Rinda umutima wawe
“Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho.”—IMIGANI 4:23.
1, 2. Kuki tugomba kurinda umutima wacu?
UMUGABO umwe ugeze mu za bukuru wo ku kirwa cya Karayibe yasosorotse aho yari yikinze umuyaga wa serwakira. Mu gihe yarebaga ibyari byangiritse, yaje kubona ko igiti cy’inganzamarumbo cyari kimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo hafi y’irembo rye ry’imbere, cyari kitagihari. Yaribajije ati ‘ibyo bishoboka bite, mu gihe utundi duti duto two hafi yacyo tutagize icyo tuba?’ Yaje kubona igisubizo mu gihe yitegerezaga igishyitsi cy’icyo giti cyaguye. Umutima w’icyo giti cyasaga n’ikidashobora kugwa wari waramunzwe, bityo iyo nkubi y’umuyaga yo yari yagaragaje gusa iyo nenge itaragaragaraga.
2 Mbega ukuntu biba bibabaje iyo umuntu usenga by’ukuri ugaragara ko ashinze imizi mu mibereho ya Gikristo atsinzwe n’ikigeragezo cy’ukwizera! Mu buryo bukwiriye, Bibiliya ivuga ko “gutekereza kw’imitima y’abantu ari kubi, uhereye mu bwana bwabo” (Itangiriro 8:21). Ibyo byumvikanisha ko tutagiye duhora turi maso, ndetse n’imitima myiza cyane kuruta iyindi ishobora gushukwa gukora ibibi. Kubera ko ari nta mutima w’umuntu udatunganye utabura kugerwaho no kononekara, tugomba gufatana uburemere inama igira iti “rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa” (Imigani 4:23). None se, ni gute dushobora kurinda umutima wacu w’ikigereranyo?
Kwisuzuma Buri Gihe—Ni Ngombwa
3, 4. (a)Ni ibihe bibazo umuntu ashobora kwibaza ku bihereranye n’umutima uyu tuzi? (b) Ni iki kizadufasha kugenzura umutima wacu w’ikigereranyo?
3 Uramutse ugiye kwa muganga kugira ngo agusuzume, birashoboka ko yasuzuma umutima wawe. Mbese, ubuzima bwawe muri rusange, hakubiyemo n’umutima wawe, bugaragaza ko ubona intungamubiri zihagije? Mbese, amaraso atembera ate mu mitsi? Mbese, umutima wawe utera neza kandi urakomeye? Mbese, ukora imyitozo ngororangingo ihagije? Umutima wawe se, waba ugerwaho n’imihangayiko itari ngombwa?
4 Niba umutima uyu tuzi ukenera gusuzumwa buri gihe, byifashe bite se ku bihereranye n’umutima w’ikigereranyo? Yehova arawusuzuma. (1 Ngoma 29:17, gereranya na NW.) Natwe twagombye kubigenza dutyo. Mu buhe buryo? Twagombye kuwusuzuma twibaza ibibazo nk’ibi bikurikira: mbese, umutima wanjye waba ubona ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bihagije binyuriye mu cyigisho cya bwite no kujya mu materaniro buri gihe (Zaburi 1:1, 2; Abaheburayo 10:24, 25)? Mbese, ubutumwa tugezwaho buturuka kuri Yehova ni bwo bushishikaza umutima wanjye ku buryo bumera nk’ “umuriro ugurumana, ukingiraniwe mu magufwa yanjye,” bityo bikansunikira kwifatanya mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa (Yeremiya 20:9; Matayo 28:19, 20; Abaroma 1:15, 16)? Mbese, numva nsunikiwe kwihatira gukora umurimo mbigiranye imbaraga, nifatanya mu bice bimwe na bimwe by’umurimo w’igihe cyose iyo bishoboka (Luka 13:24)? Ni iyihe mimerere ndimo ntegeza umutima wanjye w’ikigereranyo? Mbese, naba ndimo nshaka incuti z’abantu bafite imitima yunze ubumwe mu gusenga k’ukuri (Imigani 13:20; 1 Abakorinto 15:33)? Nimucyo tujye twihutira gutahura inenge iyo ari yo yose maze dufate ingamba zo gukosora ibintu mu maguru mashya.
