‘Ni Nde Uhwanye n’Uwiteka [Yehova, MN] Imana Yacu?’
“Ni nd’ uhwanye n’Uwiteka [Yehova, Traduction monde nouveau] Imana yacu, ufit’ intebe ye hejuru cyane.”—ZABURI 113:5.
1, 2. (a) Ni gute Abahamya ba Yehova babona Imana na Bibiliya? (b) Ni ibihe bibazo bikwiriye gusuzumwa?
ABASINGIZA Yehova bahabwa imigisha rwose. Mbega ukuntu ari iby’igikundiro kuba muri iyo mbaga y’abantu banezerewe! Twe Abahamya be, twemera inama, amategeko, inyigisho, amasezerano n’ubuhanuzi bikubiye mu Ijambo ry’Imana, Bibiliya. Twishimira kugira ubumenyi buturuka mu Byanditswe no ‘kwigishwa n’Imana [Yehova, MN].’—Yohana 6:45.
2 Kubera ko Abahamya ba Yehova bubaha Imana mu buryo bwimbitse, bashobora kubaza bati “Ni nd’ uhwanye n’Uwiteka [Yehova, MN ] Imana yacu”? (Zaburi 113:5). Ayo magambo y’umwanditsi wa Zaburi arangwamo ukwizera. Ariko se, kuki Abahamya bizera Imana batyo? Kandi se, ni izihe mpamvu bafite zo gusingiza Yehova?
Akwiriye Kwizerwa no Gusingizwa
3. Ni izihe Zaburi zitwa iza Hallel, kandi ni kuki zitwa zityo?
3 Kwizera Yehova birakwiriye kuko ari Imana itagereranywa. Ibyo bitsindagirizwa muri Zaburi eshatu, iya 113, iya 114 n’iya 115, zo muri esheshatu zitwa iza Hallel. Dukurikije ibivugwa n’Ishuri ry’abayobozi b’idini ya Kiyahudi rya Hillel, Zaburi ya 113 n’iya 114 zaririmbwaga mu gihe cy’ifunguro rya Pasika ya Kiyahudi, hamaze gusukwa igikombe cya kabiri cya vino, na nyuma yo kuvuga icyo kwizihiza uwo muhango bisobanura. Kuva kuri Zaburi ya 115 kugeza ku ya 118 ho haririmbwaga nyuma y’igikombe cya vino cya kane. (Gereranya na Matayo 26:30.) Izo Zaburi zitwaga “Zaburi za Hallel” kuko zikoreshwamo kenshi imvugo yo gusingiza ikubiye mu ijambo Haleluya!—[risobanurwa ngo] “nimusingize Yah!”
4. Ijambo “Haleluya” risobanura iki, kandi riboneka incuro zingahe muri Bibiliya?
4 Ijambo “Haleluya!” ryandukuwe mu mvugo y’Igiheburayo iboneka incuro 24 muri za Zaburi. Nanone, muri Bibiliya, iyo mvugo ihaboneka incuro enye mu rurimi rw’Ikigiriki aho yakoreshwejwe mu kugaragaza ibyishimo bitewe no kurimbuka kwa Babuloni Ikomeye, ari bwo butware bw’isi yose bw’idini y’ikinyoma, no kwishimira ko Yehova Imana yatangiye gutegeka ari Umwami (Ibyahishuwe 19:1-6). Mu gihe dusuzuma Zaburi eshatu mu za Hallel, tugerageze gusa n’aho twaba turimo turirimba izo ndirimbo dusingiza Yehova.
Singiza Yah!
5. Ni ikihe kibazo Zaburi ya 113 isubiza, kandi itegeko rivugwa muri Zaburi 113:1, 2 rireba nde mu buryo bwihariye?
5 Kuki twasingiza Yehova? Zaburi ya 113 isubiza icyo kibazo. Itangirana n’itegeko rigira riti “Haleluya. Mwa bagaragu b’Uwiteka mwe [Yehova, MN], nimushime [nimusingize, MN], nimushim’ izina ry’Uwiteka [Yehova, MN]. Izina ry’Uwiteka rihimbazwe, uhereye none, ukagez’ iteka ryose” (Zaburi 113:1, 2). “Haleluya!” Ni koko “Nimusingize Yah!” Iryo tegeko rireba abagaragu b’Imana mu buryo bw’umwihariko muri iki ‘gihe cy’imperuka’ (Danieli 12:4). Guhera ubu kugeza iteka ryose, izina rya Yehova rizasingizwa mu isi yose. Muri iki gihe, Abahamya be bavuga ko ari Imana, ko Kristo ari Umwami, kandi ko Ubwami bwimitswe mu ijuru. Satani Umwanzi n’umuteguro we ntibashobora kubabuza gusingiza Yehova.
