“Mutima Wanjye, Himbaza Uwiteka [Yehova, NW]”
UWITWA Nancya yagize ati “mu mezi ya vuba aha, umurimo wanjye watangiye kundambira kandi ntunzanire ibyishimo. Hashize imyaka igera ku icumi ari umupayiniya, ni ukuvuga umubwiriza w’ubutumwa bwiza w’igihe cyose. Icyakora, yongeraho ati “sinshimishijwe n’ibirimo bimbaho. Nsa n’aho ntangaza ubutumwa bw’Ubwami ntabishishikariye, kandi bitavuye ku mutima cyane. Ni iki nakora?”
Nanone, reka dufate urugero rwa Keith, umusaza mu itorero ry’Abahamya ba Yehova. Mbega ukuntu yumvise atunguwe no kumva umugore we amubwira ati “ugomba kuba ufite ibindi bintu wibereyemo. Mu isengesho umaze kuvuga, wasengeye ibiryo n’ubwo kitari igihe cyo kurya!” Keith yariyemereye ati “ndabona amasengesho yanjye nsigaye nyavuga nk’imashini.”
Nta gushidikanya, ntiwifuza ko amasengesho utura Yehova Imana umusingiza yaba atarangwa n’igishyuhirane kandi ngo abe ayo kurangiza umuhango gusa. Ahubwo wifuza kubikora bikuvuye ku mutima, usunitswe n’ibyiyumvo byo gushimira. Ariko kandi, umuntu ntiyambara ibyiyumvo cyangwa ngo abyiyambure nk’umwenda. Bigomba guturuka mu muntu imbere. Ni gute umuntu yagira ibyiyumvo byo gushimira bivuye ku mutima? Zaburi ya 103 iduha ubumenyi bwimbitse ku bihereranye n’ibyo.
Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera, ni we wahimbye iyo Zaburi ya 103. Yatangije amagambo agira ati “mutima wanjye, himbaza Uwiteka [Yehova, NW]: mwa bindimo byose mwe, muhimbaze izina rye ryera” (Zaburi 103:1). Igitabo kimwe gitanga ibisobanuro kigira kiti “ijambo guhimbaza, iyo ryerekejwe ku Mana, riba risobanura gusingiza, buri gihe rikaba ryumvikanisha urukundo rukomeye umuntu ayifitiye, kimwe no kuyishimira.” Kubera ko Dawidi yifuzaga gusingiza Yehova abigiranye umutima wuzuye urukundo no gushimira, yateye umutima we—ni ukuvuga we ubwe—inkunga yo ‘guhimbaza Uwiteka.’ Ariko se, ni iki cyatumaga umutima wa Dawidi ugirira Imana yasengaga ibyo byiyumvo bisusurutsa?
Dawidi akomeza agira ati “ntiwibagirwe ibyiza [Yehova] yakugiriye byose” (Zaburi 103:2). Uko bigaragara, gushimira Yehova bifitanye isano no gutekereza ku byo ‘yatugiriye’ tubigiranye ugushimira. Mu by’ukuri se, ni ibihe bintu Yehova yakoze Dawidi yatekerezaga? Kureba ibyo Yehova Imana yaremye, urugero nk’ijuru rihunze inyenyeri mu ijoro rikeye, bishobora rwose gusunikira umutima gushimira Umuremyi. Iryo juru rihundagayeho inyenyeri ryakoze Dawidi ku mutima mu buryo bwimbitse. (Zaburi 8:4, 5, umurongo wa 3 n’uwa 4 muri Biblia Yera; 19:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera.) Ariko kandi, muri Zaburi ya 103, Dawidi avuga indi mirimo ya Yehova yibuka.