5. Ni akahe kamaro k’ibigeragezo bigera ku kwizera kwacu?
5 Incuro nyinshi tugerwaho n’ibintu bigerageza ukwizera kwacu. Ibyo bigeragezo bituma tubona uburyo bwo kumenya imimerere y’umutima wacu. Mose yabwiye Abisirayeli bari hafi yo kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano ati ‘Uwiteka Imana yawe yakuyoboye iyo myaka uko ari mirongo ine; kugira ngo igucishe bugufi, ikugerageze, imenye ibyo mu mutima wawe, yuko wakwitondera amategeko yayo, cyangwa utayitondera’ (Gutegeka 8:2). Mbese, si kenshi dutangazwa n’ibyiyumvo tugira, ibyifuzo, cyangwa uko twifata mu bintu iyo tugeze mu mimerere cyangwa ibishuko tutari twiteze? Ibigeragezo Yehova yemera ko bitugeraho bishobora rwose gutuma tumenya inenge zacu, bikaduha uburyo bwo kugira ibyo tunonosora (Yakobo 1:2-4). Ntitukazigere na rimwe tureka gutekereza ku kuntu twitabira ibigeragezo, ari na ko tubishyira mu isengesho!
Ni Iki Ibyo Tuvuga Bihishura?
6. Ni iki ibintu dukunda kuvuga bihishura ku bihereranye n’ibiri mu mutima wacu?
6 Ni gute dushobora kumenya ubutunzi twabitse mu mutima wacu? Yesu yagize ati “umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwiza bwo mu mutima we: n’umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi: kuko ibyuzuye mu mutima, ari byo akanwa kavuga” (Luka 6:45). Ibyo dukunda kuvugaho bigaragaza neza rwose ibyo tuba twerekejeho umutima. Mbese, ni kenshi usanga tuvuga ibihereranye n’ubutunzi hamwe n’ibintu by’umubiri twagezeho? Cyangwa se, akenshi ibiganiro byacu usanga bishingiye ku bintu by’umwuka no ku ntego za gitewokarasi? Aho kwirirwa twasasa amakosa y’abandi, mbese, twumva tubangukiwe no kuyatwikira (Imigani 10:11, 12)? Mbese, twaba tubogamira ku kuvuga abantu cyane n’ibibabaho mu mibereho yabo ariko ugasanga tudakunda kuvuga cyane ku byerekeye ibintu by’umwuka n’ibirebana n’umuco? Mbese, ibyo byaba bigaragaza ko twivanga mu buryo budakwiriye mu bibazo bya bwite by’abandi?—1 Petero 4:15.
7. Ni irihe somo rirebana no kurinda umutima wacu twavana ku nkuru y’abavandimwe icumi ba Yozefu?
7 Zirikana ibyabaye mu muryango umwe mugari. Abana icumi ba Yakobo banze ‘kujya bagira ineza babwira’ murumuna wabo witwaga Yozefu. Kubera iki? Bari bamufitiye ishyari bitewe n’uko se yamukundaga cyane. Nyuma y’aho ubwo Yozefu yahabwaga umugisha akarota inzozi zituruka ku Mana, bikaba byaragaragazaga ko yatoneshwaga na Yehova, babonye icyatumye “barushaho kumwanga” (Itangiriro 37:4, 5, 11). Bagurishije umuvandimwe wabo mu bucakara babitewe n’ubugome. Hanyuma, mu kugerageza gutwikira icyaha cyabo, babeshye se batuma atekereza ko Yozefu yari yarishwe n’inyamaswa y’inkazi. Abavandimwe ba Yozefu bose uko ari icumi bananiwe kurinda umutima wabo muri icyo gihe. Niba tubangukirwa no kunenga abandi, mbese ibyo byaba bigaragaza ko turarikira ibyabo cyangwa ko dufite ishyari mu mutima wacu? Tugomba kuba maso tukagenzura ibiva mu kanwa kacu maze tukihutira kurandura mu mutima wacu ibitekerezo bidakwiriye.
8. Ni iki kizadufasha kugenzura umutima wacu nituramuka twirekuye tukavuga ibinyoma?
8 N’ubwo ‘Imana itabasha kubeshya,’ abantu badatunganye bo babangukirwa no kubeshya (Abaheburayo 6:18). Umwanditsi wa Zaburi yavuganye amaganya agira ati “abantu bose ni abanyabinyoma” (Zaburi 116:11). Ndetse n’intumwa Petero yihakanye Yesu incuro eshatu zose (Matayo 26:69-75). Uko bigaragara, tugomba kwigengesera, tukirinda kuvuga ibinyoma, kubera ko Yehova yanga “ururimi rubeshya” (Imigani 6:16-19). Turamutse twirekuye tukavuga ibinyoma, byaba byiza kurushaho tugenzuye tukareba impamvu yabiduteye. Mbese, byaba byaraturutse ku gutinya abantu? Mbese, impamvu yaba ari uko twatinyaga guhabwa igihano? Wenda se, byaba byaratewe no gushaka kudatakaza ishema cyangwa byaratewe n’ubwikunde? Uko icyaba cyarabiduteye cyaba kiri kose, mbega ukuntu byaba bikwiriye ko tubitekerezaho, tukemera twicishije bugufi intege nke zacu, kandi tugasaba Yehova ko yatubabarira, tumusaba ko yadufasha kunesha izo ntege nke! “Abakuru b’itorero” bashobora kuba ari bo batanga ubwo bufasha mu buryo bwiza cyane.—Yakobo 5:14.
