-
Ushobora gukomeza kuba umuntu utanduye mu by’umuco mu isi yataye umucoUmunara w’Umurinzi—2000 | 15 Nyakanga
-
-
Impamvu ubushobozi bwo gutekereza ari ubw’ingenzi mu gutuma dukomeza kuba abantu batanduye mu by’umuco muri iyi si yanduye, ni uko inzira z’umuntu wiyandarika zireshya. Salomo atanga umuburo agira ati “iminwa y’umugore w’inzaduka [“w’umunyamahanga,” “NW” ] itonyanga ubuki, kandi akanwa ke karusha amavuta koroha; ariko hanyuma asharīra nk’umuravumba; agira ubugi nk’ubw’inkota ityaye.”—Imigani 5:3, 4.
-
-
Ushobora gukomeza kuba umuntu utanduye mu by’umuco mu isi yataye umucoUmunara w’Umurinzi—2000 | 15 Nyakanga
-
-
Ingaruka z’ubwiyandarike zisharira nk’umuravumba kandi zigira ubugi nk’ubw’inkota ityaye—zirababaza kandi zirica. Umutimanama uvurunganye, gutwara inda z’indaro cyangwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina akenshi usanga ari zo ngaruka zibabaje z’iyo myifatire. Tekereza kandi ku mibabaro yo mu buryo bw’ibyiyumvo igera ku washakanye n’umuntu w’umuhemu. Igikorwa kimwe cy’ubuhemu gishobora gutera ibikomere byimbitse cyane ku buryo bishobora kutazasibangana mu gihe cy’imibereho yose. Ni koko, ubwiyandarike burakomeretsa.
-