Yehova “Ni We Ubabarira Ibyo Wakiraniwe Byose”
Muri iyo Zaburi, Dawidi arondora ibikorwa by’Imana birangwa n’ineza yuje urukundo. Mu kwerekeza ku gikorwa cyibanze muri ibyo, yaririmbye agira ati “[Yehova] ni we ubabarira ibyo wakiraniwe byose” (Zaburi 103:3). Nta gushidikanya, Dawidi yari azi imimerere ye bwite yo kuba yari umunyabyaha. Nyuma y’aho umuhanuzi Natani asangiye Dawidi agiye kumubwira ibihereranye n’igikorwa cy’ubusambanyi yakoranye na Batisheba, yagize ati “ni wowe [Yehova], ni wowe ubwawe, nacumuyeho, nakoze icyangwa n’amaso yawe.” (Zaburi 51:6, umurongo wa 4 muri Biblia Yera.) Yinginze afite umutima umenetse agira ati “Mana, umbabarire ku bw’imbabazi zawe: ku bw’imbabazi zawe nyinshi usibanganye ibicumuro byanjye. Unyuhagire rwose gukiranirwa kwanjye, unyeze unkureho ibyaha byanjye.” (Zaburi 51:3, 4, umurongo wa 1 n’uwa 2 muri Biblia Yera.) Mbega ukuntu Dawidi agomba kuba yarashimiye ku bwo kuba yarababariwe! Kubera ko yari umuntu udatunganye, mu buzima bwe yajyaga akora ibindi byaha, ariko ntiyigeze ananirwa kwihana, kwemera igihano no gukosora inzira ze. Mu gihe Dawidi yatekerezaga ku bikorwa bihebuje birangwa n’ineza Imana yamugiriye, byamusunikiye guhimbaza Yehova.
Mbese, natwe ntituri abanyabyaha (Abaroma 5:12)? Ndetse n’intumwa Pawulo yiganyiye igira iti “nishimira amategeko y’Imana mu mutima wanjye, ariko mbona irindi tegeko ryo mu ngingo zanjye rirwanya itegeko ry’ibyaha ryo mu ngingo zanjye. Yemwe, mbonye ishyano! Ni nde wankiza uyu mubiri untera urupfu?” (Abaroma 7:22-24). Mbega ukuntu dushobora gushimira ku bwo kuba Yehova atatubaraho ibicumuro byacu! Iyo twihannye tugasaba imbabazi, yishimira kubihanagura.
Dawidi yiyibutsa agira ati ‘[Yehova] akiza indwara zawe zose’ (Zaburi 103:3). Kubera ko gukiza ari igikorwa cyo kugarura ibintu mu buryo, bikubiyemo ibirenze kubabarira ikibi cyakozwe. Bikubiyemo gukuraho “indwara”—ni ukuvuga ingaruka mbi z’amakosa yacu. Koko rero, mu isi nshya ya Yehova, azakuraho burundu ingaruka icyaha kigira ku mubiri, urugero nk’indwara n’urupfu (Yesaya 25:8; Ibyahishuwe 21:1-4). Ariko kandi, no muri iki gihe Imana irimo iradukiza indwara zo mu buryo bw’umwuka. Kuri bamwe, izo ndwara zikubiyemo umutimanama ubacira urubanza n’imishyikirano yahagaze bari bafitanye n’Imana. ‘Ntitukibagirwe’ ibyo Yehova yamaze kudukorera twese buri muntu ku giti cye mu birebana n’ibyo.
‘Acungura Ubugingo Bwawe’
Dawidi yaririmbye agira ati ‘[Yehova] acungura ubugingo bwawe ngo butajya muri rwa rwobo’ (Zaburi 103:4). “Rwa rwobo” ni imva rusange y’abantu bose—ari yo Sheoli, cyangwa Hadesi. Ndetse na mbere y’uko Dawidi aba umwami wa Isirayeli, yari mu nzara z’urupfu. Urugero, Umwami Sawuli wa Isirayeli yanze Dawidi urunuka, ku buryo yagerageje incuro nyinshi kumwica (1 Samweli 18:9-29; 19:10; 23:6-29). Abafilisitiya na bo bashatse kwica Dawidi. (1 Samweli 21:11-16, umurongo wa 10-15 muri Biblia Yera.) Ariko buri gihe, Yehova yaramutabaraga ntagwe “muri rwa rwobo.” Mbega ukuntu Dawidi agomba kuba yarashimiraga mu gihe yabaga yibuka ibyo bikorwa bya Yehova!
