Tugendane Umutima Umwe
“Uwiteka [Yehova, MN ] , ujy’unyig9yish’ inzira yawe. . . . Teraniriza hamw’ ibiri mu mutima wanjye ngo wubah’ izina ryawe.”—ZABURI 86:11.
1. Ni gute Yehova agororera ab’indahemuka kuri we?
‘MWAMI [Yehova, MN ] , ni wowe Mana wenyine’ (Zaburi 86:8, 10). Dawidi yasingije Imana abigiranye umutima wuzuye ugushimira. Ndetse na mbere y’uko Dawidi aba Umwami w’Isirayeli yose, Yehova yari yaramukijije Sauli n’Abafilisitiya. Ni cyo cyatumye aririmba agira ati “Uwiteka [Yehova, MN ] n’ igitare cyanjye, n’igihome cyanjye; n’umukiza wanjy’ ubganjye. Ku munyambabazi [indahemuka, MN ] uziyerekana nk’umunyambabazi [indahemuka, MN ]” (2 Samweli 22:2, 26). Yehova yari yaragiye arinda uwo mugaragu we mu bigeragezo byinshi. Dawidi yashoboraga kwizera no kwiringira Imana ye y’Indahemuka, ariko kandi, yari akeneye gukomeza kuyoborwa. Ni yo mpamvu yahendahenze Imana agira ati “Uwiteka [Yehova, MN ] , ujy’unyigish’ inzira yawe.”—Zaburi 86:11.
2. Ni iki Yehova yaduhaye kugira ngo twigishwe na we?
2 Dawidi yagenderaga kure ibitekerezo by’isi cyangwa icurabwenge ryayo. Yashakaga ‘ kwigishwa n’Uwiteka [Yehova, MN ] ,’ nk’uko umuhanuzi w’Imana yaje kubivuga nyuma y’aho (Yesaya 54:13). Ibitabo bya Bibiliya Dawidi yashoboraga gutekerezaho mu gihe cye bishobora kuba byari bigeze ku icyenda. Ariko se mbega ukuntu iyo nyigisho ituruka kuri Yehova yari iy’agaciro kuri we! Kugira ngo twigishwe, muri iki gihe, dushobora kwifashisha ibitabo 66 byose bigize Bibiliya, kimwe n’ibindi bitabo byinshi bihereranye n’Ubwami bitangwa binyuriye ku “mugarag’ ukiranuka w’ubgenge” (Matayo 24:45). Kimwe na Dawidi, twambaze Yehova kugira ngo umwuka we udufashe gusesengura ‘iby’Imana yateguriye abayikunda, ndetse n’amayoberane yayo.’—1 Abakorinto 2:9, 10.
3. Ni mu buhe buryo inyigisho zo muri Bibiliya zishobora kutwungura?
3 Bibiliya isubiza kandi igatanga umuti wo gukemura ikibazo cyose dushobora guhura na cyo mu mibereho yacu. “Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo, biduhesh’ ibyiringiro” (Abaroma 15:4). Kwicengezamo inyigisho ziva kuri Yehova bizatwongerera imbaraga bitume dushobora kwihanganira ibitubabaza, biduhumurize mu bihe byo gucika intege kandi bitume icyiringiro cy’Ubwami gikomeza kwaka mu mitima yacu. Nimucyo rero dukomeze kwishimira gusoma Ijambo ry’Imana no kuritekerezaho “ku manywa na nijoro,” kuko ubwenge bushingiye kuri Bibiliya bubera “ababgakira . . . igiti cy’ubugingo; kand’ ubukomeza wese ab’agir’ umugisha.”—Zaburi 1:1-3; Imigani 3:13-18; reba nanone Yohana 17:3.
4. Ku bihereranye n’imigirire yacu, ni uruhe rugero twasigiwe na Yesu?
4 Umwana w’Imana, Yesu, waniswe “mwene Dawidi,” yahoraga arangamiye Yehova kugira amwigishe (Matayo 9:27).a Yaravuze ati “Nta cy’ Umwana abasha gukor’ ubge, atabonye Se agikora: kukw ibyo Se akora byose, n’Umwana ar’ iby’ akora.” ‘Nta cyo nkora kubwanjye; ahubwo, uko Data yanyigishe, ni ko mvuga’ (Yohana 5:19; 8:28). Yesu yadusigiye icyitegererezo ‘kugira ngo tugere ikirenge mu cye’ (1 Petero 2:21). Tekereza gato! Nituramuka twize nk’uko yagombye kubikora, tuzashobora gukora ibihuje n’uko Yehova ashaka mu mimerere iyo ari yo yose. Kandi rero, inzira za Yehova, ni zo nzira zitunganye buri gihe.
