Ijambo rya Yehova ni rizima:
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Imigani
UMWAMI SALOMO wo muri Isirayeli ya kera “yahimbye imigani ibihumbi bitatu” (1 Abami 5:12). Ese iyo migani y’ubwenge ya Salomo dushobora kuyibona? Yego rwose. Igitabo cy’Imigani cyo muri Bibiliya, cyarangije kwandikwa mu mwaka wa 717 Mbere ya Yesu, kirimo imigani myinshi yahimbwe na Salomo. Ibice bibiri bya nyuma by’icyo gitabo ni byo byonyine bivugwaho kuba byaranditswe n’abandi bantu, ari bo Aguri mwene Yake n’umwami Lemuweli. Icyakora, hari abatekereza ko Lemuweli ari irindi zina rya Salomo.
Imigani yahumetswe ikubiye mu gitabo cy’Imigani ifite intego ebyiri: “kumenyesha ubwenge” no kumenyesha “ibibwirizwa” cyangwa gucyaha (Imigani 1:2). Idufasha kugira ubwenge, ari bwo bushobozi bwo gusobanukirwa ibintu no gukoresha ubumenyi umuntu afite kugira ngo akemure ibibazo. Iyo migani iranadukosora cyangwa ikadutoza imico myiza. Kuyitaho no gushyira mu bikorwa inama ziyirimo bishobora kugira ingaruka ku mutima wacu, bigatuma tugira ibyishimo kandi tukagera ku bintu byiza.—Abaheburayo 4:12.
‘SHAKA UBWENGE, UKOMEZE CYANE ICYO WIGISHIJWE’
Salomo yaravuze ati “bwenge arangururira mu nzira” (Imigani 1:20). Kuki twagombye gutegera amatwi ijwi rye riranguruye kandi ryumvikana neza? Igice cya 2 kitwereka inyungu nyinshi zo kugira ubwenge. Mu gice cya 3 hasobanura ukuntu umuntu yagirana ubucuti na Yehova. Hanyuma Salomo yaravuze ati “ubwenge muri byose ni bwo ngenzi, nuko rero shaka ubwenge, ndetse ibyo utunze byose ubishakishe ubuhanga. Ukomeze cyane icyo wigishijwe ntukireke.”—Imigani 4:7, 13.
Ni iki kizatuma twirinda inzira z’ubwiyandarike zo muri iyi si? Igice cya 5 cy’Imigani gitanga igisubizo gikurikira: toza ubushobozi bwawe bwo gutekereza, kandi umenye amareshyo y’iyi si. Zirikana kandi ingaruka mbi cyane z’ubwiyandarike. Igice gikurikiraho kiduha umuburo wo kwirinda ibikorwa cyangwa imyifatire bishobora kwangiza imishyikirano dufitanye na Yehova. Igice cya 7 kitwereka neza imikorere y’umuntu wiyandarika. Igice cya 8 kigaragaza mu buryo bushishikaje cyane agaciro n’ibyiza by’ubwenge. Igice cya 9 ni umwanzuro utera inkunga w’imigani iri mu bice byakibanjirije; kirimo urugero rushishikaje rutuma dukomeza gushaka ubwenge.
Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:
1:7; 9:10—Ni mu buhe buryo gutinya Yehova ari “ishingiro ryo kumenya” n’“ishingiro ry’ubwenge”? Kubera ko Yehova ari we waremye ibintu byose kandi akaba ari we wanditse Bibiliya, abantu batamutinya ntibashobora kugira ubumenyi (Abaroma 1:20; 2 Timoteyo 3:16, 17). Ni we Soko y’ubumenyi nyakuri bwose. Ku bw’ibyo, kugira ngo umuntu agire ubumenyi, agomba kubanza gutinya Yehova. Gutinya Imana kandi, ni ishingiro ry’ubwenge kubera ko nta umuntu wagira ubwenge adafite ubumenyi. Ikindi nanone, umuntu udatinya Yehova ntashobora gukoresha ubumenyi ubwo ari bwo bwose yaba afite ngo yubahishe Umuremyi.
5:3—Kuki maraya yiswe “umugore w’inzaduka”? Mu Migani 2:16, 17 havuga ko “umugore w’inzaduka” ari umuntu ‘wirengagiza isezerano ry’Imana ye.’ Umuntu wese, harimo na maraya, wasengaga imana z’ibinyoma cyangwa akirengagiza Amategeko ya Mose, yitwaga inzaduka.—Yeremiya 2:25; 3:13.
