Itabaza ryo Kukuyobora mu Nzira y’Ubuzima
“UWITEKA, nzi ko inzira y’umuntu itaba muri we; ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze” (Yeremiya 10:23). Muri ayo magambo, umuhanuzi Yeremiya yagaragaje ko abantu badashobora kwiyobora mu nzira y’ubuzima mu buryo bugira ingaruka nziza, batabonye ubufasha. Ni hehe bashobora kuvana ubwo bufasha? Mu isengesho umwanditsi wa Zaburi yatuye Yehova Imana, asubiza agira ati “ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, ni umucyo umurikira inzira yanjye.”—Zaburi 119:105.
Abatangira kwiga Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya Yera, kandi bagashyira mu bikorwa icyo rivuga, bamera nk’umuntu utangiye urugendo kare mu gitondo. Mu mizo ya mbere, nta bwo ashobora kubona neza bitewe n’uko haba hakiri umwijima. Ariko kandi, mu gihe izuba ritangiye kurasa, agenda arushaho kubona neza. Amaherezo, izuba rikavira hejuru ye. Abona neza ibintu byose ndetse n’utuntu duto duto. Urwo rugero rutwibutsa umugani wo muri Bibiliya ugira uti “inzira y’umukiranutsi ni nk’umuseke utambitse, ugakomeza gukura ukageza ku manywa y’ihangu.”—Imigani 4:18.
Bite se ku bihereranye n’abanga ubuyobozi bw’Imana? Bibiliya igira iti “inzira y’abanyabyaha ni nk’umwijima: ntibazi ikibasitaza” (Imigani 4:19). Ni koko, abanyabyaha bameze nk’umuntu usitara mu gihe ari mu mwijima. Ndetse n’ibyitwa ko ari ibyiza bagezeho, biba ari iby’igihe gito, kubera ko “nta bwenge cyangwa ubuhanga cyangwa inama byabasha kurwanya Uwiteka.”—Imigani 21:30.
Ku bw’ibyo rero, gendera ku buyobozi bw’Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Nubigenza utyo, uzibonera ko amagambo aboneka mu Migani 3:5, 6, ari ay’ukuri; amagambo agira ati “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe: uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.”