Igice cya 31
Uko Imana yabatoranyije kandi ikabayobora
IGITABO Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizoa kigira kiti “mu buryo buhuje n’ubwenge, hagomba kuba hariho idini ry’ukuri rimwe rukumbi. Ibyo bihuje n’uko Imana y’ukuri atari Imana ‘y’umuvurungano, ahubwo ari Imana y’amahoro’ (1 Abakorinto 14:33). Nandetse, hariho ‘ukwizera kumwe’ nk’uko Bibiliya ibivuga (Abefeso 4:5). Ni bande rero, muri iki gihe basenga Imana y’ukuri? Turasubiza tudashidikanya tuti ni Abahamya ba Yehova.”
Bamwe bashobora kubaza bati ‘mubwirwa n’iki ko muri mu idini ry’ukuri? Ntimugira ibimenyetso by’imbaraga ndengakamere, urugero nk’impano zo gukora ibitangaza. Kandi se uko imyaka yagendaga ihita, ntimwagiye muhindura uko musobanukiwe ibintu n’inyigisho zanyu? None se muhera he mwemeza mudashidikanya ko ari mwe muyoborwa n’Imana?’
Kugira ngo dusubize ibyo bibazo, byaba byiza tubanje gusuzuma uko Yehova yatoranyije abagize ubwoko bwe mu bihe bya kera n’ukuntu yabayoboye.
Abo Imana yatoranyije mu bihe bya Bibiliya
Mu kinyejana cya 16 mbere ya Yesu, Yehova yakoranyirije Abisirayeli ku musozi wa Sinayi maze abasaba kuba ubwoko bwe bwatoranyijwe. Icyakora Yehova yabanje kubabwira ibyo bagombaga kuba bujuje. Yarababwiye ati “nimwumvira ijwi ryanjye mudaca ku ruhande . . . , muzaba umutungo wanjye bwite” (Kuva 19:5). Yehova yagaragaje neza abinyujije kuri Mose ibyo yabasabaga, maze abantu baravuga bati “ibyo Yehova yavuze byose tuzabikora.” Hanyuma Yehova yagiranye n’Abisirayeli isezerano, abaha Amategeko ye.—Kuva 24:3-8, 12.
Gutoranywa n’Imana ni ibintu bihebuje rwose. Ariko ibyo byahaga Abisirayeli inshingano yo kumvira Amategeko y’Imana badaca ku ruhande. Iyo iryo shyanga ryica ayo mategeko, Imana yari kuryanga. Yehova yaberetse ibimenyetso bigaragaza imbaraga ze ndengakamere kugira ngo abatere kumutinya mu buryo bwiza, nuko “inkuba zirakubita n’imirabyo irarabya,” “kandi uwo musozi wose waratigitaga cyane” (Kuva 19:9, 16-18; 20:18, 20). Mu myaka igera ku 1.500 yakurikiyeho, Abisirayeli bari bafitanye n’Imana imishyikirano yihariye: bari ubwoko bwayo bwatoranyijwe.
Icyakora mu kinyejana cya mbere nyuma ya Yesu, ibintu byarahindutse cyane. Abisirayeli batakaje imishyikirano yihariye bari bafitanye na Yehova, maze arabaca bitewe n’uko bari banze Umwana we (Mat 21:43; 23:37, 38; Ibyak 4:24-28). Hanyuma Yehova yatangiye gukorana n’itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere ryashinzwe na Kristo. Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, Yehova yasutse umwuka wera we ku bigishwa ba Yesu bari i Yerusalemu, abagira “ubwoko bwatoranyijwe, . . . ishyanga ryera, abantu Imana yatoranyije ngo babe umutungo wayo” (1 Pet 2:9; Ibyak 2:1-4; Efe 2:19, 20). Bahise baba abantu ‘batoranyijwe n’Imana.’—Kolo 3:12.