Bite se kuri wowe? Mbese, Yehova yaba yaragushyigikiye mu bihe byo kwiheba, cyangwa mu gihe wari watakaje abantu cyangwa ibintu? Cyangwa se, waba uzi ibihereranye n’imimerere runaka muri iki gihe, ubwo yacunguye ubuzima bw’Abahamya be bizerwa ngo butajya mu rwobo rwa Sheoli? Wenda gusoma inkuru zihereranye n’ibikorwa bye byo gucungura ziboneka muri iyi gazeti byagukoze ku mutima. None se, kuki utafata igihe cyo gutekereza kuri ibyo bikorwa by’Imana y’ukuri ubigiranye ugushimira? Kandi nta gushidikanya, twese dufite impamvu zo gushimira Yehova kubera ko yaduhaye ibyiringiro by’umuzuko.—Yohana 5:28, 29; Ibyakozwe 24:15.
Yehova aduha ubuzima, akaduha n’icyatuma bushimisha kandi bukagira ireme. Umwanditsi wa Zaburi yavuze ko Imana ‘ikwambika imbabazi no kugirirwa neza nk’ikamba’ (Zaburi 103:4). Mu gihe hari ibyo dukeneye, Yehova ntadutererana, ahubwo adufasha binyuriye ku muteguro we ugaragara hamwe n’abasaza, cyangwa abashumba, bashyizweho mu itorero. Bene ubwo bufasha butuma dushobora guhangana n’imimerere iruhije tutandavuye cyangwa ngo twisuzuguze. Abashumba b’Abakristo bita ku ntama cyane. Batera inkunga izirwaye n’izihebye, kandi bagakora ibyo bashobora byose kugira ngo bagarure izaguye (Yesaya 32:1, 2; 1 Petero 5:2, 3; Yuda 22, 23). Umwuka wa Yehova usunikira abo bashumba kugaragariza umukumbi impuhwe n’urukundo. Koko rero, “imbabazi no kugirirwa neza” bimeze nk’ikamba dutamirije, kandi bituma twiyubaha! Nimucyo duhimbaze Yehova n’izina rye ryera tutigera na rimwe twibagirwa ibikorwa bye.
Dawidi, umwanditsi wa Zaburi yakomeje yigira inama agira ati ‘[Yehova] ahaza ubusaza bwawe ibyiza, agatuma usubira mu busore bushya bumeze nk’ubw’ikizu’ (Zaburi 103:5). Ubuzima Yehova atanga, ni uburangwa no kunyurwa hamwe n’ibyishimo. N’ikimenyimenyi, kumenya ukuri ubwabyo ni ubutunzi butagereranywa, kandi ni isoko y’ibyishimo bitagira uko bingana! Tekereza n’ukuntu umurimo Yehova yaduhaye, ni ukuvuga umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa, utuma tunyurwa mu buryo bwimbitse. Mbega ukuntu kubona umuntu ushishikajwe no kumenya ibihereranye n’Imana y’ukuri, maze tugafasha uwo muntu kumenya Yehova no kumuhimbaza bidushimisha! Ariko kandi, umuntu uwo ari we wese wo mu karere k’iwacu, yakumva cyangwa atakumva, kwifatanya mu murimo ufitanye isano no kweza izina rya Yehova no kuvana umugayo ku butegetsi bwe b’ikirenga, ni igikundiro gikomeye.
Mu gihe dukomeza guhatana mu murimo wo kwamamaza Ubwami bw’Imana, ni nde utananirwa cyangwa ngo yumve acitse intege? Ariko Yehova akomeza kongerera abagaragu be imbaraga nshya, akabagira ‘nk’ibizu’ bifite amababa akomeye, bitumbagira bikagera kure cyane mu kirere. Mbega ukuntu dushobora gushimira ku bwo kuba Data wo mu ijuru wuje urukundo aduha bene izo ‘ntege’ kugira ngo uko bwije n’uko bukeye dusohoze umurimo wacu turi abizerwa!—Yesaya 40:29-31.