6. Ni gute Yehova akwiriye gusingizwa “uherey’ ahw’izuba rirasira, ukagez’ aho rirengera”?
6 Iyo ndirimbo yo gusingiza izaririmbwa kugeza ubwo Yehova azatuma ikwira mu isi yose. “Uherey’ ahw izuba rirasira, ukagez’ aho rirengera, izina ry’Uwiteka [Yehova, MN] rikwiriye gushimwa [gusingizwa, MN]” (Zaburi 113:3). Ibyo birenze igikorwa cyo gusenga gikorwa buri munsi n’ibiremwa bimwe byo ku isi. Izuba rirasira iburasirazuba rikarengera iburengerazuba, bityo rikaba rikwirakwiriye ku isi hose. Aho izuba rimurika hose, vuba aha izina rya Yehova rizahasingirizwa n’abantu bose bazaba babatuwe mu bubata bw’idini y’ikinyoma n’umuteguro wa Satani. Koko rero, iyo ndirimbo itazagira iherezo ubu iraririmbwa n’Abahamya ba Yehova basizwe hamwe n’abazaba abana bo ku isi b’Umwami washyizweho na we, ari we Yesu Kristo. Mbega igikundiro bafite cyo kuririmba basingiza Yehova!
Yehova Ntagereranywa
7. Ni ibihe bice bibiri biranga ubukuru bwa Yehova bigaragazwa muri Zaburi 113:4?
7 Umwanditsi wa Zaburi akomeza agira ati “Uwiteka [Yehova, MN] ari hejuru y’amahanga yose, icyubahiro cye gisumb’ ijuru” (Zaburi 113:4). Ibyo bigaragaza ibice bibiri biranga ubukuru bw’Imana: (1) Kuri Yehova, we Mana isumba byose, “[i]ri hejuru y’amahanga yose,” ayo mahanga “ameze nk’igitonyanga kiri mu kibindi, agereranywa n’umukungug’ ufashe ku minzani” (Yesaya 40:15; Danieli 7:18); (2) ikuzo rye risumba kure iry’ijuru, kuko abamarayika bakora ubushake bwe bw’ikirenga.—Zaburi 19:1, 2; 103:20, 21.
8. Ni kuki kandi ni gute Yehova yicisha bugufi kugira ngo yite ku byo mu ijuru n’ibyo mu isi?
8 Kuba Imana iri hejuru mu rugero ruhanitse, byatumye umwanditsi wa Zaburi avuga ati “Ni nd’ uhwanye n’Uwiteka [Yehova, MN] Imana yacu, ufit’ intebe ye hejuru cyane, akicishiriza bugufi kureba ibyo mw ijuru n’ibyo mw isi?” (Zaburi 113:5, 6). Imana ifite ikuzo rihanitse cyane ku buryo igomba kwicisha bugufi kugira ngo yite ku byo mu ijuru no mu isi. N’ubwo Yehova adafite umusumba cyangwa ngo agire uwo agandukira, agaragaza ko yicisha bugufi agirira imbabazi n’impuhwe abanyabyaha boroheje. Yehova yicishije bugufi ubwo yatangaga Umwana we, Yesu Kristo, ho ‘impongano’ ku Bakristo basizwe no ku isi y’abantu.—Yohana 2:1, 2.
Yehova Ni Umunyampuhwe
9, 10. Ni gute Imana ‘ishyira hejuru umukene kugira ngo imwicaranye n’abakomeye’?
9 Mu gutsindagiriza impuhwe z’Imana, umwanditsi wa Zaburi yongeraho ko Yehova “akūr’ uworoheje mu mukungugu, ashyira hejur’ umukene, amukuye kw icukiro; kugira ngw amwicaranye n’abakomeye, abakomeye bo mu bgoko bge. Uwar’ ingumba mu nzu ye, amuha kuyibamo yishimye, ari nyina w’abahungu. Haleluya” (Zaburi 113:7-9). Ubwoko bwa Yehova bwizera ko ashobora kugoboka abantu bakiranuka bari mu bukene, akaba yabavana muri iyo mimerere kandi akaba yabaha ibyo bakeneye n’ibyo bifuza bikwiriye. ‘Iri hejuru cyane ihembura imyuka y’abicisha bugufi n’abafite imitima imenetse.’—Yesaya 57:15.
