Hugurira Umutima Wawe Kujijuka
“Uwiteka ni we utanga ubwenge: mu kanwa ke havamo kumenya no kujijuka.”—IMIGANI 2:6.
1. Ni gute dushobora guhugurira umutima wacu kujijuka?
YEHOVA ni Umwigisha wacu Mukuru (Yesaya 30:20, 21). Ariko se, ni iki tugomba gukora kugira ngo twungukirwe n’ “ubumenyi ku byerekeye Imana” (NW ) buhishurwa mu Ijambo ryayo? Ku ruhande rumwe, ‘umutima wacu’ tugomba ‘kuwuhugurira kujijuka’—tukagira icyifuzo kivuye ku mutima cyo kugira no kugaragaza uwo muco. Kugira ngo tubigereho, tugomba kwisunga Imana, kuko umugabo w’umunyabwenge yagize ati “Uwiteka ni we utanga ubwenge: mu kanwa ke havamo kumenya no kujijuka” (Imigani 2:1-6). Ubumenyi, ubwenge no kujijuka bisobanura iki?
2. (a) Ubumenyi ni iki? (b) Ni gute wasobanura icyo ubwenge ari cyo? (c) Kujijuka bisobanura iki?
2 Ubumenyi bukubiyemo ibintu by’ukuri umuntu aba azi neza, binyuriye mu byo yagiye abona cyangwa yagerageje, ibyo yitegereje cyangwa yize. Ubwenge bukubiyemo ubushobozi bwo gushyira ubumenyi mu bikorwa mu buryo bugira ingaruka nziza (Matayo 11:19). Umwami Salomo yagaragaje ubwenge igihe abagore babiri barwaniraga umwana umwe, maze akoresha ubumenyi yari afite ku bihereranye n’urukundo rwimbitse umubyeyi agirira umwana we, kugira ngo ahoshe izo mpaka (1 Abami 3:16-28). Kujijuka ni “ukugira ubushobozi bwo gusesengura [no kwiyumvisha] ibintu.” Ni “ububasha cyangwa ubushobozi ubwenge bwifashisha mu gutandukanya ikintu n’ikindi” (Webster’s Universal Dictionary). Niduhugurira imitima yacu kujijuka, Yehova azabiduha binyuriye ku Mwana we (2 Timoteyo 2:1, 7). Ariko se, ni gute kujijuka bishobora kugira ingaruka ku byiciro binyuranye bigize imibereho yacu?
Kujijuka n’Ibyo Tuvuga
3. Ni gute wasobanura ibyanditswe mu Migani 11:12, 13, kandi se, ‘[kutagira] umutima’ bisobanura iki?
3 Kujijuka bidufasha kubona ko hariho “igihe cyo guceceka, n’igihe cyo kuvuga” (Umubwiriza 3:7). Nanone kandi, uwo muco utuma tugira amakenga ku bihereranye n’ibyo tuvuga. Mu Migani 11:12, 13 hagira hati “ugaya umuturanyi we nta mutima agira; ariko umuntu ujijutse we aricecekera. Ugenda azimura, agaragaza ibihishwe; ariko ufite umutima w’umurava [“wizerwa,” NW ] ntamena ibanga.” Ni koko, umugabo cyangwa umugore ugaya undi muntu, “nta mutima agira.” Dukurikije uko umwanditsi w’inkoranyamagambo witwa Wilhelm Gesenius abivuga, umuntu nk’uwo “nta bwenge agira.” Nta bwo aba azi gusesengura ibintu neza, kandi imikoreshereze y’ijambo “umutima,” igaragaza ko imico myiza y’umuntu w’imbere iba irimo ikendera. Mu gihe umuntu wiyita Umukristo yaba atangiye kuvugagura, ku buryo atangira gusebanya cyangwa gutukana, abasaza bashyizweho, bagomba kugira icyo bakora, kugira ngo bahagarike iyo mimerere mibi mu itorero.—Abalewi 19:16; Zaburi 101:5; 1 Abakorinto 5:11.