Dufate urugero: uwitwa Clara afite akazi k’umubiri k’igihe cyose, nanone kandi buri kwezi amara amasaha agera hafi kuri 50 mu murimo wo kubwiriza. Yagize ati “rimwe na rimwe mba naniwe, ariko ngahatiriza nkajya mu murimo wo kubwiriza, mbitewe gusa n’uko mba nakoze gahunda yo gukorana n’umuntu runaka. Ariko iyo ngeze mu murimo, buri gihe numva nsubijwemo imbaraga.” Nawe ushobora kuba warigeze kubona imbaraga zituruka ku gushyigikirwa n’Imana mu murimo wa Gikristo. Nk’uko Dawidi yabivuze mu magambo abimburira iyo Zaburi, turifuza ko wakumva usunikiwe kuvuga ngo “mutima wanjye, himbaza Uwiteka: mwa bindimo byose mwe, muhimbaze izina rye ryera.”
Yehova Acungura Ubwoko Bwe
Nanone umwanditsi wa Zaburi yaririmbye agira ati “Uwiteka akora ibyo gukiranuka, aca imanza zitabera zirenganura abarenganywa. Yamenyesheje Mose inzira ze, imirimo ye yayimenyesheje abana ba Isirayeli” (Zaburi 103:6, 7). Birashoboka ko Dawidi yari arimo atekereza ku bihereranye no ‘kurenganywa’ kw’Abisirayeli, ubwo bakandamizwaga n’Abanyamisiri mu gihe cya Mose. Gutekereza ku bihereranye n’ukuntu Yehova yamenyesheje Mose uburyo bwe bwo gucungura, bigomba kuba byaratumye mu mutima wa Dawidi hazamo ibyiyumvo byo gushimira.
Dushobora gusunikirwa kugira ugushimira nk’uko binyuriye ku gutekereza ku byo Imana yagiye igirira Abisirayeli. Ariko ntitwakwirengagiza gutekereza ku nkuru z’ibyabaye ku bagaragu ba Yehova bo muri iki gihe, urugero nk’izivugwa mu gice cya 29 n’icya 30 mu gitabo Les Témoins de Jéhovah: Prédicateurs du Royaume de Dieu. Inkuru zanditswe muri icyo gitabo n’izanditswe mu bindi bitabo bya Watch Tower Society, zituma dushobora kubona ukuntu muri iki gihe Yehova yagiye afasha ubwoko bwe kwihanganira ibyo gufungwa, ibikorwa by’udutsiko tw’inzererezi, kubuzanywa k’umurimo wabo, gushyirwa mu bigo bikoranyirizwamo imfungwa n’ibigo byakorerwagamo uburetwa. Hagiye habaho ibigeragezo mu bihugu byayogojwe n’intambara, urugero nk’u Burundi, Liberiya, u Rwanda n’icyahoze ari Yugoslaviya. Ahantu hose habaga hari itotezwa, buri gihe ukuboko kwa Yehova kwajyaga kuramira abagaragu be bizerwa. Gutekereza kuri ibyo bintu Yehova Imana yacu ikomeye yakoze, bituma tugira ibyiyumvo nk’ibyo Dawidi yagize ubwo yatekerezaga ku nkuru ihereranye n’ibikorwa byo gucungurwa yakoreye ubwoko bwe abuvana mu Misiri.
