Yehova ni ubuhungiro bwacu
“Kuko wavuze uti ‘Yehova ni ubuhungiro bwanjye,’ . . . nta makuba azakugeraho.”—ZABURI 91:9, 10, NW.
1. Kuki dushobora kuvuga ko Yehova ari ubuhungiro bwacu?
YEHOVA ni ubuhungiro nyakuri bw’ubwoko bwe. Niba twaramwiyeguriye mu buryo bwuzuye, dushobora ‘kugira amakuba impande zose, ariko ntidukuke imitima; tugashoberwa, ariko ntitwihebe, tukarenganywa, ariko ntiduhanwe, tugakubitwa hasi, ariko ntidutsindwe rwose.’ Kubera iki? Ni ukubera ko Yehova aduha “imbaraga zisumba byose” (2 Abakorinto 4:7-9). Ni koko, Data wo mu ijuru adufasha kugira imibereho irangwa no kubaha Imana, kandi dushobora gushyira ku mutima amagambo yavuzwe n’umwanditsi wa Zaburi agira ati “kuko wavuze uti ‘Yehova ni ubuhungiro bwanjye,’ ukaba waragize Isumbabyose ubuturo bwawe; nta makuba azakugeraho.”—Zaburi 91:9, 10, NW.
2. Twavuga iki ku bihereranye na Zaburi ya 91 hamwe n’icyo isezeranya?
2 Ayo magambo yo muri Zaburi ya 91 ashobora kuba yaranditswe na Mose. Amagambo abimburira Zaburi ya 90 avuga ko ari we wayihimbye, hanyuma Zaburi ya 91 igahita ikurikiraho nta yandi magambo ayo ari yo yose aciyemo avuga undi mwanditsi. Birashoboka ko Zaburi ya 91 yaba yararirimbwaga n’itsinda ry’abantu bagendaga bikiranya; ni ukuvuga ko umuntu umwe ashobora kuba yarabanzaga kuririmba (91:1, 2), hanyuma abaririmbyi bose bakamwikiriza (91:3-8). Birashoboka kandi ko hakurikiragaho ijwi ry’umuririmbyi umwe rikaba ari ryo ryumvikana (91:9a), maze akikirizwa n’itsinda ry’abandi baririmbyi (91:9b-13). Hanyuma, umuririmbyi umwe ashobora kuba ari we waririmbaga amagambo asoza (91:14-16). Uko yaba yararirimbwaga kose, Zaburi ya 91 isezeranya Abakristo basizwe ko bazagira umutekano wo mu buryo bw’umwuka mu rwego rw’itsinda, kandi igatanga icyizere nk’icyo kuri bagenzi babo biyeguriye Imana uko ari itsinda.a Reka dusuzume ibivugwa muri iyo Zaburi tuzirikana abo bagaragu ba Yehova bose.
Umutekano mu ‘Rwihisho rw’Imana’
3. (a) ‘Urwihisho rw’Isumbabyose’ rugereranya iki? (b) Ni iki tubona iyo ‘duhamye mu gicucu cy’Ishobora byose’?
3 Umwanditsi wa Zaburi yararirimbye ati “uba mu rwihisho rw’Isumbabyose azahama mu gicucu cy’Ishobora byose. Ndabwira Uwiteka nti ‘uri ubuhungiro bwanjye n’igihome kinkingira, Imana yanjye niringira’ ” (Zaburi 91:1, 2). ‘Urwihisho rw’Isumbabyose’ ni ahantu h’ikigereranyo hatubera uburinzi, cyane cyane ku basizwe, bo bibasirwa na Diyabule mu buryo bwihariye (Ibyahishuwe 12:15-17). Iyo tuza kuba tudafite uburinzi dukesha kuba duhamana n’Imana turi abashyitsi bayo bo mu buryo bw’umwuka, Diyabule aba yaraturimbuye twese uko tungana. Iyo ‘duhamye mu gicucu cy’Ishobora byose,’ tugerwaho n’agacucu k’Imana kakatubera uburinzi (Zaburi 15:1, 2; 121:5). Nta bundi buhungiro burangwa n’umutekano cyangwa igihome gikomeye kuruta Umwami wacu akaba n’Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi, Yehova.—Imigani 18:10.
