Ibibazo by’abasomyi
Ese iyi Si izarokoka?
Uyu mubumbe w’Isi ntuzarimburwa n’impanuka kamere. Ibyo twabyemezwa n’iki? Twabyemezwa n’uko Imana yasezeranyije ko iyi si ‘itazanyeganyega iteka’ (Zaburi 104:5). Bibiliya igira iti “abo ku ngoma imwe barashira hakaza abo ku yindi, ariko isi ihoraho iteka.”—Umubwiriza 1:4.
Muri zaburi ya 104:5, mu mwandiko w’umwimerere w’Igiheburayo, harimo amagambo abiri agaragaza ko isi izahoraho iteka. Ayo magambo ni yo ʽoh·lamʹ na ʽadh yahinduwemo “iteka.” Ijambo ʽOh·lamʹ rishobora guhindurwamo “imyaka myinshi” cyangwa “iteka.” Hari inkoranyamagambo yavuze ko ijambo ʽadh risobanura “igihe kirekire cyangwa iteka” (Harkavy’s Students’ Hebrew and Chaldee Dictionary). Ayo magambo yombi y’Igiheburayo yerekana neza ko isi izahoraho iteka. Reka dusuzume impamvu eshatu zishingiye kuri Bibiliya zituma twemera ko iyi si izahoraho iteka.
Impamvu ya mbere ni uko Imana yaremye isi kugira ngo abantu bayitureho, ibeho ibimera byinshi, kandi ibe paradizo ishimishije, aho kuba ubutayu. Muri Yesaya 45:18 havuga ko Yehova “waremye ijuru ari we Mana, ari we waremye isi akayibumba akayikomeza, ntiyayiremye idafite ishusho ahubwo yayiremeye guturwamo.”
Impamvu ya kabiri ni uko Imana yasezeranyije ko abantu bayumvira bazaba ku isi iteka ryose kandi bakabaho mu mahoro. Muri Mika 4:4 Imana itanga isezerano rigira riti “umuntu wese azatura munsi y’uruzabibu rwe no munsi y’umutini we, kandi nta wuzabakangisha kuko akanwa k’Uwiteka Nyiringabo ari ko kabivuze.” Ibyo rero byumvikanisha ko Imana ifite umugambi w’uko isi izahoraho iteka kandi ituwe n’abantu. Bitabaye ibyo, amasezerano Imana yatanze yaba nta cyo avuze.—Zaburi 119:90; Yesaya 55:11; 1 Yohana 2:17.
Impamvu ya gatatu ni uko Imana yahaye abantu inshingano yo kwita ku isi. Ijambo ry’Imana rigira riti “ijuru ni iry’Uwiteka, ariko isi yayihaye abantu” (Zaburi 115:16). Ese umubyeyi wuje urukundo ashobora guha umwana we impano nziza cyane, hanyuma agasubira inyuma akayishwanyaguza? Ibyo ntibishoboka rwose! Yehova na we ntazigera akorera isi n’abayituye ibintu nk’ibyo, kuko “Imana ari urukundo.”—1 Yohana 4:8.
Yesu Kristo yerekeje ku magambo ya Se agira ati “ijambo ryawe ni ukuri” (Yohana 17:17). Kandi Imana, idashobora kubeshya, yatanze isezerano igira ati “abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”—Zaburi 37:29, NW; Tito 1:2.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 31 yavuye]
Umubumbe: Based on NASA photo