Bibiliya ishobora kugufasha kubona ibyishimo
N’UBWO Bibiliya atari igitabo kivuga iby’ubuvuzi, igira icyo ivuga ku ngaruka ibyiyumvo ibyo ari byo byose bishobora kugira ku muntu, haba mu mitekerereze ye cyangwa ku mubiri. Bibiliya igira iti “umutima unezerewe ni umuti mwiza, ariko umutima ubabaye umutera konda.” Ikomeza igira iti “nugamburura mu makuba, gukomera kwawe kuba kubaye ubusa” (Imigani 17:22; 24:10). Gucika intege bishobora kutuzahaza, bigatuma twumva dutentebutse kandi turi mu kaga, ariko tukaba tudashaka kugira icyo duhindura cyangwa ngo dusabe ubufasha.
Gucika intege bishobora no kugira ingaruka ku muntu mu buryo bw’umwuka. Abantu bumva ko nta cyo bamaze, akenshi banumva ko badashobora na rimwe kuzigera bagirana n’Imana imishyikirano myiza, kandi ko idashobora kubaha imigisha. Simone twavuze mu ngingo ibanziriza iyi, ntiyajyaga yemera ko ashobora kuba “umuntu Imana yemera.” Ariko rero, iyo turebye mu Ijambo ry’Imana Bibiliya, tubona ko Imana ikunda abantu bashyiraho imihati kugira ngo bayishimishe.
Imana itwitaho
Bibiliya itubwira ko “Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse. Kandi [ko] akiza abafite imitima ishenjaguwe.” Imana ntijya isuzugura “umutima umenetse ushenjaguwe,” ahubwo isezeranya ko ‘izahembura imyuka y’abicisha bugufi, igahembura n’abafite imitima imenetse.’—Zaburi 34:19; 51:19; Yesaya 57:15.
Hari igihe Yesu Umwana w’Imana yigeze kubona ko byari ngombwa gusobanurira abigishwa be ko Imana ibona ibyiza abagaragu bayo bakora. Akoresheje urugero, yavuze ko iyo igishwi kiguye hasi ku butaka Imana ibimenya, kandi ubundi icyo ari ikintu abantu bumva nta cyo kivuze. Yanatsindagirije ko Imana izi buri kantu kose ku byerekeranye n’abantu, ndetse n’umubare w’imisatsi iri ku mitwe yabo. Yesu yashoje urwo rugero agira ati “nuko ntimutinye, kuko muruta ibishwi byinshi” (Matayo 10:29-31).a Yesu yashatse kuvuga ko uko abantu baba bitekerezaho kose, abafite ukwizera bagira agaciro mu maso y’Imana. Kandi koko, intumwa Petero itwibutsa yuko ‘Imana itarobanura ku butoni, [ko] ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka imwemera.’—Ibyakozwe 10:34, 35.
Jya ushyira mu gaciro
Ijambo ry’Imana ridutera inkunga yo kwitoza gushyira mu gaciro mu birebana n’uko twitekerezaho. Intumwa Pawulo yarahumekewe maze arandika ati “ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n’ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze nk’uko Imana yagereye umuntu wese kwizera.”—Abaroma 12:3.
Nta gushidikanya ko tutakwifuza gutekereza ko dukomeye cyane ku buryo byatuma twirata, kandi nta n’ubwo dukwiriye kumva ko dusuzuguritse cyane. Ahubwo, intego yacu yagombye kuba iyo kwitoza gushyira mu gaciro mu birebana n’uko twitekerezaho, tukajya tuzirikana ubushobozi dufite, tukanamenya aho dufite intege nke. Hari Umukristokazi wagize icyo abivugaho agira ati “sindi mubi cyane ariko nanone sindi igitangaza. Mfite ibyiza nkagira n’ibibi, kandi buri wese ni uko.”
Birumvikana ariko ko kugira ngo umuntu abashe gushyira mu gaciro muri ubwo buryo bitoroshye. Bishobora kudusaba gushyiraho imihati myinshi cyane kugira ngo twivanemo igitekerezo dushobora kuba tumaranye igihe kirekire cyane cyo kumva ko nta cyo turi cyo. Ariko rero, Imana ishobora kudufasha guhindura kamere yacu ndetse n’uburyo tubonamo ubuzima. N’ubundi kandi, icyo ni cyo Ijambo ry’Imana ridusaba gukora. Riravuga riti ‘mwiyambure umuntu wa kera uheneberezwa no kwifuza gushukana, muhinduke bashya mu mwuka w’ubwenge bwanyu, mwambare umuntu mushya waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri nk’uko Imana yabishatse.’—Abefeso 4:22-24.
Dushyizeho imihati tugahindura ‘umwuka w’ubwenge bwacu,’ ni ukuvuga ibyo tubogamiraho, dushobora guhindura kamere yacu ntidukomeze kuba abantu bakabya kutarangwa n’icyizere, ahubwo tukaba abantu babona ibintu mu buryo bukwiriye. Lena twavuze mu ngingo ibanziriza iyi yaje kubona ko kwikuramo igitekerezo cy’uko ngo ari nta muntu n’umwe washoboraga kumukunda cyangwa kumufasha, ari byo byonyine byashoboraga gutuma ahindura uko yibonaga. None se ni izihe nama nziza cyane zo muri Bibiliya zafashije Lena, Simone n’abandi kugira ihinduka nk’iryo?