9. Ni iki amasengesho yacu ahishura ku bihereranye n’ibiri mu mutima wacu?
9 Mu gusubiza isengesho Umwami Salomo wari ukiri muto yavuze asaba ubwenge n’ubumenyi, Yehova yaravuze ati “kuko ibyo ari byo biri mu mutima wawe, ntiwisabire ubutunzi cyangwa ibintu cyangwa icyubahiro . . . ubwenge n’ubuhanga urabihawe, kandi nzaguha n’ubutunzi n’ibintu n’icyubahiro” (2 Ngoma 1:11, 12). Yehova yamenye ibyo Salomo yari yerekejeho umutima ahereye ku byo Salomo yasabye no ku byo atasabye. Ni iki amasengesho dutura Imana ahishura ku bihereranye n’ibiri mu mutima wacu? Mbese, amasengesho yacu ahishura ko dufite inyota yo kuronka ubumenyi, ubwenge no kujijuka (Imigani 2:1-6; Matayo 5:3)? Mbese, inyungu z’Ubwami ni zo duhoza ku mutima (Matayo 6:9, 10)? Niba dusigaye tuvuga amasengesho yacu nk’imashini kandi tukayavuga mu buryo bwo kurangiza umuhango gusa, ibyo bishobora kuba bigaragaza ko tugomba gufata igihe cyo gutekereza ku bikorwa bya Yehova (Zaburi 103:2). Abakristo bose bagomba kuba maso kugira ngo batahure icyo amasengesho yabo ahishura.
Ni Iki Ibikorwa Byacu Bihishura?
10, 11. (a)Ni hehe icyaha cy’ubuhehesi n’ubusambanyi gikomoka? (b) Ni iki kizadufasha kwirinda ‘gusambana mu mutima’?
10 Bavuga ko ibikorwa biruta amagambo. Nta gushidikanya ko ibikorwa byacu bihishura byinshi cyane ku bihereranye n’icyo turi cyo mu mutima. Urugero, mu birebana n’umuco, kurinda umutima bikubiyemo ibirenze ibyo kwirinda igikorwa cy’ubuhehesi cyangwa cy’ubusambanyi gusa. Mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, Yesu yagize ati “umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we” (Matayo 5:28). Ni gute twakwirinda gukora icyaha cy’ubusambanyi ndetse no kugikorera mu mutima wacu?
11 Umukambwe wizerwa witwaga Yobu yatanze urugero ku Bakristo no ku Bakristokazi bashakanye. Nta gushidikanya ko Yobu yagiranaga imishyikirano isanzwe n’abagore bakiri bato ndetse yanabafashaga abigiranye impuhwe mu gihe babaga bakeneye ubufasha. Ariko kandi, igitekerezo cyo kubitaho agamije kugirana na bo agakungu nta mwanya cyigeze kigira mu mibereho y’uwo mugabo wari ushikamye. Kubera iki? Ni ukubera ko yari yarafashe icyemezo kidakuka cy’uko atari kuzitegereza umugore kugeza ubwo amugirira irari. Yagize ati “nasezeranye n’amaso yanjye; none se, nabasha nte kwifuza umukobwa?” (Yobu 31:1). Nimucyo natwe tugirane n’amaso yacu isezerano nk’iryo, maze turinde umutima wacu.
