IGICE CYO KWIGWA CYA 10
Kuki ukwiriye kubatizwa?
“Buri wese muri mwe abatizwe.”—IBYAK 2:38.
INDIRIMBO YA 34 Tugendere mu nzira itunganye
INCAMAKEa
1-2. Akenshi iyo abantu babatijwe bigenda bite, kandi se ni iki tugiye kwiga muri iki gice?
ESE wigeze ubona abantu bagiye kubatizwa? Iyo basubiza bya bibazo bibiri babazwa mbere yo kubatizwa, wumva mu ijwi ryabo bariyemeje gukorera Yehova. Iyo bavuye mu mazi baba bishimye cyane, kandi n’ababareba bahita bakoma amashyi menshi. Nanone abagize imiryango yabo hamwe n’inshuti zabo, baba bafite ibyishimo byinshi. Ugereranyije, buri cyumweru abantu babarirwa mu bihumbi biyegurira Yehova maze bakabatizwa, bakaba Abahamya be.
2 None se nawe wifuza kubatizwa? Niba ubyifuza, utandukanye n’abantu bo muri iyi si mbi, kuko wowe “ushaka Yehova” (Zab 14:1, 2). Ibivugwa muri iki gice birakureba, waba uri muto cyangwa ukuze. Icyakora natwe abamaze kubatizwa, tugomba kwiyemeza gukorera Yehova iteka ryose. Nubwo hari impamvu nyinshi zituma dukorera Yehova, reka turebe eshatu muri zo.
UKUNDA UKURI NO GUKIRANUKA
3. Kuki abagaragu ba Yehova bakunda ukuri no gukiranuka? (Zaburi ya 119:128, 163)
3 Yehova asaba abagaragu be ‘gukunda ukuri’ (Zek 8:19). Yesu na we yasabye abigishwa be gukunda gukiranuka (Mat 5:6). Ni ukuvuga ko tugomba kwiyemeza gukora ibintu byiza, bihuje n’ukuri kandi bikiranuka. None se ukunda ukuri no gukiranuka? Nta gushidikanya ko ubikunda. Wanga ibinyoma n’ibindi bintu bibi byose. (Soma muri Zaburi ya 119:128, 163.) Umuntu uvuga ibinyoma, aba yigana umutegetsi w’iyi si, ari we Satani (Yoh 8:44; 12:31). Satani aba ashaka gusebya izina ryera rya Yehova. Yatangiye gukwirakwiza ibyo binyoma asebya Imana, igihe abantu bigomekaga muri Edeni. Yavuze ko Yehova ari Umutegetsi wikunda, utavugisha ukuri kandi wima ibyiza abantu (Intang 3:1, 4, 5). Ibyo binyoma bya Satani bikomeje gutuma abantu babona Yehova uko atari. Ubwo rero iyo abantu ‘badakunda ukuri’ Satani arabayobya, agatuma bakora ibibi by’ubwoko bwose.—Rom 1:25-31.
4. Yehova yagaragaje ate ko ari ‘Imana ivugisha ukuri’? (Reba n’ifoto.)
4 Yehova ni ‘Imana ivugisha ukuri,’ kandi uko kuri akwigisha abamukunda bose (Zab 31:5). Ibyo bituma abantu badakomeza kwemera ibinyoma bya Satani. Nanone Yehova yigisha abagaragu be kuba inyangamugayo no gukora ibyiza. Ibyo bituma baba abantu biyubashye kandi bakagira amahoro yo mu mutima (Imig 13:5, 6). Igihe nawe wigaga Bibiliya, Yehova yagufashije kumenya ibinyoma bya Satani no kugira amahoro yo mu mutima. Wamenye ko ibyo Yehova akora bigirira akamaro abantu bose, nawe ku giti cyawe (Zab 18:30). Ni yo mpamvu wifuza gukora ibyo ashaka (Mat 6:33). Wifuza kumenyesha abandi ukuri no kugaragaza ko ibyo Satani avuga kuri Yehova, ari ibinyoma. Wabikora ute?
