Umugisha Yehova Atanga Uzana Ubukire
“Umugish’ Uwiteka [Yehova, MN] atanga uzan’ ubukire; kandi nta mubabaro yongeraho.”—IMIGANI 10:22.
1-3. Mu gihe abantu benshi bahangayikishijwe n’iby’ubutunzi, ni ukuhe kuri kwagombye kwemerwa na bose?
HARI ABANTU bamwe batajya bahwema kuvuga ibihereranye n’amafaranga—cyangwa iby’uko bayabuze. Ikibabaje kuri bo ariko, ni uko muri iyi myaka ya vuba aha habayeho impamvu nyinshi zituma babivuga. Mu wa 1992, ibihugu by’i Burengerazuba bikungahaye, na byo byagezweho n’imigendekere mibi y’iby’ubukungu, maze abakozi bo mu rwego rwo hejuru kimwe n’abo mu rwego rwo hasi babura akazi. Benshi wasangaga bibaza niba hari ubwo bazigera bongera kubona igihe cy’uburumbuke butajegajega.
2 None se, guhangayikira ibidutunga hari ikibi kirimo? Oya, ibyo ni ibisanzwe muri kamere [muntu] mu rugero runaka. Icyakora, ku byerekeye ubutunzi hari ukuri ku ifatizo tutagomba kwirengagiza. Ibintu byose iyo biva bikagera bituruka ku Muremyi. Ni “Imana [y’ukuri] Uwiteka [Yehova, MN], . . . iyarambuy’ isi n’ibiyivamo, abayituramo ikabah’ umwuka, kand’ abayigendaho ikabah’ ubugingo.”—Yesaya 42:5
3 N’ubwo Yehova atagena mbere y’igihe uzaba umukire n’uzaba umukene, twese tuzabazwa uko dukoresha ubutunzi tuvana mu “isi n’ibiyivamo,” uko bwaba bungana kose. Niba dukoresha ubutunzi bwacu mu gukandamiza abandi, Yehova azabituryoza. Kandi umuntu wese ukeza ubutunzi akaburutisha Yehova azibonera ko burya “Uwishingikirije ku butunzi bge azagwa” (Imigani 11:28; Matayo 6:24; 1 Timoteo 6:9). Ubutunzi bw’umuntu udafite umutima ugandukira Yehova, amaherezo usanga nta cyo bumaze.—Umubgiriza 2:3-11, 18, 19; Luka 16:9.
Ubutunzi bw’Ingenzi Kurusha Ubundi Bwose
4. Kuki ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka busumba ubutunzi bwo mu buryo bw’umubiri?
4 Uretse ubutunzi bw’uburyo bw’umubiri, Bibiliya inavuga ubutunzi bw’uburyo bw’umwuka. Uko bigaragara, ubwo butunzi ni bwo bwiza kurushaho (Matayo 6:19-21). Ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka butuma tugirana na Yehova imishyikirano irangwamo kunyurwa kandi ishobora kuramba iteka ryose (Umubgiriza 7:12). Byongeye kandi, abagaragu b’Imana bakize mu buryo bw’umwuka nta cyo bavutswa mu by’ubutunzi bwiza bwo mu buryo bw’umubiri. Mu isi nshya, ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka buzajyanirana n’ubutunzi bwo mu buryo bw’umubiri. Abantu b’indahemuka bazagira ubutunzi buhagije batagombye kubuhatanira cyangwa ngo ubuzima bwabo n’ibyishimo byabo bihazaharire nk’uko bimeze muri iki gihe (Zaburi 72:16; Imigani 10:28; Yesaya 25:6-8). Bazibonera ko mu buryo bwose “umugish’ Uwiteka [Yehova, MN] atanga uzan’ ubukire; kandi nta mubabaro yongeraho.”—Imigani 10:22.
