ISOMO RYA 07
Yehova ateye ate?
Utekereza ko Yehova ateye ate? Ese wumva akomeye cyane, ariko nanone ukumva ari kure ku buryo nta ho mwahurira? Ese utekereza ko ari umuntu ukomeye cyane ariko utagira amarangamutima? None se mu by’ukuri, Yehova ateye ate? Bibiliya itubwira imico ya Yehova ikanatubwira ko atwitaho.
1. Kuki tudashobora kubona Imana?
Bibiliya iravuga ngo “Imana ni Umwuka” (Yohana 4:24). Yehova ntafite umubiri nk’uyu wacu. Yehova ni umwuka. Ntidushobora kumubona kandi aho aba mu ijuru ntidushobora kuhabona.
2. Imwe mu mico ya Yehova ni iyihe?
Nubwo tudashobora kubona Yehova, ariho kandi afite imico myiza cyane ituma abamaze kumumenya bamukunda. Bibiliya iravuga iti “Yehova akunda ubutabera; ntazareka indahemuka ze” (Zaburi 37:28). Nanone, agaragariza abantu ‘urukundo rurangwa n’ubwuzu n’imbabazi,’ cyane cyane abababaye (Yakobo 5:11). “Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse; akiza abafite umutima ushenjaguwe” (Zaburi 34:18). Ese burya wari uzi ko ibyo ukora bishobora kubabaza Yehova cyangwa bikamushimisha? Iyo umuntu akoze ibibi, bibabaza Yehova (Zaburi 78:40, 41). Ariko iyo akoze ibyiza, biramushimisha.—Soma mu Migani 27:11.
3. Yehova agaragaza ate ko adukunda?
Umuco wa Yehova uruta iyindi yose ni urukundo. N’ubundi kandi, ‘Imana ni urukundo’ (1 Yohana 4:8). Yehova atwereka ko adukunda akoresheje Bibiliya n’ibyo yaremye. (Soma mu Byakozwe 14:17.) Urugero, reka turebe uko yaturemye. Yehova yaduhaye ubushobozi bwo kubona amabara meza, kumva indirimbo nziza no kuryoherwa n’ibyokurya. Yifuza ko tubaho twishimye.
IBINDI WAMENYA
Sobanukirwa uko Yehova akora ibintu bitangaje n’uko agaragaza imico ye myiza cyane.
4. Umwuka wera ni imbaraga z’Imana
Twe dukora imirimo itandukanye dukoresheje amaboko yacu. Yehova we akoresha umwuka wera. Bibiliya ivuga ko umwuka wera atari Imana ahubwo ko ari imbaraga zayo. Musome muri Luka 11:13 no mu Byakozwe 2:17, hanyuma muganire kuri ibi bibazo:
Imana ‘izasuka’ umwuka wera ku bawusaba. None se ubwo umwuka wera ni Imana cyangwa ni imbaraga zayo? Sobanura.
Yehova akora ibintu bitangaje cyane akoresheje umwuka wera. Musome muri Zaburi ya 33:6 no muri 2 Petero 1:20, 21, hanyuma muganire kuri iki kibazo:
Ni nk’ibihe bintu Yehova yakoze akoresheje umwuka wera?
5. Yehova afite imico myiza cyane
Mose yari umukozi w’Imana w’indahemuka. Ariko yifuzaga kumenya Umuremyi we neza kurushaho. Ni yo mpamvu yabwiye Imana ati “menyesha inzira zawe kugira ngo nkumenye” (Kuva 33:13). Yehova yamushubije amubwira imwe mu mico ye. Musome mu Kuva 34:4-6, hanyuma muganire kuri ibi bibazo:
Yehova yabwiye Mose ko afite iyihe mico?
Ni iyihe mico ya Yehova igushimisha cyane?
6. Yehova yita ku bantu
Abisirayeli bari ubwoko Imana yari yaratoranyije, kandi bigeze kuba abacakara muri Egiputa. Ibibazo bagize byatumye Yehova yumva ameze ate? Mwumve IBYAFASHWE AMAJWI hanyuma mukurikire muri Bibiliya zanyu, cyangwa musome mu Kuva 3:1-10 maze muganire ku bibazo bikurikira.
Dukurikije iyi nkuru, iyo abantu bababaye Yehova yumva ameze ate?—Reba umurongo wa 7 n’uwa 8.
Ese utekereza ko Yehova yifuza gufasha abantu? Ese arabishoboye? Sobanura.
7. Ibyaremwe bitwigisha imico ya Yehova
Ibintu Yehova yaremye bituma tumenya imico ye. Murebe VIDEWO. Nanone musome mu Baroma 1:20, maze muganire ku kibazo gikurikira.
Ni iyihe mico ya Yehova umenya iyo witegereje ibyo yaremye?
UKO BAMWE BABYUMVA: “Ntidushobora kumenya Imana neza kuko tutayibona.”
Wowe ubyumva ute?
Kubera iki?
INCAMAKE
Yehova ni Umwuka. Ubwo rero ntidushobora kumubona, ariko afite imico myiza myinshi, cyane cyane urukundo.
Ibibazo by’isubiramo
Kuki tudashobora kubona Yehova?
Umwuka wera ni iki?
Imwe mu mico ya Yehova ni iyihe?
AHANDI WABONA IBISOBANURO
Menya neza imico ine y’ingenzi ya Yehova.
Reba ibintu bigaragaza ko Yehova ataba hose.
“Ese Imana ibera hose icyarimwe?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)
Reba impamvu Bibiliya ivuga ko umwuka wera ugereranywa n’amaboko y’Imana.
Hari umuntu ufite ubumuga bwo kutabona wumvaga ko Imana itamwitaho. Reba uko byaje guhinduka.
“Ubu noneho nshoboye gufasha abandi” (Umunara w’Umurinzi, 1 Ukwakira 2015)