Gutinya Imana “ni ko kwigisha ubwenge”
BWENGE yacyuje ibirori, maze “atuma abaja be, arangurura ijwi ari aharengeye hose ho mu murwa, ati ‘umuswa wese nagaruke hano.’ Abwira utagira umutima ati ‘ngwino urye ku mutsima wanjye, kandi unywe kuri vino nakangaje. Mureke ubupfapfa mubeho, mwa baswa mwe, kandi mugendere mu nzira y’ubuhanga.’ ”—Imigani 9:1-6.
Kwakirirwa ku meza ya bwenge nta ngaruka mbi bigira! Gutegera amatwi ubwenge buturuka ku Mana buri mu Migani yahumetswe ndetse no kwemera inyigisho zirimo bihesha imigisha gusa. Inama zikubiye mu magambo arimo ubwenge aboneka mu Migani 15:16-33 na zo zihesha imigisha.a Kumvira inama zigusha ku ngingo ziboneka muri izo nyigisho bishobora kudufasha kunyurwa n’uduke dufite, kugira amajyambere no kugira imibereho irangwa n’ibyishimo. Bizadufasha nanone gufata imyanzuro ihuje n’ubwenge kandi bishobora kudufasha kuguma mu nzira nziza y’ubuzima.
Tunyurwe n’uduke dufite
Umwami Salomo wa Isirayeli ya kera yaravuze ati “uduke turimo kūbaha Uwiteka, turuta ubutunzi bwinshi burimo impagarara” (Imigani 15:16). Kutita ku Muremyi no kwimiriza imbere mu buzima bwacu ibyo kwiruka inyuma y’ubutunzi, ni ubupfapfa. Imibereho nk’iyo irangwa n’imihihibikano inaniza n’imihangayiko itagira ingano. Mbega ukuntu bibabaza iyo ugeze mu za bukuru ugasanga ubuzima bwawe warabupfushije ubusa kandi nta cyo wagezeho! Kwirundanyiriza ubutunzi bwinshi burimo “impagarara” si iby’ubwenge. Ikirushaho kuba cyiza ni ukwiga ibanga ryo kunyurwa no kubaho mu buryo buhuje n’iryo banga. Kunyurwa by’ukuri umuntu abiheshwa no gutinya Imana, ni ukuvuga kugirana imishyikirano ya bugufi na yo, ntabiheshwa no kugira ubutunzi bwinshi.—1 Timoteyo 6:6-8.
Salomo yatsindagirije ko kugirana imishyikirano myiza na bagenzi bacu ari byo byiza kuruta gutunga ibintu byinshi. Yagize ati “kugaburirwa imboga mu rukundo, biruta ikimasa gishishe kigaburwa mu rwango” (Imigani 15:17). Ni koko, umuntu yakwifuza kugirana n’abagize umuryango we imishyikirano irangwa n’urukundo kuruta kugira ibyokurya byinshi byiza. Mu ngo zirimo ababyeyi barera abana bonyine, ubushobozi bwo kubona ibitunga umuryango bushobora kuba ari buke. Mu bihugu bimwe na bimwe, abantu bashobora kuba batunzwe gusa n’uturyo duke baba bashobora kubona. Uko biri kose ariko, abagize umuryango bishimira kuba ahantu bumva bakunzwe kandi bitaweho.
Ndetse no mu miryango isanzwe irangwa n’urukundo hashobora kuvuka ibibazo. Umwe mu bagize umuryango ashobora kubwira mugenzi we ijambo cyangwa kumukorera ikintu kikamubabaza. Mugenzi we akwiriye kubyitwaramo ate? Mu Migani 15:18 hagira hati “umunyamujinya abyutsa intonganya, ariko utihutira kurakara arazihosha.” Gusubizanya ineza nta mujinya, byimakaza amahoro. Iyi nama ni ngombwa kuyishyira mu bikorwa no mu bindi bintu dukora buri munsi, hakubiyemo ibikorwa bijyanye n’itorero ndetse no mu murimo wo kubwiriza.
