“Uwemera gucyahwa ni we ugira amakenga”
MU MIGANI 23:12 hagira hati “hugurira umutima wawe kwigishwa, n’amatwi yawe ku magambo yo kumenya.” Ijambo “kwigishwa” cyangwa gutozwa kugendera ku mahame mbwirizamuco ryakoreshejwe muri uyu murongo, ryerekeza ku bintu bibiri: kwicyaha no kwemera ko abandi baducyaha. Ibyo bisaba ko umuntu amenya ikigomba gukosorwa hanyuma akamenya n’uburyo bwo kugikosora. Ni yo mpamvu “amagambo yo kumenya” akomoka ku isoko yiringirwa ari ay’ingenzi mu bijyanye no gucyaha no kwemera gucyahwa.
Igitabo cya Bibiliya cy’Imigani ni isoko ihebuje y’amagambo y’ubwenge. Imigani ikubiye muri icyo gitabo “ni iyo kumenyesha ubwenge no [gucyahwa, NW ] , . . . ni yo ihesha ubwenge bw’imigenzereze, no gukiranuka no gutunganya no kutabera” (Imigani 1:1-3). Ni iby’ubwenge ko tuyitegera amatwi. Igice cya 15 cy’igitabo cy’Imigani gitanga ubuyobozi bwiringirwa bwadufasha kumenya uko twategeka uburakari, uko twakoresha ururimi rwacu n’uko twageza ubumenyi ku bandi. Nimucyo dusuzume imirongo imwe n’imwe yo muri icyo gice.
Ni iki ‘gihosha uburakari’?
Umwami Salomo wa Isirayeli ya kera, yagaragaje ukuntu amagambo agira ingaruka ku burakari cyangwa ku mujinya, agira ati “gusubizanya ineza guhosha uburakari, ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya” (Imigani 15:1) Ijambo “uburakari” ryumvikanisha ibyiyumvo bikomeye umuntu agira cyangwa uko yitwara iyo atishimiye ikintu runaka. “Umujinya” wo ni uburakari burenze urugero umuntu adashobora guhishira. Ni gute uyu mugani ushobora kudufasha kwitwara ku muntu warakaye cyangwa gutegeka uburakari bwacu bwite?
Amagambo akarishye arababaza kandi ashobora gutuma ibintu byari bibi birushaho kuzamba. Ariko gusubizanya ineza incuro nyinshi bituma uwari urakaye acururuka. Icyakora, gusubizanya ineza umuntu warakaye si ko buri gihe biba byoroshye. Gusa, twabifashwamo no kugerageza kwiyumvisha icyatumye arakara. Bibiliya igira iti “amakenga umuntu afite amubuza kwihutira kurakara, kandi bimuha icyubahiro kwirengagiza inabi yagiriwe” (Imigani 19:11). Ese birashoboka ko umuntu yarakara abitewe n’uko adatuje cyangwa se ashaka ko bamwitaho? Wenda impamvu nyayo yamuteye kurakara ishobora kuba ntaho ihuriye n’ibyo twavuze cyangwa twakoze. Iyo turi mu murimo wo kubwiriza duhura n’abantu badusubizanya umujinya. Ese akenshi ntibyaba biterwa n’uko nyir’inzu baba baramutubwiyeho ibintu bigamije kudusebya cyangwa se akaba abiterwa no kudasobanukirwa imyizerere yacu neza? Ese twagombye guhita twumva ko nyir’inzu atwibasiye by’umwihariko nk’aho hari icyo dupfa, maze tukamusubizanya inabi? Nubwo ahanini bitoroshye kumenya icyateye umuntu kurakara, guhita tumusubiza amagambo amubabaza byaba ari ikimenyetso kigaragaza ko tubuze umuco wo kwicyaha. Dukwiye kwirinda gusubiza abantu dutyo.
Inama idusaba gusubizanya ineza ni iy’agaciro kenshi, cyane cyane mu bihereranye no gutegeka uburakari bwacu bwite. Dushobora gushyira iyo nama mu bikorwa twitoza kugaragaza ibituri ku mutima tudakomerekeje abaduteze amatwi. Mu gihe dushyikirana n’abantu tubana mu muryango, aho kuvugana n’umuntu amagambo akarishye cyangwa kumutuka tumuhamagara mu mazina y’amahimbano amusebya, dushobora kwihatira kumvikanisha ibyiyumvo byacu dutuje. Muri rusange, gushotora umuntu mu magambo bituma na we ashaka kwihimura. Kubwira umuntu witonze ibyiyumvo ufite, bitandukanye no kumusesereza kandi bishobora gutuma acururuka.
