Ibibazo by’abasomyi
Ni iki kigaragaza ko ibivugwa ku bwenge mu Migani 8:22-31 byerekeza kuri Yesu Kristo mbere y’uko aba umuntu?
Igitabo cyahumetswe cy’Imigani cyerekeza kuri ubwo bwenge kigira kiti “Uwiteka mu itangira ry’imirimo ye [“yarandemye,” NW ] ataragira icyo arema. . . . Imisozi miremire itarahagarikwa, iyindi itarabaho [“nabyawe nko mu mibabaro,” NW]. . . . Igihe yaringanije amajuru nari mpari. . . . Icyo gihe nari kumwe na yo ndi umukozi w’umuhanga, kandi nari umunezero wayo iminsi yose, ngahora nezerewe imbere yayo, . . . kandi ibinezeza byanjye byari ukubana n’abantu.”
Iyi mirongo ntishobora kuba yerekeza ku bwenge buturuka ku Mana cyangwa ku bwenge ubu busanzwe. Kubera iki? Ni ukubera ko muri iyi mirongo havuga ko ubwo bwenge ‘bwaremwe’ mu itangira ry’imirimo ya Yehova. Kuva kera, Yehova Imana yahozeho kandi yahoranye ubwenge (Zaburi 90:1, 2). Ubwenge bwe ntibugira intangiriro kandi ntibwaremwe. ‘Ntibwabyawe nko mu mibabaro.’ Ikindi kandi, ubwenge buvugwa muri iyi mirongo buravuga, burakora, kandi bufite umuntu bugereranya.—Imigani 8:1.
Igitabo cy’Imigani kigaragaza ko kuva kera uwo Bwenge yari kumwe n’Umuremyi Yehova, ari “umukozi w’umuhanga.” Nta gushidikanya ko uwo muntu uvugwa aha ari Yesu. Mbere cyane y’uko aza ku isi, yakoranaga mu buryo bwa bugufi na Yehova, ku buryo Ijambo ry’Imana rimuvugaho rigira riti “yabanjirije byose kandi byose bibeshwaho na we.”—Abakolosayi 1:17; Ibyahishuwe 3:14.
Ubwo buryo ijambo ry’Imana rigereranya Umwana wayo n’ubwenge burakwiriye rwose, kubera ko ari We wamenyekanishije imigambi ya Yehova n’amategeko ye birangwa n’ubwenge. Mbere y’uko Yesu aba umuntu, yari Jambo w’Imana cyangwa Umuvugizi wayo (Yohana 1:1). Ni we uvugwaho ko ari ‘imbaraga z’Imana kandi ni ubwenge bwayo’ (1 Abakorinto 1:24, 30). Mbega ukuntu ubwo ari uburyo bwiza bwo kugaragaza Umwana w’Imana, we wakunze abantu cyane bikamutera gutanga ubuzima bwe kugira ngo abacungure!—Yohana 3:16.
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
‘Imisozi itarahagarikwa, narabyawe’