Ni nde ushobora gukiza abataka basaba gufashwa?
“Uhe umwami guca imanza kwawe . . . Kuko azakiza umukene ubwo azataka.”—ZAB 72:1, 12.
1. Dukurikije ibyabaye kuri Dawidi, ni iki tumenye ku birebana n’imbabazi z’Imana?
MBEGA ukuntu ayo magambo ashobora kuba yaranditswe n’Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera aduhumuriza! Imyaka runaka mbere y’uko yandika ayo magambo, yari yarababajwe cyane n’icyaha cy’ubusambanyi yari yarakoranye na Batisheba. Icyo gihe, Dawidi yinginze Imana agira ati “umbabarire ku bw’imbabazi zawe nyinshi usibanganye ibicumuro byanjye. . . . Ibyaha byanjye biri imbere yanjye iteka. . . . Dore naremanywe gukiranirwa, mu byaha ni mo mama yambyariye” (Zab 51:3-7). Yehova abigiranye imbabazi, azirikana ko twarazwe icyaha.
2. Ni mu buhe buryo Zaburi ya 72 idufasha?
2 Yehova asobanukiwe imimerere ibabaje turimo. Icyakora nk’uko byahanuwe, Umwami watoranyijwe n’Imana “azakiza umukene ubwo azataka, n’umunyamubabaro utagira gitabara. Azababarira uworoheje n’umukene, ubugingo bw’abakene azabukiza” (Zab 72:12, 13). Ni mu buhe buryo ihumure rizatangwa? Zaburi ya 72 irabitubwira. Iyo ndirimbo ivuga ibirebana n’ubwami bw’umuhungu wa Dawidi ari we Salomo, ni umusogongero w’ukuntu ubutegetsi bw’Umwana w’Imana Yesu Kristo buzahumuriza abanyamubabaro.
Umusogongero w’ubutegetsi bwa Kristo
3. Ni iki Salomo yasabye, kandi se ni iki Imana yamuhaye?
3 Dawidi wari ushaje amaze gutanga amabwiriza yo kwimika Salomo ngo abe umwami, yahaye Salomo amabwiriza asobanutse, ayakurikiza mu budahemuka (1 Abami 1:32-35; 2:1-3). Nyuma yaho, Yehova yabonekeye Salomo mu nzozi maze aramubwira ati “nsaba icyo ushaka nkiguhe.” Salomo yamusabye ikintu kimwe gusa agira ati “uhe umugaragu wawe umutima ujijutse ngo nshobore gucira abantu bawe imanza, kugira ngo menye gutandukanya ibyiza n’ibibi.” Kubera ko Salomo yasabye yicishije bugufi, byatumye Imana imuha ibyo yari yasabye, ndetse imwongerera n’ibindi byinshi atari yarasabye.—1 Abami 3:5, 9-13.
4. Ni mu buhe buryo ubwami bwa Salomo bwavuzwe n’undi mutegetsi wo mu gihe cye?
4 Yehova yahaye imigisha Salomo maze ubwami bwe burangwa n’amahoro n’uburumbuke bitigeze bibaho mu gihe cy’ubundi butegetsi bwabayeho ku isi (1 Abami 5:5). Umwe mu bantu baje kureba uko ubwami bwa Salomo bwari bumeze ni umwamikazi w’i Sheba ari kumwe n’abantu be. Yabwiye Salomo ati ‘inkuru numviye mu gihugu cyanjye zari iz’ukuri, nsanze ibyo batambwiye birenze ibyo bambwiye, ubwenge bwawe n’ubutunzi bwawe bisumba uko nabyumvise’ (1 Abami 10:1, 6, 7). Ariko kandi, Yesu yagaragaje ubwenge bwinshi cyane, we washoboraga kuvuga mu buryo bukwiriye ati “dore uruta Salomo ari hano.”—Mat 12:42.