Hari ibyasabwaga abagize iryo shyanga ryatoranyijwe. Yehova yabasabaga kugira ibyo bubahiriza mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka (Gal 5:19-24). Abubahirizaga ibyo yabasabaga, ni bo yatoranyaga. Icyakora iyo babaga bamaze gutoranywa n’Imana bagombaga gukomeza kumvira amategeko yayo. ‘Abayumviraga, bakemera ko ari yo mutegetsi wabo’ bakomezaga guhabwa umwuka wera (Ibyak 5:32). Abatarumviraga Imana bashoboraga gucibwa mu itorero no gutakaza umurage wabo mu Bwami bw’Imana.—1 Kor 5:11-13; 6:9, 10.
Ariko se abandi bari kubwirwa n’iki ko Imana yari yaratoranyije itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere kugira ngo ribe “itorero ry’Imana,” risimbure ishyanga rya Isirayeli (Ibyak 20:28)? Byarigaragazaga ko Imana yabatoranyije. Nyuma y’urupfu rwa Yesu, Imana yahaye abari bagize itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere impano zo gukora ibitangaza kugira ngo igaragaze ko ari bo yari yaratoranyije.—Heb 2:3, 4.
Ese mu bihe bya Bibiliya, buri gihe ibitangaza byabaga ari ngombwa kugira ngo abantu bamenye abo Imana yatoranyije kandi yayoboraga? Oya rwose. Mu mateka ya Bibiliya si ko buri gihe ibitangaza byakorwaga. Benshi mu bantu babayeho mu bihe bya Bibiliya ntibigeze babona ibitangaza. Ibyinshi mu bitangaza byanditswe muri Bibiliya byabayeho mu gihe cya Mose na Yosuwa (mu kinyejana cya 16 n’icya 15 mbere ya Yesu), mu gihe cya Eliya na Elisa (mu kinyejana cya 10 n’icya 9 mbere ya Yesu), no mu gihe cya Yesu n’intumwa ze (mu kinyejana cya 1). Abandi bantu bizerwa Imana yari yaratoranyije kugira ngo basohoze imigambi yihariye, urugero nka Aburahamu na Dawidi, babonye ibitangaza bigaragaza imbaraga z’Imana, ariko nta gihamya ihari y’uko bo ubwabo bakoze ibitangaza. (Intang 18:14; 19:27-29; 21:1-3; Gereranya na 2 Samweli 6:21; Nehemiya 9:7.) Igihe impano zo gukora ibitangaza zari ziriho mu kinyejana cya mbere, Bibiliya yahanuye ko izo mpano zari ‘kuzakurwaho’ (1 Kor 13:8). Kandi koko zarangiranye n’urupfu rw’uwa nyuma mu ntumwa 12 n’abandi izo ntumwa zari zarahaye impano zo gukora ibitangaza.—Gereranya n’Ibyakozwe 8:14-20.
Ni ba nde Imana yatoranyije muri iki gihe?
Nyuma y’ikinyejana cya mbere, ubuhakanyi bwari bwarahanuwe bwasagambye nta nkomyi (Ibyak 20:29, 30; 2 Tes 2:7-12). Urumuri rw’Ubukristo bw’ukuri rwamaze ibinyejana byinshi runyenyeretsa. (Gereranya na Matayo 5:14-16.) Icyakora mu mugani wa Yesu, yagaragaje ko mu ‘minsi y’imperuka,’ hari kubaho itandukaniro rigaragara neza hagati y’“ingano” (zigereranya Abakristo b’ukuri) n’“urumamfu” (rugereranya Abakristo b’urwiganwa). “Abatoranyijwe” bagereranywa n’ingano bari gukusanyirizwa mu itorero rimwe ry’ukuri rya gikristo, nk’uko byari bimeze mu kinyejana cya mbere (Mat 13:24-30, 36-43; 24:31). Nanone Yesu yavuze ko abasutsweho umwuka bari muri iryo torero bari ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ kandi agaragaza ko bari gutanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka mu minsi y’imperuka (Mat 24:3, 45-47). Abagize “imbaga y’abantu benshi” basenga Imana by’ukuri bakomoka mu mahanga yose, bari kwifatanya n’uwo mugaragu wizerwa.—Ibyah 7:9, 10; gereranya na Mika 4:1-4.