4. Abakristo bajijutse kandi bizerwa, bakora iki ku bihereranye n’ibanga?
4 Mu buryo bunyuranye n’uko abantu ‘[batagira] umutima’ bameze, abantu ‘bajijutse,’ bakomeza kwicecekera mu gihe byaba bikwiriye ko babigenza batyo. Ntibamena ibanga (Imigani 20:19). Kubera ko bazi ko guhuragura ibigambo ibi bitagira rutangira bishobora guteza akaga, abantu bajijutse ‘[bagira] umutima w’umurava [“wizerwa,” NW ].’ Baba indahemuka kuri bagenzi babo bahuje ukwizera, kandi ntibamena ibanga rishobora gushyira bagenzi babo mu kaga. Iyo Abakristo bajijutse babwiwe ibintu ibyo ari byo byose by’ibanga birebana n’itorero, bakomeza kubigira ibanga, kugeza ubwo umuteguro wa Yehova uzabona ko kubimenyekanisha bikwiriye binyuriye ku buryo bwawo bwo gutangaza ibintu.
Kujijuka n’Imyifatire Yacu
5. Ni gute ‘abapfapfa’ babona ibihereranye n’imyifatire iteye isoni, kandi kuki?
5 Imigani yo muri Bibiliya, idufasha gukoresha umutima ujijutse, bityo tukirinda imyifatire idakwiriye. Urugero, mu Migani 10:23 hagira hati “gukora ibibi umupfapfa abyita ibikino; ariko umuhanga [“umuntu ujijutse,” NW ] yishimira ubwenge.” Abantu babona ko gukora ibiteye isoni ari “ibikino,” ntibabona ko imyifatire yabo ari mibi, kandi bahakana ko Imana ari yo bose bagomba kumurikira ibikorwa byabo (Abaroma 14:12). Abo ‘bapfapfa’ bagira imitekerereze igoramye, ku buryo bagera n’aho bibwira ko Imana itabona ibibi bakora. Koko rero, binyuriye ku bikorwa byabo, bagira bati “nta Mana iriho” (Zaburi 14:1-3; Yesaya 29:15, 16). Kubera ko batayoborwa n’amahame y’Imana, nta bwo bajijutse, kandi ntibashobora gufata imyanzuro mu buryo bukwiriye.—Imigani 28:5.
6. Kuki kugira imyifatire iteye isoni ari iby’ubupfapfa, kandi se, tuzabibona dute niba turi abantu bajijutse?
6 “Umuhanga [“umuntu ujijutse,” NW ]” abona ko kugira imyifatire iteye isoni atari “ibikino.” Aba azi ko bidashimisha Imana, kandi ko bishobora kubangamira imishyikirano dufitanye na yo. Iyo myifatire ni iy’ubupfapfa, bitewe n’uko ituma abantu batiyubaha, igasenya ishyingiranwa, ikonona ubwenge n’umubiri, kandi igatuma umuntu ahenebera mu buryo bw’umwuka. Ku bw’ibyo rero, nimucyo duhugurire imitima yacu kujijuka, kandi twirinde kugira imyifatire iteye isoni, cyangwa ubwiyandarike bw’uburyo bwose.—Imigani 5:1-23.
Kujijuka n’Ibyiyumvo Byacu
7. Ni izihe ngaruka zimwe na zimwe zo mu buryo bw’umubiri ziterwa n’umujinya?
7 Nanone kandi, guhugurira umutima wacu kujijuka, bidufasha gutegeka ibyiyumvo byacu. Mu Migani 14:29, hagira hati “utihutira kurakara, aba afite ubwenge bwinshi; ariko uwihutira kurakara, akuza ubupfu.” Impamvu imwe ituma umuntu ujijutse yihatira kwirinda kugira umujinya w’umuranduranzuzi, ni uko bimugiraho ingaruka mbi mu buryo bw’umubiri. Bishobora gutuma arwara indwara y’umurego w’imijyana, kandi akagira ibibazo byo guhumeka. Abaganga bavuze ko kugira umujinya n’uburakari ari ibintu bituma ibyiyumvo birushaho guhungabana, cyangwa bigatera indwara, urugero nka asima, indwara z’uruhu, ibibazo byo kugugara mu nda, kandi bikaba byatuma arwara igifu.