Ihumure ryo mu gihe cy’ubutegetsi bwa Salomo Mukuru
5. Zaburi ya 72 ihishura iki, kandi ni uwuhe musogongero itanga?
5 Reka dusuzume ibintu bivugwa muri Zaburi ya 72 kugira ngo tumenye imigisha abantu bazabona mu gihe cy’ubutegetsi bwa Yesu Kristo, ari we Salomo Mukuru. (Soma muri Zaburi 72:1-4.) Iyo zaburi ihishura uko Yehova abona “ubutware” bw’Umwana we Yesu Kristo, ari we ‘Mwami w’amahoro’ (Yes 9:5, 6). Mu gihe cy’Ubwami bw’Imana, Salomo Mukuru ‘azaca imanza zirengera abanyamubabaro, kandi azakiza abana b’abakene.’ Ubutegetsi bwe buzarangwa n’amahoro no gukiranuka. Igihe Yesu yari ku isi, yatanze umusogongero w’ibyo Ubwami bwe bw’Imyaka Igihumbi buzakora.—Ibyah 20:4.
6. Ni uwuhe musogongero Yesu yatanze ku birebana n’imigisha azatanga mu gihe cy’Ubwami bwe?
6 Reka dusuzume bimwe mu bikorwa bya Yesu Kristo bitwereka muri make ibyo azakorera abantu mu gihe azaba asohoza ibivugwa muri Zaburi ya 72. Dufite impamvu zo gushishikazwa n’impuhwe nyinshi yagiriraga ababaga bababaye (Mat 9:35, 36; 15:29-31). Urugero, hari igihe umugabo wari urwaye indwara y’ibibembe yegereye Yesu, maze aramwinginga ati “ubishatse ushobora kunkiza.” Yesu yaramushubije ati “ndabishaka. Kira.” Maze uwo mugabo arakira (Mar 1:40-42)! Nyuma yaho, Yesu yahuye n’umupfakazi wari wapfushije umwana we w’ikinege, ‘amugirira impuhwe,’ maze aramubwira ati “byuka!,” nuko uwari wapfuye areguka, yongera kubaho!—Luka 7:11-15.
7, 8. Ni iki imbaraga za Yesu zo gukiza zagaragaje?
7 Yehova yahaye Yesu imbaraga zo gukora ibitangaza. Ibyo byagaragariye ku byabaye ku ‘mugore wari umaze imyaka cumi n’ibiri ava amaraso.’ Nubwo “abaganga benshi bari baragiye bamubabaza, yarabahaye ibye byose,” yarushagaho kuremba. Uwo mugore yinjiye mu kivunge cy’abantu, maze akora kuri Yesu. Ibyo byari ukwica itegeko ryarebaga umugore wabaga ari mu ‘mihango y’abakobwa’ (Lewi 15:19, 25). Yesu yamenye ko imbaraga zimuvuyemo, maze abaza niba hari uwari umukozeho. Uwo mugore yagize ubwoba ‘ahinda umushyitsi, araza amwikubita imbere amubwiza ukuri kose.’ Yesu amenye ko Yehova akijije uwo mugore, yamubwiye mu bugwaneza ati “mukobwa, ukwizera kwawe kwagukijije. Genda amahoro kandi ukire indwara yakubabazaga.”—Mar 5:25-27, 30, 33, 34.
8 Imbaraga zo gukiza indwara Imana yahaye Yesu zatumye akiza abarwayi, ariko nanone ibyo byagiriraga akamaro cyane ababirebaga. Urugero, nta gushidikanya ko abantu benshi bashishikajwe no kubona Yesu akiza abantu mbere y’uko atanga Ikibwiriza cyo ku Musozi kizwi cyane (Luka 6:17-19). Igihe Yohana Umubatiza yoherezaga intumwa ebyiri gushaka ibimenyetso byemeza ko Yesu yari Mesiya, bamubonye “akiza abantu benshi indwara n’uburwayi bwabababazaga, hamwe n’imyuka mibi, kandi atuma abantu benshi bari impumyi bongera kureba.” Icyo gihe Yesu yabwiye izo ntumwa ati “nimugende mubwire Yohana ibyo mubonye n’ibyo mwumvise: impumyi zirahumuka, ibirema biragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa n’abakene barabwirwa ubutumwa bwiza” (Luka 7:19-22). Mbega ukuntu ubwo butumwa bugomba kuba bwarateye Yohana inkunga!