5. Wagaragaza ute ko ukunda ukuri no gukiranuka?
5 Niwiyegurira Yehova mu isengesho kandi ukabatizwa, ni nk’aho uzaba uvuze uti: “Nanze ibinyoma bya Satani kandi niyemeje gushyigikira ukuri. Nifuza ko Yehova ari we unyobora kandi ngakora ibyo ashaka.” Ubwo rero gukunda ukuri no gukiranuka, ni imwe mu mpamvu z’ingenzi zagombye gutuma ubatizwa.
UKUNDA YESU KRISTO
6. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 45:4, ni izihe mpamvu zagombye gutuma ukunda Yesu Kristo?
6 Kuki ukunda Yesu Kristo? Zimwe mu mpamvu zituma umukunda, ziboneka muri Zaburi ya 45:4. (Hasome.) Yesu akunda ukuri, kwicisha bugufi no gukiranuka. Ubwo rero niba nawe ukunda ukuri no gukiranuka, birumvikana rwose ko ukunda Yesu Kristo. Tekereza ukuntu yagize ubutwari akavuganira ukuri kandi agakora ibyiza (Yoh 18:37). None se Yesu yagaragaje ate ko yicishaga bugufi?
7. Ni iki kigushimisha iyo utekereje ukuntu Yesu yicisha bugufi?
7 Yesu yicisha bugufi. Urugero, aho kwihesha icyubahiro, yubahisha Yehova (Mar 10:17, 18; Yoh 5:19). Iyo utekereje ukuntu Yesu yicisha bugufi, wumva umeze ute? Nta gushidikanya ko wumva umukunze kandi ukifuza kumwigana. None se kuki Yesu yicisha bugufi? Ni ukubera ko akunda Yehova kandi akamwigana, kuko na we yicisha bugufi (Zab 18:35; Heb 1:3). Ese kuba Yesu agaragaza imico nk’iya Yehova, ntibituma wumva umukunze?
8. Kuki twishimira ko Yesu ari Umwami wacu?
8 Twishimira ko Yesu ari Umwami wacu, kubera ko atuyobora neza. Yehova yaramutoje kandi amuha inshingano yo kuyobora (Yes 50:4, 5). Nanone tekereza ukuntu Yesu yadukunze cyane, akatwitangira (Yoh 13:1). Ikindi kandi, tugomba gukunda Yesu kubera ko ari Umwami wacu. Yavuze ko abantu bamukunda by’ukuri ari inshuti ze, kandi ko bakwiriye kubigaragaza bumvira amategeko ye (Yoh 14:15; 15:14, 15). Kuba inshuti y’Umwana w’Imana biradushimisha cyane.
9. Umubatizo wa Yesu uhuriye he n’uw’abigishwa be?
9 Yesu yavuze ko abigishwa be bagomba kubatizwa (Mat 28:19, 20). Yesu na we yarabatijwe. Hari ibintu bimwe na bimwe umubatizo we utandukaniyeho n’uw’abigishwa be. (Reba agasanduku kavuga ngo: “Aho umubatizo wa Yesu utandukaniye n’uw’abigishwa be.”) Icyakora hari n’icyo bihuriyeho. Igihe Yesu yabatizwaga, yagaragaje ko yiyemeje gukora ibyo Yehova ashaka (Heb 10:7). Iyo abigishwa ba Kristo babatijwe, na bo baba bagaragaje ku mugaragaro ko biyeguriye Yehova. Icyo gihe baba biyemeje gukora ibyo Yehova ashaka, aho gukora ibyo bishakiye. Ibyo bigaragaza ko bigana Yesu.
10. Kuki urukundo ukunda Yesu rwagombye gutuma ubatizwa?
10 Wemera ko Yesu ari Umwana w’ikinege wa Yehova, kandi ko ari Umwami yashyizeho ngo atuyobore. Uzi ko Yesu yicisha bugufi kandi akaba yigana imico ya Yehova. Nanone wamenye ukuntu yagaburiye abantu bari bashonje, agahumuriza abari bihebye kandi agakiza n’abari barwaye (Mat 14:14-21). Ikindi kandi, wiboneye ukuntu ayobora itorero rye muri iki gihe (Mat 23:10). Uzi ko hari n’ibindi bintu byiza azakora mu gihe kizaza, igihe azaba ategeka iyi si. None se wagaragaza ute ko umukunda? Wabigaragaza umwigana (Yoh 14:21). Kimwe mu bintu wakora kugira ngo ugaragaze ko umwigana, ni uko wakwiyegurira Yehova kandi ukabatizwa.
