“Mu ijuru hari ubihamya wo kwizerwa”
INCURO nyinshi abasizi n’abahimbyi b’indirimbo bagiye bataka ukwezi bagaragaza ubwiza bwako. Urugero, indirimbo yahumetswe n’Imana ivuga iby’umugore ‘mwiza nk’ukwezi’ (Indirimbo 6:10). Umwe mu banditsi ba zaburi na we yita ukwezi mu buryo bw’igisigo ‘ubihamya wo kwizerwa[uri] mu ijuru’ (Zaburi 89:38). Ayo magambo yavuzwe ku birebana n’ukwezi asobanura iki?
Ukwezi guhora gukoresha iminsi 27 n’amasaha arenga arindwi kugira ngo kuzenguruke isi. Bityo rero, kuba ukwezi kuvugwaho ko kwizerwa bishobora kuba byerekeza kuri icyo gihe kidahindagurika gukoresha kuzenguruka isi. Ariko kandi, uwo mwanditsi wa zaburi we ashobora kuba yari afite ibindi bisobanuro byimbitse yerekezagaho. Yise ukwezi ‘ubihamya wo kwizerwa’ mu ndirimbo y’ubuhanuzi ivuga iby’Ubwami, ubwo Yesu yigishije abigishwa be gusenga basaba.—Matayo 6:9, 10.
Ubu hashize imyaka irenga 3000 Yehova Imana agiranye isezerano ry’Ubwami n’Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera (2 Samweli 7:12-16). Intego y’iryo sezerano yari iyo gushyiraho urufatiro rwemewe n’amategeko rw’umuragwa wa Dawidi, ari we Yesu, kugira ngo azime ingoma iteka ryose (Yesaya 9:6; Luka 1:32, 33). Umwanditsi wa zaburi yaririmbye yerekeza ku ngoma y’“Urubyaro” rwa Dawidi agira ati “izakomezwa iteka ryose nk’ukwezi, mu ijuru hariho ubihamya wo kwizerwa.”—Zaburi 89:37, 38.
Ku bw’ibyo, icyo ‘kiva gitegeka ijoro,’ ari cyo kwezi, ni ikigereranyo gikwiriye cyibutsa ko ubutegetsi bwa Kristo buzahoraho (Itangiriro 1:16). Ku bihereranye n’Ubwami bwe, muri Daniyeli 7:14 hagira hati “ubutware bwe ni ubutware bw’iteka ryose butazashira, kandi ubwami bwe ni ubwami butazakurwaho.” Ukwezi ni umuhamya utwibutsa iby’ubwo Bwami n’imigisha buzazanira abantu.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 32 yavuye]
Moon: NASA photo