“Ururimi rw’abanyabwenge rugaragaza ubuhanga”
Kumenya kwifata bigira uruhare mu byo tuvuga n’uburyo tubivugamo. Salomo yaravuze ati “ururimi rw’abanyabwenge rugaragaza ubuhanga uko bikwiriye, ariko akanwa k’abapfapfa gasesagura ubupfu” (Imigani 15:2). Mu gihe tugaragaje ko twifuje gufasha abandi maze tukababwira ibihereranye n’umugambi w’Imana n’ibintu byiza cyane yaduteganyirije, mbese ubwo ntituba ‘dukoresha ubwenge ibyiza’? Umupfapfa we ntiyabishobora kuko nta bwenge agira.
Mbere yo gutanga izindi nama zihereranye n’ukuntu umuntu yakoresha ururimi neza, Salomo yabanje kuvuga ibintu bibiri bihabanye twatekerezaho. Yaravuze ati “amaso y’Uwiteka aba hose, yitegereza ababi n’abeza” (Imigani 15:3). Iyo dusomye aya amagambo dushobora kwishima kubera ko atwizeza ko “amaso y’Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose, kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye” (2 Ngoma 16:9). Iyo dukoze ibintu byiza Imana irabimenya. Nanone imenya abantu bakora ibibi kandi izabibabaza.
Salomo agaruka ku gaciro ko kuvuga twitonze, agira ati “ururimi rukiza ni igiti cy’ubugingo, ariko urugoreka rukomeretsa umutima” (Imigani 15:4). Amagambo ngo “igiti cy’ubugingo” yumvikanisha ubushobozi igiti kiba gifite bwo gukiza indwara no gutuma umuntu agarura ubuyanja (Ibyahishuwe 22:2). Amagambo umunyabwenge avugana ubwitonzi agwa neza abayumva, agatuma bagaragaza imico yabo myiza. Ibinyuranye n’ibyo, ururimi ruriganya cyangwa ruvuga ibigoramye rukomeretsa abarwumva.
Twemere gucyahwa kandi ‘twamamaze ubuhanga’
Umwami w’umunyabwenge yakomeje agira ati “umupfapfa ahinyura igihano se amuhana, ariko uwemera gucyahwa ni we ugira amakenga” (Imigani 15:5). Kugira ngo umuntu ‘yemere gucyahwa’ cyangwa guhanwa ni uko aba yabanje guhabwa igihano. Uwo murongo wumvikanisha ko mu gihe bibaye ngombwa umuntu ahabwa igihano kugira ngo yikosore. Guhana ni inshingano y’ababyeyi mu muryango ikaba n’inshingano y’umugabo by’umwihariko, kandi abana na bo baba bagomba kwemera guhanwa n’ababyeyi (Abefeso 6:1-3). Ubusanzwe, hari uburyo butandukanye Yehova akoresha ahana abagaragu be bose. Mu Baheburayo 12:6 hagira hati “kuko uwo Uwiteka akunze ari we ahana, kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be.” Bityo, uburyo twakira igihano duhawe bugaragaza niba turi abanyabwenge cyangwa niba turi abapfapfa.
Salomo yavuze andi magambo agaragaza ibintu bibiri bihabanye agira ati “ururimi rw’umunyabwenge rwamamaza ubuhanga, ariko umutima w’umupfapfa si ko ukora” (Imigani 15:7). Kugeza ubumenyi ku bandi bimeze nko kubiba imbuto. Ubusanzwe umuhinzi ntatera imbuto zose ahantu hamwe. Ahubwo agenda atera imbuto nkeya hirya no hino kugeza igihe arangirije umurima wose. Uko ni na ko kwamamaza ubuhanga bigenda. Dufate urugero. Nk’iyo duhuye n’umuntu turimo tubwiriza, ntibyaba ari iby’ubwenge guhita tumusukaho ubumenyi bwose dufite kuri Bibiliya. Ahubwo umubwiriza w’umunyabwenge arangwa no kwifata mu magambo. Mu gihe ‘yamamaza’ ubuhanga, agenda buhoro buhoro atsindagiriza ingingo runaka y’ukuri ko muri Bibiliya, akaba ari yo yubakiraho akurikije ibisubizo by’uwo baganira. Yesu Kristo yatubereye icyitegerezo kuri iyo ngingo, mu kiganiro yagiranye n’Umusamariyakazi.—Yohana 4:7-26.