None se abasenga Imana by’ukuri bari kubaho mu minsi y’imperuka bari kumenyekana bate? Ese bari kuba ari abantu batajya bibeshya na rimwe, buri gihe bafata imyanzuro idahinyuka? Intumwa za Yesu na zo zakeneraga gukosorwa (Luka 22:24-27; Gal 2:11-14). Kimwe n’intumwa, abigishwa nyakuri ba Kristo bo muri iki gihe bagomba kwicisha bugufi, bakemera igihano kandi byaba ngombwa bakagira ibyo bahindura kugira ngo barusheho guhuza imitekerereze yabo n’iy’Imana.—1 Pet 5:5, 6.
Igihe isi yinjiraga mu minsi y’imperuka mu mwaka wa 1914, ni irihe tsinda ryagaragaje ko ari ryo ryari umuryango nyakuri wa gikristo? Icyo gihe hari amadini menshi yiyita aya gikristo yavugaga ko ahagarariye Kristo. Ariko ikibazo ni iki: ni irihe dini muri ayo madini yose, niba rinahari, ryakurikizaga ibisabwa muri Bibiliya?
Itorero rimwe ry’ukuri rya gikristo ryagombaga kuba rigize umuryango ukurikiza ubuyobozi bwa Bibiliya muri byose, atari wa wundi usubiramo imirongo imwe n’imwe ariko ukanga indi yose idahuje na tewolojiya yaryo (Yoh 17:17; 2 Tim 3:16, 17). Ryagombaga kuba ari umuryango ugizwe n’abayoboke bose bigana Kristo, atari bamwe na bamwe gusa, bakagaragaza by’ukuri ko atari ab’isi. Bityo rero, ntibashoboraga kwivanga muri politiki zo mu isi nk’uko amadini yiyita aya gikristo yari yaragiye abikora kenshi (Yoh 15:19; 17:16). Umuryango w’Abakristo b’ukuri wagombaga guhamya iby’izina ry’Imana Yehova, kandi bagakora umurimo Yesu yabategetse wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Kimwe n’itorero ryo mu kinyejana cya mbere, abawugize bose, atari bake gusa muri bo, bari kubwiriza ubutumwa bwiza babigiranye ubugingo bwabo bwose (Yes 43:10-12; Mat 24:14; 28:19, 20; Kolo 3:23). Nanone abasenga by’ukuri bari kumenyekanira ku rukundo rurangwa no kwigomwa bari kugaragarizanya, urukundo rwari kurenga imipaka ishingiye ku moko no ku bihugu, rugatuma bunga ubumwe mu muryango w’abavandimwe ku isi yose. Urwo rukundo ntirwari kuba rugaragazwa n’abantu bake gusa, ahubwo rwari kugaragazwa mu buryo butuma abantu bose bibonera ko umuryango wabo utandukanye n’indi.—Yoh 13:34, 35.
Mu by’ukuri, igihe iminsi y’imperuka yatangiraga mu mwaka wa 1914, nta na rimwe mu madini yiyita aya gikristo ryakurikizaga amahame yo muri Bibiliya agenga itorero rimwe ry’ukuri rya gikristo. Ariko se byari bimeze bite ku Bigishwa ba Bibiliya nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe?
Bashakisha ukuri bakakubona
Igihe C. T. Russell yari akiri umusore yabonye ko amadini yiyita aya gikristo yari yaraharabitse cyane Bibiliya. Nanone yemeraga ko igihe cyari kigeze kugira ngo abantu basobanukirwe Ijambo ry’Imana, kandi ko abari kwiga Bibiliya bafite umutima utaryarya bakayishyira mu bikorwa mu mibereho yabo, bari kuyisobanukirwa.