‘Inzira nyabagendwa’
Umugani ukurikiraho ugaragaza itandukaniro riri hagati y’umuntu utumvira inama za bwenge n’uzumvira. Umwami w’umunyabwenge yagize ati “inzira y’umunyabute imeze nk’uruzitiro rurimo amahwa, ariko inzira y’umukiranutsi ni nyabagendwa.”—Imigani 15:19.
Umunebwe ahimba inzitizi zitandukanye ashobora guhura na zo, akazigira urwitwazo rwo kudatangira gukora umurimo runaka. Ku rundi ruhande, abakiranutsi ntibaterwa ubwoba n’inzitizi zishobora kubakoma mu nkokora. Bakorana umwete akazi kabo kandi bakakitaho. Muri ubwo buryo, birinda ibibazo bimeze nk’amahwa bashoboraga guhura na byo iyo batagira icyo bitaho. Inzira yabo iba “nyabagendwa,” ni ukuvuga ko bakomeza gutera imbere mu kazi kabo kandi bakishimira ko kagenda neza.
Reka dufate urugero mu bihereranye no kunguka ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana kugera ubwo umuntu aba akuze mu buryo bw’umwuka. Bisaba gushyiraho imihati. Umuntu ashobora kwitwaza ko atize amashuri menshi, ko atazi gusoma neza cyangwa ko bitamworohera gufata ibintu mu mutwe, bityo ntagire umwete wo kwiyigisha Bibiliya abyitondeye. Mbega ukuntu byamubera byiza yirinze gutekereza ko ibyo bintu bizamubera inzitizi zimubuza kunguka ubumenyi! N’iyo twaba dufite ubushobozi buke, dushobora gushyiraho imihati tukiga gusoma neza no kwiyumvisha ibyo dusomye, byaba na ngombwa tukifashisha inkoranyamagambo. Kurangwa n’icyizere bidufasha kunguka ubumenyi no kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.
‘Se w’umwana azanezerwa’
Umwami wa Isirayeli yaravuze ati “umwana ufite ubwenge anezeza se, ariko umupfapfa asuzugura nyina” (Imigani 15:20). Mbese hari umubyeyi udashimishwa n’uko umwana we akora ibintu birangwa n’ubwenge? Ni iby’ukuri ko kugira ngo abana bakore ibintu birangwa n’ubwenge biba byarasabye ko ababyeyi babigisha kandi bakabahana (Imigani 22:6). Ariko iyo ababyeyi babonye ibyo umwana wabo akora bigaragaza ko afite ubwenge, barishima cyane! Umwana w’umupfapfa we ababaza ababyeyi cyane.
Umwami w’umunyabwenge yakoresheje ijambo “kunezeza” mu bundi buryo, agira ati “ubupfapfa bunezeza ubuze ubwenge, ariko umuntu witonda yibonereza inzira itunganye” (Imigani 15:21). Umuntu ubuze ubwenge yishimira amashyengo n’ibitwenge by’ubupfu ariko bidahesha kunyurwa cyangwa ibyishimo nyakuri. Nyamara umuntu witonda cyangwa uzi gushishoza abona ko ‘gukunda ibinezeza aho gukunda Imana,’ ari ubupfapfa (2 Timoteyo 3:1, 4). Kugendera ku mahame akomoka ku Mana bimufasha gukomeza gutungana no kuboneza inzira ye.
‘Imigambi irakomezwa’
Kugendera ku mahame akomoka ku Mana bihesha inyungu nyinshi no mu buzima busanzwe. Mu Migani 15:22 hagira hati “aho inama itari imigambi ipfa ubusa, ariko aho abajyanama benshi bari irakomezwa.”
Kujya inama bisobanura kuganira mwiherereye ariko mubwizanya ukuri. Ijambo ry’umwimerere ry’Igiheburayo ryahinduwemo kujya “inama” rishobora gusobanura kuganira nk’uko incuti magara ziganira. Kujya inama bitandukanye no kuganira gusa ibi bisanzwe. Iyo abantu bajya inama, buri wese abwira undi icyo atekereza ndetse n’ibyiyumvo afite nta cyo amukinze. Iyo umugabo n’umugore cyangwa ababyeyi n’abana baganira batyo batishishanya, byimakaza amahoro kandi bigatuma abagize umuryango bunga ubumwe. Ariko iyo batajya inama mu muryango havuka ibibazo kandi bakamanjirwa.