5. Ni irihe sezerano ryatanzwe na Yesu ku bihereranye n’ibintu by’umubiri?
5 Ndetse no muri iki gihe, abaha agaciro iby’umwuka bagira ituze mu buryo runaka ku bihereranye n’ibintu by’umubiri n’aho baba babikeneye mu rugero rungana rute. Ni koko, bagomba gukora kugira ngo babone amafaranga yo kwishyura imyenda baba barimo no gutunga imiryango yabo. Cyangwa se, mu gihe ubukungu bwifashe nabi, hari abashobora kwirukanwa ku kazi. Ariko kandi, nta bwo ibyo bituma biheba. Ahubwo bizera isezerano Yesu yatanze ubwo yagiraga ati “Ntimukīganyire mugira ngo tuzary’ iki? cyangwa ngo, tuzanyw’ iki? cyangwa ngo, tuzambar’ iki? . . . kandi So wo mw ijur’ azi ko mubikwiriye byose. Ahubgo mubanze mushak’ ubgami bg’Imana no gukiranuka kwayo, ni bg’ ibyo byose muzabyongerwa.”—Matayo 6:31-33
Ubutunzi bwo mu Buryo bw’Umwuka Muri Iki Gihe
6, 7. (a) Vuga bimwe mu byo ubwoko bw’Imana bukungahayemo mu buryo bw’umwuka? (b) Ni ubuhe buhanuzi burimo busohozwa muri iki gihe, kandi ibyo bibyutsa ibihe bibazo?
6 Ku bw’ibyo, ubwoko bwa Yehova bwahisemo gushyira Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yabwo, kandi se mbega ukuntu babona imigisha! Babona ubutunzi bwinshi mu murimo wabo wo guhindura abantu abigishwa (Yesaya 60:22). Bigishwa na Yehova, kandi bagahundagazwaho ibintu byiza byinshi byo mu buryo bw’umwuka byisukiranya ubudatuza binyuriye ku “mugarag’ ukiranuka w’ubgenge” (Matayo 24:45-47; Yesaya 54:13). Byongeye kandi, umwuka wa Yehova uba kuri bo, ukabahinduramo umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe urangwamo ibyishimo.—Zaburi 133:1; Mariko 10:29, 30.
7 Ngubwo ubutunzi nyakuri bwo mu buryo bw’umwuka, ubutunzi budashobora kugurwa amafaranga. Ibyo bihuje n’isohozwa ritangaje ry’isezerano rya Yehova rigira riti “Nimuzan’ imigabane ya kimwe mw icum’ ishyitse, mubishyire mu bubiko, inzu yanjy’ ibemw ibyokurya; ngaho nimubingeragereshe, ni k’ Uwiteka [Yehova, MN] nyir’ingab’ avuga, murebe ko ntazabagomororer’ imigomero yo mw ijuru nkabasukah’ umugisha, mukabur’ aho muwukwiza” (Malaki 3:10). Tubona isohozwa ry’iryo sezerano muri iki gihe. Ariko se, kuki Yehova, we Soko y’ubutunzi bwose, asaba ko abagaragu be bazana umugabane wa kimwe mu icumi? Ni nde ugirirwa umumaro n’uwo mugabane wa kimwe mu icumi? Kugira ngo dusubize ibyo bibazo, reka dusuzume impamvu Yehova yavuze ayo magambo binyuriye kuri Malaki mu kinyejana cya gatanu mbere y’igihe cyacu.
Imigabane ya Kimwe mu Icumi n’Amaturo
8. Dukurikije isezerano ry’Amategeko, ubutunzi bwo mu buryo bw’umubiri bwa Isirayeli bwabaga bushingiye kuki?
8 Mu gihe cya Malaki, ubwoko bw’Imana ntibwari bufite uburumbuke. Kubera iki? Ku ruhande rumwe byaterwaga n’imigabane ya kimwe mu icumi n’amaturo. Muri icyo gihe, Isirayeli yagengwaga n’isezerano ry’Amategeko ya Mose. Ubwo Yehova yashyiragaho iryo sezerano, yari yarasezeranije Abisirayeli ko nibasohoza uruhare rwabo, yari kubahundagazaho imigisha yo mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri. Koko rero, uburumbuke bw’Abisirayeli bwari bushingiye ku budahemuka bwabo.—Gutegeka kwa kabiri 28:1-19.
