Ni iki Bibiliya yigisha ku birebana no gutanga?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Bibiliya itugira inama yo gutanga tubikuye ku mutima kandi dufite intego nziza. Igaragaza ko gutanga bigirira akamaro ubikorewe hamwe n’ubikoze (Imigani 11:25; Luka 6:38). Yesu yaravuze ati: “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”—Ibyakozwe 20:35.
Ni ryari gutanga bigira akamaro?
Gutanga bigira akamaro iyo umuntu abikoze abikuye ku mutima. Bibiliya igira iti: “Buri wese akore nk’uko yabyiyemeje mu mutima we, atagononwa cyangwa asa n’ushyizweho agahato, kuko Imana ikunda utanga yishimye.”—2 Abakorinto 9:7.
Bibiliya ivuga ko gutanga ubikuye ku mutima ari “uburyo bwo gusenga” Imana yemera (Yakobo 1:27). Iyo umuntu atanga atitangiriye itama agafasha ababikeneye, aba arimo akorana n’Imana bya bugufi, kandi ni nk’aho aba ayigurije (Imigani 19:17). Bibiliya itwigisha ko Imana ubwayo izitura abantu bakunda gutanga.—Luka 14:12-14.
Ni ryari gutanga biba bidakwiriye?
Igihe umuntu abikoze afite intego z’ubwikunde. Nko mu gihe abikoze:
Agamije kwibonekeza.—Matayo 6:2.
Agamije kwiturwa.—Luka 14:12-14.
Yumva ko ashobora gutanga amafaranga ngo azabone agakiza.—Zaburi 49:6, 7.
Igihe atanga amafaranga cyangwa ikindi kintu ashyigikira ibikorwa Imana yanga. Urugero, ntibikwiriye guha umuntu amafaranga yo gushora mu rusimbi, mu businzi cyangwa ayo kugura ibiyobyabwenge (1 Abakorinto 6:9, 10; 2 Abakorinto 7:1). Nanone ntibyaba bikwiriye guha amafaranga umuntu udashaka gukora ngo yibesheho kandi abishoboye.—2 Abatesalonike 3:10.
Niba bituma umuntu adasohoza inshingano Imana yaduhaye. Bibiliya yigisha ko abatware b’imiryango bagomba gutunga imiryango yabo (1 Timoteyo 5:8). Ntibikwiriye ko umutware w’umuryango akorera abandi ibintu byiza ariko akirengagiza abo mu rugo rwe. Yesu na we yacyashye abantu birengagizaga inshingano yo gufasha ababyeyi babo bageze mu za bukuru bitwaje ko ibyo bari bubafashishe ari ‘ituro bagenewe Imana.’—Mariko 7:9-13.