5. “Ukuri” ni iki?
5 Dawidi yakomeje agira ati “Nzajya ngendera mu murava wawe [mu kuri kwawe, MN ]” (Zaburi 86:11). Hashize imyaka igihumbi nyuma y’aho, Pilato yabajije mwene Dawidi, Yesu, ati “Ukuri n’iki?” Ariko kandi, Yesu yari yamaze gusubiza icyo kibazo, ubwo yabwiraga Pilato ati “Ubgami bganjye s’ ubg’iyi si,” kandi yongeraho ati “Wakabimenye, ko nd’ umwami. Iki ni cyo navukiye; kandi ni cyo cyanzanye mw isi, n’ ukugira ngo mpamy’ ukuri” (Yohana 18:33-38). Bityo rero, Yesu yamenyekanishije ko ukuri kwerekeye ku Bwami bwa Mesiya. Koko rero, umutwe mukuru wa Bibiliya ni ukwezwa kw’izina rya Yehova binyuriye kuri ubwo bwami.—Ezekieli 38:23; Matayo 6:9, 10; Ibyahishuwe 11:15.
6. Mu gihe tugendera mu kuri, ni iki twagombye kwitondera?
6 Ariko se, kugendera mu kuri bisobanura iki? Bisobanura gutuma icyiringiro cy’Ubwami kiba icy’ibanze mu byo duhihibikanira mu mibereho yacu. Imibereho yacu igomba kurangwa n’ukuri guhereranye n’Ubwami. Tugomba kutagira imitima ibiri mu gushyira Ubwami bw’Imana imbere, umwanya tubona wo guhamya ukuri guhereranye n’Ubwami tukawugiramo ishyaka dukurikiza urugero twasigiwe na Yesu (Matayo 6:33; Yohana 18:37). Ntidushobora kugendera mu kuri rimwe na rimwe gusa, dukora umurimo wa nikize, nyamara tukishimisha ubwacu duca ruhinga nyuma tugashayisha mu byo kwidagadura, tukirundumurira mu kazi kadutwara igihe cyose cyangwa ‘tugakorera ubutunzi’ (Matayo 6:24). Ibyo bishobora gutuma tuyobera muri izo nzira ziziguye, maze ntituzongere ukundi kubona ‘inzira ifunganye ijya mu buzima.’ Rero, ntitukigere na rimwe duteshuka iyo nzira! (Matayo 7:13, 14). Umwigisha wacu Mukuru, Yehova, atumurikira inzira binyuriye mu Ijambo rye n’umuteguro we, agira ati “Ni mujya kunyur’ iburyo cyangw’ ibumoso, amatwi yaw’ azajya yumv’ ijambo riguturuts’ inyuma rivuga riti: Iyi ni yo nzira mub’ari yo mukomeza.”—Yesaya 30:21.
