Egera Imana
“Yehova ni Umwungeri wanjye”
REBA ifoto iri kuri iyi paji. Ese ushobora kwiyumvisha umutekano ako gatama kari mu gituza cy’umwungeri wako gafite? Muri Zaburi ya 23, Bibiliya ikoresha urugero rw’umwungeri n’intama ye kugira ngo itwumvishe ukuntu Yehova yita ku bamusenga abigiranye ubwuzu. Yifuza ko twagira umutekano wihariwe n’abantu bashobora kuvugana icyizere nka Dawidi umwanditsi wa zaburi, we wagize ati “Yehova ni Umwungeri wanjye.”a—Umurongo wa 1.
Dawidi umwanditsi w’iyo zaburi akiri muto, yari umwungeri. Yari azi ibyo intama zikenera n’inshingano umwungeri aba afite. Dawidi wari wariboneye ukuntu Imana yamwitagaho mu mibereho ye, yaje kwandika zaburi bise “zaburi y’icyizere.” Izina ry’Imana ari ryo Yehova riboneka mu ntangiriro no ku iherezo ry’iyo zaburi (umurongo wa 1 n’uwa 6). Amagambo ari hagati agaragaza uburyo butatu Yehova akoresha yita ku bagize ubwoko bwe, nk’uko umwungeri yita ku ntama ze.—Zaburi 100:3.
Yehova ayobora intama ze. Intama zitari kumwe n’umwungeri wazo, zishobora gutana zikazimira. Mu buryo nk’ubwo, natwe dukeneye uwadufasha kubona inzira nyakuri y’ubuzima (Yeremiya 10:23). Dawidi yasobanuye ko Yehova ayobora abagize ubwoko bwe “mu nzuri zirimo ubwatsi butoshye,” akabajyana “ahantu hanese ho kuruhukira.” Nanone, abayobora “mu nzira zo gukiranuka” (umurongo wa 2 n’uwa 3). Izo mvugo z’ikigereranyo z’ukuntu umwungeri yita ku matungo ye, zitwizeza ko Imana ari iyo kwiringirwa. Gukurikiza ubuyobozi bw’umwuka wera wayo buturuka muri Bibiliya, bishobora gutuma tunyurwa, bikatwongerera imbaraga, kandi bikaduhesha umutekano.
Yehova arinda intama ze. Iyo intama zitari kumwe n’umwungeri wazo, ziba zifite ubwoba kandi ntiziba zifite kirengera. Yehova yabwiye abagize ubwoko bwe ko batagomba kugira ubwoba, kabone n’iyo ‘banyura mu gikombe cy’umwijima w’icuraburindi,’ ni ukuvuga mu gihe bahuye n’ibibazo bikomeye cyane kurusha ibindi mu mibereho yabo (umurongo wa 4). Yehova abahora hafi, yiteguye kubatabara. Ashobora guha abamusenga ubwenge n’imbaraga baba bakeneye kugira ngo bahangane n’ibigeragezo.—Abafilipi 4:13; Yakobo 1:2-5.
Yehova agaburira intama ze. Kugira ngo intama zibone ibyokurya, zibifashwamo n’umwungeri wazo. Natwe tuba dukeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka dushobora guhabwa n’Imana yonyine (Matayo 5:3). Igishimishije ni uko Yehova atugaburira abigiranye ubuntu, akaduha ibyokurya atitangiriye itama (umurongo wa 5). Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo, urugero nk’iyi gazeti urimo usoma, ni bimwe mu byokurya byo mu buryo bw’umwuka bitumara inzara tuba dufite, yo kumenya intego y’ubuzima n’umugambi Imana idufitiye.
Dawidi yumvaga afite umutekano, kuko yari azi ko nakomeza kuba hafi y’Umwungeri we wo mu ijuru ari we Yehova, azamwitaho abigiranye urukundo ‘iminsi yose yo kubaho kwe’ (umurongo wa 6). Ese nawe wifuza kugira umutekano nk’uwo? Niba ari ko bimeze, wagombye kwiga ukamenya icyo wakora kugira ngo wegere Yehova. Nubigenza utyo, uzagira umutekano nk’uw’umuntu uri mu maboko y’Umwungeri Mukuru, we uyobora abakomeza kumubera indahemuka, akabarinda kandi akabagaburira.—Yesaya 40:11.
Ibice bya Bibiliya wasoma muri Gicurasi:
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Abenshi mu basoma Bibiliya, bamenyereye ivuga ngo “UWITEKA ni we mwungeri wanjye.” Niba wifuza kumenya impamvu Bibiliya zimwe zavanye izina ry’Imana ari ryo Yehova muri uwo murongo, reba ipaji ya 195-197, mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.