Twishimire ubukwe bw’Umwana w’intama
“Nimucyo twishime kandi tunezerwe cyane . . . kuko ubukwe bw’Umwana w’intama bwageze.”—IBYAH 19:7.
1, 2. (a) Ni ubuhe bukwe buzatuma mu ijuru haba ibyishimo byinshi? (b) Ni ibihe bibazo bivuka?
GUTEGURA ubukwe bitwara igihe. Ariko tugiye gusuzuma ibirebana n’ubukwe bwihariye cyane, ni ukuvuga ubukwe bw’Umwami. Tekereza nawe: bumaze imyaka igera ku 2.000 butegurwa! Vuba aha umukwe n’umugeni bazashyingiranwa. Mu ngoro y’Umwami hazumvikana umuzika ushimishije, kandi mu ijuru bazaririmba bati “nimusingize Yah, kuko Yehova Imana yacu Ishoborabyose yatangiye gutegeka ari umwami. Nimucyo twishime kandi tunezerwe cyane, kandi nimucyo tumusingize kuko ubukwe bw’Umwana w’intama bwageze, n’umugeni we akaba yiteguye.”—Ibyah 19:6, 7.
2 “Umwana w’intama” uzakora ubukwe bugatuma mu ijuru haba ibyishimo, nta wundi utari Yesu Kristo (Yoh 1:29). Yambaye iyihe myambaro? Umugeni we ni nde? Uwo mugeni yateguwe ate mbere y’uko ashyingirwa? Ubwo bukwe buzaba ryari? Ese ko ubwo bukwe buzatuma mu ijuru haba ibyishimo, abafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi na bo bazifatanya muri ibyo byishimo? Kubera ko dushishikajwe no kumenya ibisubizo by’ibyo bibazo, nimucyo dukomeze gusuzuma Zaburi ya 45.
‘IMYAMBARO YE IRAHUMURA’
3, 4. (a) Ni iki cyavuzwe ku birebana n’imyambaro Umukwe yambaye, kandi se ni iki gituma arushaho kwishima? (b) “Abakobwa b’abami” n’“umwamikazi” bishimana n’Umukwe ni ba nde?
3 Soma muri Zaburi ya 45:8, 9. Umukwe, ari we Yesu Kristo, yambaye imyambaro y’ubukwe bwa cyami myiza cyane. Imyambaro ye ifite impumuro nziza nk’iy’“imibavu myiza kurusha iyindi,” urugero nk’ishangi na kesiya, ikaba yari mu byakorwagamo amavuta yera yakoreshwaga muri Isirayeli.—Kuva 30:23-25.
4 Umuzika mwiza wo mu ijuru wumvikanira mu ngoro y’Umukwe utuma arushaho kwishima uko igihe cy’ubukwe bwe kigenda cyegereza. Yishimana n’“umwamikazi,” ni ukuvuga igice cyo mu ijuru cy’umuteguro w’Imana, kigizwe n’“abakobwa b’abami,” ari bo bamarayika bera. Mu ijuru harumvikana amajwi agira ati “nimucyo twishime kandi tunezerwe cyane . . . kuko ubukwe bw’Umwana w’intama bwageze.”
UMUGENI ATEGURWA
5. ‘Umugore w’Umwana w’intama’ ni nde?
5 Soma muri Zaburi ya 45:10, 11. Ko twamenye Umukwe uwo ari we, umugeni we ni nde? Nta bwo ari umugeni usanzwe. Ahubwo agereranya itsinda ry’abantu 144.000 bagize itorero ry’Abakristo basutsweho umwuka, Yesu akaba ari we mutware waryo. (Soma mu Befeso 5:23, 24.) Bazategekana na Kristo mu ijuru, mu Bwami bwa Mesiya (Luka 12:32). Abo Bakristo 144.000 basutsweho umwuka “bakomeza gukurikira Umwana w’intama aho ajya hose” (Ibyah 14:1-4). Baba ‘umugore w’Umwana w’intama,’ maze bakajya kubana na we mu rugo rwe rwo mu ijuru.—Ibyah 21:9; Yoh 14:2, 3.
6. Kuki abasutsweho umwuka bitwa “umukobwa w’umwami,” kandi se kuki basabwa ‘kwibagirwa ubwoko bwabo’?
6 Uzaba umugeni ntiyitwa gusa ‘umukobwa,’ ahubwo nanone yitwa “umukobwa w’umwami” (Zab 45:13). Uwo ‘mwami’ ni nde? Ni Yehova. Ahindura Abakristo basutsweho umwuka “abana” be (Rom 8:15-17). Kubera ko bazaba umugeni wo mu ijuru, barabwiwe bati “wibagirwe ubwoko bwawe n’inzu ya so [wakubyaye ku mubiri].” Bagomba gukomeza kwerekeza ubwenge bwabo “ku byo mu ijuru, aho kubwerekeza ku byo ku isi.”—Kolo 3:1-4.