8. Kutihangana bishobora gutuma dukora iki, ariko se, ni gute kujijuka bishobora kudufasha mu birebana n’ibyo?
8 Kwirinda konona ubuzima bwacu si byo byonyine byagombye gutuma tujijuka kandi ‘ntitwihutire kurakara.’ Kutihangana bishobora gutuma dukora ibikorwa by’ubupfapfa, hanyuma ukazasanga twicuza icyo twabikoreye. Kujijuka bituma tuzirikana ingaruka guhuragura ibigambo ibi bitagira rutangira, cyangwa imyifatire y’ubuhubutsi, bishobora kugira, bityo bigatuma twirinda ‘gukuza ubupfu’ dukora ikintu kitarangwa n’ubwenge. Cyane cyane, kujijuka bidufasha kubona ko uburakari bushobora guhungabanya imitekerereze yacu, ku buryo tudashobora gufata imyanzuro ishyize mu gaciro. Ibyo bishobora gutambamira ubushobozi bwacu bwo gukora ibyo Imana ishaka, no kubaho mu buryo buhuje n’amahame akiranuka y’Imana. Ni koko, kwirekura tukagira umujinya w’umuranduranzuzi, byangiza imibereho yacu yo mu buryo bw’umwuka. Koko rero, “umujinya” ubarirwa mu rutonde rw’ “imirimo ya kamere” yazatuma tutaragwa Ubwami bw’Imana (Abagalatiya 5:19-21). Bityo rero, twebwe Abakristo bajijutse, nimucyo tube abantu ‘bihutira kumva, batinda kuvuga, kandi batinda kurakara.’—Yakobo 1:19.
9. Ni gute kujijuka n’urukundo rwa kivandimwe bishobora kudufasha gukemura ibibazo?
9 Mu gihe twaba turakaye, kujijuka bishobora kutugaragariza ko dukwiriye gukomeza gutuza, kugira ngo twirinde ubushyamirane. Mu Migani 17:27 hagira hati “uwifata mu magambo ni umunyabwenge; kandi ufite umutima witonze ni umuntu ujijutse.” Kujijuka n’urukundo rwa kivandimwe, bizadufasha kubona ko tugomba kwifata, ntidupfe guhomboka tuvuga amagambo asesereza. Mu gihe tuzabiranyijwe n’uburakari, urukundo no kwicisha bugufi, bizadusunikira gusaba imbabazi no kwikosora. Ariko tuvuge ko haba hari umuntu runaka waducumuyeho. Icyo gihe, nitumwihererane maze tuvugane na we mu bwiyoroshye kandi twicishije bugufi, tugamije kwimakaza amahoro.—Matayo 5:23, 24; 18:15-17.
Kujijuka n’Umuryango Wacu
10. Ubwenge no kujijuka bigira uruhe ruhare mu mibereho y’umuryango?
10 Abagize umuryango bagomba kugira ubwenge kandi bakaba bajijutse, kuko iyo mico izubaka urugo. Mu Migani 24:3, 4 hagira hati “ubwenge ni bwo bwubaka urugo; kandi rukomezwa no kujijuka. Kumenya ni ko kuzuza amazu yo muri rwo mo ibintu byose by’igiciro cyinshi n’iby’igikundiro.” Ubwenge no kujijuka, bimeze nk’amatafari meza yo kubakisha inzu, kugira ngo abagize umuryango bagire imibereho myiza. Kujijuka bifasha ababyeyi b’Abakristo gutuma abana babo batura ibyiyumvo byabo, hamwe n’ibibahangayikisha. Umuntu ujijutse, aba ashoboye gushyikirana, gutega amatwi no kumenya mu buryo bwimbitse ibyiyumvo n’ibitekerezo bya mugenzi we bashakanye.—Imigani 20:5.
