ISOMO RYA 01
Bibiliya yagufasha ite kugira ubuzima bwiza?
Hafi ya twese, twibaza ibibazo byinshi ku birebana n’ubuzima, imibabaro, urupfu ndetse n’ejo hazaza. Nanone twibaza icyo twakora kugira ngo tubone ibidutunga cyangwa icyadufasha kugira umuryango mwiza. Bibiliya yafashije abantu benshi kubona ibisubizo by’ibibazo bakunda kwibaza kandi irimo inama zibafasha mu bintu bitandukanye. Ese wowe utekereza ko Bibiliya ishobora kudufasha?
1. Ni ibihe bibazo Bibiliya ishobora gusubiza?
Dore bimwe mu bibazo abantu benshi bibaza, Bibiliya ishobora gusubiza: Twabayeho dute? Kuki turi ku isi? Kuki abantu bahura n’ibibazo? Iyo umuntu apfuye ajya he? Kuki hariho intambara nyinshi kandi abantu bose bifuza amahoro? Ese iyi si izarimbuka cyangwa izahoraho? Bibiliya itugira inama yo gushaka ibisubizo by’ibyo bibazo, kandi abantu benshi barabibonye, bumva baranyuzwe.
2. Bibiliya yadufasha ite kubaho twishimye?
Bibiliya irimo inama utasanga ahandi. Urugero, ifasha abagize imiryango kumenya icyo bakora kugira ngo bagire urugo rwiza. Nanone itwereka uko twahangana n’ibibazo duhura na byo mu buzima n’uko twakwishimira akazi dukora. Mu gihe tuzaba twiga iki gitabo, uzamenya icyo Bibiliya ivuga kuri ibyo bintu n’ibindi byinshi. Nawe ushobora kuzibonera ko ‘Ibyanditswe byera byose [ni ukuvuga ibyo Bibiliya ivuga byose] bifite akamaro.’—2 Timoteyo 3:16.
Iki gitabo ntigisimbura Bibiliya. Ahubwo kigufasha kuyiga neza. Ubwo rero, turagusaba kujya usoma imirongo yose yo muri Bibiliya iri muri aya masomo, ukareba aho ihuriye n’ibyo wiga.
IBINDI WAMENYA
Reba uko Bibiliya yafashije abantu, icyo wakora kugira ngo wishimire kuyisoma n’impamvu ari iby’ingenzi kugira umuntu ugufasha kuyisobanukirwa.
3. Bibiliya iratuyobora
Bibiliya twayigereranya n’itoroshi ifite urumuri rwinshi. Ishobora kudufasha gufata imyanzuro myiza no kumenya ibizaba mu gihe kizaza.
Musome muri Zaburi ya 119:105, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Uwanditse iyi zaburi yabonaga ate Bibiliya?
Wowe uyibona ute?
4. Bibiliya isubiza ibibazo twibaza
Hari umugore wize Bibiliya, abona ibisubizo by’ibibazo yari amaze imyaka myinshi yibaza. Murebe VIDEWO, hanyuma musubize ibibazo bikurikira:
Ni ibihe bibazo umugore uri muri iyi videwo yibazaga?
Kwiga Bibiliya byamumariye iki?
Bibiliya itugira inama yo kubaza ibibazo. Musome muri Matayo 7:7, hanyuma muganire kuri iki kibazo:
Ni ibihe bibazo wibaza Bibiliya ishobora kugusubiza?
5. Gusoma Bibiliya bishobora kugushimisha
Abantu benshi bishimira gusoma Bibiliya kandi ibagirira akamaro. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
VIDEWO: Gusoma Bibiliya (2:05)
Ese abasore n’inkumi bari muri iyi videwo, bakundaga gusoma?
None se ko batabikundaga, kuki basigaye bakunda gusoma Bibiliya?
Bibiliya ivuga ko irimo inyigisho zishobora kuduhumuriza, kandi zigatuma twizera ko tuzabaho neza mu gihe kiri imbere. Musome mu Baroma 15:4, hanyuma muganire kuri iki kibazo:
Ese wifuza gusobanukirwa neza isezerano rivugwa muri uyu murongo?
6. Abandi bashobora kudufasha gusobanukirwa Bibiliya
Abantu bakunda gusoma Bibiliya. Ariko abenshi babonye ko kugira umuntu ugufasha kuyisobanukirwa ari byo bigira akamaro kurushaho. Musome mu Byakozwe 8:26-31, hanyuma muganire kuri iki kibazo:
Ni iki cyadufasha gusobanukirwa Bibiliya?—Reba umurongo wa 30 n’uwa 31.
UKO BAMWE BABYUMVA: “Kwiga Bibiliya ni uguta igihe.”
Wowe se ubibona ute? Kuki?
INCAMAKE
Bibiliya irimo inama zidufasha mu bibazo duhura na byo, isubiza ibibazo bitandukanye twibaza kandi ituma abantu babona ihumure, bakanizera ko bazabaho neza mu gihe kizaza.
Ibibazo by’isubiramo
Ni izihe nama dusanga muri Bibiliya?
Ni ibihe bibazo Bibiliya ishobora kudusubiza?
Ni ibihe bibazo wifuza ko Bibiliya yagusubiza?
AHANDI WABONA IBISOBANURO
Reba ukuntu inama zo muri Bibiliya zidufasha muri iki gihe.
“Inyigisho za Bibiliya zihuje n’igihe” (Umunara w’Umurinzi No. 1 2018)
Reba ukuntu Bibiliya yafashije umuntu wari warihebye kuva akiri umwana.
Reba inama Bibiliya itanga zafasha umuryango.
“Ibintu 12 byagufasha kugira umuryango mwiza” (Nimukanguke! No. 2 2018)
Reba ukuntu Bibiliya ivuguruza ibyo abantu benshi bavuga ku birebana n’utegeka isi.