10 Ni gute Yehova ‘ashyira hejuru umukene, kugira ngo amwicaranye n’abakomeye’? Iyo Imana ibishatse, ishyira abagaragu bayo mu myanya y’icyubahiro ingana n’iy’abakomeye. Ibyo yabikoreye Yozefu, we waje guhagararira ibihereranye n’ibiribwa muri Egiputa (Itangiriro 41:37-49). Muri Isirayeli, kwicarana n’abakomeye, ni ukuvuga ababaga ari abategetsi mu bwoko bwa Yehova, byari igikundiro cyishimirwaga cyane. Kimwe n’Abakristo bafite inshingano yo kuba abasaza muri iki gihe, abo bantu babonaga ubufasha n’imigisha biturutse ku Mana.
11. Kuki twavuga ko amagambo yo muri Zaburi 113:7-9 areba abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe mu buryo bwihariye?
11 Noneho se, ni gute ‘uwari ingumba,’ Imana ‘yamuhinduye nyina w’abahungu wishimye’? Imana yahaye Hana wari ingumba umwana w’umuhungu—Samweli, ari na we yeguriye umurimo wayo (1 Samweli 1:20-28). Mu buryo bugaragara kurushaho, guhera kuri Yesu n’igihe intumwa ze zasukwagaho umwuka wera kuri Pentekote mu wa 33 w’igihe cyacu, umugore w’ikigereranyo w’Imana, ari wo Sioni yo mu ijuru, yatangiye kwibaruka abana b’umwuka (Yesaya 54:1-10, 13; Ibyakozwe 2:1-4). Kandi, nk’uko Imana yagaruye Abayahudi mu gihugu cyabo ibakuye mu bunyage i Babuloni, ni na ko mu wa 1919 yavanye abasigaye basizwe b’ ‘Isirayeli y’Imana’ mu bubata bwa Babuloni Ikomeye maze ikabaha imigisha myinshi yo mu buryo bw’umwuka, ku buryo amagambo ya Zaburi 113:7-9 abasohorezwaho (Abagalatia 6:16). Abahamya ba Yehova b’indahemuka, abasigaye b’Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka hamwe na bagenzi babo bafite ibyiringiro byo kuzaba mu isi, bikiranya umutima wabo wose amagambo asoza Zaburi ya 113 agira ati “Haleluya.”
Yehova Ntagereranywa Rwose
12. Ni gute Zaburi ya 114 igaragaza ko Yehova atagereranywa?
12 Zaburi ya 114 igaragaza ko Yehova atagereranywa ivuga ibintu bidasanzwe byabaye ku Bisirayeli. Umwanditsi wa Zaburi yaririmbye agira ati “Ubg’ Abisiraeli bavaga mw’ Egiputa, ubg’ inzu y’aba Yakobo yavaga mu bantu b’urundi rurimi; i Buyuda hahinduts’ ahera h’Imana, i Bgisiraeli hahinduts’ ubgami bgayo” (Zaburi 114:1, 2). Imana yabatuye Isirayeli mu bubata bw’Abanyegiputa, abo bakaba baravugaga ururimi rwumvikana ukundi mu matwi y’Abisirayeli. Ukubohorwa k’ubwoko bwa Yehova, bwiswe Yuda na Isirayeli, ayo mazina ahurije ku kintu kimwe akaba yarabangikanyijwe mu buryo bwo gusiga, kugaragaza ko muri iki gihe Imana ishobora kubohora abagaragu bayo bose.