11. Ni gute umugore washatse, ujijutse, “yubaka urugo” rwe?
11 Nta gushidikanya, ubwenge no kujijuka ni iby’ingenzi kugira ngo imibereho yo mu muryango irangwe n’ibyishimo. Urugero, mu Migani 14:1 hagira hati “umugore w’umutima [“w’umunyabwenge,” NW] wese yubaka urugo; ariko umupfu we ubwe ararusenya.” Umugore washatse w’umunyabwenge kandi ujijutse, akaba agandukira umugabo we mu buryo bukwiriye, azakorana umuhati kugira ngo ab’inzu ye bamererwe neza, kandi muri ubwo buryo, azafasha mu kubaka umuryango we. Ikintu kimwe kizatuma ‘yubaka urugo’ rwe, ni uko buri gihe azajya avuga neza umugabo we, bityo ibyo bizatuma abantu barushaho kubaha umugabo we. Kandi umugore ushoboye, ujijutse, utinya Yehova mu buryo burangwa no kubaha, yihesha ishimwe.—Imigani 12:4; 31:28, 30.
Kujijuka n’Imibereho Yacu
12. Ni gute abantu ‘[batagira] umutima’ babona iby’ubupfapfa, kandi kuki?
12 Kujijuka bidufasha gukomeza kugendera mu nzira ikwiriye mu migirire yacu yose. Ibyo bigaragazwa mu Migani 15:21, hagira hati “ubupfapfa bunezeza ubuze ubwenge; ariko umuntu witonda [“ujijutse,” NW ] yibonereza inzira itunganye.” Ni gute tugomba gusobanukirwa uwo mugani? Inzira y’ubupfapfa, cyangwa ubupfu, inezeza abagabo, abagore, n’abakiri bato batagira ubwenge. “Nta mutima [b]agira,” nta ntego nziza bagira, kandi nta bwenge bagira, ku buryo bishimira ubupfapfa.
13. Ni iki Salomo yabonye ku bihereranye no guseka hamwe n’ubupfayongo?
13 Salomo, Umwami wa Isirayeli wari ujijutse, yamenye ko ubupfayongo nta cyo bumaze. Yagize ati “nibwiye mu mutima wanjye nti ‘henga, nkugeragereshe ibyishimo; nuko ishimire kugubwa neza.’ Maze mbona ko na byo ari ubusa. Navuze ibyo guseka nti ‘ni ubasazi’, n’iby’ibitwenge nti ‘bimaze iki?’ ” (Umubwiriza 2:1, 2). Kubera ko Salomo yari umugabo ujijutse, yaje kubona ko ibitwenge no guseka byonyine bidatuma umuntu anyurwa, kuko bidatanga ibyishimo nyakuri kandi birambye. Guseka bishobora gutuma twibagirwa ibibazo byacu mu gihe gito gusa, ariko kandi, nyuma y’aho dushobora kongera kubyibuka, ndetse mu rugero runini. Mu buryo bukwiriye, Salomo yashoboraga kuvuga ko guseka ari “ubusazi.” Kubera iki? Ni ukubera ko ibitwenge by’ubupfapfa bipfukirana ibitekerezo bishyize mu gaciro. Bishobora gutuma tudafatana uburemere ibintu bikomeye. Kwishima bifitanye isano n’amagambo hamwe n’ibikorwa by’umunyagiparu, ntibishobora kwerekezwaho ko byaba bifite icyo bimaze. Kujijukirwa n’akamaro k’ibyo Salomo yiboneye birebana no guseka hamwe n’ibitwenge, bidufasha kwirinda kuba abantu “bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana.”—2 Timoteyo 3:1, 4.
14. Ni gute umuntu witonda yibonereza “inzira itunganye”?
14 Ni gute umuntu witonda yibonereza “inzira itunganye”? Kujijuka mu buryo bw’umwuka no gushyira mu bikorwa amahame y’Imana, biyobora abantu mu nzira itunganye, igororotse. Ubuhinduzi bwa Byington, buvuga mu buryo butaziguye buti “ubupfapfa ni umunezero ku muntu utagira ubwenge, ariko umunyabwenge azagenda adakebakeba.” “Umuntu witonda [“ujijutse,” NW ]” atunganyiriza ibirenge bye inzira binyuramo, kandi ashobora gutandukanya icyiza n’ikibi, bitewe n’uko ashyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana mu mibereho ye.—Abaheburayo 5:14; 12:12, 13.
