‘Ishimire Uwiteka’
“Wishimire Uwiteka, na we azaguha ibyo umutima wawe usaba.”—ZABURI 37:4.
1, 2. Ni nde soko y’ibyishimo nyakuri, kandi se Umwami Dawidi yabivuzeho ate?
“HAHIRWA abakene mu mitima yabo, . . . hahirwa abanyambabazi, . . . hahirwa abakiranura.” Ibyo bintu bitatu biranga abantu bafite ibyishimo hamwe n’ibindi bitandatu, ni byo Yesu yatangije Ikibwiriza cye kizwi cyane cyo ku Musozi (Matayo 5:3-11). Ayo magambo ya Yesu natwe aduha icyizere cy’uko dushobora kugira ibyishimo.
2 Zaburi yanditswe n’Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera, itwereka ko Yehova ari we soko y’ibyishimo nyakuri. Dawidi yararirimbye ati “wishimire Uwiteka, na we azaguha ibyo umutima wawe usaba” (Zaburi 37:4). Ariko se, ni mu buhe buryo kumenya Yehova no kumenya imico itandukanye igize kamere ye byatuma umuntu ‘yishima’ cyane? Ni mu buhe buryo se gusuzuma ibyo yakoze n’ibyo azakora mu gihe kiri imbere asohoza umugambi we byatuma wiringira ko azaguha “ibyo umutima wawe usaba”? Nidusuzuma twitonze ibivugwa muri Zaburi ya 37, umurongo wa 1 kugeza ku wa 11, turabona ibisubizo.
“Ntugirire ishyari abakiranirwa”
3, 4. Ni iyihe nama Dawidi yatanze muri Zaburi ya 37:1, kandi se kuki kuyumvira ari ngombwa muri iki gihe?
3 Turi mu ‘bihe birushya’ kandi ubugome bwaragwiriye. Twibonera ukuntu amagambo ya Pawulo asohora, amagambo agira ati “abantu babi n’abiyita uko batari bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa” (2 Timoteyo 3:1, 13). Biroroshye cyane ko twakumva tugiriye ishyari abantu babi kubera ko usanga basa n’aho baguwe neza kandi barageze kuri byinshi! Ibyo bishobora kuturangaza, bigatuma tudakomeza kwibanda ku bintu byo mu buryo bw’umwuka. Iyumvire nawe ukuntu amagambo abimburira Zaburi ya 37 aduha umuburo kuri ako kaga dushobora guhura na ko agira ati “ntugahagarikwe umutima n’abakora ibyaha, kandi ntugirire ishyari abakiranirwa.”
4 Buri munsi twumva mu itangazamakuru ibikorwa byinshi by’akarengane. Abacuruzi badatinya umugayo bakora forode ntibabihanirwe. Abagizi ba nabi babonerana abantu batagira kirengera. Hari abicanyi batajya bamenyekana ngo bafatwe, banafatwa ntibahanwe. Izo ngero zose zigaragaza ukuntu ubutabera budakurikizwa zishobora kuturakaza bikatubuza amahoro yo mu mutima. Iyo tubona ukuntu abantu babi basa n’aho bagashize, dushobora no kumva tubagiriye ishyari. Ariko se hari icyo twakunguka dukomeje guteshwa umutwe n’uko basa n’aho bamerewe neza? Kubagirira ishyari kubera ko hari ibintu basa n’aho bagezeho se hari icyo byahindura ku rubategereje? Nta na kimwe! Kandi ntitugomba ‘guhagarika umutima.’ Kubera iki?
5. Kuki abanyabyaha bagereranywa n’ubwatsi?
5 Dawidi yarashubije ati “bazacibwa vuba nk’ubwatsi, bazuma nk’igisambu kibisi” (Zaburi 37:2). Ubwatsi bubisi usanga busa neza ariko bidatinze amababi araraba akuma. Nguko uko abantu babi bamera. Ubutunzi basa n’aho bagezeho ntibuzahoraho iteka. Iyo bapfuye, indonke babonye binyuze mu nzira mbi nta cyo ziba zikibamariye. Iminsi y’igisambo irabaze. Pawulo yaranditse ati ‘ibihembo by’ibyaha ni urupfu’ (Abaroma 6:23). Ababi bose n’abakora ibyo gukiranirwa bazabona “ibihembo” byabo kandi ntibazongera kubaho ukundi. Imibereho yabo nta cyo ibamariye rwose!—Zaburi 37:35, 36; 49:16, 17.