Ugutinya Gukwiriye
7. Ni gute dushobora ‘guteraniriza’ hamwe ibiri mu mutima wacu [cyangwa kugira umutima umwe]?
7 Ku murongo wa 11, isengesho rya Dawidi rikomeza rigira riti “Teraniriza hamw’ ibiri mu mutima wanjye ngo wubah’ izina ryawe.” Kimwe na Dawidi, natwe icyifuzo cyacu cyagombye kuba icyo kutagira imitima ibiri, ahubwo tukagira umutima umwe mu gukora ibyo Imana ishaka. Ibyo bihuje n’inama ya Mose igira iti “None, wa bgoko bg’Abisiraeli we, Uwiteka [Yehova, MN ] Imana yaw’ igushakahw iki? s’ ukūbah’ Uwiteka [Yehova, MN ] Imana yawe, ukagenda mu nzir’ ikuyoboye zose, ukayikunda, ugakoresherez’ Uwiteka [Yehova, MN ] Imana yaw’ umutima wawe wose n’ubugingo bgawe bgose, ukitonder’ amategeko y’Uwiteka [Yehova, MN ] y’uburyo bgose ngutegeker’ uyu munsi kukuzanir’ ibyiza”? (Gutegeka kwa kabiri 10:12, 13). Koko rero, gukorera Yehova n’umutima wacu wose n’ubugingo bwacu bwose, bituzanira ibyiza. Nitubigenza dutyo, tuzaba tugaragaje ko izina rye rihebuje turitinya mu buryo bukwiriye. Izina rya Yehova risobanurwa ngo “Atuma bibaho,” turifashe uko ryakabaye ijambo ku rindi, cyane cyane ku bihereranye no gusohoza imigambi ye ihebuje. Nanone kandi, iryo zina ryumvikanamo ubutware bw’ikirenga afite ku bibaho byose. Nidukorera Imana dutinya icyubahiro cye, ntituzateshuka bitewe no gutinya umuntu upfa. Nta bwo tuzagira imitima ibiri. Ahubwo, tuzatinya gukora ikintu cyose cyababaza Yehova, we Mucamanza n’Umwami w’Ikirenga, ufite ubuzima bwacu mu kiganza cye.—Yesaya 12:2, 33:22.
8, 9. (a) ‘Kutaba uw’isi’ bisobanura iki? (b) Ni iki dukwiriye kwiyemeza bitewe n’uko turi “ibishungero”?
8 Ndetse no mu gihe twaba duhanganye n’ibikorwa byo gusuzugurwa no gutotezwa, tuzakurikiza urugero rwa Yesu ku bihereranye no kudatinya tutaba mu ruhande rw’isi mbi idukikije (Yohana 15:17-21). Ibyo ariko ntibishaka kuvuga ko abigishwa ba Yesu bagomba kwitarura abandi cyangwa ngo bibere mu bwiherero mu kigo runaka. Yesu yasenze Se agira ati “Sinsaba k’ ubakūra mw isi, ahubg’ ubarind’ Umubi. S’ ab’isi, nk’uko nanjye ntar’ uw’isi. Uberesh’ ukuri: ijambo ryawe ni ryo kuri. Uko wantumye mw isi, nanjye ni ko nabatumye mw isi” (Yohana 17:15-18). Kimwe na Yesu, twatumwe gutangaza ukuri guhereranye n’Ubwami. Yesu yari umuntu buri wese yishyikiraho. Abantu bahumurizwaga n’uburyo bwe bwo kwigisha. (Gereranya na Matayo 7:28, 29; 11:28, 29; Yohana 7:46.) Ibyo ni ko byagombye kugenda no kuri twe.
9 Kurangwaho urugwiro, kurimba mu buryo bunogeye ijisho, imivugire irangwamo ubugwaneza kandi ikwiriye, byagombye gutuma abantu bafite imitima itaryarya batwakira neza kandi bakemera ubutumwa tubagezaho. Tugomba kwirinda guhirimbira, kwambara ibigezweho, gucudika n’abantu bashobora kutwinjiza mu isi, n’imibereho y’akahebwe irangwamo ubwiyandarike tubona muri iyi si idukikije. Kubera ko “twahinduts’ ibishungero by’ab’isi n’iby’abamaraika n’abantu,” tugomba gukorera Imana no kubaho turi Abakristo b’intangarugero mu masaha 24 kuri 24 (1 Abakorinto 4:9; Abefeso 5:1-4; Abafilipi 4:8, 9; Abakolosai 4:5, 6). Umutima wacu ugomba kuba umwe kugira ngo ugere kuri iyo ntego.
10. Ni gute Yehova yibuka abagira umutima umwe mu murimo wera?
10 Yehova azatwibuka, twe dufite umutima umwe mu gutinya izina rye, tukazirikana imigambi ye ihebuje kandi tugatuma umurimo wera urangwa mu mibereho yacu yose. “Amaso y’Uwiteka [Yehova, MN ] ahuta kureb’ isi yos’ impande zose kugira ngo yerekane kw ar’ umunyamaboko wo kurenger’ abafit’ imitim’ imutunganiye” (2 Ngoma 16:9). Herekeza kuri iki gihe turimo mu buryo bw’ubuhanuzi, muri Malaki 3:16 hagira hati “Abubahag’ Uwiteka [Yehova, MN ] baraganiraga, Uwiteka [Yehova, MN ] agateg’ amatwi, akumva; nukw igitabo kikandikirw’ imbere ye cy’urwibutso rw’abubahag’ Uwiteka [Yehova, MN ] , bakita kw izina rye.” Nimucyo rero tugire umutima umwe muri uko gutinya Yehova mu buryo buhesha agakiza!