Jya Ushakira Kujijuka Kuri Yehova Buri Gihe
15. Ni irihe somo tuvana mu Migani 2:6-9?
15 Kugira ngo tugendere mu nzira itunganye mu mibereho yacu, twese tugomba kwemera imimerere yacu yo kudatungana, maze tugashakira kujijuka ko mu buryo bw’umwuka kuri Yehova. Mu Migani 2:6-9 hagira hati “Uwiteka ni we utanga ubwenge: mu kanwa ke havamo kumenya no kujijuka: abikira abakiranutsi agakiza; abagendana umurava, ababera ingabo. Kugira ngo arinde amayira y’imanza zitabera, kandi atunganya inzira z’abera be. Ni bwo uzamenya gukiranuka n’imanza zitabera no gutungana, ndetse n’inzira zose zitunganye.”—Gereranya na Yakobo 4:6.
16. Kuki ari nta bwenge, kujijuka cyangwa inama, byabasha kurwanya Yehova?
16 Nimucyo twifuze kujijukirwa n’ibyo Yehova ashaka twicishije bugufi, ducukumbura mu Ijambo rye mu buryo bwimbitse, twemera ko nta cyo twakwigezaho tutishingikirije kuri Yehova. Afite ubwenge bwuzuye, kandi inama ze zihora ari ingirakamaro (Yesaya 40:13; Abaroma 11:34). Koko rero, inama iyo ari yo yose imuvuguruza, nta gaciro ifite. Mu Migani 21:30 hagira hati “nta bwenge cyangwa ubuhanga cyangwa inama byabasha kurwanya Uwiteka.” (Gereranya n’Imigani 19:21.) Kujijuka mu buryo bw’umwuka tubikesheje kuba twiga Ijambo ry’Imana, tubifashijwemo n’ibitabo bitangwa binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge,” ni byo byonyine bizadufasha kugendera mu nzira ikwiriye mu mibereho yacu (Matayo 24:45-47). Ku bw’ibyo rero, nimucyo tubeho duhuje n’inama za Yehova, tuzi ko inama ihabanye n’ize uko yaba isa n’aho ari nziza kose, idashobora guhwana n’Ijambo rye.
17. Mu gihe hatanzwe inama idakwiriye, ni izihe ngaruka bishobora kugira?
17 Abakristo bajijutse batanga inama, babona ko yagombye kuba ishinze imizi mu Ijambo ry’Imana, kandi ko mbere y’uko basubiza ikibazo runaka, basabwa kwiga Bibiliya kandi bakayitekerezaho (Imigani 15:28). Mu gihe ibibazo birebana n’ibintu bikomeye byaba bishubijwe nabi, bishobora guteza akaga gakomeye. Ku bw’ibyo rero, abasaza b’Abakristo bagomba kujijuka mu buryo bw’umwuka, kandi bagomba gusenga basaba Yehova ubuyobozi mu gihe bihatira gufasha mu buryo bw’umwuka bagenzi babo bahuje ukwizera.
Gwiza Ukujijuka ko mu Buryo bw’Umwuka
18. Mu gihe mu itorero havutse ikibazo, ni gute kujijuka bishobora kudufasha gukomeza kutabogama mu buryo bw’umwuka?
18 Kugira ngo dushimishe Yehova, dukeneye kugira “ubwenge [“ukujijuka,” NW ] muri byose” (2 Timoteyo 2:7). Kwiga Bibiliya tubishishikariye, no kugendera ku buyobozi bw’umwuka w’Imana hamwe n’umuteguro wayo, bizadufasha kumenya icyo tugomba gukora mu gihe twaba duhanganye n’imimerere yatuma tugira imyifatire mibi. Urugero, tuvuge ko hari ikintu runaka mu itorero kidafatiwe imyanzuro nk’uko twabitekerezaga. Kujijuka mu buryo bw’umwuka, bizadufasha kubona ko iyo atari impamvu yatuma tureka gukomeza kwifatanya n’ubwoko bwa Yehova, maze tukareka gukorera Imana. Tekereza ku gikundiro dufite cyo gukorera Yehova, ku mudendezo dufite wo mu buryo bw’umwuka, ku byishimo dushobora kubonera mu murimo dukora turi ababwiriza b’Ubwami. Kujijuka mu buryo bw’umwuka, bidufasha kubona ibintu mu buryo bukwiriye, no kubona ko twiyeguriye Imana, kandi ko twagombye kwishimira imishyikirano dufitanye na yo, tutitaye ku byo abandi bakora. Niba ari nta kintu twakora mu buryo bwa gitewokarasi kugira ngo dukemure ikibazo runaka, tugomba gutegereza ko Yehova ashyira ibintu mu buryo, twihanganye. Aho kudohoka cyangwa ngo dutangire kwiheba, nimucyo ‘dutegereze Imana.’—Zaburi 42:6, 12, umurongo wa 5 n’uwa 11 muri Biblia Yera.