6. Ni irihe somo twakura ku magambo ari muri Zaburi ya 37:1, 2?
6 None se ubwo twagombye kwemera ngo ibintu byiza abakora ibibi bagezeho bitazamara kabiri biduteshe umutwe? Isomo twakura mu mirongo ibiri ya mbere ya Zaburi ya 37 ni iri: ntukemere ko ibyo bagezeho bituma uteshuka inzira wahisemo yo gukorera Yehova. Ahubwo komeza kwibanda ku migisha n’intego byo mu buryo bw’umwuka.—Imigani 23:17.
“Wiringire Uwiteka ukore ibyiza”
7. Kuki twagombye kwiringira Yehova?
7 Umwanditsi wa Zaburi yaduteye inkunga agira ati “wiringire Uwiteka ukore ibyiza” (Zaburi 37:3a). Iyo dufite ibintu biduhangayikishije, cyangwa dufite ibyo dushidikanyaho, ni bwo tuba dukeneye kurushaho kwiringira Yehova. Ni we ushobora kuduha umutekano wuzuye wo mu buryo bw’umwuka. Mose yaranditse ati “uba mu rwihisho rw’Isumbabyose, azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose” (Zaburi 91:1). Iyo twumva tubujijwe amahwemo n’uko amategeko adakurikizwa muri iyi si, ni bwo tuba tugomba kurushaho kwishingikiriza kuri Yehova. Iyo dutsikiye umutsi ukikanga, dushimishwa no kubona incuti idusindagiza. Mu buryo nk’ubwo, mu gihe twihatira kugendera mu nzira yo gukiranuka, tuba dukeneye kwishingikiriza kuri Yehova.—Yesaya 50:10.
8. Kwifatanya mu murimo wa Gikristo bizaturinda bite guteshwa umutwe cyane no kuba ababi basa n’aho bagera kuri byinshi?
8 Ikintu kizadufasha kudakomeza guteshwa umutwe n’ibyo abantu babi basa n’aho bagezeho, ni ugukomeza guhugira mu murimo wo gushaka abantu bagereranywa n’intama tukabafasha kumenya by’ukuri umugambi wa Yehova. Kubera ko ubugizi bwa nabi bukomeza kwiyongera, natwe tugomba guhora duhugiye mu murimo wo gufasha abandi. Intumwa Pawulo yaravuze ati “kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana.” Ikintu ‘cyiza’ kurusha ibindi byose dushobora gukorera abantu, ni ukubagezaho ubutumwa bwiza bw’ikuzo bw’Ubwami bw’Imana. Umurimo wacu wo kubwiriza, ni “igitambo cy’ishimwe” rwose.—Abaheburayo 13:15, 16; Abagalatiya 6:10.
9. Sobanura icyo Dawidi yashakaga kuvuga igihe yavugaga ati “guma mu gihugu.”
9 Dawidi yakomeje agira ati “guma mu gihugu ukurikize umurava” (Zaburi 37:3b). Icyo Dawidi yise ‘igihugu’ ni akarere Yehova yari yarahaye Isirayeli, ni ukuvuga cya Gihugu cy’Isezerano. Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Salomo ingabano zacyo zaheraga i Dani mu majyaruguru zikagera i Berisheba mu majyepfo. Icyo ni cyo gihugu Isirayeli yari ituyemo (1 Abami 4:25). Muri iki gihe, aho twaba dutuye hose, dutegerezanyije amatsiko igihe isi yose izaba yahindutse paradizo, yahindutse isi nshya irangwa no gukiranuka. Hagati aho ariko, dufite umutekano wo mu buryo bw’umwuka.—Yesaya 65:13, 14.
10. Bitugendekera bite iyo ‘dukurikije umurava’?
10 ‘Nidukurikiza umurava’ bizatwungura iki? Amagambo yahumetswe yo mu Migani atwibutsa ko “umunyamurava agwiza imigisha myinshi” (Imigani 28:20). Nidukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza mu budahemuka aho twaba dutuye hose kandi tukabwiriza abo dushobora kubona bose, nta gushidikanya ko Yehova azaduha imigisha. Urugero, Frank n’umugore we Rose bamaze imyaka igera kuri 40 batangiye gukora umurimo w’ubupayiniya, bakaba baratangiriye mu mudugudu wo mu majyaruguru ya Ecosse. Basanze abantu bake mu bari baremeye ukuri muri ako gace, barakuretse. Uwo mugabo n’umugore we b’abapayiniya ntibacitse intege, ahubwo bahise batangira kubwiriza no guhindura abantu abigishwa. Ubu muri ako karere hari itorero rihagaze neza. Yehova yahaye uwo mugabo n’umugore we imigisha kubera ko bakomeje kuba abizerwa. Frank yavuze yiyoroheje cyane ati “umugisha ukomeye kurusha indi yose, ni uko na n’ubu tukiri mu kuri kandi Yehova akaba akidukoresha.” Koko rero, iyo ‘dukurikije umurava’ tubona imigisha myinshi.