Inkuru ivuga iby’imibereho ya Russell yatangajwe nyuma gato y’urupfu rwe, yagize iti “ntiyashinze idini rishya, kandi na we ntiyigeze abivuga. Yagaruye ukuri kw’ingenzi kwigishijwe na Yesu n’Intumwa, atuma umucyo wo mu kinyejana cya 20 umurikira uko kuri. Ntiyigeze avuga ko hari ibyo Imana yamuhishuriye mu buryo bwihariye, ahubwo yemeje ko igihe Imana yagennye kugira ngo abantu basobanukirwe Bibiliya cyari kigeze; kandi Umwami yamwemereye kuyisobanukirwa kuko yari yaramwiyeguriye mu buryo bwuzuye kandi yaritangiye umurimo we. Isezerano ry’Umwami rigira riti ‘ibyo nibiba muri mwe bigasendera, bizatuma mutaba abantu batagira icyo bakora cyangwa batera imbuto ku birebana n’ubumenyi nyakuri bwerekeye Umwami wacu Yesu Kristo,’ ryamusohoreyeho bitewe n’uko yihatiraga kwera imbuto z’Umwuka Wera.—2 Petero 1:5-8.”—Umunara w’Umurinzi, 1 Ukuboza 1916 ipaji ya 356.
Imihati C.T.Russell na bagenzi be bashyizeho kugira ngo basobanukirwe Bibiliya yagize icyo igeraho. Kubera ko bakundaga ukuri, bemeraga ko Bibiliya yahumetswe n’Imana (2 Tim 3:16, 17). Bamaganye ibitekerezo by’ubwihindurize bya Darwin n’imitekerereze yangiza ukwizera y’abantu bajoraga Bibiliya. Nanone baretse inyigisho zidashingiye ku Byanditswe zikomoka mu madini y’abapagani, urugero nk’Ubutatu, ukudapfa k’ubugingo n’umuriro w’iteka, bitewe n’uko bemeraga kugendera ku buyobozi busumba ubundi bwo mu Byanditswe. Bimwe mu bigize “ukuri kw’ingenzi” bemeye ni uko Yehova ari Umuremyi w’ibintu byose, Yesu Kristo akaba Umwana w’Imana watanze ubuzima bwe ngo bube incungu y’abandi, kandi ko Yesu yari kugaruka mu buryo butagaragara ari ikiremwa cy’umwuka (Mat 20:28; Yoh 3:16; 14:19; Ibyah 4:11). Nanone basobanukiwe neza ko ubugingo bw’umuntu bupfa.—Intang 2:7; Ezek 18:20.
Abigishwa ba Bibiliya bifatanyaga na Russell si bo bavumbuye uko kuri kose. Na mbere yaho hari abantu b’imitima itaryarya bavugaga ko ari Abakristo bari barasobanukiwe uko kuri kandi bashyigikira imyizerere itari ikunzwe na benshi. Ariko se abo bantu bakoraga ibintu byose Ibyanditswe bisaba abasenga Imana by’ukuri? Urugero, ese koko ntibari ab’isi nk’uko Yesu yavuze ko abigishwa be nyakuri batagombaga kuba ab’isi?
Uretse uko babonaga Bibiliya, ni ibihe bintu bindi Abigishwa ba Bibiliya ba mbere bifatanyaga na Russell bari batandukaniyeho n’abandi? Nta gushidikanya ko barangwaga n’ishyaka iyo bagezaga ku bandi imyizerere yabo, bakibanda cyane ku gutangaza izina ry’Imana n’Ubwami bwayo. Nubwo bari bake ugereranyije, bahise bageza ubutumwa bwiza mu bihugu byinshi. Ariko se koko nanone ntibari ab’isi nk’uko n’abigishwa ba Kristo batari ab’isi? Mu bintu bimwe na bimwe ntibari ab’isi. Ariko cyane cyane guhera mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose bagiye barushaho gusobanukirwa inshingano yajyaniranaga no kutaba ab’isi, kandi kugeza ubu icyo ni kimwe mu bimenyetso bikomeye biranga Abahamya ba Yehova. Ikindi tutakwirengagiza, ni uko mu gihe andi madini yashimagizaga Umuryango w’Amahanga waje kuba Umuryango w’Abibumbye, Abahamya ba Yehova bo batangazaga ko Ubwami bw’Imana ari bwo byiringiro rukumbi by’abantu, aho kuba umuryango washinzwe n’abantu.
Ariko se Abahamya ba Yehova ntibagiye bagira icyo bahindura ku myizerere yabo uko imyaka yagendaga ihita? Niba koko Imana yari yarabatoranyije kandi ikabayobora, n’inyigisho zabo zikaba zari zubakiye ku buyobozi bw’Ibyanditswe, kuki byabaye ngombwa ko bagira ibyo bahindura?