19. (a) Ni ikihe kintu cy’ingenzi cyari gikubiye mu isengesho ryavuzwe na Pawulo asabira Abafilipi? (b) Ni gute kujijuka bishobora kudufasha, mu gihe haba hari ikintu runaka tudasobanukiwe mu buryo bwuzuye?
19 Kujijuka mu buryo bw’umwuka, bidufasha gukomeza kuba indahemuka ku Mana no ku bwoko bwayo. Pawulo yabwiye Abakristo b’i Filipi ati “iki ni cyo mbasabira, ni ukugira ngo urukundo rwanyu rurusheho kugwiza ubwenge no kumenya kose, mubone uko murobanura ibinyuranye, kandi mubone uko muba abataryarya n’inyangamugayo, kugeza ku munsi wa Kristo” (Abafilipi 1:9, 10). Kugira ngo dushobore gutekereza mu buryo bukwiriye, tugomba kugira “ubwenge no kumenya kose [“ubumenyi nyakuri no kujijuka mu buryo bwuzuye,” NW ].” Aha ngaha, ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kujijuka,” ryerekeza ku gitekerezo cyo “kugira ubuhanga binyuriye mu kumvisha ibyumviro.” Mu gihe twize ikintu runaka, twifuza kumenya isano gifitanye n’Imana na Kristo, no gutekereza ku kintu gihesha ikuzo kamere ya Yehova n’ibyo yaduteguriye. Ibyo bituma turushaho kujijuka, kandi tukarushaho gushimira ku bw’ibyo Yehova Imana na Yesu Kristo badukoreye. Mu gihe haba hari ikintu runaka tudasobanukiwe mu buryo bwuzuye, kujijuka bizadufasha kubona ko tutagomba kureka kwizera ibintu byose bikomeye twize ku byerekeye Imana, Kristo, n’imigambi y’Imana.
20. Ni gute twagombye kugwiza ukujijuka ko mu buryo bw’umwuka?
20 Tuzagwiza ukujijuka mu buryo bw’umwuka, niba buri gihe ibitekerezo hamwe n’ibikorwa byacu tubihuza n’Ijambo ry’Imana (2 Abakorinto 13:5). Kubigenza dutyo mu buryo bwubaka, bizadufasha kuba abantu bicisha bugufi, aho gutsimbarara ku bitekerezo byacu no kunenga abandi. Kujijuka bizadufasha kubonera inyungu mu gukosorwa, no kwita ku bintu by’ingenzi cyane kurusha ibindi (Imigani 3:7). Bityo rero, nimucyo twifuze kuzuzwa ubumenyi nyakuri bw’Ijambo rya Yehova, dufite icyifuzo cyo kumunezeza. Ibyo bizatuma dushobora kumenya gutandukanya icyiza n’ikibi, duhitemo iby’ingenzi koko, kandi twizirike ku mishyikirano dufitanye na Yehova mu budahemuka. Ibyo byose birashoboka, niba duhugurira imitima yacu kujijuka. Ariko kandi, hari ikindi kintu gikenewe. Tugomba kureka kujijuka bikaturinda.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Kuki twagombye guhugurira umutima wacu kujijuka?
◻ Ni gute kujijuka bishobora kugira ingaruka ku magambo tuvuga no ku myifatire yacu?
◻ Ni iyihe ngaruka kujijuka bishobora kugira ku byiyumvo byacu?
◻ Kuki twagombye buri gihe gushakira ukujijuka kuri Yehova?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Kujijuka bidufasha gutegeka ibyiyumvo byacu
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Umwami Solomo wari ujijutse, yabonye ko rwose ubupfayongo budatuma umuntu anyurwa