-
Rinda izina ryaweUmunara w’Umurinzi—2000 | 15 Nzeri
-
-
Twibutswa ko ‘abantu batagaya umujura wibishijwe n’inzara.’ N’ubwo bimeze bityo ariko “iyo afashwe, abiriha karindwi; agatanga ibyo afite mu rugo rwe byose” (Imigani 6:30, 31). Muri Isirayeli ya kera, umujura yasabwaga kuriha ibyo yabaga yibye n’ubwo byamusabaga gutanga ibye byose.a None se umusambanyi ntakwiriye guhabwa igihano gikomeye kurushaho, we uba udafite icyo yireguza ku bw’ibyo yakoze?
-
-
Rinda izina ryaweUmunara w’Umurinzi—2000 | 15 Nzeri
-
-
a Dukurikije Amategeko ya Mose, umujura yasabwaga kuriha ibyo yabaga yibye, agatanga ibikubye kabiri, kane cyangwa gatanu. (Kuva 21:37–22:3 [22:1-4 muri Biblia Yera].) Imvugo ngo “karindwi” ishobora kuba yumvikanisha igihano gitanzwe mu rugero rwuzuye, gishobora kuba gikubiyemo gutanga ibikubye incuro nyinshi kuruta ibyo yibye.
-