“Wishimire Uwiteka”
11, 12. (a) ‘Twakwishimira Uwiteka’ dute? (b) Ni iyihe ntego wakwishyiriraho ku birebana n’icyigisho cya bwite, kandi se ibyo bishobora kugira izihe ngaruka?
11 Kugira ngo dushimangire imishyikirano dufitanye na Yehova kandi dukomeze kumwiringira, tugomba ‘kumwishimira’ (Zaburi 37:4a). Twabigeraho dute? Aho gukomeza gutekereza ku bibazo byacu, n’ubwo byaba bikomeye, twibanda kuri Yehova. Uburyo bumwe twabikoramo ni ugusoma ijambo rye (Zaburi 1:1, 2). Mbese gusoma Bibiliya biragushimisha? Bizagushimisha niba usoma ugamije kumenya byinshi kurushaho ku byerekeye Yehova. Kuki se utagenda ufata akanya gato mu gihe usoma maze ukibaza uti ‘aya magambo anyigishije iki kuri Yehova?’ Niba mu gihe usoma uba ufite agakaye cyangwa se agapapuro, bizagufasha cyane. Uko uruhutse gato kugira ngo utekereze ku cyo ibyo usomye bisobanura, andika ijambo rikwibutsa umuco w’Imana ubonye ushimishije. Hari indi Zaburi Dawidi yaririmbyemo ati “amagambo yo mu kanwa kanjye, n’ibyo umutima wanjye wibwira bishimwe mu maso yawe, Uwiteka gitare cyanjye, mucunguzi wanjye” (Zaburi 19:14). Iyo dusuzumye Ijambo ry’Imana tubyitondeye gutyo, ‘bishimisha’ Yehova kandi natwe biradushimisha.
12 Twakora iki kugira ngo tubonere ibyishimo mu kwiyigisha no gutekereza ku byo twiga? Dushobora kwishyiriraho intego yo kumenya byinshi kurushaho uko bishoboka kose ku byerekeranye na Yehova n’inzira ze. Ibitabo urugero nk’Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose mu Bihe Byose na Egera Yehovaa bikubiyemo ibintu byinshi dushobora gutekerezaho dufite umutima ushima. Dawidi yizeza buri mukiranutsi wese ko nabigenza atyo, Yehova na we ‘azamuha ibyo umutima we usaba’ (Zaburi 37:4b). Intumwa Yohana agomba na we kuba yarabyizeraga kuko yanditse ati “kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka, kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhawe ibyo tumusabye.”—1 Yohana 5:14, 15.
13. Mu myaka ishize umurimo wo kubwiriza Ubwami wagutse ute mu bihugu byinshi?
13 Twese abiyemeje gukomeza gushikama, twifuza cyane kuzabona ukuntu Yehova azagaragaza ko ari we ukwiriye gutegeka (Imigani 27:11). Mbese ntitwumva imitima yacu isazwe n’ibyishimo iyo twumvise ukuntu abavandimwe bacu bo mu bihugu byahoze biyoborwa n’ubutegetsi bw’igitugu, ubu noneho bagera ku bintu bitangaje mu murimo wo kubwiriza? Dutegerezanyije amatsiko kuzareba niba hari ahandi hazaboneka umudendezo mbere y’uko imperuka y’iyi si iza. Abenshi mu bagaragu ba Yehova baba mu bihugu birimo umudendezo bakorana umwete umurimo wo kubwiriza, bakabwiriza abanyeshuri, impunzi n’abandi bantu baba bazamara igihe gito muri ibyo bihugu, aho baba bashobora gusenga Imana mu mudendezo. Twifuza rwose ko mu gihe abo bantu basubiye iwabo bakomeza kureka umucyo w’ukuri ukamurikira mu bihugu bisa n’aho umucyo utabona aho umenera.—Matayo 5:14-16.
“Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose”
14. Ni ibihe bihamya dufite bitugaragariza ko dushobora rwose kwishingikiriza kuri Yehova?
14 Mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko imihangayiko yacu n’ibindi bintu bishobora kuba bisa n’aho bituremereye bishobora gukurwaho! Mu buhe buryo? Dawidi yaravuze ati “ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, abe ari we wiringira,” yongeraho ati “na we azabisohoza” (Zaburi 37:5). Mu matorero yacu tuhabonera ibihamya byinshi bigaragaza ko Yehova ari uwo kwiringirwa (Zaburi 55:23). Abari mu murimo w’igihe cyose, baba abapayiniya, abagenzuzi basura amatorero, abamisiyonari cyangwa abakora kuri za Beteli, bose bashobora gutanga ubuhamya ko Yehova atajya atenguha abamwiringiye. Kuki se utaganira n’abo uzi, hanyuma ukababaza uko Yehova yagiye abafasha? Nta gushidikanya ko uziyumvira inkuru nyinshi zigaragaza ko ukuboko kwa Yehova kutajya kuba kugufi. Buri gihe abaha iby’ibanze bakenera mu buzima.—Zaburi 37:25; Matayo 6:25-34.
15. Ni mu buhe buryo gukiranuka kw’abagize ubwoko bw’Imana kumurika?
15 Iyo twiringiye Yehova mu buryo busesuye, dusohorerwaho n’amagambo uwo mwanditsi wa Zaburi yakomeje avuga agira ati “azerekana gukiranuka kwawe nk’umucyo, n’ukuri k’urubanza rwawe nk’amanywa y’ihangu” (Zaburi 37:6). Twe Abahamya ba Yehova, abantu bakunda kudusebya. Ariko Yehova ahumura amaso abantu bafite imitima itaryarya, bakabona ko umurimo dukora tuwukora dusunitswe n’urukundo dukunda Yehova na bagenzi bacu. Nanone kandi, n’ubwo abantu benshi badusebya birengagije imyifatire yacu izira amakemwa, abantu barayibona. Yehova aradushyigikira mu bitotezo no kurwanywa k’uburyo bwose, ibyo bigatuma gukiranuka k’ubwoko bw’Imana kumurika nk’izuba ryo ku manywa y’ihangu.—1 Petero 2:12.
‘Tuza, utegereze wihanganye’
16, 17. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 37:7, ubu ni igihe cyo gukora iki, kandi kuki?
16 Umwanditsi wa Zaburi yakomeje agira ati “turiza Uwiteka umutegereze wihanganye, ntuhagarikwe umutima n’ubona ibyiza mu rugendo rwe, n’umuntu usohoza inama mbi” (Zaburi 37:7). Aha ngaha, Dawidi yatsindagirije akamaro ko gutegereza twihanganye ko Yehova agira icyo akora. N’ubwo imperuka y’iyi si itaraza, ibyo ntibyagombye gutuma twitotomba. Mbese ntitwamaze kubona ko Yehova afite imbabazi nyinshi no kwihangana kurusha uko twabitekerezaga? Ubwo se natwe ntitwagombye kugaragaza ko dutegereza twihanganye, dukomeza guhugira mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza mbere y’uko imperuka iza (Mariko 13:10)? Iki si igihe cyo guhubuka ngo dukore ibintu bishobora kutubuza ibyishimo n’umutekano wo mu buryo bw’umwuka. Ahubwo iki ni igihe cyo kurushaho kurwanya dushikamye ibishuko by’isi ya Satani bishobora kutwangiza. Nanone iki ni igihe cyo gukomeza kuba abantu batanduye mu by’umuco, tudakora ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma tutaba abakiranutsi imbere ya Yehova. Nimucyo dukomeze kurwanya ibitekerezo by’ubwiyandarike kandi twirinde gukorera abo tudahuje igitsina, yemwe n’abo tugihuje, ibintu bidakwiriye.—Abakolosayi 3:5.
17 Dawidi yatugiriye inama igira iti “reka umujinya, va mu burakari, ntuhagarike umutima kuko icyo kizana gukora ibyaha gusa. Kuko abakora ibyaha bazarimburwa, ariko abategereza Uwiteka ni bo bazaragwa igihugu” (Zaburi 37:8, 9). Koko rero, dushobora gutegerezanya amatsiko dufite icyizere, igihe Yehova azakura ku isi ibintu bibi byose hamwe n’ababikora, kandi rero icyo gihe ubu kiregereje cyane.