9. Mu bihe bya Isirayeli ya kera, ni kuki Yehova yasabaga Abisirayeli gutanga imigabane ya kimwe mu icumi n’amaturo?
9 Mu byo Abisirayeli basabwaga kuzuza mu gihe bagengwaga n’Amategeko, harimo no kuzana amaturo mu rusengero no gutanga imigabane ya kimwe mu icumi. Amwe muri ayo maturo yoserezwaga ku gicaniro cya Yehova agakongorwa n’umuriro uko yakabaye, andi akagabanywa abatambyi n’abatambaga ibitambo, na ho ibice byihariye bigaturwa Yehova (Abalewi 1:3-9; 7:1-15). Ku bihereranye n’imigabane ya kimwe mu icumi, Mose yabwiye Abisirayeli ati “Mu bimeze mu butaka byose, naho yab’ imyaka cyangw’ imbuto z’ibiti; kimwe mw icumi n’ icy’Uwiteka [Yehova, MN]: n’ icyera cy’Uwiteka [Yehova, MN]” (Abalewi 27:30). Kimwe mu icumi cyahabwaga Abalewi bakoraga imirimo mu ihema ry’ibonaniro na nyuma y’aho mu rusengero. Abalewi batari abatambyi na bo ku rwabo ruhande batangaga kimwe mu icumi cy’ibyo bahabwaga bakagiha abatambyi bo mu muryango w’Aroni (Kubara 18:21-29). Kuki Yehova yasabaga Abisirayeli gutanga kimwe mu icumi? Mbere na mbere, kwari ukugira ngo berekane mu buryo bugaragara ko bashimira Yehova ku bw’ineza ye. Hanyuma kandi, kwari ukugira ngo banagire uruhare mu gushyigikira Abalewi mu by’umubiri, bityo na bo bagashobora kwitangira inshingano zabo zikubiyemo no kwigisha Amategeko (2 Ngoma 17:7-9). Muri ubwo buryo, ugusenga kutanduye na ko kwabaga gushyigikiwe, kandi buri wese yashoboraga kungukirwa.
10. Byagendaga bite iyo Isirayeli yadohokaga mu gutanga imigabane ya kimwe mu icumi n’amaturo?
10 N’ubwo nyuma y’aho imigabane ya kimwe mu icumi n’amaturo byakoreshwaga n’Abalewi, mu by’ukuri izo zabaga ari impano zigenewe Yehova, bityo zikaba zaragombaga kutagira inenge kandi zimukwiriye koko (Abalewi 22:21-25). Byagendaga bite iyo Abisirayeli badohokaga mu gutanga imigabane yabo ya kimwe mu icumi cyangwa bagatanga amaturo agayitse? N’ubwo nta gihano cyari giteganijwe mu mategeko, icyakora ibyo byagiraga ingaruka. Yehova yabavanagaho umugisha we, maze Abalewi bakareka imirimo bakoreraga mu rusengero kugira ngo babone uko birwanaho ubwabo bitewe n’uko babaga babuze inkunga y’iby’umubiri. Bityo, Isirayeli yose yarahababariraga.
‘Nimwibuke Ibyo Mukora’
11, 12. (a) Byagenze bite ubwo Isirayeli yadohokaga ku Mategeko ikareka kuyakurikiza? (b) Ni ubuhe butumwa Yehova yahaye Abisirayeli ubwo yabavanaga mu bunyage i Babuloni?
11 Mu mateka y’Abisirayeli, bamwe bagiye baba intangarugero mu kugerageza gukurikiza Amategeko, harimo no gutanga imigabane ya kimwe mu icumi (2 Ngoma 31:2-16). Muri rusange ariko, ishyanga ryose ryakerensaga ibintu. Incuro nyinshi ryagiye ryica isezerano ryari ryaragiranye na Yehova, kugeza ubwo yaje kubareka bakaneshwa maze bakajyanwaho iminyago i Babuloni mu wa 607 mbere y’igihe cyacu.—2 Ngoma 36:15-21.