Kugira Neza kwa Yehova
11. Ni gute Yehova azagaragariza ineza ye ab’indahemuka kuri we?
11 Mbega ukuntu Dawidi yavuze isengesho rivuye ku mutima! Akomeza agira ati “Mwami [Yehova, MN ] , Mana yanjye, nzagushimish’ umutima wanjye wose; kukw imbabaz [i] [ineza, MN ] ungirir’ ari nyinshi; kandi wakijij’ ubugingo bganjye, ntibgajy’ ikuzimu ko hasi” (Zaburi 86:12, 13). Iyi ni incuro ya kabiri muri iyi Zaburi Dawidi yongera gusingiza Yehova ku bw’ineza Ye—urukundo Rwe rudahemuka. Urwo rukundo rwe ni rwinshi ku buryo ashobora gukiza mu mimerere yaba isa n’aho itagifite igaruriro. Mu gihe Dawidi yahigwaga na Sauli mu butayu, ashobora kuba yarumvaga ameze nk’aho arimo yikwega kugira ngo abone aho yiseseka maze ahagwe. Ni nk’aho yari imbere y’ikuzimu ko hasi—mu mva hasi. Ariko kandi, Yehova yaramubohoye! Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe, yagiye agoboka abagaragu be kenshi mu buryo bw’igitangaza, kandi yagiye anashyigikira abakomeje gushikama bakihanganira ibigeragezo mu budahemuka kugeza gupfa. Ab’indahemuka bose bazahabwa ingororano yabo, n’ubwo byaba ngombwa ko bayihabwa binyuriye ku muzuko.—Gereranya na Yobu 1:6-12; 2:1-6, 9, 10; 27:5; 42:10; Imigani 27:11; Matayo 24:9, 13; Ibyahishuwe 2:10.b
12. Ni gute abakuru b’amadini bagiye bagaragaza ubwibone n’igitugu, kandi ingororano yabo izaba iyihe?
12 Ku byerekeye abamutotezaga, Dawidi yateye hejuru agira ati “Mana, abībone bampagurukiye, iteraniro ry’abanyarugomo ryashats’ ubugingo bganjye, batagushyiz’ imbere yabo” (Zaburi 86:14). Muri iki gihe, mu batoteza harimo n’abayobozi ba Kristendomu. Abo bihandagaza bavuga ko basenga Imana, ariko izina ryayo bakarisimbuza izina ry’icyubahiro, “Umwami,” kandi bakayitirira Ubutatu bw’amayobera butaboneka ahantu na hamwe muri Bibiliya. Mbega ubwibone! Uretse ibyo kandi, bagerageza no kwemeza abategetsi ba gipolitiki kugira ngo bace kandi bafunge Abahamya ba Yehova, nk’uko bigikorwa mu mubare munini mu buryo butangaje w’ibihugu biri mu mpande zose z’isi. Abo banyamakanzu batuka izina ry’Imana bazahabwa igihembo kibakwiriye, kimwe n’ibice byose bigize Babuloni Ikomeye bigereranywa na maraya.—Ibyahishuwe 17:1, 2, 15-18; 19:1-3.
13. Ni iyihe mico Yehova agaragaza mu kumenyekanisha ineza ye?
13 Isengesho rya Dawidi rikomereza ku bintu bishimishije bihabanye n’ibyo, rigira riti “Ariko wowe, Mwami [Yehova, MN ] , ur’ Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi” (Zaburi 86:15). Mu by’ukuri, iyo mico y’Imana yacu irahambaye cyane. Ayo magambo aratwibutsa ibyabereye ku Musozi Sinai ubwo Mose yasabaga Yehova kureba icyubahiro cye. Yehova yaramusubije ati “Ubganjye nzanyuza kugira neza kwanjye kos’ imbere yawe, nzīvugira mw izin’ imbere yawe ko nd’ Uwiteka [Yehova, MN ] .” Ariko kandi, yihanangirije Mose ati “Ntiwareba mu maso hanjye; kuk’ umunt’ atandeba mu maso ngw abeho.” Nyuma y’ibyo, Yehova yaje kumanukira mu gicu, maze aravuga ati “Uwiteka [Yehova, MN ] , Uwiteka [Yehova, MN ] , Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi” (Kuva 33:18-20; 34:5, 6). Dawidi yasubiye muri ayo magambo mu isengesho rye. Kuri twe, iyo mico ya Yehova isumba kure cyane iyerekwa ryose dushobora kubonesha amaso. Mbese, ntitwishimira ineza ya Yehova, nk’uko ivugwa muri iyo mico ye ihebuje, bitewe n’uko natwe ubwacu twayigiriwe?