UKUNDA YEHOVA
11. Ni iyihe mpamvu y’ingenzi kuruta izindi yagombye gutuma ubatizwa, kandi se kuki wavuga ko ari yo y’ingenzi?
11 Ni iyihe mpamvu y’ingenzi kuruta izindi yagombye gutuma ubatizwa? Yesu yayigaragaje igihe yavugaga itegeko ry’Imana rikomeye kuruta ayandi. Yaravuze ati: “Ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose” (Mar 12:30). Ese nawe ni uko ukunda Yehova?
12. Kuki ukunda Yehova? (Reba n’ifoto.)
12 Hari impamvu nyinshi zagombye gutuma ukunda Yehova. Urugero, wamenye ko ari we ‘soko y’ubuzima’ kandi ko ari we utanga “impano nziza yose n’impano yose itunganye” (Zab 36:9; Yak 1:17). Ibintu byiza byose dufite ni Yehova wabiduhaye, kubera ko adukunda kandi akaba agira ubuntu.
13. Kuki incungu ari impano nziza cyane?
13 Incungu ni impano nziza cyane Yehova yaduhaye. Kuki twavuga dutyo? Yehova na Yesu barakundana cyane. Urugero, Yesu yaravuze ati: ‘Data arankunda.’ Nanone yaravuze ati: “Nkunda Data” (Yoh 10:17; 14:31). Yehova na Yesu babanye imyaka myinshi cyane mu ijuru, ibarirwa muri za miriyari, bituma barushaho gukundana (Imig 8:22, 23, 30). Ngaho tekereza ukuntu Yehova yababaye cyane, igihe yemeraga ko Umwana we ababara kandi agapfa. Yehova aradukunda cyane ku buryo yemeye ko Umwana we akunda adupfira, kugira ngo wowe n’abandi muzabeho iteka (Yoh 3:16; Gal 2:20). Iyo ni yo mpamvu iruta izindi zose yagombye gutuma ukunda Yehova.
14. Ni iyihe ntego nziza kurusha izindi wakwishyiriraho mu buzima bwawe?
14 Uko ugenda umenya byinshi kuri Yehova, ni ko urushaho kumukunda. Nta gushidikanya ko wifuza kuba inshuti ye, ubu n’iteka ryose; kandi rwose birashoboka. Yehova agusaba gukora ibishoboka byose kugira ngo ushimishe umutima we (Imig 23:15, 16). Ibyo ushobora kubikora, haba mu magambo no mu bikorwa. Nubigenza utyo, uzagaragaza mu mibereho yawe ko ukunda Yehova by’ukuri (1 Yoh 5:3). Iyo ni yo ntego nziza kurusha izindi ushobora kwishyiriraho mu buzima bwawe.
15. Wakora iki ngo ugaragaze ko ukunda Yehova?
15 Wagaragaza ute ko ukunda Yehova? Ikintu cya mbere wakora ni ukumwiyegurira mu isengesho, kuko ari we Mana y’ukuri yonyine (Zab 40:8). Ikindi wakora ni ukubatizwa, ukagaragaza ku mugaragaro ko wamwiyeguriye. Nk’uko twabibonye tugitangira iki gice, iyo ubatijwe urishima cyane kandi aba ari ikintu gikomeye ugezeho mu buzima bwawe. Icyo gihe uba wiyemeje gukora ibyo Yehova ashaka, aho gukora ibyo ushaka (Rom 14:8; 1 Pet 4:1, 2). Uwo ni umwanzuro ukomeye, ariko nuwufata uzabona imigisha myinshi. Mu buhe buryo?
16. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 41:12, ni iyihe migisha Yehova azaha abiyemeje kumukorera?
16 Yehova agira ubuntu kuruta undi muntu uwo ari we wese. Igihe cyose ugize icyo umukorera, akwitura ibirenze cyane ibyo wamukoreye (Mar 10:29, 30). Azaguha umugisha ugire ubuzima bwiza kandi bushimishije, no muri iyi si mbi. Nanone uzabona n’indi migisha myinshi mu gihe kiri imbere. Iyo ubatijwe, uba ushobora gukorera Yehova ubu n’iteka ryose. Urukundo ukunda Yehova n’urwo agukunda, ruzarushaho kwiyongera, kandi uzabaho iteka, nk’uko na we ahoraho iteka ryose.—Soma muri Zaburi ya 41:12.