9. Ibitangaza bya Yesu byari umusogongero w’iki?
9 Mu by’ukuri, ihumure Yesu yahaye abari bababaye igihe yakoraga umurimo we hano ku isi, ryari iry’igihe gito. Abo yakijije n’abo yazuye, nyuma yaho barapfuye. Ariko kandi, ibitangaza Yesu yakoze igihe yari ku isi, byari umusogongero w’ihumure ry’iteka abantu bazagira mu gihe azaba ategeka ari Mesiya.
Paradizo iri hafi!
10, 11. (a) Imigisha izazanwa n’Ubwami izamara igihe kingana iki, kandi se ubutegetsi bwa Yesu buzaba bumeze bute? (b) Ni nde uzabana na Kristo muri Paradizo, kandi ni mu buhe buryo azashobora kubaho iteka ryose?
10 Gerageza kwiyumvisha uko ubuzima buzaba bumeze muri Paradizo ku isi. (Soma muri Zaburi 72:5-9.) Abasenga Imana y’ukuri yonyine bazishimira ubuzima muri Paradizo iteka ryose nk’uko izuba n’ukwezi bihoraho. Umwami Yesu Kristo azatuma abantu bagarura ubuyanja, ‘amere nk’imvura imanuka ikanyagira ibyatsi biciwe, nk’ibitonyanga bitonyangira ubutaka.’
11 Mbese iyo utekereje ku birebana n’isohozwa ry’iyo zaburi, ntushimishwa n’ibyiringiro byo kubaho iteka ku isi izaba yahindutse Paradizo? Nta gushidikanya ko wa mugizi wa nabi wari umanikanywe na Yesu yishimye igihe yamubwiraga ati “uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo” (Luka 23:43). Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Yesu bw’Imyaka Igihumbi, uwo mugabo azasubizwa ubuzima. Naramuka agandukiye ubutware bwa Kristo, azaba ku isi iteka ryose afite ubuzima butunganye kandi yishimye.
12. Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, ni ubuhe buryo buzahabwa abakiranirwa bazaba bazutse?
12 Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Yesu Kristo ari we Salomo Mukuru, “abakiranutsi bazashisha,” ni ukuvuga ko bazasagamba (Zab 72:7). Icyo gihe urukundo Kristo akunda abantu no kubitaho mu bugwaneza bizagwira, nk’uko byari bimeze igihe yari ku isi. Mu isi nshya yasezeranyijwe n’Imana, n’“abakiranirwa” bazaba bazutse bazahabwa uburyo bwuje urukundo bwo guhuza imibereho yabo n’amahame ya Yehova, kugira ngo bashobore kubaho (Ibyak 24:15). Birumvikana ko abantu banga guhuza imibereho yabo n’ibyo Imana ishaka, batazemererwa gukomeza kubaho maze ngo bahungabanye amahoro n’umutuzo bizaba birangwa mu isi nshya.
13. Ni mu rugero rungana iki Ubwami buzategekamo, kandi se kuki amahoro buzazana atazabangamirwa?
13 Ukuntu ubwami bwa Salomo Mukuru buzaba bwakwiriye isi yose bigaragazwa n’aya magambo agira ati “azatwara ahereye ku nyanja ageze ku yindi nyanja, kandi ahereye kuri rwa Ruzi [Ufurate] ageze ku mpera y’isi. Ababa mu butayu bazamwunamira, abanzi be bazarigata umukungugu” (Zab 72:8, 9). Koko rero, Yesu Kristo azategeka isi yose (Zek 9:9, 10). Abishimira ubwami bwe n’imigisha buzazana “bazamwunamira,” kugira ngo bagaragaze ko bamugandukira babikunze. Ariko abanyabyaha batihana bo bazarimburwa, mu buryo bw’ikigereranyo babe ‘bapfuye batamaze imyaka ijana’ (Yes 65:20). Bibiliya ivuga ko “bazarigata umukungugu.”