Kugeza ku bandi ubwenge bisaba ko umuntu avuga amagambo afite icyo yigisha kandi y’ingirakamaro. Bisaba ko umuntu abanza gutekereza kugira ngo avuge amagambo afite icyo yumvikanisha kandi atera inkunga. Ni yo mpamvu, “umutima w’umukiranutsi utekereza icyo ari busubize” (Imigani 15:28). Ni iby’ingenzi ko amagambo tuvuga amera nk’imvura igwa neza ikanetesha ubutaka kandi ikagira umumaro. Si kimwe na ya mvura nyinshi igwa igateza isuri igakukumba ibyo isanze byose mu nzira yayo.
Tube “abera mu ngeso” zacu
Kwamamaza ubuhanga ku bihereranye na Yehova n’umugambi we no kumutura “igitambo cy’ishimwe” ari cyo “mbuto z’iminwa” yacu, ni bwo buryo nyabwo bwo kugaragaza ubwenge (Abaheburayo 13:15). Nyamara ariko, kugira ngo igitambo nk’icyo gishobore kwemerwa, ni ngombwa ko ‘tuba abera mu ngeso zacu zose’ (1 Petero 1:14-16). Mu buryo bufite imbaraga, Salomo atwumvisha uko kuri kw’ingenzi akoresheje imigani ibiri ivuga ibintu bihabanye. Yaravuze ati “igitambo cy’umunyabyaha ni ikizira ku Uwiteka, ariko gusenga k’umukiranutsi kuramunezeza. Inzira y’umunyabyaha ni ikizira ku Uwiteka, ariko akunda ukurikira gukiranuka.”—Imigani 15:8, 9.
Ni gute abantu bava mu nzira y’ubuzima babona ibihereranye no gucyahwa, kandi se urubanza rubategereje ni uruhe? (Matayo 7:13, 14) Igitabo cy’Imigani gikomeza kigira kiti “umuntu wiyobagiza ahanishwa igihano kibabaza, kandi uwanga gucyahwa azapfa” (Imigani 15:10). Aho kugira ngo bamwe mu bakora ibyaha bemere inama zo kubakosora bagirwa n’abafite inshingano mu itorero rya gikristo, bahitamo kuva mu nzira yo gukiranuka. Mbega ubupfapfa! Dukurikije Bibiliya Ntagatifu, uyu mugani ugira uti “uta inzira abishaka, azahanwa bikomeye! kandi uwanga gucyahwa azapfa.”
Bite se mu gihe umuntu yaba agaragaza bya nyirarureshwa ko yemeye gucyahwa ariko mu by’ukuri atabishakaga? Ibyo na byo ni ukwibeshya kuko umwami wa Isirayeli akomeza agira ati “ikuzimu [‘shewoli,’ NW] no kurimbuka biri imbere y’Uwiteka, nkanswe ibiri mu mitima y’abantu” (Imigani 15:11). Mu buryo bw’ikigereranyo, nta hantu hashobora kuba kure cyane y’Imana nzima nko muri shewoli aho abapfuye bari. Ariko na ho hari imbere yayo. Izi neza imico n’imiterere abantu bose bariyo bari bafite kandi ifite ubushobozi bwo kubazura (Zaburi 139:8; Yohana 5:28, 29). Mbega ukuntu kumenya ibiri mu mitima y’abantu ari ibintu byoroheye Yehova! Intumwa Pawulo yaranditse ati “nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo, ahubwo byose bitwikuruwe nk’ibyambaye ubusa mu maso y’Izatubaza ibyo twakoze” (Abaheburayo 4:13). Dushobora guhisha abantu ibiri mu mutima wacu ariko nta cyo twahisha Imana.
Umuntu wanga guhanwa ntiyanga inama ahabwa gusa, ahubwo asuzugura n’abazimuha. Salomo yagize ati “umukobanyi ntakunda gucyahwa.” Yongeyeho ikindi gitekerezo gisa n’icyo agira ati “kandi ntagenderera abanyabwenge” (Imigani 15:12). Mbega ukuntu bigoye kwizera ko umuntu nk’uwo azagorora inzira ze!
Tujye turangwa n’icyizere ku birebana n’igihe kizaza
Ijambo “umutima ryagiye rigaruka mu migani itatu Salomo yakurikijeho. Uwo mwami w’umunyabwenge yagaragaje ingaruka ibyiyumvo byacu bigira ku kuntu tugaragara mu maso, agira ati “umutima unezerewe ukesha mu maso, ariko umutima ubabaye utera ubwihebe.”—Imigani 15:13.