4. Ni ibihe bikoresho ‘[umutezi] w’ikigoyi,’ ari we Satani akoresha, kandi se, ni gute twigobotora iyo mitego tugakira?
4 Umwanditsi wa Zaburi yongeraho ati “[ni] we uzagukiza ikigoyi cy’[umutezi w’ikigoyi], na mugiga irimbura” (Zaburi 91:3). Muri Isirayeli ya kera, akenshi umutezi w’ikigoyi yafataga inyoni akoresheje imitego. Mu mitego ikoreshwa n’ ‘[umutezi w’ikigoyi],’ ari we Satani, harimo umuteguro we mubi n’ ‘ibikorwa bye by’amayeri.’ (Abefeso 6:11, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Imitego ififitse itegwa mu nzira tunyuramo kugira ngo idukururire mu bikorwa bibi, bityo bigatuma duhenebera mu buryo bw’umwuka. (Zaburi 142:4, umurongo wa 3 muri Biblia Yera.) Icyakora, kubera ko twateye umugongo ibikorwa byo gukiranirwa, “ubugingo bwacu bukize nk’uko inyoni iva mu kigoyi cy’[abatezi b’ibigoyi]” (Zaburi 124:7, 8). Mbega ukuntu dushimira ku bwo kuba Yehova adutabara akadukiza ‘[umutezi w’]ikigoyi’ mubi!—Matayo 6:13.
5, 6. Ni ikihe kintu kigereranywa na “mugiga” cyatumye habaho ‘kurimbuka,’ ariko se, kuki ubwoko bwa Yehova butaneshwa na cyo?
5 Umwanditsi wa Zaburi yavuze ibyerekeye “mugiga irimbura.” Kimwe n’indwara y’icyorezo yandura, hari ikintu runaka ‘kirimbura’ mu muryango wa kimuntu no mu bashyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Mu birebana n’ibyo, umuhanga mu by’amateka witwa Arnold Toynbee yaranditse ati “kuva aho Intambara ya Kabiri y’Isi Yose irangiriye, ingeso yo gukunda igihugu by’agakabyo yatumye umubare wa za leta zigenga zikorera mu turere dutandukanye wikuba kabiri . . . Abantu baragenda barushaho kugira imyifatire yo kwicamo ibice.”
6 Mu binyejana byahise, abategetsi bamwe na bamwe bagiye benyegeza umuriro w’imyiryane yo mu rwego mpuzamahanga iteza amacakubiri. Nanone kandi, bagiye basaba ko bubahwa cyane bo ubwabo cyangwa ko amashusho anyuranye cyangwa ibimenyetso runaka byubahwa. Ariko kandi, Yehova ntiyigeze na rimwe areka ngo abantu bizerwa bagize ubwoko bwe baneshwe n’iyo ‘mugiga.’ (Daniyeli 3:1, 2, 20-27; 6:8-11, 17-23, umurongo wa 7-10, 16-22 muri Biblia Yera.) Kubera ko tugize umuryango wa kivandimwe wo ku isi hose urangwa n’urukundo, dusenga Yehova wenyine nta kindi tumubangikanyije na cyo, dukomeza kugira imyifatire yo kutabogama ishingiye ku Byanditswe, kandi tukemera nta rwikekwe ko ‘mu mahanga yose uwubaha [Imana] agakora ibyo gukiranuka, imwemera’ (Ibyakozwe 10:34, 35; Kuva 20:4-6; Yohana 13:34, 35; 17:16; 1 Petero 5:8, 9). N’ubwo twebwe Abakristo tugerwaho n’ibintu bisa n’ ‘ibirimbura’ biza mu buryo bw’ibitotezo, turangwa n’ibyishimo kandi twumva dufite umutekano mu buryo bw’umwuka turi “mu rwihisho rw’Isumbabyose.”