7:1, 2—Imvugo ngo “amagambo yanjye” n’“amategeko yanjye” zerekeza ku ki? Izo mvugo ntizerekeza ku nyigisho zo muri Bibiliya gusa, ahubwo zinerekeza ku mategeko agenga imiryango ashyirwaho n’ababyeyi, kugira ngo agirire akamaro abayigize. Abana bagomba kuyubahiriza kandi bagakurikiza n’izindi nyigisho bahabwa n’ababyeyi babo zishingiye ku Byanditswe.
8:30—“Umukozi w’umuhanga” ni nde? Ubwenge, bwagereranyijwe n’umuntu, bwiyise umukozi w’umuhanga. Ubwenge buvugwa hano bwagereranyijwe n’umuntu mu mvugo ya gihanga hagamijwe kugaragaza ibiranga ubwenge. Ariko icy’ingenzi kurushaho, ni uko mu buryo bw’ikigereranyo bwerekeza ku Mwana w’imfura w’Imana, ari we Yesu Kristo, mbere y’uko aba umuntu. Mbere cyane y’uko avukira ku isi ari umuntu, ‘Imana yamuremye igitangira imirimo yayo’ (Imigani 8:22, gereranya na NW). Kubera ko yari “umukozi w’umuhanga,” yakoranye na Se abigiranye umwete mu gihe cyo kurema ibintu byose.—Abakolosayi 1:15-17.
9:17—“Amazi yibwe” ni iki, kandi se kuki ‘aryoha’? Kubera ko Bibiliya igereranya ibyishimo bibonerwa mu mibonano mpuzabitsina y’abashakanye no kunywa amazi afutse yo mu iriba, amazi yibwe agereranya imibonano mpuzabitsina y’abantu batashakanye ikorerwa mu bwihisho (Imigani 5:15-17). Iyo abakoze iyo mibonano mpuzabitsina badafashwe, bituma ayo mazi asa n’aho aryoshye.
Icyo ibyo bitwigisha:
1:10-14. Twagombye kwirinda koshywa n’abanyabyaha batujyana mu nzira mbi, badusezeranya ubukire.
3:3. Twagombye guha agaciro kenshi umuco wo kugira imbabazi cyangwa ineza yuje urukundo n’uwo kugira umurava cyangwa kuba abanyakuri, kandi tukabigaragaza nk’uko twagaragaza urunigi rw’igiciro cyinshi. Tugomba kandi kwandika iyo mico ku mitima yacu, mbese ikaba kimwe mu bituranga.
4:18. Ubumenyi bwo mu buryo bw’umwuka buza buhoro buhoro. Kugira ngo tugumye kugendera mu mucyo, tugomba gukomeza kuba abantu bicisha bugufi kandi biyoroshya.
5:8. Dukwiriye kwirinda ibintu byose byadukururira mu bwiyandarike, byaba ibiri mu mizika, imyidagaduro, Interineti cyangwa se ibitabo n’ibinyamakuru.
5:21. Ese umuntu ukunda Yehova yagurana imishyikirano myiza afitanye n’Imana y’ukuri ibinezeza by’akanya gato? Birumvikana ko atabikora. Ikintu gikomeye gituma dukomeza kuba abantu batanduye mu by’umuco, ni ukumenya ko Yehova abona inzira zacu kandi ko azatubaza ibyo dukora.
6:1-5. Mbega inama nziza cyane dusanga muri iyo mirongo zirebana no kwirinda ‘kwishingira’ abantu cyangwa kugirana na bo amasezerano y’ubucuruzi tutabanje kubitekerezaho neza! Niba tugenzuye neza tugasanga igikorwa twakoze kidahuje n’ubwenge, twagombye guhita ‘twinginga umuturanyi’ cyangwa uwo mugenzi wacu tugakemura icyo kibazo.
6:16-19. Aha turabonamo ibintu birindwi by’ibanze bikubiyemo hafi amakosa y’ubwoko bwose. Twagombye kwitoza kubyanga.
6:20-24. Uburere bushingiye ku Byanditswe umuntu ahabwa kuva akiri muto bushobora kumurinda kugwa mu mutego w’ubusambanyi. Ababyeyi ntibagombye kwirengagiza gutanga uburere nk’ubwo.