12 Icyo gihano cyari gikomeye, icyakora nyuma y’imyaka 70, Yehova yagaruye ubwoko bwe mu gihugu cyabwo. Ubuhanuzi bwinshi bwo mu gitabo cya Yesaya bwerekeye Paradizo bwagombaga gutangira gusohora nyuma y’uko kugaruka kw’Abisirayeli (Yesaya 35:1, 2; 52:1-9; 65:17-19). Ariko kandi, impamvu y’ingenzi yatumye Yehova agarura ubwoko bwe, ntiyari iyo gushyiraho Paradizo ku isi, ahubwo yari iyo kongera kubaka urusengero no kugarura ugusenga k’ukuri (Ezira 1:2, 3). Iyo Abisirayeli bumviraga Yehova, bahundagazwagaho imigisha, kandi umugisha wa Yehova wari kubazanira ubukire mu by’umwuka no mu by’umubiri. Ku bw’ibyo, bakimara kugera mu gihugu cyabo mu wa 537 mbere y’igihe cyacu, Abayahudi bubatse igicaniro i Yerusalemu kandi batangira kubaka urusengero. Icyakora, bararwanyijwe cyane maze barabireka (Ezira 4:1-4, 23). Ingaruka yabaye iy’uko Isirayeli itahawe umugisha na Yehova.
13, 14. (a) Mu gihe Isirayeli yarekaga kongera kubaka urusengero, byagize iyihe nkurikizi? (b) Ni gute amaherezo urusengero rwaje kongera kubakwa, ariko ni ayahe makosa Abisirayeli bongeye gukora?
13 Mu mwaka wa 520 mbere y’igihe cyacu, Yehova yahagurukije abahanuzi Hagai na Zekaria kugira ngo bahugurire Isirayeli gusubira ku murimo wo kubaka urusengero. Hagai yagaragaje ko igihugu cyari mu ngorane z’ubukene kandi avuga ko ibyo byari bifitanye isano no kuba bararetse kugirira ishyaka inzu ya Yehova. Yaravuze ati “Uwiteka [Yehova, MN] nyir’ingabo aravug’ ati: Nimwibuk’ ibyo mukora. Mwabibye byinshi,ariko musarura bike; murarya, ariko ntimuhaga; muranywa, ariko ntimushir’ inyota; murambara, ariko ntimushir’ imbeho; kandi n’ūkorer’ ibihembo, abibika mu ruhago rutobotse. Uwiteka [Yehova, MN] nyir’ingabo aravug’ ati: Nimwibuk’ ibyo mukora. Nimuzamuke mujye ku misozi, muzan’ ibiti, maze mwubak’ urusengero; nzanezezwa na rwo, kandi nzahimbazwa.”—Hagai 1:5-8.
14 Batewe umwete na Hagai na Zekaria, Abisirayeli bibutse ibyo bakora maze urusengero rurubakwa. Nyuma y’imyaka igera kuri 60, ariko, Nehemia yagiye i Yerusalemu maze asanga Isirayeli yarongeye gukerensa Amategeko ya Yehova. Ibyo yarabikosoye. Ariko kandi, ubwo yari agarutse kubasura ku ncuro ya kabiri, yasanze ibintu byarongeye kuzamba. Yaravuze ati ‘Namenye ko Abalewi batahawe amagerero yabo, bituma Abalewi n’abaririmbyi bakoraga imirimo bahunga, umuntu wese ajya imusozi mu gikingi cy’iwabo’ (Nehemia 13:10). Icyo kibazo cyaje gukemurwa maze “Abayuda bose bazana kimwe mw icumi cy’imyaka y’impeke na vino n’amavuta, babishyira mu bubiko.”—Nehemia 13:12.
Kwima Yehova
15, 16. Ni ayahe makosa Yehova yashinje Isirayeli binyuriye kuri Malaki?
15 Birashoboka ko igikorwa cya Malaki cyo guhanura cyaba cyarabayeho ahagana muri icyo gihe, kandi uwo muhanuzi atubwira byinshi ku bihereranye n’ubuhemu bw’Isirayeli. Yanditse amagambo Yehova yabwiye Isirayeli agira ati “Niba ndi so, mwanyubashye mute? cyangwa niba ndi Shobuja, igitinyiro cyanjye kiri he, mwa batambyi mwe, basuzugur’ izina ryanjye? ni k’ Uwiteka [Yehova, MN] nyir’ingab’ abaza.” Ni iki kitagendaga neza? Yehova arasobanura ati “Iyo mutamby’ impumyi, mugira ngo nta cyo bitwaye; n’iyo mutamby’ icumbagira n’irwaye, na bgo ngo nta cyo bitwaye.”—Malaki 1:6-8.