7. (a) Ni mu buhe buryo Kristo yateguye uzamubera umugeni? (b) Umugeni afata ate uwo bazashyingiranwa?
7 Kristo amaze ibinyejana byinshi ategurira umugeni we kuzashyingiranwa na we mu ijuru. Intumwa Pawulo yavuze ko Kristo “yakunze itorero kandi akaryitangira, kugira ngo aryeze, arisukure aryuhagije amazi binyuze ku ijambo, ngo abone uko yiha iryo torero rifite ubwiza buhebuje, ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikindi cyose gisa n’ibyo, ahubwo ribe iryera kandi ridafite inenge” (Efe 5:25-27). Pawulo yabwiye Abakristo basutsweho umwuka b’i Korinto ya kera ati “mbafitiye ifuhe, ariko ni ifuhe rituruka ku Mana, kuko jyewe ubwanjye nasezeranyije kuzabashyingira umugabo umwe, ari we Kristo, kugira ngo nzashobore kumubashyingira mumeze nk’isugi iboneye” (2 Kor 11:2). Umukwe, ari we Mwami Yesu Kristo, yishimira “ubwiza” bwo mu buryo bw’umwuka bw’uzaba umugeni we. Umugeni na we yemera ko ari “umutware” we, kandi ‘akamwunamira’ kuko azamubera umugabo.
UMUGENI ‘ASHYIRWA UMWAMI’
8. Kuki bikwiriye ko umugeni avugwaho ko afite “ubwiza buhebuje”?
8 Soma muri Zaburi ya 45:13, 14a. Umugeni agaragara afite “ubwiza buhebuje” agiye gushyingiranwa n’Umwami. Mu Byahishuwe 21:2, uwo mugeni agereranywa n’umurwa, ari wo Yerusalemu Nshya, kandi avugwaho ko ‘arimbishirijwe umugabo we.’ Uwo murwa wo mu ijuru ufite “ikuzo ry’Imana,” kandi urabagirana nk’“ibuye rya yasipi ribengerana nk’isarabwayi” (Ibyah 21:10, 11). Ubwiza butagereranywa bwa Yerusalemu Nshya buvugwa neza mu gitabo cy’Ibyahishuwe (Ibyah 21:18-21). Ntibitangaje kuba umwanditsi wa zaburi yaravuze ko uwo mugeni afite “ubwiza buhebuje.” Ibyo ni ibintu byumvikana kuko ubwo bukwe bwa cyami buzaba bwabereye mu ijuru.
9. Umugeni ashyirwa uwuhe ‘mwami,’ kandi se uwo mugeni yambaye ate?
9 Uwo mugeni ashyirwa Umukwe, ari we Mwami Mesiya. Umukwe amaze igihe amutegura, ‘amusukura amwuhagije amazi binyuze ku ijambo.’ ‘Arera kandi ntafite inenge’ (Efe 5:26, 27). Uwo mugeni agomba no kuba yambaye imyambaro ikwiranye n’uwo munsi. Kandi koko ni ko biri. Mu by’ukuri, “imyenda ye itatswe zahabu,” kandi “bazamushyira umwami yambaye imyenda iboshye.” Muri ubwo bukwe bw’Umwana w’intama, “yahawe kwambara imyenda myiza cyane irabagirana kandi itanduye, kuko imyenda myiza cyane igereranya ibikorwa bikiranuka by’abera.”—Ibyah 19:8.
‘UBUKWE BWAGEZE’
10. Ubukwe bw’Umwana w’intama buzaba ryari?
10 Soma mu Byahishuwe 19:7. Ubukwe bw’Umwana w’intama buzaba ryari? Nubwo ‘umugeni we yiteguye,’ imirongo ikurikiraho ntivuga ibirebana n’ubwo bukwe. Ahubwo ivuga mu buryo bushishikaje ibirebana n’igice cya nyuma cy’umubabaro ukomeye (Ibyah 19:11-21). Ese ibyo byaba bishaka kuvuga ko ubukwe buzaba mbere y’uko Umukwe, ari we Mwami, anesha burundu? Oya rwose. Ibintu byahanuwe mu gitabo cy’Ibyahishuwe ntibyanditswe hakurikijwe uko bizagenda bikurikirana. Muri Zaburi ya 45 havuga ko Umwami Yesu Kristo akenyera inkota ye maze akabanza ‘kunesha’ abanzi be, hanyuma ubukwe bwe bwa cyami bukabona kuba.—Zab 45:3, 4.