7:4. Twagombye kwitoza gukunda ubwenge n’ubuhanga.
IMIGANI YIHAGIJE YO KUTUYOBORA
Imigani isigaye ya Salomo ni migufi, kandi igiye ikubiyemo igitekerezo cyihagije. Ahanini yanditswe mu buryo bw’imibangikanyo y’inshyamirane, iyuzuzanya n’igereranya. Iha abantu amasomo y’ingirakamaro mu birebana n’imyitwarire, imvugo n’imyifatire.
Kuva ku gice cya 10 kugera ku cya 24 hatsindagirizwamo agaciro ko gutinya Yehova. Imigani iri mu gice cya 25 kugeza ku cya 29 yandukuwe n’“abagaragu ba Hezekiya umwami w’u Buyuda” (Imigani 25:1). Iyo migani itwigisha kwishingikiriza kuri Yehova, ikaduha n’andi masomo y’ingenzi.
Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:
10:6—Ni mu buhe buryo ‘akanwa k’abakiranirwa gatwikira urugomo’ (NW) cyangwa “urugomo rutwikira akanwa k’abakiranirwa”? Ibyo bishobora kuba mu buryo bw’uko umuntu mubi ahisha ibibi ashaka gukorera abandi akoresheje akarimi keza. Cyangwa se nanone, kuko ababi muri rusange bakunze kwangwa, ibibi bakorerwa n’abandi birabacecekesha.
10:10—Ni mu buhe buryo “uwicanira amaso” atera umubabaro? “Umuntu w’ikiburaburyo” ashobora kutagira “umunwa ugoreka” ibintu gusa, ahubwo akanagerageza guhisha ikimutera gukora ibintu akoresheje ibimenyetso by’umubiri we, urugero wenda nko ‘kwicirana amaso’ (Imigani 6:12, 13). Ubwo buriganya bushobora gutera agahinda uwibasiwe.
10:29—“Uburyo bw’Uwiteka” ni ubuhe? Uwo murongo werekeza ku byo Yehova agirira abantu, ntiwerekeza ku mibereho twagombye kugira. Ibyo Imana igirira abantu bituma inyangamugayo zigira umutekano, ariko bikarimbuza ababi.
11:31—Kuki umukiranutsi ahanwa, nubwo ahabwa igihano cyoroheje ukigeranyije n’igihabwa umunyabyaha? Ibihano bivugwa hano bombi bahabwa, ntibihwanyije gukomera. Umuntu mubi akora ibyaha abigambiriye kandi akanga kwihana ngo akore ibyiza. Ku bw’ibyo, ahabwa igihano gikomeye kandi aba agikwiriye. Icyakora, iyo umukiranutsi akosheje, arakosorwa, icyo kikaba ari cyo gihano cye.
12:23—Ni gute umuntu “abumbatira ubwenge”? Kubumbatira ubwenge ntibisobanura ko umuntu yirinda kubugaragaza. Ahubwo, bisobanura ko umuntu yerekana ubwenge, ariko akabigirana amakenga, atirarira.
18:19—Ni mu buhe buryo ‘umuntu ubabajwe n’uwo bava inda imwe, kumugorora biruhije kuruta guhindura umurwa ukomeye’? Kimwe n’umurwa ukomeye ugoswe n’ingabo, umuntu nk’uwo ashobora gutsimbarara akanga kubabarira iryo kosa. Intonganya hagati y’uwo muntu n’uwamukoshereje zishobora kuba inzitizi zimeze “nk’ibyuma byugariye ibihome.”
Icyo ibyo bitwigisha:
10:11-14. Kugira ngo amagambo yacu abe ari amagambo atera inkunga, mu bwenge bwacu hagombye kuba harimo ubumenyi nyakuri, imitima yacu ikaba iyoborwa n’urukundo, kandi ubwenge bukaba ari bwo butwereka ibyo tuvuga.
10:19; 12:18; 13:3; 15:28; 17:28. Tujye tuvuga amagambo make kandi twabanje gutekerezaho.
11:1; 16:11; 20:10, 23. Yehova yifuza ko tuba abantu bakoresha ukuri mu mirimo y’ubucuruzi.
11:4. Kwiruka inyuma y’ubutunzi umuntu yirengagije kwiga Bibiliya, kujya mu materaniro, gusenga no kubwiriza, ni ubupfapfa.