Nanone tekereza ukuntu Yehova adukiza umutwaro w’icyaha abigiranye ubwuzu. Yatanze “amaraso ya Kristo” kugira ngo ‘ahumanure imitima yacu, ayezeho imirimo ipfuye’ (Abaheburayo 9:14). Iyo twihannye ibyaha byacu tugasaba imbabazi dushingiye ku maraso ya Kristo yamenwe, Imana idukuraho ibyaha byacu, ikabyigiza kure yacu—“nk’uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera”—kandi ikongera kutwemera. Tekereza no ku byo Yehova aduha binyuriye ku materaniro ya Gikristo, incuti zubaka, abashumba mu itorero hamwe n’ibitabo bishingiye kuri Bibiliya tubona binyuriye ku ‘mugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45). Mbese, ibyo bintu byose Yehova yakoze ntibidufasha gushimangira imishyikirano dufitanye na we? Dawidi yagize ati “Uwiteka ni umunyebambe n’umunyambabazi, atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi. . . . Ntiyatugiriye ibihwanye n’ibyaha byacu, ntiyatwituye ibihwanye no gukiranirwa kwacu” (Zaburi 103:8-14). Nta gushidikanya, gutekereza ku bihereranye n’ukuntu Yehova atwitaho mu buryo bwuje urukundo, bishobora kudusunikira kumusingiza no guhesha ikuzo izina rye ryera.
“Muhimbaze Uwiteka, Mwa Mirimo ye Yose Mwe”
“Umuntu” amara “iminsi” mike cyane rwose, uyigereranyije n’ukudapfa kwa Yehova, “Imana ihoraho”—“imeze nk’iy’ubwatsi.” Ariko Dawidi abigiranye ugushimira, yagize ati “imbabazi Uwiteka agirira abamwubaha zahereye kera kose, zizageza iteka ryose, gukiranuka kwe kugera ku buzukuru babo; ni ko agirira abitondera isezerano rye, bakibuka amategeko ye bakayakomeza” (Itangiriro 21:33; Zaburi 103:15-18). Yehova ntiyibagirwa abamutinya. Mu gihe gikwiriye, azabaha ubuzima bw’iteka.—Yohana 3:16; 17:3.
Dawidi yagaragaje ko yari azi ko Yehova ari Umwami agira ati “Uwiteka yakomeje intebe ye mu ijuru: Ubwami bwe butegeka byose” (Zaburi 103:19). N’ubwo hari igihe runaka Yehova yamaze ari umwami ahagarariwe mu buryo bugaragara binyuriye ku bwami bwa Isirayeli, mu by’ukuri intebe ye y’ubwami iri mu ijuru. Kubera ko Yehova ari we Waremye ibintu byose, ni Umutegetsi akaba n’Umwami w’Ikirenga w’ijuru n’isi, kandi atuma ibyo ashaka bikorwa mu ijuru no mu isi akurikije imigambi ye bwite.
Ndetse Dawidi anatera inkunga ibiremwa by’abamarayika. Yaririmbye agira ati “muhimbaze Uwiteka, mwa bamarayika be mwe: mwa banyambaraga nyinshi mwe basohoza itegeko rye, mukumvira ijwi ry’ijambo rye. Muhimbaze Uwiteka, mwa ngabo ze zose mwe: mwa bagaragu be mwe, bakora ibyo akunda. Muhimbaze Uwiteka, mwa mirimo ye yose mwe, mumuhimbarize ahantu ategeka hose: mutima wanjye, himbaza Uwiteka” (Zaburi 103:20-22). Mbese, gutekereza ku bikorwa bya Yehova birangwa n’ineza yuje urukundo atugirira, ntibyagombye natwe kudusunikira kumuhimbaza? Yego rwose! Kandi dushobora kwiringira tudashidikanya ko ijwi ryacu mu gihe dusingiza Imana ku giti cyacu, ritazazimirira mu majwi y’urwunge afite imbaraga y’abasenga Imana, akubiyemo ndetse n’ay’abamarayika bakiranuka. Nimucyo dusingize Data wo mu ijuru tubivanye ku mutima, buri gihe tumuvuga neza. Koko rero, nimucyo dukomeze kuzirikana amagambo ya Dawidi agira ati “mutima wanjye, himbaza Uwiteka.”
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Amazina yarahinduwe
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Dawidi yajyaga atekereza ku bikorwa bya Yehova birangwa n’ineza yuje urukundo. Mbese, nawe ni uko?