7. Ni gute Yehova aturindira mu ‘moya ye’?
7 Kubera ko Yehova ari ubuhungiro bwacu, tubonera ihumure mu magambo agira ati “azakubundikiza amoya ye, kandi uzajya uhungira munsi y’amababa ye; Umurava we ni ingabo n’icyuma kigukingira” (Zaburi 91:4). Imana iraturinda, nk’uko inyoni ibundikira ibyana byayo, ikabirinda (Yesaya 31:5). ‘Itubundikiza amoya yayo.’ Muri rusange, “amoya” y’inyoni ni amababa yayo. Inyoni iyabundikiza ibyana byayo, ikabirinda inyamaswa zibihiga. Kimwe n’ibyana by’inyoni bikiri bito, twumva dufite umutekano mu moya ya Yehova y’ikigereranyo, bitewe n’uko twahungiye mu muteguro we w’ukuri wa Gikristo.—Rusi 2:12; Zaburi 5:2, 12, umurongo wa 1 n’uwa 11 muri Biblia Yera.
8. Ni mu buhe buryo “umurava” wa Yehova utubera ingabo nini n’icyuma bidukingira?
8 Twiringira “umurava,” cyangwa ubudahemuka bwe. Ibyo twabigereranya n’ingabo nini yakoreshwaga mu bihe bya kera, akenshi ikaba yarabaga iteye nk’urugi kandi ari nini bihagije kugira ngo ikingire umuntu umubiri wose. (Zaburi 5:13, umurongo wa 12 muri Biblia Yera.) Kwiringira ubwo burinzi biratubatura bigatuma tudatinya. (Itangiriro 15:1; Zaburi 84:12, umurongo wa 11 muri Biblia Yera.) Kimwe n’ukwizera kwacu, ukuri kw’Imana ni ingabo nini idukingira igakoma imbere imyambi yaka umuriro ya Satani kandi igasubiza inyuma ibitero by’umwanzi (Abefeso 6:16). Nanone kandi, ni icyuma kidukingira, ni uruzitiro rw’ibitaka rukomeye rutanga uburinzi, tukaba turuhagaze inyuma nta cyo twikanga.
‘Nta Kizadutinyisha’
9. Kuki ijoro rishobora kuba igihe giteye ubwoba, ariko se, kuki tudatinya?
9 Mu kuzirikana uburinzi butangwa n’Imana, umwanditsi wa Zaburi yaravuze ati “igiteye ubwoba cya nijoro ntikizagutinyisha, cyangwa umwambi ugenda ku manywa; cyangwa mugiga igendera mu mwijima, cyangwa kurimbura gutsemba ku manywa y’ihangu” (Zaburi 91:5, 6). Kubera ko ibikorwa bibi byinshi bikorwa n’abantu baba bitwikiriye ijoro, ijoro rishobora kuba igihe giteye ubwoba. Mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka ubu utwikiriye isi, abanzi bacu akenshi bitabaza ibikorwa bififitse bagamije gutuma tudashishikarira ibintu by’umwuka no guhagarika umurimo wacu wo kubwiriza. Nyamara kandi, ‘igiteye ubwoba cya nijoro ntikizadutinyisha’ bitewe n’uko Yehova aturinda.—Zaburi 64:2, 3, umurongo wa 1 n’uwa 2 muri Biblia Yera; 121:4; Yesaya 60:2.
10. (a) Ni iki imvugo ngo “umwambi ugenda ku manywa” isa n’aho yerekezaho, kandi se, ni gute tubyifatamo iyo utugezeho? (b) “Mugiga igendera mu mwijima” iteye ite, kandi se, kuki tutayitinya?