13. Ni gute Zaburi 114:3-6 igaragaza ko Yehova asumba byose, kandi ni gute ibihuza n’ibyabaye kuri Isirayeli ya kera?
13 Ubutware bw’ikirenga Yehova afite ku byaremwe byose bugaragarira muri aya magambo: “Inyanj’ ibibony’ irahunga; Yorodani isubizw’ inyuma. Imisozi miremire yitera hejuru nk’amasekurume y’intama, udusozi twitera hejuru nk’abana b’intama. Wa nyanja we, utewe n’iki guhunga? Nawe Yorodani, ushubijw’ inyuma n’iki? Namwe, misozi miremire, n’iki kibīteresha hejuru, nk’amasekurume y’intama, namwe dusozi, mugakina nk’abana b’intama?” (Zaburi 114:3-6). Inyanja itukura ‘yarahunze’ igihe Imana yayicagamo icyuho ikabonera inzira ubwoko bwayo. Hanyuma, Isirayeli yabonye ukuboko gukomeye kwa Yehova kurwanya Abanyegiputa baje gupfa ubwo amazi yasubiraga ahayo (Kuva 14:21-31). Mu kugaragaza imbaraga z’Imana mu buryo nk’ubwo, Uruzi rwa Yorodani ‘rwasubijwe inyuma’ bituma Abisirayeli barwambuka binjira muri Kanaani (Yosua 3:14-16). ‘Imisozi yiteye hejuru nk’amasekurume y’intama’ ubwo Umusozi Sinai wacumbaga umwotsi ukanahinda umushyitsi igihe isezerano ry’Amategeko ryatangizwaga (Kuva 19:7-18). Ahagana mu iherezo ry’indirimbo ye, umwanditsi wa Zaburi avuga mu buryo bwo kubaza ibibazo, wenda ashaka kugaragaza ko ibintu bidafite ubuzima nk’inyanja, uruzi, imisozi n’udusozi byashegeshwe n’imbaraga za Yehova.
14. Ni ikihe gitangaza Yehova yakoreye i Meriba n’i Kadeshi, kandi ni izihe ngaruka ibyo byagombye kugira ku bagaragu be bo muri iki gihe?
14 Agikomeza kuvuga iby’imbaraga za Yehova, umwanditsi wa Zaburi yaririmbye agira ati “Wa si we, hindir’ umushits’ imbere y’Umwami, imbere y’Imana ya Yakobo, yahinduy’ urutar’ ikidendezi, yahinduy’ igitare gikomey’ isoko” (Zaburi 114:7, 8). Muri ubwo buryo bw’ikigereranyo, umwanditsi wa Zaburi agaragaza ko abantu bagombye gutinya Yehova, we Mwami n’Umutegetsi w’ikirenga w’isi yose. Yari “Imana ya Yakobo,” cyangwa Isirayeli, nk’uko ari Imana y’Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka kimwe na bagenzi babo bafite ibyiringiro byo kuzatura ku isi. I Meriba n’i Kadeshi mu butayu, Yehova yahagaragarije imbaraga ze aha Isirayeli amazi mu buryo bw’igitangaza, ahindura urutare ikidendezi, ‘ahindura igitare gikomeye isoko’ (Kuva 17:1-7; Kubara 20:1-11). Uko kwibutswa imbaraga zitangaje za Yehova n’uburyo yita ku bantu abigiranye urukundo, biha Abahamya impamvu nziza zo kumwizera mu buryo butajegajega.
Atandukanye n’Ibishushanyo Bisengwa
15. Ni gute Zaburi ya 115 ishobora kuba yararirimbwaga?
15 Zaburi ya 115 iduhugurira gusingiza Yehova no kumwiringira. Igaragaza ko Yehova ari we uduha imigisha akanadufasha, kandi ikagaragaza ko ibishushanyo bisengwa nta cyo bimaze. Birashoboka ko iyo Zaburi yaba yararirimbwaga mu buryo bwo gutera no kwikiriza. Urugero, intero ikaba yaragiraga iti “mwa bubah’ Uwiteka [Yehova, MN] mwe, mwiringir’ Uwiteka [Yehova, MN].” Wenda itorero rikaba ryarikirizaga rigira riti “ni we mutabazi wabo n’ingab’ ibakingira.”—Zaburi 115:11.
16. Ni gute twagaragaza itandukaniro riri hagati ya Yehova n’ibishushanyo bisengwa by’amahanga?
16 Ikuzo si iryacu, ahubwo rikwiriye guhabwa izina rya Yehova, we Mana igira neza, cyangwa igira urukundo rudahinyuka, n’ukuri (Zaburi 115:1). Abanzi bashobora kubaza mu buryo bwo gukwena bati “Imana yab’ iri he?” Ariko kandi, ubwoko bwa Yehova bushobora gusubiza bugira buti “Imana yac’ iri mw ijuru, yakoz’ ibyo yashatse byose” (umurongo wa 2 n’uwa 3). Na ho ibishushanyo bisengwa by’amahanga nta cyo byashobora gukora, kuko ari ibishushanyo by’ifeza n’izahabu byakozwe n’abantu. N’ubwo bifite iminwa, amaso n’amatwi ntibivuga, ntibibona kandi ntibyumva. Bifite amazuru, ariko ntibihumurirwa; bifite ibirenge, ariko ntibishobora kugenda; bifite imihogo, ariko ntibishobora gusohora ijwi. Abakora ibyo bishushanyo bitagize icyo bishoboye n’ababyiringira bazahwana na byo, nta buzima bazagira.—Kuva ku murongo wa 4 kugeza ku wa 8.