16 Muri iyo mvugo ikanjaye, Malaki agaragaza ko n’ubwo Abisirayeli batangaga amaturo, kuba baratangaga agayitse byari agasuzuguro gakabije. Malaki yongeye kwandika agira ati “Uhereye mu bihe bya basogokuruza wanyu muhora muteshuka, mukarek’ amategeko yanjye, ntimuyitondere. Nimungarukire, nanjye ndabagarukira, ni k’ Uwiteka [Yehova, MN] nyir’ingabo avuga.” Abisirayeli bibazaga icyo bagomba gukora mu by’ukuri, maze barabaza bati “Tuzagaruka dute?” Yehova yarabasubije ati “Mbes’ umuntu yakwim’ Imana ibyayo? Ariko mwebge mwarabinyimye.” Ni gute Isirayeli yashoboraga kwima Yehova, we Soko y’ubutunzi bwose? Yehova arasubiza ati “Mwanyimy’ imigabane ya kimwe mw icumi n’amaturo” (Malaki 3:7, 8). Koko rero, mu kudatanga imigabane yabo kimwe mu icumi n’amaturo, Abisirayeli babaga bima Yehova.
17. Imigabane ya kimwe mu icumi n’amaturo byasabwaga muri Isirayeli byabaga bigamije iki, kandi ni irihe sezerano Yehova yatanze ku byerekeye imigabane ya kimwe mu icumi?
17 Iyo nkuru y’ibyabaye mu mateka igaragaza agaciro imigabane ya kimwe mu icumi n’amaturo byari bifite muri Isirayeli. Byari ikimenyetso cyarangaga ugushimira kwa nyir’ukubitanga. Nanone kandi, byagiraga uruhare mu gushyigikira ugusenga k’ukuri mu by’umubiri. Ni yo mpamvu Yehova yakomeje gutera inkunga Isirayeli agira ati “Nimuzan’ imigabane ya kimwe mw icum’ ishyitse, mubishyire mu bubiko.” Mu kugaragaza ingaruka zabyo, Yehova yatanze isezerano rigira riti ‘Nzabasukaho umugisha, mubure aho muwukwiza’ (Malaki 3:10). Umugisha wa Yehova wari kubazanira ubukire.
Baciriwe Urubanza n’“Umwami [w’Ukuri]”
18. (a) Yehova yatanze umuburo wo kuza kwa nde? (b) Ni ryari ibyo kuza mu rusengero byabayeho, ninde waje, kandi ibyo byagize iyihe ngaruka kuri Isirayeli?
18 Binyuriye kuri Malaki, Yehova yanatanze umuburo w’uko yari kuza gucira ubwoko bwe urubanza. Yagize ati “Dore, nzatum’ integuza yanjye, izambanziriza, intunganiriz’ inzira; Umwami mushaka azāduka mu rusengero rwe, kand’ intumwa y’isezerano mwishimana, dor’ iraje” (Malaki 3:1). Ni ryari iryo sezerano ryo kuza mu rusengero ryasohoye? Muri Matayo 11:10, Yesu yavuze ubuhanuzi bwa Malaki bwerekeye ku ntumwa yari gutunganya inzira maze abwerekeza kuri Yohana Umubatiza (Malaki 4:5; Matayo 11:14). Bityo rero, mu wa 29 w’igihe cyacu, igihe cy’urubanza cyari gisohoye. Iyo ntumwa ya kabiri, intumwa y’isezerano yari guherekeza Yehova, “Umwami [w’ukuri],” aje mu rusengero ni iyihe? Iyo ntumwa y’ukuri ni Yesu we ubwe, kandi incuro ebyiri zose yaje mu rusengero i Yerusalemu maze arwezanya umwete arwirukanamo abambuzi bavunjaga ifeza (Mariko 11:15-17; Yohana 2:14-17). Ku byerekeye icyo gihe cy’urubanza cyo mu kinyejana cya mbere, Yehova yabajije ikibazo mu buryo bw’ubuhanuzi ati “Ni nd’ uzabasha kwihangana ku munsi wo kuza kwe? Kandi ni nd’ uzahagarara, ubg’ azaboneka?” (Malaki 3:2). Mu by’ukuri, Isirayeli ntiyakomeje guhagarara. Iryo shyanga ryaje kugendererwa mu wa 33 w’igihe cyacu risangwa nta cyo risigaranye maze riratabwa ntiryongera kuba ishyanga rya Yehova ryatoranijwe.—Matayo 23:37-39.