“Hazabaho igihe gito”
18, 19. Ni iyihe nkunga ukura mu magambo ari muri Zaburi ya 37:10?
18 “Kuko hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho, ni koko uzitegereza ahe umubure” (Zaburi 37:10). Mbega ukuntu ayo magambo adutera inkunga muri iki gihe twegereje imperuka y’isi n’iherezo ry’igihe cyaranzwe n’amakuba bitewe n’uko abantu bigometse kuri Yehova! Ubutegetsi bwose abantu bagerageje, bwarananiwe mu buryo bukojeje isoni. None ubu, ubutegetsi bw’Imana buri hafi kongera gutegeka, ubwo bukazaba ari Ubwami bwa Yehova buyobowe na Yesu Kristo. Buzategeka isi yose kandi buzarimbura abarwanya Ubwami bw’Imana bose.—Daniyeli 2:44.
19 Mu isi nshya izaba itegekwa n’Ubutegetsi bw’Imana, n’iyo wagira ute ntuzahabona “umunyabyaha.” Koko rero, icyo gihe umuntu wese uzanga gukora ibyo Yehova ashaka azahita arimbuka ako kanya. Nta muntu n’umwe urwanya ubutegetsi bwe bw’ikirenga cyangwa wanga kugandukira ubuyobozi bw’Imana uzaba uhari. Abaturanyi bawe bose bazaba ari abantu bafite icyifuzo cyo gushimisha Imana. Mbega ukuntu ibyo bizatuma habaho umutekano! Nta ngufuri n’inzugi z’imitamenwa bizongera kubaho, kandi nta kintu na kimwe kizabuza abantu kwizerana no kwishima cyane.—Yesaya 65:20; Mika 4:4; 2 Petero 3:13.
20, 21. (a) “Abagwaneza” bavugwa muri Zaburi ya 37:11 ni bande, kandi se “amahoro menshi” bayakura he? (b) Ni iyihe migisha tuzagira nitwigana Dawidi Mukuru?
20 Hanyuma, “abagwaneza bazaragwa igihugu” (Zaburi 37:11a). Ariko se, abo ‘bagwaneza’ ni bande? Ijambo ryahinduwemo “ubugwaneza” rituruka ku ijambo risobanura “kubabaza, gucisha bugufi no gukoza isoni.” Koko rero, “abagwaneza” ni ba bandi bategereza bicishije bugufi ko Uwiteka akosora ibikorwa by’akarengane byose bakorewe. “Bazishimira amahoro menshi” (Zaburi 37:11b). Ndetse no muri iki gihe tubonera amahoro menshi muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka twifatanya n’itorero ry’ukuri rya Gikristo.
21 N’ubwo tutari twavanirwaho imibabaro, duterana inkunga kandi tugahumuriza abihebye. Ibyo rero bituma usanga ubwoko bwa Yehova bufite ibyishimo nyakuri bituruka imbere mu mutima. Abavandimwe bashyiriweho kuba abungeri baduha ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka babigiranye urukundo, byaba ngombwa bakanaduha n’iby’ibanze dukenera mu buzima, bikatubashisha kwihanganira imibabaro ku bwo gukiranuka (1 Abatesalonike 2:7, 11; 1 Petero 5:2, 3). Mbega ukuntu ayo mahoro ari ubutunzi bw’igiciro cyinshi! Ikindi nanone, tuniringira ko tuzabaho iteka muri Paradizo izaba irangwa n’amahoro iri hafi kuza. Turajye rero twigana Dawidi Mukuru ari we Yesu Kristo, we wasunitswe n’umwete yari afite mu murimo wa Yehova maze akamukorera mu budahemuka kugeza ku iherezo (1 Petero 2:21). Nitubigenza dutyo, tuzakomeza kuba abantu bishimye, basingiza Imana yacu Yehova twishimira cyane.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Byanditswe n’Abahamya ba Yehova.
Mbese ushobora gusubiza?
• Ni ayahe masomo wakuye ku bivugwa muri Zaburi ya 37:1, 2?
• ‘Wakwishimira’ Yehova ute?
• Ni ibihe bihamya dufite bigaragaza ko dushobora rwose kwishingikiriza kuri Yehova?
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Abakristo ‘ntibagirira ishyari abakiranirwa’
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
“Wiringire Uwiteka ukore ibyiza”
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Ishimire Yehova wiga byinshi ku bihereranye na we uko bishoboka kose
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
“Abagwaneza bazaragwa igihugu”