17. Ni ikihe kintu Yehova adafite ushobora kumuha?
17 Iyo wiyeguriye Yehova kandi ukabatizwa, hari ikintu cy’agaciro kenshi uba ushobora kumuha. Ibintu byiza byose wabonye n’ibihe byiza byose wagize, ni Yehova wabiguhaye. Ubwo rero nawe hari ikintu Umuremyi w’ijuru n’isi adafite, ushobora kumuha. Icyo kintu ni ikihe? Ni ukumubera indahemuka (Yobu 1:8; 41:11; Imig 27:11). Kubera Yehova indahemuka, ni wo mwanzuro mwiza uruta indi yose ushobora gufata mu buzima bwawe. Ubwo rero, impamvu y’ingenzi yagombye gutuma ubatizwa, ni uko ukunda Yehova.
ESE WITEGUYE KUBATIZWA?
18. Ni ibihe bibazo ukwiriye kwibaza?
18 Ese umuntu akubajije ati: “Witeguye kubatizwa,” wamusubiza iki? Ni wowe uzi uko wamusubiza. Ariko byaba byiza wibajije uti: “Ni iki kimbuza kubatizwa?” (Ibyak 8:36). Ibuka za mpamvu eshatu twasuzumye zagombye gutuma ubatizwa. Iya mbere ni uko ukunda ukuri no gukiranuka. Ibaze uti: “Ese nifuza cyane kuzabona igihe abantu bose bazaba bavuga ukuri kandi bakora ibikwiriye?” Impamvu ya kabiri ni uko ukunda Yesu Kristo. Ibaze uti: “Ese nifuza ko Umwana w’Imana ambera Umwami, kandi se nifuza kumwigana?” Impamvu ya gatatu ari na yo ikomeye kuruta izindi, ni uko ukunda Yehova. Ibaze uti: “Ese nifuza gukorera Yehova maze nkamushimisha?” Niba ibyo bibazo byose ubishubije wemeza, ni iki kikubuza kubatizwa?—Ibyak 16:33.
19. Kuki udakwiriye gutinya kubatizwa? Tanga urugero. (Yohana 4:34)
19 Niba ufite ubwoba bwo kubatizwa, tekereza kuri uru rugero Yesu yatanze. (Soma muri Yohana 4:34.) Yagereranyije gukora ibyo Yehova ashaka n’ibyokurya. Kubera iki? Kubera ko ibyokurya bidufitiye akamaro. Yesu yari azi ko ibintu byose Yehova adusaba gukora, ari twe biba bifitiye akamaro. Yehova ntashobora kudusaba gukora ikintu cyatugirira nabi. Ese mu byo yifuza ko ukora harimo no kubatizwa? Cyane rwose (Ibyak 2:38). Ubwo rero, izere udashidikanya ko nubikora bizakugirira akamaro. None se niba utatinya kurya ibyokurya biryoshye, kuki watinya kubatizwa?
20. Ni iki tuziga mu gice gikurikira?
20 Kuki hari abantu batinya kubatizwa? Ni ukubera ko hari igihe baba bumva batiteguye. Kwiyegurira Yehova no kubatizwa, ni wo mwanzuro w’ingenzi ushobora gufata mu buzima bwawe. Ubwo rero, uba ugomba gufata igihe gihagije ukabitekerezaho kandi ugakora uko ushoboye kugira ngo wuzuze ibisabwa. None se niba wifuza kubatizwa, wakora iki kugira ngo witegure? Ibyo ni byo tuziga mu gice gikurikira.
INDIRIMBO YA 28 Tube incuti za Yehova
a Umuntu wese wiga Bibiliya agomba kubatizwa. Ni iki cyagombye gutuma umwigishwa afata uwo mwanzuro? Mu ijambo rimwe, ni urukundo. Ni iki agomba gukunda, kandi se ni nde agomba gukunda? Muri iki gice, turi burebe igisubizo cy’icyo kibazo n’imigisha abantu babatijwe babona.