Yesu atwitaho binyuze mu kwishyira mu mwanya wacu
14, 15. Tuzi dute ko Yesu asobanukiwe ibyiyumvo by’abantu, kandi ko “azakiza umukene ubwo azataka”?
14 Twebwe abantu badatunganye turi abo kubabarirwa kandi dukeneye gufashwa rwose. Ariko dufite ibyiringiro. (Soma muri Zaburi 72:12-14.) Yesu, ari we Salomo Mukuru, yishyira mu mwanya wacu kubera ko asobanukiwe imimerere twebwe abantu badatunganye turimo. Byongeye kandi, Yesu yababajwe azira gukiranuka, kandi Imana yemeye ko ahangana n’ibigeragezo. Yesu yarababajwe cyane ku buryo ‘ibyuya bye byahindutse nk’ibitonyanga by’amaraso bigwa hasi’ (Luka 22:44)! Nyuma yaho, igihe yari amanitswe ku giti cy’umubabaro, yaranguruye ijwi aravuga ati “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana” (Mat 27:45, 46)? Nubwo Yesu yababajwe cyane, kandi Satani akamugabaho ibitero simusiga kugira ngo atume atera Yehova umugongo, yakomeje kubera Yehova Imana uwizerwa.
15 Dushobora kwizera rwose ko Yesu abona imibabaro yacu kandi ko “azakiza umukene ubwo azataka, n’umunyamubabaro utagira gitabara.” Kimwe na Se, Yesu azita mu buryo bwuje urukundo ku ‘bakene,’ kandi ‘azakiza abafite imitima imenetse, apfuke inguma z’imibabaro yabo’ (Zab 69:34; 147:3). Yesu ashobora “kwiyumvisha intege nke zacu” kuko ‘yageragejwe mu buryo bwose kimwe natwe’ (Heb 4:15). Mbega ukuntu ari byiza kumenya ko ubu Umwami Yesu Kristo ategekera mu ijuru, kandi ko ashishikajwe no kuvanaho imibabaro y’abantu!
16. Kuki Salomo yashoboraga kwiyumvisha ibibazo by’abaturage be?
16 Kubera ko Salomo yari afite ubwenge n’ubushishozi, nta gushidikanya ko yari ‘kubabarira uworoheje.’ Uretse ibyo, ubuzima bwe bwaranzwe n’akababaro n’ibintu biteye agahinda. Umuvandimwe we Amunoni yafashe ku ngufu mushiki we Tamari kandi Abusalomu umuvandimwe wa Salomo, yishe Amunoni amuhora icyo gikorwa cy’ubugome (2 Sam 13:1, 14, 28, 29). Abusalomu yashatse kwigarurira intebe y’ubwami ya Dawidi biramunanira, kandi yaje kwicwa na Yowabu (2 Sam 15:10, 14; 18:9, 14). Nyuma yaho, umuvandimwe wa Salomo Adoniya yagerageje gufata ubutegetsi. Iyo aza kubigeraho, nta gushidikanya ko yari kwica Salomo (1 Abami 1:5). Kuba Salomo yari asobanukiwe imibabaro y’abantu bisa n’ibyigaragaza, kubera ibyo yavuze mu isengesho ryo gutaha urusengero rwa Yehova. Uwo mwami yavuze ibirebana n’abaturage be maze arasenga ati ‘uko umuntu wese azajya yimenyaho indwara ye n’umubabaro we, [Yehova] umubabarire, witure umuntu wese ukurikije ibyo yakoze byose.’—2 Ngoma 6:29, 30.
17, 18. Ni iyihe mibabaro bamwe mu bagaragu b’Imana bagiye bahangana na yo, kandi se ni iki cyabafashije kwihangana?
17 ‘Umubabaro wacu’ ushobora guterwa n’ibintu runaka byatubayeho. Umuhamya wa Yehova witwa Marya uri mu kigero cy’imyaka 30 yaranditse ati “mfite impamvu yumvikana yo kwishima, ariko incuro nyinshi ibyambayeho bintera isoni kandi nkumva niyanze. Ndababara cyane kandi nkumva nshaka kurira, nkamera nk’aho ibyo byose byaraye bimbayeho. Na n’ubu iyo mbyibutse, ndushaho kumva nta cyo maze kandi nkumva mfite umutima uncira urubanza.”