Amahame yo muri Bibiliya atuma turushaho kugira ibyishimo
“Ikoreze Uwiteka umutwaro wawe na we azakuramira” (Zaburi 55:23). Mbere na mbere, isengesho rishobora kudufasha kubona ibyishimo nyakuri. Simone yaravuze ati “iyo numvise ncitse intege nsenga Yehova nkamusaba ko amfasha. Nta mimerere n’imwe nari nageramo ngo numve nabuze imbaraga atanga cyangwa ubuyobozi bumuturukaho.” Iyo umwanditsi wa zaburi adusaba kwikoreza Yehova umutwaro wacu, mu by’ukuri aba atwibutsa ko Yehova atatwitaho gusa, ahubwo ko anabona ko buri wese muri twe akeneye ubufasha bwe no gushyigikirwa. Mu ijoro ryo kuri Pasika yo mu mwaka wa 33 I.C., abigishwa ba Yesu bari bababajwe n’uko Yesu yari yababwiye ko ari hafi kugenda. Yesu yabasabye gusenga Data, maze yongeraho ati “musabe muzahabwa ngo umunezero wanyu ube wuzuye.”—Yohana 16:23, 24.
“Gutanga guhesha umugisha [“ibyishimo,” “NW”] kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Nk’uko Yesu yabyigishije, gutanga ni ryo banga ryo kubona ibyishimo nyakuri mu buzima. Gushyira mu bikorwa iryo hame ryo muri Bibiliya bituma twibanda ku byo abandi bakeneye aho kwita cyane ku ntege nke zacu. Iyo dufashije abandi maze tukabona ukuntu bakiranye ishimwe ubufasha tubahaye, twumva tunyuzwe ntidukomeze kumva ko nta cyo tumaze. Lena yemera adashidikanya ko kwifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza hari ibintu bibiri bimufashaho. Yaravuze ati “mbere na mbere, bituma ngira ibyishimo no kunyurwa nk’ibyo Yesu yavuze. Icya kabiri, abantu barabwitabira ibyo bigatuma nishima.” Kwitanga tutizigamye bizatuma tubona ukuri kw’amagambo yo mu Migani 11:25, agira ati “uvomera abandi na we azavomerwa.”
“Iminsi y’umunyamubabaro yose ni mibi, ariko ufite umutima unezerewe ahora mu birori” (Imigani 15:15). Buri wese muri twe ashobora guhitamo uko yitekerezaho n’uko abona imimerere arimo. Dushobora kuba abantu batarangwa n’icyizere kandi bahora bababaye, cyangwa se tugahitamo kuba abantu barangwa n’icyizere, ‘bafite umutima unezerewe,’ kandi rwose tugahora twishimye nk’abari mu birori. Simone yaravuze ati “ngerageza kuba umuntu urangwa n’icyizere uko bishoboka kose. Mpora mpugiye mu kwiyigisha Bibiliya no kubwiriza, kandi nkomeza gusenga nshikamye. Nanone, akenshi ngerageza kwifatanya n’abantu babona ibintu mu buryo burangwa n’icyizere, kandi nkagerageza guhumuriza abandi no kubafasha.” Kugira imitekerereze nk’iyo bituma umuntu agira ibyishimo nyakuri, nk’uko Bibiliya ibiduteramo inkunga igira iti “mwa bakiranutsi mwe, munezererwe Uwiteka mwishime, mwa bafite imitima itunganye mwese mwe, ibyishimo bibatere kuvuza impundu.”—Zaburi 32:11.
“Incuti zikundana ibihe byose, kandi umuvandimwe avukira gukūra abandi mu makuba” (Imigani 17:17). Kubwira umuntu dukunda ibituri ku mutima cyangwa se kubibwira undi muntu twiringiye ushobora kutugira inama, bishobora kudufasha guhangana n’ibyiyumvo bibi kandi tukabinesha mbere y’uko bituganza. Kuganira n’abandi bishobora kudufasha kubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro, mbese burangwa n’icyizere. Simone yaravuze ati “kubwira abandi ibindi ku mutima biramfasha cyane. Umuntu aba akeneye kuvuga uko yiyumva. Akenshi usanga icyo umuntu aba akeneye ari uko ibyiyumvo bye bimenyekana.” Kubigenza utyo bizagufasha kubona ukuri k’umugani ugira uti “amaganya yo mu mutima atera umuntu akiyumviro, ariko ijambo ryiza risusurutsa uwo mutima.”—Imigani 12:25.
Icyo ushobora gukora
Tumaze gusuzuma amwe mu mahame meza cyane y’ingirakamaro yo muri Bibiliya ashobora kudufasha kunesha ibyiyumvo bibi maze tukabona ibyishimo nyakuri. Niba uri umwe mu bantu babuzwa amahwemo no kumva ko nta cyo bashoboye, turagutera inkunga yo gusuzuma Ijambo ry’Imana Bibiliya witonze. Itoze kujya witekerezaho wowe ubwawe no gutekereza ku mishyikirano ufitanye na Yehova mu buryo bushyize mu gaciro. Turiringira rwose ko ubuyobozi butangwa n’Ijambo ry’Imana buzatuma ubona ibyishimo nyakuri mu byo ukora byose.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Iyo mirongo ivugwaho mu buryo burambuye ku paji ya 22 n’iya 23.
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Kubaho mu buryo buhuje n’amahame yo muri Bibiliya bihesha ibyishimo