17. Kubera ko abapfuye badashobora gusingiza Yehova, ni iki twagombye gukora, kandi tukagikora twiringiye iki?
17 Nyuma y’ibyo, duterwa inkunga yo kwiringira Yehova, we Mutabazi n’Ingabo ikingira Isirayeli, inzu y’ubutambyi ya Aroni, n’Abatinya Imana bose (Zaburi 115:9-11). Kimwe n’abatinya Yehova, twubaha Imana mu buryo bwimbitse kandi, mu buryo buhesha agakiza, tugatinya kuba twakora ibiyibabaza. Nanone kandi, twizera ko we “Waremy’ ijuru n’isi” aha imigisha abagaragu be b’indahemuka (Imirongo 12-15). Ijuru ni yo ntebe yayo, ariko isi yayihinduye ubuturo bw’iteka bw’abantu b’indahemuka kandi bumvira. Ubwo abapfuye bari ahacecekerwa badafite ubwimenye badashobora gusingiza Yehova, twe, abazima, twagombye kubikora mu bwitange no mu budahemuka bwuzuye (Umubgiriza 9:5). Abasingiza Yehova bonyine ni bo bazabona ubuzima bw’iteka kandi bagashobora ‘guhimbaza Uwiteka [Yah, MN]’ iteka ryose no kumuvuga ibigwi ‘kugeza iteka ryose.’ Nimucyo rero dukomeze kuba indahemuka dufatanye urunana n’abitabira uku guhugurwa kugira kuti “Haleluya [nimusingize Yah!, MN].”—Zaburi 115:16-18.
Imico Ihebuje ya Yehova
18, 19. Ni mu buhe buryo imico ya Yehova imutandukanya n’imana z’ibinyoma?
18 Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku bishushanyo bisengwa bitagira ubuzima, Yehova we ni Imana nzima, irangwaho imico ihebuje. Kamere yayo ni urukundo, kandi “igira ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi” (Kuva 34:6; 1 Yohana 4:8). Mbega ukuntu atandukanye na Moleki, imana y’ingome y’i Kanaani yatambirwaga abana! Hari abatekereza ko ishusho y’iyo mana yari ifite igihimba nk’icy’umuntu n’umutwe w’ikimasa. Bavuga ko iyo shusho yacanwagaho umuriro kugeza ubwo itukura, maze abana bakajugunywa ari bazima mu maboko yayo arambuye bagahita bagwa mu birimi by’umuriro. Ariko kandi, Yehova we agira urukundo rwinshi n’impuhwe ku buryo n’igikorwa cyo gutamba ibitambo nk’ibyo by’abantu atigeze ‘anagitekereza.’—Yeremia 7:31.
19 Mu mico y’ingenzi ya Yehova harimo no gukiranuka gutunganye, ubwenge butagira akagero n’imbaraga zitagereranywa (Gutegeka kwa kabiri 32:4; Yobu 12:13; Yesaya 40:26). Na ho se ku byerekeye imana zo mu migani ho bimeze bite? Aho gukora ibyo gukiranuka, imana n’imanakazi z’i Babuloni zarihoreraga. Imana zo muri Egiputa nta bwo zari intangarugero mu kugaragaza ubwenge, ahubwo zarangwagaho intege nke za kimuntu. Ibyo nta gitangaje kirimo, kubera ko izo mana n’izo manakazi zari zarakozwe n’abantu b’ “imitima y’ibirima-rima” bibwiraga ko bazi ubwenge, kandi ari abapfu (Abaroma 1:21-23). Na ho imana z’Abagiriki zo zivugwaho kuba zaragambaniranaga. Urugero, dukurikije uko bivugwa mu migani, ngo [imana] Zeus yakoresheje nabi ubushobozi bwayo kugira ngo ikure se Cronus ku ngoma, na yo ikaba yari yarakuyeho se Uranus. Mbega uburyo ari umugisha gukorera no gusingiza Yehova, Imana nzima kandi y’ukuri, irangwaho urukundo, gukiranuka, ubwenge n’ububasha mu buryo bukiranuka!