Mu gihe tugiye gufata imyanzuro ikomeye, ni ngombwa gushyira mu bikorwa iyi nama igira iti ‘aho abajyanama benshi bari imigambi irakomezwa.’ Reka dufate urugero nk’igihe tuba tugomba guhitamo uburyo runaka bwo kwivuza. Ese si iby’ubwenge kubaza inzobere ebyiri cyangwa eshatu, cyane cyane iyo hashobora kuvuka ibibazo bikomeye?
Kugira abajyanama benshi bifite agaciro kenshi cyane cyane mu gihe twita ku bibazo byo mu buryo bw’umwuka. Iyo abasaza baganira bajya inama mu rwego rwo kungurana ubwenge, ‘imigambi irakomera.’ Ikindi kandi, abagenzuzi bakiri bashya bakwiriye kudatindiganya gusaba inama umusaza ubaruta kandi w’inararibonye, by’umwihariko iyo ikibazo kigomba kwitabwaho ari ikibazo kitoroshye.
“Umuntu yishimira ibyo asubiza abandi”
Ni akahe kamaro k’amagambo avuganywe ubwenge? Umwami wa Isirayeli yagize ati “umuntu yishimira ibyo asubiza abandi, ariko ijambo rivuzwe mu gihe gitunganye ko ari ryo ryiza!” (Imigani 15:23). Mbese ntitwumva twishimye iyo dutanze igisubizo kikagira akamaro cyangwa twatanga inama bakayumvira? Kugira ngo inama dutanze igire icyo igeraho, igomba kuba yujuje ibintu bibiri.
Icya mbere, igomba kuba ishingiye ku ijambo ry’Imana Bibiliya (Zaburi 119:105; 2 Timoteyo 3:16, 17). Icya kabiri igomba kuba itanzwe mu gihe gikwiriye. Ndetse n’amagambo y’ukuri ariko avuzwe mu gihe kidakwiriye ashobora kwangiza. Urugero, guha umuntu inama utabanje kumutega amatwi ngo wumve ikibazo afite, si iby’ubwenge kandi nta n’icyo byamumarira. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko ‘twihutira kumva ariko tugatinda kuvuga’!—Yakobo 1:19.
“Inzira y’ubugingo irazamuka”
Mu Migani 15:24 hagira hati “ku munyabwenge inzira y’ubugingo irazamuka, kugira ngo ave . . . [“muri Shewoli,” NW ] mu bapfuye.” Umuntu ukora ibintu birangwa n’ubwenge aba ari mu nzira imuvana muri Shewoli, ahantu h’ikigereranyo abenshi mu bapfuye bari. Agendera kure ibikorwa byonona by’ubwiyandarike, gukoresha ibiyobyabwenge n’ubusinzi, bityo akirinda gupfa imburagihe. Inzira ye iyobora ku bugingo.
Ibyo si ko bimeze ariko ku muntu w’umupfapfa: “Uwiteka azasenya urugo rw’umwibone, ariko azakomeza urubibi rw’umupfakazi. Imigambi mibi ni ikizira ku Uwiteka, ariko amagambo anezeza aramutunganira. Urarikira indamu ateza urugo rwe imidugararo, ariko uwanga impongano azarama.”—Imigani 15:25-27.
Umwami wa Isirayeli yatweretse uko twakwirinda kugwa mu mutego benshi bakunze kugwamo, agira ati “umutima w’umukiranutsi utekereza icyo ari busubize, ariko akanwa k’umunyabyaha gasesagura ibigambo” (Imigani 15:28). Mbega inama y’ingirakamaro ikubiye muri uyu mugani! Ibisubizo by’ubupfapfa umuntu apfa kuvuga atatekereje nta kintu cyiza bigeraho. Iyo twitaye ku bintu bitandukanye bishobora kuba bifitanye isano n’ikibazo, hakubiyemo imimerere abandi barimo n’ibyiyumvo byabo, bishobora kuturinda kuvuga ikintu twazicuza nyuma.