10 Imvugo ngo “umwambi ugenda ku manywa” irasa n’aho yerekeza ku bitutsi. (Zaburi 64:4-6, umurongo wa 3-5 muri Biblia Yera; 94:20.) Mu gihe dukomeza kugeza ku bantu inyigisho z’ukuri, ibyo bikorwa byo kurwanya mu buryo butaziguye umurimo wera dukora biba imfabusa. Byongeye kandi, ntidutinya “mugiga igendera mu mwijima.” Icyo ni icyorezo cyo mu buryo bw’ikigereranyo cyadutse mu mwijima wo muri iyi si iri mu maboko ya Satani, irwaye mu bihereranye n’umuco no mu rwego rw’idini (1 Yohana 5:19). Icyo cyorezo gishyira abantu mu mimerere yica yo mu bwenge no mu mutima, bigatuma baba mu rujijo ku bihereranye na Yehova, imigambi ye n’ibyo yaduteganyirije mu buryo burangwa n’urukundo (1 Timoteyo 6:4). Muri uwo mwijima, ntidutinya, kubera ko dufite urumuri rwinshi rwo mu buryo bw’umwuka.—Zaburi 43:3.
11. Bigendekera bite abagerwaho no “kurimbura gutsemba ku manywa y’ihangu”?
11 “Kurimbura gutsemba ku manywa y’ihangu,” na ko ntikudutera ubwoba. Imvugo ngo ‘amanywa y’ihangu,’ ishobora kumvikanisha ibyo bita ko ari ugukataza kw’isi. Abagwa mu mutego w’ibitekerezo by’isi byo kurarikira ubutunzi barimbuka mu buryo bw’umwuka (1 Timoteyo 6:20, 21). Mu gihe dutangaza ubutumwa bw’Ubwami dushize amanga, nta mwanzi wacu n’umwe dutinya, kubera ko Yehova ari we Murinzi wacu.—Zaburi 64:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera; Imigani 3:25, 26.
12. Abantu igihumbi ‘bazagwa’ iruhande rwa nde, kandi se, mu buhe buryo?
12 Umwanditsi wa Zaburi yakomeje agira ati “abantu igihumbi bazagwa iruhande rwawe, abantu inzovu bazagwa iburyo bwawe; ariko ntibizakugeraho. Uzabirebesha amaso yawe gusa, ubone ibihembo by’abanyabyaha” (Zaburi 91:7, 8). Kubera ko abantu benshi bananiwe kugira Yehova ubuhungiro bwabo, ‘bagwa iruhande rwacu’ bagapfa mu buryo bw’umwuka. Mu by’ukuri, “abantu inzovu” baguye “iburyo” bw’abagize Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka bo muri iki gihe (Abagalatiya 6:16). Twaba turi mu Bakristo basizwe cyangwa twaba turi bagenzi babo biyeguriye Imana, twumva dufite umutekano mu “rwihisho” rw’Imana. ‘Tubirebesha amaso yacu gusa, tukabona ibihembo by’abanyabyaha’ barimo basarura akaga mu bihereranye n’ubucuruzi, mu byerekeye idini ndetse no mu bundi buryo.—Abagalatiya 6:7.
‘Nta Kibi Kizatuzaho’
13. Ni ayahe makuba atatugeraho, kandi kuki?
13 N’ubwo umutekano kuri iyi si ugenda ukendera, dushyira Imana mu mwanya wa mbere maze tugaterwa inkunga n’amagambo y’umwanditsi wa Zaburi agira ati “kuko wavuze uti ‘Yehova ni ubuhungiro bwanjye,’ ukaba waragize Isumbabyose ubuturo bwawe, nta makuba azakugeraho, kandi nta cyago na kimwe kizegera ihema ryawe” (Zaburi 91:9, 10, NW ). Ni koko, Yehova ni ubuhungiro bwacu. Icyakora, nanone tugira Isumbabyose ‘ubuturo bwacu,’ aho tubonera umutekano. Dusingiza Yehova, we Mwami akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, ‘tugatura’ muri we kubera ko ari we Soko y’umutekano, kandi tugatangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwe (Matayo 24:14). Ku bw’ibyo rero, ‘nta makuba azatuzaho’—yewe, habe n’ayavuzwe mu mirongo ibimburira iyi Zaburi! Ndetse n’iyo twagerwaho n’amakuba agera ku bandi bose, urugero nk’imitingito y’isi, inkubi y’umuyaga, imyuzure, inzara no kuzahazwa n’intambara, ibyo ntibisenya ukwizera kwacu cyangwa ngo bihungabanye umutekano wacu wo mu buryo bw’umwuka.