12. Ni gute wakwerekeza ibivugwa muri Luka 16:10 ku birebana no kurinda umutima wawe?
12 Umwana w’Imana yaravuze ati “ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye” (Luka 16:10). Ni koko, tugomba kugenzura imyifatire yacu mu tuntu dusa n’aho ari duto duto two mu mibereho ya buri munsi, ndetse na twa tundi dukorera ahiherereye mu ngo zacu (Zaburi 101:2). Iyo twicaye mu nzu zacu, tureba televiziyo, cyangwa turi kuri Internet, mbese, twitondera kureba niba twubahiriza inama ishingiye ku Byanditswe igira iti “ariko gusambana n’ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe, nk’uko bikwiriye abera: cyangwa ibiteye isoni, cyangwa amagambo y’ubupfu, cyangwa amashyengo mabi, kuko ibyo bidakwiriye” (Abefeso 5:3, 4)? Kandi se, bite ku bihereranye n’urugomo rushobora kwerekanwa kuri televiziyo cyangwa mu mikino yo kuri orudinateri? Umwanditsi wa Zaburi yaravuze ati “Uwiteka agerageza abakiranutsi: ariko umunyabyaha n’ūkunda urugomo, umutima we urabanga.”—Zaburi 11:5.
13. Ni uwuhe muburo ufite ishingiro twagombye kwitaho mu gihe dutekereza ku biva mu mutima wacu?
13 Yeremiya yatanze umuburo agira ati “umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara, ntiwizere gukira” (Yeremiya 17:9). Kuba umutima ushukana bishobora kwigaragaza nk’igihe usanga dushakisha impamvu z’urwitwazo zatumye dukora amakosa, dupfobya intege nke, iyo twihagararaho dushaka kwerekana ko inenge zikomeye cyane ziboneka muri kamere yacu nta cyo zitwaye, cyangwa igihe dukabya kurata ibyo twagezeho. Nanone kandi, umutima urwaye ushobora kugira imyifatire y’amaharakubiri—ushobora kugira umunwa ushyeshya uvuga ikintu kimwe, ukagira n’ibikorwa bigaragaza ikindi. (Zaburi 12:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera; Imigani 23:7.) Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko tutarangwa n’uburyarya mu gihe dusuzuma ibiva mu mutima!
Mbese, Dufite Ijisho Rireba Neza?
14, 15. (a)Imvugo ngo “kugira ‘ijisho rireba neza’ ” isobanura iki? (b) Ni gute gukomeza kugira ijisho rireba neza bidufasha kurinda umutima?
14 Yesu yagize ati “itabaza ry’umubiri ni ijisho.” Yongeyeho ati “ijisho ryawe nirireba neza, umubiri wawe wose uba ufite umucyo” (Matayo 6:22). Ijisho rireba neza riboneza ku ntego imwe, cyangwa umugambi umwe, ntirita umurongo cyangwa ngo riteshuke kuri iyo ntego. Koko rero, ijisho ryacu ryagombye kuboneza ku ‘kubanza gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo’ (Matayo 6:33). Byagendekera bite umutima wacu w’ikigereranyo niba tudakomeza kugira ijisho rireba neza?
15 Reka turebe ikibazo kirebana no gushaka ibidutunga. Guha umuryango ibyo ukeneye ni byo Umukristo asabwa (1 Timoteyo 5:8). Ariko se, byagenda bite mu gihe twaba dushutswe n’icyifuzo cyo gushaka gutunga ibintu bigezweho, ibyiza cyane kurusha ibindi, ndetse n’ibintu byifuzwa cyane kurusha ibindi mu bihereranye n’ibyokurya, imyambaro, amazu n’ibindi? Mbese, ibyo ntibyashyira umutima n’ubwenge mu bubata, bigatuma tugira imitima ibiri mu gusenga kwacu (Zaburi 119:113; Abaroma 16:18)? Kuki se twakwirundumurira cyane mu kwita ku byo dukeneye mu buryo bw’umubiri, ku buryo imibereho yacu yasigara ishingiye ku muryango wacu, ku by’ubucuruzi no ku butunzi gusa? Ibuka inama yahumetswe igira iti “mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura, kuko uzatungura abantu bose bari mu isi yose, umeze nk’umutego.”—Luka 21:34, 35.
16. Ni iyihe nama Yesu yatanze ku bihereranye n’ijisho, kandi kuki?
16 Ijisho ni umuyoboro ukomeye cyane ugaburira ubwenge n’umutima. Icyo ribonezaho gishobora kugira ingaruka zikomeye ku bitekerezo byacu, ku byiyumvo no ku bikorwa byacu. Mu gukoresha imvugo y’ikigereranyo, Yesu yerekeje ku mbaraga z’igishuko cy’ibyo ijisho ribona, maze aravuga ati “ijisho ryawe ry’iburyo nirigushuka rikakugusha, urinogore urite kure: ibyiza ni uko wapfa ijisho rimwe biruta ko umubiri wawe wose wajugunywa muri Gehinomu” (Matayo 5:29). Ijisho rigomba gushyirirwaho imipaka ku buryo ribuzwa kureba ibintu bidakwiriye. Urugero, ntirigomba kwemererwa kwibanda ku bintu bigamije kubyutsa irari n’ibyifuzo bidakwiriye.