Uko Yehova ayobora ubwoko bwe
Abagize itorero rimwe ry’ukuri rya gikristo muri iki gihe, ntiberekwa binyuze ku bamarayika cyangwa ngo bahumekerwe n’Imana. Ariko bafite Ibyanditswe byera byahumetswe, bigaragaza ibyo Imana itekereza n’ibyo ishaka. Haba mu rwego rw’idini cyangwa buri muntu ku giti cye, bemera ko Bibiliya ikubiyemo ukuri guturuka ku Mana, bakayiga babyitondeye kandi bakareka ikabayobora (1 Tes 2:13). Ariko se ni ubuhe buryo bakoresha kugira ngo basobanukirwe neza Ijambo ry’Imana?
Bibiliya igira iti “mbese gusobanura si ukw’Imana?” (Intang 40:8). Iyo biga Ibyanditswe bagahura n’imirongo igoye kuyisobanukirwa, bakora ubushakashatsi kugira ngo babone indi mirongo yahumetswe ishobora kubafasha gusobanukirwa iyo ngingo. Bityo, barareka Bibiliya ikisobanura, kandi muri ubwo buryo bagerageza gusobanukirwa “icyitegererezo” cy’ukuri ko mu Ijambo ry’Imana (2 Tim 1:13). Yehova abayobora akoresheje umwuka wera we, bagasobanukirwa uko kuri. Icyakora kugira ngo uwo mwuka ubayobore, bagomba kwitoza kugaragaza imbuto zawo, ntibawurakaze cyangwa ngo bawurwanye, ahubwo bagakurikiza ubuyobozi bwawo (Gal 5:22, 23, 25; Efe 4:30). Nanone bagira ishyaka ryo gushyira mu bikorwa ibyo biga kandi bagakomeza kubaka ukwizera kwabo, kuko ari byo bibafasha gukomeza gusobanukirwa neza uko bakora ibyo Imana ishaka muri iyi si bagomba kwitandukanya na yo.—Luka 17:5; Fili 1:9, 10.
Buri gihe Yehova yayoboraga abagize ubwoko bwe bakarushaho gusobanukirwa ibyo ashaka (Zab 43:3). Uru rugero rukurikira rushobora kumvikanisha uko yabayoboye: iyo umuntu yari amaze igihe kirekire mu cyumba kitarimo urumuri, ese icyamubera cyiza si uko yashyirwa mu rumuri buhoro buhoro? Yehova na we yagiye aha abagize ubwoko bwe urumuri rw’ukuri mu buryo nk’ubwo; yarubahaga buhoro buhoro. (Gereranya na Yohana 16:12, 13.) Byagenze nk’uko mu Migani habivuga, hagira hati “inzira y’abakiranutsi ni nk’umucyo ukomeza kugenda wiyongera kugeza ku manywa y’ihangu.”—Imig 4:18.
Imishyikirano Yehova yagiye agirana n’abagaragu be yatoranyije mu bihe bya Bibiliya, ihamya ko akenshi gusobanukirwa ibyo ashaka n’imigambi ye bigenda biza buhoro buhoro. Bityo, Aburahamu ntiyari asobanukiwe mu buryo bwuzuye uko umugambi wa Yehova ufitanye isano n’“urubyaro” wari gusohora. (Intang 12:1-3, 7; 15:2-4; gereranya n’Abaheburayo 11:8.) Daniyeli ntiyari asobanukiwe uko ubuhanuzi yanditse bwari kuzasohora (Dan 12:8, 9). Igihe Yesu yari ku isi, yiyemereye ko atari azi umunsi n’isaha iyi si yari kurangirira (Mat 24:36). Mu mizo ya mbere, intumwa ntizari zisobanukiwe ko Ubwami bwa Yesu bwari kuba mu ijuru, ko butari gushyirwaho mu kinyejana cya mbere, kandi ko n’abanyamahanga bashoboraga kuragwa ubwo Bwami.—Luka 19:11; Ibyak 1:6, 7; 10:9-16, 34, 35; 2 Tim 4:18; Ibyah 5:9, 10.