14. Kuki twebwe abagaragu ba Yehova tutagerwaho n’ibyago byica?
14 Abakristo basizwe bameze nk’abimukira baba mu mahema bitaruye iyi gahunda y’ibintu (1 Petero 2:11). ‘Nta cyago na kimwe cyegera ihema ryabo.’ Twaba dufite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru cyangwa ku isi, ntituri ab’isi, kandi ntitugerwaho n’ibyago byica mu buryo bw’umwuka, urugero nk’ubwiyandarike bwayo, kurarikira ubutunzi, idini ry’ikinyoma no gusenga “ya nyamaswa” n’ ‘igishushanyo’ cyayo, ni ukuvuga Umuryango w’Abibumbye.—Ibyahishuwe 9:20, 21; 13:1-18; Yohana 17:16.
15. Ni mu biki abamarayika badufashamo?
15 Umwanditsi wa Zaburi yerekeje ku burinzi dufite, yongeraho ati “[Yehova] azagutegekera abamarayika be, ngo bakurindire mu nzira zawe zose, bazakuramira mu maboko yabo, ngo udakubita ikirenge ku ibuye” (Zaburi 91:11, 12). Abamarayika bahawe imbaraga zo kuturinda. (2 Abami 6:17; Zaburi 34:8-10, umurongo wa 7-9 muri Biblia Yera; 104:4; Matayo 26:53; Luka 1:19.) Baturinda ‘mu nzira zacu zose’ (Matayo 18:10). Twebwe ababwiriza b’Ubwami, tuyoborwa n’abamarayika kandi bakaturinda, bigatuma tutagwa mu buryo bw’umwuka (Ibyahishuwe 14:6, 7). Ndetse n’ ‘amabuye,’ ni ukuvuga amategeko ashyirwaho yo kubuzanya umurimo wacu, ntiyatumye tugwa ku buryo twaba tutacyemerwa n’Imana.
16. Ni gute ibitero bigabwa n’ “umugunzu w’intare” hamwe n’inzoka y’ “impoma” bitandukanye, kandi se, tubyifatamo dute iyo bitugabweho?
16 Umwanditsi wa Zaburi akomeza agira ati “uzakandagira intare n’impoma, uzaribata umugunzu w’intare n’ikiyoka” (Zaburi 91:13). Nk’uko icyana cy’intare kigaba igitero ku mugaragaro, mu buryo butaziguye, bamwe mu banzi bacu bagaragaza ku mugaragaro ko baturwanya binyuriye mu gushyiraho amategeko agamije guhagarika umurimo wacu wo kubwiriza. Icyakora, hari n’ibindi bitero bitunguranye tugabwaho bimeze nk’ibitero inzoka y’impoma igaba yihishe. Rimwe na rimwe, abayobozi ba kidini ni bo baba bihishe inyuma y’ibyo bitero, bakaduteza abashingamategeko, abacamanza n’abandi. Ariko tubifashijwemo na Yehova, tugerageza gusaba ko twarenganurwa tubishyikiriza inkiko mu buryo burangwa n’amahoro, bityo tukaba ‘turwaniriye ubutumwa bwiza.’—Abafilipi 1:7; Zaburi 94:14, 20-22.