11. Ni iki Kristo azakora mbere y’ubukwe bwe?
11 Ku bw’ibyo, dushobora gufata umwanzuro w’uko ibyo bintu bizakurikirana muri ubu buryo: mbere na mbere “ya ndaya ikomeye,” ni ukuvuga Babuloni Ikomeye, ari yo madini yose y’ikinyoma, izasohorezwaho urubanza yaciriwe (Ibyah 17:1, 5, 16, 17; 19:1, 2). Nyuma yaho, Kristo azarimbura ibice bisigaye bigize isi ya Satani kuri Harimagedoni, ari yo “ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose” (Ibyah 16:14-16; 19:19-21). Hanyuma, Umwami w’intwari ku rugamba azanesha burundu ajugunya Satani n’abadayimoni be ikuzimu, abambure ubushobozi bwo kugira icyo bakora, bamere nk’abapfuye.—Ibyah 20:1-3.
12, 13. (a) Ubukwe bw’Umwana w’intama buzaba ryari? (b) Mu ijuru, ni ba nde bazishimira ubukwe bw’Umwana w’intama?
12 Iyo Abakristo basutsweho umwuka barangije isiganwa ryabo ryo ku isi mu gihe cyo kuhaba kwa Kristo, bazurirwa kujya kuba mu ijuru. Mu gihe runaka nyuma y’irimbuka rya Babuloni Ikomeye, Yesu azateranyiriza hamwe abazaba basigaye bose bagize itsinda ry’umugeni, kugira ngo bajye kubana na we mu ijuru (1 Tes 4:16, 17). Bityo rero, mbere y’uko intambara ya Harimagedoni itangira, abagize itsinda ry’“umugeni” bose bazaba bari mu ijuru. Nyuma y’iyo ntambara ni bwo ubukwe bw’Umwana w’intama buzaba. Mbega ukuntu ubwo bukwe buzaba bushimishije! Mu Byahishuwe 19:9 hagira hati “hahirwa abatumiwe ku ifunguro rya nimugoroba ryo mu bukwe bw’Umwana w’intama.” Koko rero, abantu 144.000 bagize itsinda ry’umugeni bazishima cyane. Ikindi kandi, Umwami akaba n’Umukwe azishimira cyane kubona umubare wuzuye w’abazategekana na we ‘barira kandi banywera ku meza ye mu bwami bwe,’ mu buryo bw’ikigereranyo (Luka 22:18, 28-30). Icyakora, Umukwe n’umugeni we si bo bonyine bazishimira ubwo bukwe.
13 Nk’uko twigeze kubibona, mu ijuru bazaririmba bati ‘nimucyo twishime kandi tunezerwe cyane, kandi nimucyo dusingize Yehova kuko ubukwe bw’Umwana w’intama bwageze, n’umugeni we akaba yiteguye’ (Ibyah 19:6, 7). Bite se ku birebana n’abagaragu ba Yehova bazaba bari ku isi? Ese na bo bazifatanya muri ibyo byishimo?
“BAZAZA BISHIMYE”
14. “Bagenzi” b’umugeni b’“abari” bavugwa muri Zaburi ya 45 ni ba nde?
14 Soma muri Zaburi ya 45:12, 14b, 15. Umuhanuzi Zekariya yahanuye ko mu minsi y’imperuka abantu bo mu mahanga yose bari kwishimira kwifatanya n’abasigaye bo mu bagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka. Yaranditse ati “muri iyo minsi, abantu icumi bavuye mu mahanga y’indimi zose bazafata ikinyita cy’umwambaro w’Umuyahudi bavuge bati ‘turajyana namwe kuko twumvise ko Imana iri kumwe namwe’” (Zek 8:23). Muri Zaburi ya 45:12, abo ‘bantu icumi’ bo mu buryo bw’ikigereranyo bavugwaho ko ari “umukobwa w’i Tiro” n’“abatunzi bo mu mahanga.” Bazanira abasigaye basutsweho umwuka impano, bashaka ko babemera kandi bakabafasha mu buryo bw’umwuka. Kuva mu mwaka wa 1935, abantu babarirwa muri za miriyoni bemeye ko abo basigaye ‘babageza ku gukiranuka’ (Dan 12:3). Abo ‘bantu icumi’ ni bagenzi b’Abakristo basutsweho umwuka kandi bariyejeje, bahinduka abari mu buryo bw’umwuka. Abo “bagenzi” b’umugeni b’“abari” biyeguriye Yehova, kandi bagaragaje ko ari abayoboke b’indahemuka b’Umukwe akaba n’Umwami.