13:4. ‘Kwifuza’ kugira inshingano mu itorero cyangwa kuzaba mu isi nshya ubwabyo ntibihagije. Tugomba no kugira umwete kandi tugashyiraho imihati kugira ngo twuzuze ibisabwa.
13:24; 29:15, 21. Umubyeyi ukunda umwana we ntamutetesha cyangwa ngo yirengagize amakosa ye. Ahubwo, umubyeyi w’umugabo cyangwa w’umugore ahana umwana we kugira ngo amukuremo ayo makosa atarahinduka ingeso.
14:10. Kubera ko igihe cyose atari ko tuba dushobora gusobanurira abandi neza uko twumva tumeze, kandi bikaba bidashoboka ko buri gihe abandi batwumva, ihumure abantu bashobora kuduha riba rifite aho rigarukira. Hari ingorane dushobora kwihanganira twishingikirije kuri Yehova wenyine.
15:7. Ibintu tuzi byose ntitwagombye guhita tubisuka ku muntu, kimwe n’uko umuhinzi adasuka imbuto ye yose ahantu hamwe. Umunyabwenge agenda amenyekanisha ibyo azi buhoro buhoro, mu gihe bikenewe.
15:15; 18:14. Kuba abantu barangwa n’icyizere bizatuma tugira ibyishimo ndetse no mu gihe dufite ibibazo.
17:24. Mu buryo butandukanye n’uko bigendekera “umupfapfa” ufite amaso n’ubwenge bihora bijarajara aho kuboneza ku bintu by’ingenzi, twagombye gushaka kujijuka kugira ngo dukore ibihuje n’ubwenge.
23:6-8. Twagombye kwirinda ingeso yo kwakirana abashyitsi uburyarya.
27:21. Gushimagizwa bishobora guhishura abo turi bo. Kwicisha bugufi bigaragazwa n’uko mu gihe badushimagije twibuka ko dufitiye Yehova umwenda kandi bikadushishikariza gukomeza kumukorera. Iyo umuntu aticisha bugufi bigaragazwa n’uko iyo ashimwe ahita yumva ko aruta abandi.
27:23-27. Hakoreshejwe urugero rw’ubworozi, iyi migani yashimangiye agaciro ko kunyurwa n’imibereho yoroheje umuntu aheshwa no gukorana umwete. Iyo migani yagombye kutwereka ko dukeneye kwishingikiriza ku Mana.a
28:5. Iyo ‘dushatse Uwiteka’ dusenga kandi tukiga Ijambo rye, ‘tumenya [ibintu] byose’ dukeneye kugira ngo tumukorere nk’uko abishaka.
“UBUTUMWA BUREMEREYE”
Igitabo cy’Imigani cya Bibiliya gisozwa n’“ubutumwa” bubiri “buremereye” (Imigani 30:1; 31:1, gereranya na NW). Ubutumwa bwa Aguri burimo ingero zidufasha gutekereza zigaragaza ukuntu umunyamururumba adahaga, kandi bukerekana ukuntu umwari adashobora kumenya amayeri umuntu umureshya akoresha.b Bunaduha umuburo wo kwirinda kwishyira hejuru no kuvugana uburakari.
Ubutumwa buremereye Lemuweli yahawe na nyina, bukubiyemo inama zihuje n’ubwenge zihereranye no kunywa vino n’inzoga zikomeye, ndetse n’inama zirebana no guca imanza zikiranuka. Amagambo agaragaza uko umugore mwiza aba ameze, asoza agira ati “mumuhe ku mbuto ziva mu maboko ye, kandi imirimo ye nibayimushimire.”—Imigani 31:31.
Shaka ubwenge, emera guhanwa, itoze gutinya Imana, wishingikirize kuri Yehova. Mbega amasomo y’ingenzi imigani yahumetswe itwigisha! Uko byagenda kose, nimucyo dushyire mu bikorwa inama dusangamo maze twibonere ibyishimo bibonwa n’abantu ‘bubaha Uwiteka.’—Zaburi 112:1.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 1991, ipaji ya 31, mu Gifaransa.
b Reba Umunara w’Umurinzi wo ku ya 1 Nyakanga 1992, ipaji ya 31, mu Gifaransa.
[Amafoto yo ku ipaji ya 16]
Yehova ni we soko y’ubumenyi nyakuri bwose
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
‘Kwamamaza ubuhanga’ bisobanura iki?