Ntibyagombye rero kudutangaza ko no muri iki gihe Yehova yagiye ayobora abagize ubwoko bwe bakagenda banonosora imikorere yabo, buhoro buhoro bakagenda basobanukirwa ukuri ko muri Bibiliya. Icyakora uko kuri si ko kwahindukaga. Ukuri gukomeza kuba ukuri. Umugambi wa Yehova n’ibyo ashaka nk’uko bigaragara muri Bibiliya ntibihinduka (Yes 46:10). Ariko bagenda barushaho gusobanukirwa uko kuri “mu gihe gikwiriye,” ni ukuvuga mu gihe Yehova yagennye. (Mat 24:45; gereranya na Daniyeli 12:4, 9.) Rimwe na rimwe bishobora kuba ngombwa ko bagira icyo bahindura ku kuntu babonaga ibintu, bitewe n’uko hari igihe abantu bibeshya cyangwa bakagira ishyaka rikabije.
Urugero, mu bihe bitandukanye mu mateka y’Abahamya ba Yehova muri iki gihe, ishyaka bari bafite n’ukuntu bifuzaga cyane kubona Yehova agaragaza ko ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga, byagiye bituma bavuga igihe imperuka y’isi mbi ya Satani yari kuzira kandi kitaragera (Ezek 38:21-23). Ariko Yehova ntiyigeze ahishura igihe nyacyo imperuka yari kuzira (Ibyak 1:7). Bityo, byagiye biba ngombwa ko abagize ubwoko bw’Imana bagira ibyo bahindura ku birebana n’uko babonaga icyo kibazo.
Guhindura uko babonaga ibintu ntibyasobanuraga ko umugambi w’Imana wahindutse. Nanone ibyo ntibyumvikanishaga ko imperuka y’iyi si izatinda. Ibinyuranye n’ibyo, isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya bwerekeye “iminsi y’imperuka,” ryemeza ko iherezo ryegereje (Mat 24:3). Ese kuba Abahamya ba Yehova baragiye rimwe na rimwe bakekeranya, byaba bisobanura ko batayoborwa n’Imana? Ibyo si ko bimeze; kuko n’igihe abigishwa batekerezaga ko Ubwami bwari bwegereje cyane mu gihe cyabo ntibyasobanuraga ko batari baratoranyijwe n’Imana kandi ko itabayoboraga!—Ibyak 1:6; gereranya n’Ibyakozwe 2:47; 6:7.
Kuki Abahamya ba Yehova bizera badashidikanya ko ari bo dini ry’ukuri? Ni ukubera ko bemera kandi bakizera ibimenyetso Bibiliya ivuga bigaragaza abasenga by’ukuri. Amateka yabo yo muri iki gihe, nk’uko yavuzwe mu bice bibanza by’iki gitabo, agaragaza ko bujuje ibisabwa, atari umuntu ku giti cye ahubwo mu rwego rw’itsinda: bamamaza ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana ryera ry’ukuri (Yoh 17:17); bakomeza kwitandukanya burundu na gahunda z’isi (Yak 1:27; 4:4); bahamya izina ry’Imana ari ryo Yehova kandi bagatangaza ko Ubwami bw’Imana ari bwo byiringiro rukumbi by’abantu (Mat 6:9; 24:14; Yoh 17:26); kandi barakundana by’ukuri.—Yoh 13:34, 35.
Kuki urukundo ari ikimenyetso gikomeye kiranga abasenga Imana by’ukuri? Ni uruhe rukundo ruranga Abakristo b’ukuri?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 705]
Iyo babaga bamaze gutoranywa n’Imana bagombaga gukomeza kumvira amategeko yayo
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 706]
Ni iki cyari kugaragaza abasenga Imana by’ukuri mu minsi y’imperuka?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 707]
“Ntiyigeze avuga ko hari ibyo Imana yamuhishuriye mu buryo bwihariye”
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 708]
Barareka Bibiliya ikisobanura
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 709]
Yehova yagiye ayobora abagize ubwoko bwe bakagenda banonosora imikorere yabo, buhoro buhoro bakagenda basobanukirwa ukuri ko muri Bibiliya