“Ikimenyetso cy’Ibyiza”
14, 15. Ni gute Yehova yereka abagaragu be “ikimenyetso cy’ibyiza”?
14 Dawidi yongeye gusaba Yehova umugisha agira ati “Unkebuke, umbabarire; uh’ umugaragu waw’ imbaraga zawe, ukiz’ umwana w’umuja wawe. Unyerek’ ikimenyetso cy’ibyiza, kugira ngw abanyanga bakirebe bamware; kuko wowe, Uwiteka [Yehova, MN ] , untabaye, ukammar’ umubabaro” (Zaburi 86:16, 17). Dawidi yemeraga ko kuba yari ‘umwana w’umuja wa [Yehova],’ ko na we ubwe yari uwa Yehova. Ibyo ni ko biri no kuri twe twese abiyeguriye Yehova kandi tukamukorera turi imbata ze. Dukeneye imbaraga ikiza ya Yehova binyuriye ku mwuka we wera. Ni yo mpamvu dusaba Imana yacu kutwereka “ikimenyetso cy’ibyiza.” Ineza ya Yehova ikubiyemo imico myiza twamaze gusuzuma. Ariko se, duhereye kuri ibyo, ni ikihe kimenyetso, cyangwa icyemezo twakwiringira kubona tugihawe na Yehova?
15 Yehova ni “[Nyir’u]gutanga kose kwiza n’impano yos’ itunganye” kandi akagira ubuntu mu guha ‘umwuka wera abawumusabye’ nk’uko Yesu abitwizeza (Yakobo 1:17; Luka 11:13). Umwuka wera—mbega impano y’igiciro kitagereranywa ituruka kuri Yehova! Binyuriye ku mwuka wera, Yehova atanga ibyishimo byo mu mutima, ndetse no mu gihe cy’ibitotezo. Ni yo mpamvu, intumwa za Yesu, igihe ubuzima bwazo bwari mu kaga, zashoboraga kuvugana ibyishimo ko Imana iha umwuka wera abayumvira nk’umutware (Ibyakozwe 5:27-32, MN ). Ibyishimo by’umwuka wera byakomeje kubereka “ikimenyetso cy’ibyiza.”—Abaroma 14:17, 18.
16, 17. (a) Ni ikihe kimenyetso cy’ibyiza Yehova yeretse Paulo na Barnaba? (b) Ni ikihe kimenyetso keretswe abatotezwaga i Tesalonike?
16 Mu rugendo rwabo rw’ubumisiyonari, Paulo na Barnaba bahuye n’ingorane, ndetse baranatotezwa bikomeye. Ubwo babwirizaga muri Antiyokia y’i Pisidia, Abayahudi banze ubutumwa bwabo. Ni yo mpamvu bahindukiriye abanyamahanga. Ibyo byagize izihe ngaruka? “Abanyamahanga babyumvise batyo barishima, bahimbaz’ ijambo ry’Imana; abari batoranirijw’ ubugingo buhoraho bose barizera.” Ariko, Abayahudi bateje imvururu, ku buryo abo bamisiyonari birukanywe muri ako karere. Ariko se, ibyo byaba byarabaciye intege, bo ubwabo hamwe n’abo bigishwa bashyashya? Ashwi da! Ahubwo, ‘abigishwa buzuye umunezero n’umwuka wera’ (Ibyakozwe 13:48, 52). Yehova yabahaye icyo kimenyetso cyo kugira neza kwe.
