Egera Imana
Ese Yehova agira ibyiyumvo?
NIBA Yehova agira ibyiyumvo koko, ibyo bituma twibaza ikindi kibazo kigira kiti “ese imyifatire yacu igira ingaruka ku byiyumvo by’Imana?” Mu yandi magambo, ese ibikorwa byacu bishobora gushimisha Imana cyangwa bikayibabaza? Bamwe mu bahanga mu bya filozofiya ba kera bavuze ko atari ko biri. Bavugaga ko Imana itagira ibyiyumvo, kuko ibyo dukora bidashobora kuyishimisha cyangwa ngo biyibabaze. Icyakora, Bibiliya igaragaza ko Yehova atari uko ateye. Itwigisha ko arangwa n’urukundo kandi ko yita cyane ku byo dukora. Reka dusuzume amagambo aboneka muri Zaburi 78:40, 41.
Zaburi ya 78 igaragaza ibyo Imana yakoreye Abisirayeli. Yehova amaze kuvana Abisirayeli mu bucakara bwo muri Egiputa, yabasabye ko bagirana na we imishyikirano yihariye. Yabasezeranyije ko iyo bakomeza kumvira amategeko ye bari kuzaba ‘umutungo we bwite,’ kandi akabakoresha mu buryo bwihariye kugira ngo asohoze umugambi we. Abisirayeli barabyemeye, maze batangira kugengwa n’isezerano ry’Amategeko. Ese baba barubahirije iryo sezerano?—Kuva 19:3-8.
Nta kintu cy’agaciro twaha Yehova cyaruta gukora ibimushimisha
Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati “bayigomekagaho kenshi mu butayu” (umurongo wa 40). Umurongo ukurikiraho ugira uti “bagerageje Imana kenshi” (umurongo wa 41). Zirikana ko uwo mwanditsi yagaragaje ko bayigometseho kenshi. Uko kwigomeka kwatangiye kera, igihe bari mu butayu hashize igihe gito bavanywe muri Egiputa. Abantu batangiye kwitotombera Imana, bibaza niba yari ifite ubushake n’ubushobozi bwo kubitaho (Kubara 14:1-4). Hari igitabo gifasha abahinduzi ba Bibiliya cyavuze ko imvugo ngo ‘bayigomekagaho,’ ishobora “guhindurwamo nanone ngo ‘binangiye imitima, ntibumvira Imana,’ cyangwa ngo ‘babwiye Imana bati “turanze.”’” Icyakora iyo abari bagize ubwoko bwayo bicuzaga, yarabababariraga kuko irangwa n’impuhwe. Ariko barongeraga bakayigomekaho, bigakomeza bityo.—Zaburi 78:10-19, 38.
None se Yehova yumvaga ameze ate, iyo abo bantu be bari baramunaniye, bongeraga kumwigomekaho? Umurongo wa 40 uvuga ko ‘bamubabazaga.’ Hari indi Bibiliya ivuga ko “bamuteraga agahinda.” Hari igitabo gisobanura Bibiliya cyagize kiti “ibyo bisobanura ko imyifatire y’Abaheburayo yateraga [Imana] agahinda, mbese nk’uko imyifatire y’umwana w’icyigomeke kandi usuzugura itera agahinda.” Abisirayeli barigometse “bababaza Uwera wa Isirayeli,” nk’uko umwana w’icyigomeke ashobora gutera agahinda ababyeyi be.—Umurongo wa 41.
Iyo zaburi itwigisha iki? Kuba Yehova agirana imishyikirano ya bugufi n’abamusenga kandi akaba abihanganira igihe kirekire, birahumuriza. Nanone kandi, kumenya ko Yehova agira ibyiyumvo kandi ko imyifatire yacu ishobora kumushimisha cyangwa ikamubabaza, byagombye kudushishikaza. None se kumenya ibyo, byagombye gutuma ukora iki? Ese ntibyagombye gutuma wifuza gukora ibyiza?
Aho kugira akamenyero ko gukora ibyaha tukababaza Yehova, dushobora gukomeza gukora ibyiza tugashimisha umutima we. Kandi ibyo ni byo asaba abagaragu be agira ati “mwana wanjye, gira ubwenge kandi ushimishe umutima wanjye” (Imigani 27:11). Nta kintu cy’agaciro twaha Yehova cyaruta gukora ibimushimisha.