17. Ni gute gushyira mu bikorwa ibivugwa mu Bakolosayi 3:5 byadufasha kurinda umutima?
17 Birumvikana ko kureba atari cyo cyumviro cyonyine twifashisha mu gushyikirana n’isi idukikije. Ibindi byumviro, urugero nko gukorakora no kumva, bigira uruhare rwabyo, kandi tugomba gufata ingamba zo kwirinda no ku bihereranye n’indi myanya y’umubiri. Intumwa Pawulo yatanze inama igira iti “nuko noneho mwice ingeso zanyu z’iby’isi; gusambana, no gukora ibiteye isoni, no kurigira, no kurarikira, n’imyifurize yose, ni yo gusenga ibigirwamana.”—Abakolosayi 3:5.
18. Ni izihe ngamba twagombye gufata ku bihereranye n’ibitekerezo bidakwiriye?
18 Ibyifuzo bidakwiriye bishobora gukomoka mu bwenge bwacu ubwaho. Kubyibandaho ubusanzwe bituma turushaho kugira ibyifuzo bibi, bikagira ingaruka ku mutima. “Nuko iryo rari riratwita, rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura, bikabyara urupfu” (Yakobo 1:14, 15). Abantu benshi bemera ko akenshi ari uko bigenda kugira ngo umuntu atangire kwikinisha. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko dukomeza kuzuza mu bwenge bwacu ibintu by’umwuka (Abafilipi 4:8)! Kandi mu gihe mu bwenge bwacu haba hatangiye kuzamo igitekerezo kidakwiriye, twagombye kwihatira kucyirukana.
‘Korera Uwiteka n’Umutima Wuzuye’
19, 20. Ni gute twagira icyo tugeraho mu bihereranye no gukorera Yehova dufite umutima wuzuye?
19 Mu gihe Umwami Dawidi yari ageze mu za bukuru, yabwiye umuhungu we ati “Salomo mwana wanjye, umenye Imana ya so, ujye uyikorera n’umutima utunganye [“wuzuye,” NW ] kandi ukunze; kuko Uwiteka agenzura imitima yose, akamenya ibyo imitima yibwira byose” (1 Ngoma 28:9). Salomo ubwe yasenze asaba ko yahabwa “umutima wumvira” (1 Abami 3:9, NW ). Ariko kandi, yahanganye n’ikibazo cy’ingorabahizi cyo gukomeza kugira bene uwo mutima mu mibereho ye yose.
20 Niba twifuza kugira icyo tugeraho mu birebana n’ibyo, ntitugomba kugira umutima umeze nk’uko Yehova ashaka gusa, ahubwo nanone tugomba kuwurinda. Kugira ngo tubigereho, tugomba guhoza ku mutima ibyibutswa byo mu Ijambo ry’Imana—‘mu mutima imbere’ (Imigani 4:20-22). Tugomba nanone kwitoza kujya tugenzura umutima wacu, tugatekereza ku cyo amagambo yacu n’ibikorwa byacu bihishura ari na ko tubishyira mu isengesho. None se, kubitekerezaho dutyo byaba bifite gaciro ki, turamutse tudasabye tubigiranye umwete ko Yehova yadufasha gukosora intege nke izo ari zo zose twatahura ko dufite? Kandi se, mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko tuba maso ku bihereranye n’ibyo twicengezamo binyuriye ku byumviro byacu! Mu kubigenza dutyo, duhabwa icyizere cy’uko ‘amahoro y’Imana, ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindira imitima yacu n’ibyo twibwira muri Kristo Yesu’ (Abafilipi 4:6, 7). Ni koko, nimucyo twiyemeze tumaramaje kurinda umutima wacu kuruta ibindi byose bigomba kurindwa, no gukorera Yehova dufite umutima wuzuye.
Mbese, Uribuka?
• Kuki ari iby’ingenzi kurinda umutima?
• Ni gute gusesengura ibyo tuvuga bidufasha kurinda umutima wacu?
• Kuki twagombye kugira ‘ijisho rireba neza’?
[Amafoto yo ku ipaji ya 23]
Ni iki ubusanzwe ibiganiro byacu byibandaho mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza, mu materaniro n’imuhira?
[Amafoto yo ku ipaji ya 25]
Ijisho rireba neza ntiriteshuka ku ntego