17, NW). Mu gihe mushyigikiwe muri ubwo buryo, kandi mukaba mwariyemeje mumaramaje, mushyiraho n’imihati, mushobora kugira imibereho myiza, atari iy’ubu gusa, ahubwo y’iteka ryose!
Ibibazo by’Isubiramo
◻ Imibereho myiza nyakuri ni iki?
◻ Kuki dukeneye ko Yehova ayobora intambwe zacu?
◻ Ni gute abakiri bato bashobora ‘kubara iminsi yabo’?
◻ Kuki kugirira abanyabyaha ishyari ari ubupfu?
◻ Ni gute gusoma Bibiliya buri munsi no kujya mu materaniro buri gihe bishobora gufasha abakiri bato kugira imibereho myiza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Kubera ko abakiri bato benshi ‘badatinya Imana’ mu buryo bwiza, usanga birundumurira mu myifatire yo kubarimbuza
[Ifoto yo ku ipaji ya 22]
Akenshi usanga abakiri bato bibagirwa ko ibikorwa byabo bizagira ingaruka mbi
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Ihingemo gukunda gusoma Bibiliya
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Uzarushaho kwishimira amateraniro niba uyifatanyamo