18 Abagaragu b’Imana benshi bashobora kugira ibyiyumvo nk’ibyo, ariko se ni iki umuntu yakora kugira ngo abafashe kwihangana? Mary yagize ati “ubu incuti nyancuti n’abavandimwe na bashiki bacu batuma nishima. Nanone kandi, ngerageza kwibanda ku masezerano ya Yehova yo mu gihe kizaza kandi niringira ko gutaka kwanjye nsaba gufashwa bizahinduka ibyishimo” (Zab 126:5). Dukeneye kwiringira Umwana Imana yaduhaye, ari we Mutware yashyizeho. Bibiliya yavuze iby’ubuhanuzi burebana na we igira iti “azababarira uworoheje n’umukene, ubugingo bw’abakene azabukiza. Azacungura ubugingo bwabo, Abukize agahato n’urugomo, kandi amaraso yabo azaba ay’igiciro cyinshi imbere ye” (Zab 72:13, 14). Mbega ukuntu ayo magambo ahumuriza!
Dutegereje isi nshya izaba irimo byose
19, 20. (a) Nk’uko bigaragazwa na Zaburi ya 72, ni ikihe kibazo kizakemurwa n’Ubwami? (b) Ni nde mbere na mbere ukwiriye gushimirwa ubutegetsi bwa Kristo, kandi wumva umeze ute ku bihereranye n’icyo buzasohoza?
19 Sa n’uwongera kureba ibizaba mu gihe kizaza ubwo abantu b’indahemuka bazaba bari mu isi nshya, izaba iyobowe na Salomo Mukuru. Bibiliya idusezeranya ko “hazabaho amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga z’imisozi” (Zab 72:16). Kubera ko ubusanzwe mu mpinga z’imisozi hatera amasaka, ayo magambo agaragaza ukuntu isi izaba yera cyane. Ibyo izera bizamera “nk’ibiti byo kuri Lebanoni,” ako kakaba ari akarere keraga cyane mu gihe cy’ubutegetsi bwa Salomo. Bitekerezeho nawe! Nta nzara izongera kubaho, ibiribwa ntibizongera kubura! Icyo gihe abantu bose bazakoresherezwa ‘ibirori, babagirwe ibibyibushye.’—Yes 25:6-8; 35:1, 2.
20 Ni nde ukwiriye gushimirwa iyo migisha yose? Mbere na mbere ni Umwami w’Iteka kandi akaba n’Umutegetsi w’Ijuru n’Isi, ari we Yehova Imana. Mu by’ukuri, icyo gihe twese tuzifatanya mu kuririmba agace ka nyuma k’iyi ndirimbo nziza cyane kandi ikora ku mutima, igira iti “izina rye [ry’Umwami Yesu Kristo] rizahoraho iteka ryose, izina rye rizahamaho, izuba rikiriho, abantu bazisabira umugisha wo guhwana na we, amahanga yose azamwita umunyehirwe. Uwiteka Imana ni yo Mana y’Abisirayeli ihimbazwe, ni yo yonyine ikora ibitangaza. Izina ryayo ry’icyubahiro rihimbazwe iteka, isi yose yuzure icyubahiro cyayo. Amen kandi Amen.”—Zab 72:17-19.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Izina ryarahinduwe.
Wasubiza ute?
• Mu buryo bw’ubuhanuzi, Zaburi ya 72 itanga uwuhe musogongero?
• Salomo Mukuru ni nde, kandi ubutegetsi bwe buzategeka mu rugero rungana iki?
• Ni iki wowe ubwawe ubona gishimishije mu migisha yahanuwe muri Zaburi ya 72?
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Uburumbuke bwariho mu gihe cy’ubutegetsi bwa Salomo bwagereranyaga iki?
[Ifoto yo ku ipaji ya 32]
Birakwiriye gushyiraho imihati kugira ngo umuntu azabeho muri Paradizo mu gihe cy’ubutegetsi bwa Salomo Mukuru