17. Ni gute dukandagira “umugunzu w’intare”?
17 Umwanditsi wa Zaburi avuga ibihereranye no gukandagira “umugunzu w’intare n’ikiyoka.” Umugunzu w’intare y’umugara ushobora kugira amakare cyane, kandi ikiyoka gishobora kuba ari igikururanda kinini cyane (Yesaya 31:4). Ariko kandi, uko umugunzu w’intare y’umugara waba ukaze kose, mu gihe utugabyeho igitero mu buryo butaziguye, tuwukandagirira hasi mu buryo bw’ikigereranyo binyuriye mu kumvira Imana aho kumvira abantu bameze nk’intare, cyangwa imiteguro igereranywa n’intare (Ibyakozwe 5:29). Bityo, “intare” itwokeje igitutu ntidukomeretsa mu buryo bw’umwuka.
18. “Ikiyoka” gishobora kutwibutsa nde, kandi se, ni iki dukeneye gukora mu gihe tugabweho igitero?
18 Mu buhinduzi bw’Ikigiriki bwa Septante, “ikiyoka” cyitwa “ikiyoka kinini.” Ibyo bishobora kutwibutsa ibya “cya kiyoka kinini . . . ni cyo ya nzoka ya kera, yitwa Umwanzi na Satani” (Ibyahishuwe 12:7-9; Itangiriro 3:15). Kimeze nk’ikinyamaswa cyo mu bwoko bw’ibikururuka gifite ubushobozi bwo kumenagura no kumira umuhigo wacyo (Yeremiya 51:34). Mu gihe Satani agerageza kutwizingiraho ngo atumenagurishe ibigeragezo byo muri iyi si kandi atumire bunguri, nimucyo tujye tumwigobotora maze dukandagire icyo ‘kiyoka kinini’ (1 Petero 5:8). Ibyo abasigaye basizwe bagomba kubikora niba bifuza kuzifatanya mu isohozwa ry’ibivugwa mu Baroma 16:20.
Yehova—Isoko Yacu y’Agakiza
19. Kuki duhungira kuri Yehova?
19 Ku bihereranye n’umuntu usenga by’ukuri, umwanditsi wa Zaburi agaragaza Imana nk’aho igira iti “kuko yankunze akaramata, ni cyo nzamukiriza: nzamushyira hejuru, kuko yamenye izina ryanjye” (Zaburi 91:14). Interuro ngo “nzamushyira hejuru,” igaragaza ko Imana izamushyira hejuru hatagerwa. Duhungira kuri Yehova twebwe abamusenga cyane cyane bitewe n’uko ‘twamukunze akaramata’ (Mariko 12:29, 30; 1 Yohana 4:19). Hanyuma, Imana na yo ‘idukiza’ abanzi bacu. Ntituzigera rwose dutsembwa ku isi. Ahubwo, tuzakizwa bitewe n’uko tuzi izina ry’Imana bityo tukaba turyambaza dufite ukwizera (Abaroma 10:11-13). Kandi twiyemeje tumaramaje ‘kugendera mu izina ry’Uwiteka [“Yehova,” NW ] iteka ryose.’—Mika 4:5; Yesaya 43:10-12.
20.Nk’uko Zaburi ya 91 isoza ibivuga, ni iki Yehova asezeranya umugaragu we wizerwa?
20 Nk’uko Zaburi ya 91 isoza ibivuga, Yehova yerekeza ku mugaragu we wizerwa agira ati “azanyambaza, nanjye mwitabe: nzabana na we mu makuba no mu byago: nzamukiza, muhe icyubahiro. Nzamuhaza uburame, kandi nzamwereka agakiza kanjye” (Zaburi 91:15, 16). Iyo twambaje Imana mu isengesho dukurikije ibyo ishaka, iradusubiza (1 Yohana 5:13-15). Ubu twamaze guca mu makuba menshi bitewe n’inzangano zikururwa na Satani. Ariko kandi, amagambo ngo “nzabana na we mu makuba no mu byago,” adutegurira kuzahangana n’ibigeragezo bizatugeraho mu gihe kizaza maze akatwizeza ko Imana izadukomeza mu gihe iyi gahunda mbi izaba irimburwa.