17 Nyuma y’aho, itorero rishya ry’i Tesalonike ryaje gutotezwa. Ibyo byatumye intumwa Paulo aryandikira urwandiko rwo gutera inkunga abarigize, abashimira kuba barihanganye mu mibabaro. Bari ‘baremeye Ijambo ry’Imana mu makuba menshi, bafite ibyishimo by’umwuka wera’ (1 Abatesalonike 1:6). “Ibyishimo by’umwuka wera” bitahwemye kubakomeza byari ikimenyetso kigaragara kiva ku Mana igira ibambe n’imbabazi, itihutira kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’urukundo rwinshi.
18. Ni gute abavandimwe bacu bo mu Burayi bw’i Burasirazuba bagaragaje ko bashimira ku bw’ineza ya Yehova?
18 Mu bihe bya vuba aha, Yehova yagaragarije ineza ye abavandimwe bacu bo mu Burayi bw’i Burasirazuba, akoza isoni ababangaga—abahoze babatoteza. N’ubwo abo bavandimwe bacu dukunda baherutse kubohorwa ku gitugu bari bamazemo imyaka ibarirwa muri za mirongo, bagomba gukomeza kwihangana, kuko benshi muri bo bahanganye n’ingorane zikomeye ziterwa n’imigendekere mibi y’iby’ubukungu. Ariko kandi, “Ibyishimo [byabo] by’umwuka wera” birabakomeza. None se, ni ibihe byishimo bashobora kugira biruta ibyo kuba bakoresha umudendezo wabo mushya bagura umurimo wo kubwiriza? Hari benshi babategera amatwi nk’uko raporo z’amakoraniro n’iz’imibatizo zibigaragaza.—Gereranye n’Ibyakozwe 9:31.
19. Ni gute amagambo yo muri Zaburi 86:11 twayagira ayacu?
19 Ibimaze gusuzumwa muri iki gice ndetse no mu cyakibanjirije byose, byikiranya n’isengesho rivuye ku mutima ryavuzwe na Dawidi ubwo yasengaga Yehova agira ati “Uwiteka [Yehova, MN ] , ujy’ unyigish’ inzira yawe . . . Teraniriza hamw’ ibiri mu mutima wanjye ngo wubah’ izina ryawe” (Zaburi 86:11). Nimucyo rero ayo magambo agize isomo ryacu ry’umwaka wa 1993 tuyagire ayacu dushyigikira iby’Ubwami tubigiranye umutima wacu wose, kandi tugaragaza ko dushimira ku bw’ineza idashira y’Imana yacu imwe rukumbi, yo Mutegetsi n’Umwami w’Ikirenga Yehova.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Kubera ko Yesu ari we ‘rubyaro’ rwasezeranyijwe, yari umuragwa w’ubwami bwa Dawidi, bityo akaba ari “mwene Dawidi” mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka.—Itangiriro 3:15; Zaburi 89:29, 34-37.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
b Ku bihereranye n’ingero zo muri iki gihe, wareba Annuaire des Témoins de Jéhovah zo mu wa 1974, ku mapaji ya 113-211; 1985, ku mapaji ya 194-197; 1986, ku mapaji ya 237, 238; 1988, ku mapaji ya 182-185; 1990, ku mapaji ya 171, 172; 1992, ku mapaji ya 174-181.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Mu gihe dusenga tugira tuti ‘Uwiteka [Yehova, MN ] , ujye unyigisha,’ tuba tugaragaza iki?
◻ Kugira umutima umwe mu gutinya izina rya Yehova bivuga iki?
◻ Ni gute Yehova azagaragariza ineza ye ab’indahemuka bose?
◻ Ni gute Yehova atwereka “ikimenyetso cy’ibyiza”?
Isomo ry’umwaka wa 1993:
[Agasanduku ko ku ipaji ya 11]
“Uwiteka [Yehova, MN ] , ujy’unyigish’ inzira yawe . . . Teraniriza hamw’ ibiri mu mutima wanjye ngo wubah’ izina ryawe.” —Zaburi 86:11.
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Yehova ni igitare n’igihome ku bagendera mu kuri badakebakeba
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Mu Ikoraniro Mpuzamahanga ry’Abahamya ba Yehova ryari rifite umutwe uvuga ngo “Abatanga Umucyo” ryabereye i St. Petersburg, ho muri Rusiya, muri Kamena, hateranye abantu bagera ku 46.214 habatizwa abagera ku 3.256. Mbega ukuntu abo bose bakoresha ineza ya Yehova mu buryo bwiza cyane, bafite “ibyishimo by’umwuka wera”!