-
Ushobora gukomeza kuba umuntu utanduye mu by’umuco mu isi yataye umucoUmunara w’Umurinzi—2000 | 15 Nyakanga
-
-
Ni iyihe mpamvu yindi ituma tugomba guca ukubiri n’umuntu ufite imyifatire y’akahebwe? Salomo asubiza agira ati “kugira ngo utiyaka icyubahiro cya[w]e ngo ugihe abandi, cyangwa ngo uharire imyaka yawe abanyarugomo. Abashyitsi be guhazwa n’ibiguturukamo, kandi imirimo yawe ye gukorerwa mu nzu y’umunyamahanga; amaherezo ukazaboroga, umubiri wawe umaze gushiraho.”—Imigani 5:9-11.
-
-
Ushobora gukomeza kuba umuntu utanduye mu by’umuco mu isi yataye umucoUmunara w’Umurinzi—2000 | 15 Nyakanga
-
-
None se, ‘kwiyaka icyubahiro, guhara imyaka, ibiduturukamo n’imirimo yacu [tukabiha abashyitsi] cyangwa abanyamahanga’ bikubiyemo iki? Igitabo kimwe gitanga ibisobanuro kigira kiti “icyo iyo mirongo yerekezaho kirumvikana neza: ikiguzi cy’ubuhemu gishobora kuba gihanitse; kuko ikintu cyose umuntu agokera—umwanya w’icyubahiro, ububasha, uburumbuke—gishobora gutakara byaba binyuriye ku byo umugore asaba abigiranye umururumba cyangwa binyuriye ku nduru ya rubanda rusaba ko yacibwa amande.” Imibonano y’ubwiyandarike ishobora gutwara ibya mirenge!
-