UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 102-105
Yehova yibuka ko turi umukungugu
Dawidi yakoresheje imvugo z’ikigereranyo kugira ngo agaragaze ko Yehova agira imbabazi.
Nk’uko tudashobora kwiyumvisha intera iri hagati y’isi n’ijuru, ni na ko tudashobora gusobanukirwa urukundo rudahemuka rwa Yehova
Yehova ashyira kure cyane ibicumuro byacu, nk’uko aho izuba rirasira ari kure cyane y’aho rirengera
Nk’uko umubyeyi agirira impuhwe umwana we ubabaye, Yehova agirira imbabazi umuntu wihannye kandi ubabajwe cyane n’ibyaha yakoze