Ni iki gishobora gutuma umuntu yumva ababaye mu mutima? Bibiliya igira iti “amaganya yo mu mutima atera umuntu akiyumviro [gatewe n’umubabaro]” (Imigani 12:25). Ni gute twakwirinda ko ibintu bitagenda neza mu buzima byatuma twibabariza umutima? Aho kugira ngo dukomeze guheranwa no gutekereza ku bintu tudashobora kugira icyo dukoraho, dushobora gutekereza ku migisha ikungahaye yo mu buryo bw’umwuka Yehova yaduhundagajeho muri iki gihe ndetse n’ibyo azadukorera mu gihe kizaza. Ibyo bizatuma turushaho kumwegera. Ni koko, kwegera “Imana igira ibyishimo” ntibizabura kugarurira ibyishimo umutima wacu ubabaye.—1 Timoteyo 1:11, NW.
Ikirenze ibyo kandi, ubutumwa dusanga muri Bibiliya burahumuriza kandi bugatanga ibyishimo. Umwanditsi wa Zaburi yanditse ibirebana n’umuntu ugira ibyishimo agira ati “amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro” (Zaburi 1:1, 2). N’iyo twaba twagize ikintu kitubabaza, gusoma Bibiliya no gutekereza ku byo ivuga bizadutera inkunga. Ikindi kintu cyadufasha ni umurimo twahawe n’Imana. Twiringira tudashidikanya ko “ababiba barira bazasarura bishima.”—Zaburi 126:5.
Salomo yarongeye ati “umutima w’ujijutse ushaka ubwenge, ariko akanwa k’abapfapfa gatungwa n’ubupfu” (Imigani 15:14). Uyu mugani utwereka neza itandukaniro rigaragara riri hagati y’inama y’umunyabwenge n’inama y’umupfapfa. Mbere yo gutanga inama, umuntu ufite umutima wumva arabanza agashaka ubwenge. Atega amatwi yitonze akamenya neza uko ibintu byagenze. Ashaka imirongo y’Ibyanditswe ishyigikira amategeko n’amahame arebana n’icyo kibazo. Inama ze ziba zishingiye ku Ijambo ry’Imana. Ariko, umuntu w’umupfapfa we, ibyo gutahura uko ibintu byagenze nta cyo biba bimubwiye, ahubwo ahuragura ibimuje mu bwenge. Niba dukeneye inama, ni iby’ubwenge ko tuzishakira ku banyabwenge, bakuze mu buryo bw’umwuka, aho kujya kuzishakira ku bantu tuzi ko nta kindi batubwira usibye ibyo twe dushaka kumva. Mbega ukuntu dushimishwa no kuba dufite izo [‘mpano bantu,’ NW ] mu itorero rya gikristo, zibanza ‘gushaka ubwenge’ mbere yo gutanga inama!—Abefeso 4:8.
Undi mugani umwami wa Isirayeli yavuze utugaragariza ko kurangwa n’icyizere ari iby’ingenzi cyane. Umwami wa Isirayeli yaravuze ati “iminsi y’umunyamubabaro yose ni mibi, ariko ufite umutima unezerewe ahora mu birori” (Imigani 15:15). Mu buzima habaho ibihe byiza n’ibihe by’amakuba, ibihe by’ibyishimo n’ibihe by’amarira. Turamutse twitaye ku bibi duhura na byo gusa twaheranwa n’agahinda, ubuzima bwacu bwose bukaba bubi. Ariko nitwita ku migisha buri wese yagiye abona ndetse ibyiringiro twahawe n’Imana akaba ari byo duhozaho ibitekerezo byacu, tuzasanga bya bindi bitubabaza mu buzima nta gaciro kanini bifite ugereranije. Ibyo bizatuma mu mutima wacu twumva tunezerewe. Kumva ko ibintu bizagenda neza bituma dushobora ‘guhora mu birori.’
Nimucyo dukore uko dushoboye kose dufatane uburemere kwicyaha, haba mu bihereranye no kugaragaza ibyiyumvo, mu byo tuvuga, mu byo dukora ndetse no ku bijyanye n’uko tubona ejo hazaza.
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
“Gusubizanya ineza guhosha uburakari”
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Guhana ni inshingano ireba ababyeyi
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
“Ururimi rw’umunyabwenge rwamamaza ubuhanga”