Yehova Akwiriye Gusingizwa Iteka Ryose
20. Ni izihe mpamvu zatanzwe n’Umwami Dawidi zituma izina rya Yehova rikwiriye gusingizwa?
20 Nk’uko Zaburi za Hallel zibigaragaza, Yehova akwiriye gusingizwa iteka ryose. Mu buryo nk’ubwo, igihe Dawidi n’abandi Bisirayeli batangaga amaturo yo kubaka urusengero, yavugiye imbere y’itorero ati “Uwiteka [Yehova, MN] Mana ya sogokuruza wacu Isiraeli, uhimbazw’ iteka ryose. Uwiteka [Yehova, MN], gukomera n’imbaraga n’icyubahiro no kunesha n’igitinyiro n’ ibyawe; kukw ibiri mw ijuru n’ibiri mw isi ar’ ibyawe; ubgami n’ ubgawe, Uwiteka [Yehova, MN], ushyizwe hejuru, ng’ ub’ usumba byose. Ubutunzi n’icyubahiro ni wowe biturukaho; kandi ni wow’ utegeka byose; mu kuboko kwawe harimw ububasha n’imbaraga; kandi kogeza no guhesha bos’ imbaraga biri mu butware bgawe. Nuko rero, Mana yacu, turagushima, dusingiz’ izina ryawe ry’icyubahiro.”—1 Ngoma 29:10-13.
21. Ni gute mu Byahishuwe 19:1-6 hagaragaza ko Yehova asingizwa n’ingabo zo mu ijuru?
21 Nanone kandi, Yehova azahimbazwa kandi asingizwe iteka ryose mu ijuru. Intumwa Yohana yumvise ‘mu ijuru abantu benshi’ bavuga bati “Haleluya! Agakiza n’icyubahiro n’ubutware n’ iby’Imana yacu, kukw amateka yay’ ar’ ay’ukuri no gukiranuka. Yaciriyehw iteka malaya uwo ukomeye [Babuloni Ikomeye], wononeshag’ abari mw is’ ubusambanyi bge, kand’ imuhorey’ amaraso y’imbata zayo.” Barongera bati “Haleluya!” Nuko ba “bakuru makumy abiri na bane na bya bizima bine” na bo babigenza batyo. Ijwi rituruka ku ntebe rivuga riti “nimushim’ Imana yacu, mwa mbata zayo mwese mwe, namw’ abayubaha, aboroheje n’abakomeye.” Hanyuma Yohana akomeza agira ati “Numv’ ijwi risa n’iry’abantu benshi, n’irisa n’iry’amazi mensh’ asuma, n’irisa n’iryo guhinda kw’inkuba gukomeye kwinshi, rivuga riti: Haleluya, kuk’ Umwami [Yehova, MN] Imana yac’ ishobora byose iri ku ngoma!”—Ibyahishuwe 19:1-6.
22. Ni gute Yehova azasingizwa mu isi nshya ye yasezeranijwe?
22 Mbega ukuntu bikwiriye rwose kuba ingabo zo mu ijuru zisingiza Yehova! Mu isi nshya agiye gushyiraho, abantu b’indahemuka bazazuka bazifatanya n’abazaba barokotse imperuka y’iyi gahunda mu gusingiza Yah. Imisozi miremire izahagurutswa no kuririmbira Imana ibisingizo. Udusozi turiho ubwatsi butoshye n’ibiti byera imbuto na byo bizaririmba bimusingiza. Ni koko, buri kiremwa cyose kibaho n’ibihumeka byose bizasingiza izina rya Yehova biririmba Haleluya mu mutwe ukomeye w’abaririmbyi (Zaburi 148). Mbese ye, uzunga ijwi ryawe mu majwi y’iyo mbaga yishimye? Nta gushidikanya niba ukorera Yah mu budahemuka ufatanyije n’ubwoko bwe. Iyo yagombye kuba intego y’ubuzima bwawe, none se, ni nde umeze nka Yehova, Imana yacu?
Ni Gute Wasubiza
◻ Kuki Yehova Imana akwiriye gusingizwa?
◻ Ni mu buhe buryo Yehova atagereranywa?
◻ Ni iki kigaragaza ko Yehova ari umunyampuhwe?
◻ Ni gute Yehova atandukanye n’ibishishunyo bisengwa bidafite ubuzima hamwe n’imana z’ibinyoma?
◻ Kuki twavuga ko Yehova azasingizwa iteka ryose mu ijuru no mu isi?