21. Ni gute abasizwe bahawe ikuzo?
21 N’ubwo Satani aturwanya abigiranye urugomo rukaze, umubare w’abasizwe bakiri muri twe wuzuza uw’abasizwe bose hamwe uzahabwa ikuzo mu ijuru mu gihe Yehova yagennye—ni ukuvuga nyuma y’iminsi y’ “uburame” bazaba bamaze ku isi. Icyakora, ibikorwa bikomeye byo gutabara byagiye bikorwa n’Imana byatumye abasizwe bahabwa ikuzo mu buryo bw’umwuka. Kandi se, mbega ukuntu bafite igikundiro cyo gufata iya mbere mu Bahamya ba Yehova ku isi muri iyi minsi y’imperuka (Yesaya 43:10-12)! Igikorwa gikomeye cyane kuruta ibindi Yehova azakora cyo gutabara ubwoko bwe, kizabaho mu gihe cy’intambara ye ikomeye yitwa Harimagedoni, ubwo azavana umugayo ku butegetsi bwe bw’ikirenga kandi akeza izina rye ryera.—Zaburi 83:19, umurongo wa 18 muri Biblia Yera; Ezekiyeli 38:23; Ibyahishuwe 16:14, 16.
22. Ni bande ‘bazerekwa Agakiza [ka Yehova]’?
22 Twaba turi Abakristo basizwe cyangwa turi bagenzi babo biyeguriye Imana, twiyambaza Imana dutegereje ko ari yo izaduha agakiza. Mu gihe cy’ “[u]munsi mukuru w’Uwiteka, uteye ubwoba,” abazaba bakorera Imana mu budahemuka bazakizwa. (Yoweli 3:3-5 [2:30-32 muri Biblia Yera].) Muri twe abazaba bagize “[imbaga y’]abantu benshi” bazaba barokotse bakinjira mu isi nshya y’Imana kandi bakazakomeza kuba abizerwa mu gihe cy’ikigeragezo cya nyuma, ‘izabahaza uburame’—ni ukuvuga ubuzima buzira iherezo. Nanone kandi, izazura n’abandi benshi cyane (Ibyahishuwe 7:9; 20:7-15). Koko rero, Yehova azishimira ‘kutwereka agakiza ke’ binyuriye kuri Yesu Kristo. (Zaburi 3:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.) Mu gihe dushyizwe imbere ibyo byiringiro bihebuje, nimucyo dukomeze kwiyambaza Imana tuyishakiraho ubufasha mu bihereranye no kubara iminsi yacu mu buryo buyihesha ikuzo. Binyuriye ku magambo no mu bikorwa, nimucyo dukomeze tugaragaze ko Yehova ari we buhungiro bwacu.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Abanditse Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo ntibasuzumye ibikubiye muri Zaburi ya 91 bazirikana ko hari aho bihuriye n’ubuhanuzi bwa Kimesiya. Birumvikana ko Yehova yabereye ubuhungiro n’igihome umuntu nka Yesu Kristo, nk’uko bimeze ku bigishwa ba Yesu basizwe hamwe na bagenzi babo biyeguriye Imana uko ari itsinda, muri iki ‘gihe cy’imperuka.’—Daniyeli 12:4.
Ni Gute Wasubiza?
• ‘Urwihisho rw’Isumbabyose’ rugereranya iki?
• Kuki tutagira ubwoba?
• Ni gute twavuga ko ari ‘nta kibi kizatuzaho’?
• Kuki dushobora kuvuga ko Yehova ari we soko y’agakiza kacu?
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Mbese, waba uzi ukuntu ukuri kwa Yehova kutubera nk’ingabo nini idukingira?
[Amafoto yo ku ipaji ya 18]
Yehova afasha abagaragu be gusohoza umurimo wabo n’ubwo bagabwaho ibitero bitunguranye kandi bakaba barwanywa mu buryo butaziguye
[Aho ifoto yavuye]
Impoma: A. N. Jagannatha Rao, Trustee, Madras Snake Park Trust