None se gutinya Imana no kwemera ko iduhana bifite akahe kamaro? Umunyabwenge arasubiza ati “Uwiteka aba kure y’inkozi z’ibibi, ariko yumva gusaba k’umukiranutsi” (Imigani 15:29). Imana y’ukuri ntiba hafi y’abanyabyaha. Bibiliya igira iti “uwiziba amatwi ngo atumva amategeko, gusenga kwe na ko ni ikizira” (Imigani 28:9). Abantu batinya Imana kandi bagashyiraho imihati ngo bakore ibyo gukiranuka mu maso yayo, bashobora kuyegera nta cyo bishisha, biringiye mu buryo bwuzuye ko izabumva.
‘Ikinezeza umutima’
Salomo yakoresheje igereranya rikangura ubwenge agira ati “amaso akeye anezeza umutima, kandi inkuru nziza zikomeza intege” (Imigani 15:30). Koko rero, inkuru nziza zituma umubiri wose usubirana agatege kandi zikanezeza umutima. Bityo ibyishimo biri ku mutima bikagaragarira mu maso hakeye. Nguko uko inkuru nziza imerera umuntu.
Mbese ntiduterwa inkunga no kumva inkuru zivuga ukuntu abasenga Yehova bakomeje kwiyongera ku isi yose? Kumenya ibintu byose bigenda bigerwaho mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa, rwose bitugarura intege mu bugingo tukumva natwe dushatse kuwifatanyamo kurushaho (Matayo 24:14; 28:19, 20). Inkuru zivuga ibintu biba byarabaye ku bantu bagize Yehova Imana yabo kandi bakitabira ugusenga k’ukuri, zishimisha umutima wacu cyane. Kubera ko ‘inkuru nziza zivuye mu gihugu cya kure’ ari ingirakamaro, ni iby’ingenzi ko tuzirikana gutanga raporo y’ukuri y’ibyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza!—Imigani 25:25.
“Kwicisha bugufi kubanziriza icyubahiro”
Umwami w’umunyabwenge yatsindagirije akamaro ko kwemera uburyo butandukanye bwo guhanwa, agira ati “utegera ugutwi igihano kiyobora mu bugingo, azaba mu banyabwenge. Uwanga guhanwa ntiyita ku bugingo bwe, ariko uwemera gucyahwa yunguka ubwenge” (Imigani 15:31, 32). Gucyahwa cyangwa guhanwa bigera ku mutima w’umuntu bikawugarura mu nzira nziza, akagaruka ku murongo. Ntibitangaje kuba “inkoni ihana” ari yo ikuraho “ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w’umwana” (Imigani 22:15)! Nanone kandi, umuntu wemera guhanwa yunguka ubwenge, ni ukuvuga ko agira intego nziza. Ku rundi ruhande, kwanga igihano ni ukwanga ubugingo.
Ni koko, kwemera igihano cya bwenge no kucyakira twicishije bugufi bihesha inyungu. Kubigenza dutyo bituma tunyurwa, tugatera imbere, tukagira ibyishimo, tukagira icyo tugeraho kandi bikaduhesha ishema n’ubugingo. Mu Migani 15:33 hasoza hagira hati “kūbaha Uwiteka ni bwo bwenge, kandi kwicisha bugufi kubanziriza icyubahiro.”
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza ibisobanuro birambuye by’Imigani 15:1-15, reba Umunara w’Umurinzi wo ku ya 1 Nyakanga 2006, ipaji ya 13-16.
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Umuntu yakwifuza kugirana n’abagize umuryango we imishyikirano irangwa n’urukundo kuruta kugira ibyokurya byinshi byiza
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Nubwo twaba dufite ubushobozi buke, kurangwa n’icyizere bidufasha kunguka ubumenyi
[Ifoto yo ku ipaji ya 19]
Kujya inama ni ukuganira buri wese abwira undi icyo atekereza n’ibyiyumvo afite nta cyo amukinze
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Mbese waba uzi ukuntu “inkuru nziza zikomeza intege”?