15. “Bagenzi” b’itsinda ry’umugeni b’“abari” bagiye bifatanya bate n’abagize iryo tsinda bakiri ku isi?
15 Abasigaye bo mu bagize itsinda ry’umugeni bashimira mu buryo bwihariye abo “bagenzi” babo b’“abari,” bitewe n’uko babafasha babigiranye umwete gukora umurimo wo kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami mu isi yose ituwe’ (Mat 24:14). “Umwuka n’umugeni” si bo bonyine “bakomeza kuvuga bati ‘ngwino!,’” ahubwo abumva na bo baravuga bati “ngwino!” (Ibyah 22:17). Koko rero, abagize “izindi ntama” bumvise itsinda ry’umugeni rigira riti “ngwino!,” kandi bagiye bifatanya na ryo mu kubwira abatuye isi bati “ngwino!”—Yoh 10:16.
16. Ni ikihe kintu gihebuje Yehova yemereye abagize izindi ntama?
16 Abasigaye basutsweho umwuka bakunda bagenzi babo, kandi bishimira kumenya ko Se w’Umukwe, ari we Yehova, yemereye abo bagize izindi ntama kuzishimana n’abazaba bari mu bukwe bw’Umwana w’intama buzabera mu ijuru. Byari byarahanuwe ko abo “bagenzi” b’abasutsweho umwuka b’“abari” bari ‘kuzaza bishimye banezerewe.’ Koko rero, abagize izindi ntama bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi, bazishimana n’abagize umuryango wa Yehova bose igihe ubukwe bw’Umwana w’intama buzaba bubera mu ijuru. Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ko abagize “imbaga y’abantu benshi” “bahagaze imbere y’intebe y’ubwami n’imbere y’Umwana w’intama.” Bakorera Yehova umurimo wera bari mu rugo rwo ku isi rw’urusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka.—Ibyah 7:9, 15.
“MU CYIMBO CYA BA SOKURUZA HAZABA ABAHUNGU BAWE”
17, 18. Ni ibihe byiza ubukwe bw’Umwana w’intama buzageza ku bantu, kandi se ni ba nde Kristo azabera se mu gihe cy’Ubutegetsi bwe bw’Imyaka Igihumbi?
17 Soma muri Zaburi ya 45:16. “Bagenzi” b’umugeni wa Kristo b’“abari” bazarushaho kwishima nibabona ibyiza ubwo bukwe buzageza ku bantu mu isi nshya. Umukwe akaba n’Umwami azazura ba ‘sekuruza’ bo ku isi. Kubera iyo mpamvu, bazaba “abahungu” be (Yoh 5:25-29; Heb 11:35). Bamwe muri bo azabagira “abatware mu isi yose.” Nta gushidikanya ko hari n’abandi batware Kristo azatoranya mu basaza b’indahemuka bo muri iki gihe, kugira ngo bayobore abandi mu isi nshya.—Yes 32:1.
18 Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, hari abandi azabera se. Mu by’ukuri, abantu bose bazabaho iteka ku isi bazaba babikesha ko bizeye igitambo cy’incungu cya Yesu (Yoh 3:16). Nguko uko azababera ‘Se uhoraho.’—Yes 9:6, 7.
TWUMVA TUGOMBA KUMENYEKANISHA IZINA RY’UMWAMI
19, 20. Ni mu buhe buryo ibintu bishishikaje bivugwa muri Zaburi ya 45 bifitiye akamaro Abakristo bose b’ukuri muri iki gihe?
19 Soma muri Zaburi ya 45:1, 17. Abakristo bose bagombye gushishikazwa n’ibivugwa muri Zaburi ya 45. Abakristo basutsweho umwuka bakiri ku isi bishimira cyane ko vuba aha bazasanga abavandimwe babo n’Umukwe maze bakabana mu ijuru. Abagize izindi ntama bumva bagomba kurushaho kugandukira Umwami wabo ufite ikuzo, kandi bashimishwa no kuba bifatanya n’abasigaye bo mu bagize itsinda ry’umugeni bakiri ku isi. Nyuma y’ubukwe, Kristo n’abazafatanya na we mu Bwami bwe bazageza imigisha itarondoreka ku bazaba batuye ku isi.—Ibyah 7:17; 21:1-4.
20 Ese mu gihe tugitegereje isohozwa ry’“ikintu cyiza” kirebana n’Umwami Mesiya, ntitwumva tugomba kumenyekanisha izina rye? Nimucyo tuzabe mu ‘bazasingiza umwami kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose.’