19. Ni mu buhe buryo abasigaye bagarukiye Yehova mu kinyejana cya mbere, kandi bahawe uwuhe mugisha?
19 Icyakora, Malaki yongeye kwandika agira ati “[Yehova] azicara nk’ucur’ ifeza akayitunganya akayimaramw inkamba; azatungany’ abahungu ba Lewi, abacenshure nkuko bacenshur’ izahabu n’ifeza, maze bazatur’ Uwiteka [Yehova, MN] amaturo bakiranutse” (Malaki 3:3). Duhuje n’ayo magambo, ubwo mu kinyejana cya mbere abenshi mu bibwiraga ko bakorera Yehova batabwaga, bamwe muri bo baratunganijwe maze bagana Yehova, batura ibitambo byemewe. Abo ni bande? Abo ni abitabiriye Yesu, intumwa y’isezerano. Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 w’igihe cyacu, abantu 120 muri abo bantu bamwitabiriye bari bateraniye hamwe mu cyumba cyo hejuru i Yerusalemu. Bamaze guhabwa imbaraga n’umwuka wera, batangiye gutanga ituro bakiranutse, kandi umubare wabo uhita wiyongera. Mu gihe gito bari bamaze gukwira mu Bwami bwose bw’Abaroma (Ibyakozwe 2:41; 4:4; 5:14). Nguko uko abasigaye bagarukiye Yehova.—Malaki 3:7
20. Ubwo Yerusalemu n’urusengero rwayo byarimburwaga, Isirayeli nshya y’Imana byayigendekeye bite?
20 Abo basigaye b’Isirayeli, ari na bo baje kubarirwamo Abanyamahanga batewe nk’ingurukira, mu buryo runaka, ku gishyitsi cya Isirayeli, bari ‘Isiraeli y’Imana’ nshya, ishyanga rigizwe n’Abakristo basizwe n’umwuka (Abagalatia 6:16; Abaroma 11:17). Mu wa 70 w’igihe cyacu, “umuns’ utwika nk’itanura ry’umuriro” waziye Isirayeli yo mu buryo bw’umubiri ubwo Yerusalemu n’urusengero rwayo byarimburwaga n’ingabo z’Abaroma (Malaki 4:1; Luka 19:41-44). Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka y’Imana yo byayigendekeye bite? Yehova ‘yarayibabariye, nk’uk’umuntu ababarira umwana we umukorera’ (Malaki 3:17). Itorero ry’Abakristo basizwe ryumviye umuburo w’ubuhanuzi bwa Yesu (Matayo 24:15, 16). Bararokotse, kandi umugisha wa Yehova wakomeje kubazanira ubukire bwo mu buryo bw’umwuka.
21. Ni ibihe bibazo bisigaye bihereranye na Malaki 3:1, 10?
21 Mbega ngo Yehova aravanwaho umugayo! Ariko se, ni gute ibivugwa muri Malaki 3:1 birimo bisohozwa muri iki gihe? Kandi se, ni gute Abakristo bagombye kwitabira inkunga baterwa n’amagambo avugwa muri Malaki 3:10 yo kuzana imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse bakayishyira mu bubiko? Ibyo bibazo birasuzumwa mu cyigisho gikurikira.
Mbese, Ushobora Gusobanura?
◻ Ni nde soko y’ubutunzi bwose?
◻ Kuki ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka busumba ubutunzi bwo mu buryo bw’umubiri?
◻ Imigabane ya kimwe mu icumi n’amaturo yasabwaga muri Isirayeli byari bigamije iki?
◻ Ni ryari Yehova, “Umwami [w’ukuri],” yaje mu rusengero gucira urubanza Isirayeli, kandi byagize iyihe ngaruka?
◻ Ni nde wagarukiye Yehova nyuma yo kuza mu rusengero rwe mu kinyejana cya mbere cy’igihe cyacu?
Intumwa y’isezerano, Yesu, wari uhagarariye Yehova yaje mu rusengero mu kinyejana cya mbere cy’igihe cyacu azanywe no guca urubanza