Kunywa inzoga Imana ibibona ite?
UMUREMYI wacu utwifuriza ibyiza, ntatubuza kunywa inzoga mu rugero.a Yahaye abantu ‘vino ishimisha imitima [yabo], ngo aboneranishe mu maso habo amavuta, kandi ngo umutsima uhe imitima [yabo] gukomera’ (Zaburi 104:15). Yesu Kristo yakoze igitangaza cyo guhindura amazi “inzoga nziza,” bityo agira uruhare mu gutuma abari mu bukwe bizihirwa.—Yohana 2:3-10, Bibiliya Ntagatifu.
Birakwiriye gutekereza ko Umuremyi wacu azi neza ingaruka inzoga zigira ku mubiri wacu no ku bwenge bwacu. Data wo mu ijuru ‘atwigisha ibitugirira umumaro’ akoresheje Bibiliya, kandi akaduha umuburo utajenjetse wo kwirinda gukabya kunywa inzoga zikaze (Yesaya 48:17). Zirikana iyi miburo itajenjetse.
Bibiliya igira iti “ntimugasinde divayi irimo ubwiyandarike” (Abefeso 5:18). Nanone iravuga iti “abasinzi . . . ntibazaragwa ubwami bw’Imana” (1 Abakorinto 6:9-11). Ikindi kandi, Ijambo ry’Imana riciraho iteka “kunywera gusinda, kurara inkera n’ibindi nk’ibyo.”—Abagalatiya 5:19-21.
Reka noneho turebe akaga gaterwa no kunywa inzoga nyinshi.
Akaga gaterwa no kunywa inzoga nyinshi
Nubwo inzoga ifite ibyiza byayo, hari ibintu biyigize bigira ingaruka ku mubiri w’umuntu no ku mitekerereze ye. Kunywa inzoga ukarenza urugero bishobora guteza ibibazo bikurikira:
Ubusinzi butuma umuntu ata umutwe ku buryo “adashobora gutekereza neza” (Imigani 23:33, TEV). Wa musinzi wavuzwe mu ngingo yabanjirije iyi witwa Allen, yemeje ko ibyo ari ukuri agira ati “kubatwa n’inzoga si indwara y’umubiri, ahubwo ni indwara igaragarira mu bitekerezo by’umuntu no mu myitwarire ye. Iyo wabaswe n’inzoga, ntutekereza ingaruka bigira ku bandi.”
Kunywa inzoga nyinshi bishobora kugabanya ubushobozi umuntu afite bwo kwifata. Ibyanditswe bitanga umuburo ugira uti “vino y’umuce, na vino y’ihira byica umutima” (Hoseya 4:11). Mu buhe buryo? Imbaraga zishukana z’inzoga zishobora gutuma tubona ko ibitekerezo n’ibyifuzo ubusanzwe twarwanyaga, byemewe, ndetse tukabona ko ari byiza. Bishobora gutuma tudakomera ku cyemezo twafashe cyo kwizirika ku cyiza. Inzoga zishobora gutuma tutirinda gukora ibibi, bikaba byakwangiza imishyikirano dufitanye n’Imana.
Urugero, uwitwa John yatonganye n’umugore we, maze arikubita ajya mu kabari. Reka rero hazaze umugore, maze agire atya yegere John igihe yari amaze gufata agasamusamu kugira ngo gatume acururuka. John amaze kunywa izindi nzoga yajyanye n’uwo mugore barasambana. Nyuma yaho, John yaricujije cyane kubera ko yakoze ikintu atari no gutekereza gukora iyo ataza gushukwa n’inzoga.
Kunywa inzoga nyinshi bishobora gutuma umuntu avuga amagambo cyangwa agakora ibintu atatekerejeho. Bibiliya iravuga iti ‘ni nde uhora ataka? Ni nde nyir’intonganya? Ni iby’abarara inkera kuri divayi bagahora bashakisha inzoga’ (Imigani 23:29, 30, Bibiliya Ntagatifu). Kunywa inzoga nyinshi bishobora gutuma “umera nk’uryamye mu nyanja rwagati, mbese nk’uryamye hejuru y’inkingi ishinze mu bwato” (Imigani 23:34, NW). Umuntu wanyweye inzoga nyinshi ashobora kubyuka “yavunaguritse umubiri wose, kandi atibuka uko byamugendekeye.”—Imigani 23:35, CEV.
Kunywa inzoga bishobora kwangiza ubuzima. Bibiliya igira iti ‘amaherezo [inzoga] ziryana nk’inzoka zigatema nk’impiri’ (Imigani 23:32). Abaganga bagaragaje neza ko uwo mugani wa kera ari ukuri. Inzoga nyinshi ni uburozi bushobora kwica umuntu, kandi bukaba bwatuma arwara za kanseri zitandukanye, ndetse n’indwara z’umwijima n’impindura. Nanone, inzoga nyinshi zituma abarwayi ba diyabete bagira isukari nke mu mubiri, cyangwa igatuma ababyeyi babyara abana bafite ubumuga kubera ko banyweye inzoga babatwite. Nanone inzoga nyinshi zishobora gutuma umuntu arwara indwara ifata imitsi yo mu bwonko cyangwa umutima ukananirwa gutera nk’uko bikwiriye, kandi hari n’izindi zitavuzwe hano. Umuntu ashobora no kunywa inzoga nyinshi rimwe gusa agahita agwa muri koma cyangwa agapfa. Icyakora, hari ingaruka zikomeye cyane kurusha izindi zo kunywa inzoga nyinshi, zitavugwa mu bitabo by’ubuvuzi.
Ingaruka mbi kurusha izindi. Nubwo umuntu yanywa ntasinde, kunywa inzoga nyinshi bishobora kumuteza akaga ko mu buryo bw’umwuka. Bibiliya ivuga yeruye iti “bazabona ishyano abazindurwa no kuvumba ibisindisha, bakaba ari cyo biririrwa bakabirara inkera, kugeza aho bibahindura nk’abasazi.” Kubera iki? Yesaya yasobanuye ingaruka zo mu buryo bw’umwuka abasinzi bashobora guhura na zo agira ati ‘ntibita ku murimo w’Uwiteka, [kandi] ntibatekereza ibyo yakoze.’—Yesaya 5:11, 12.
Ijambo ry’Imana ritugira inama yo ‘kutaba mu iteraniro ry’abanywi b’inzoga’ (Imigani 23:20). Abakecuru bahawe umuburo wo ‘kutabatwa n’inzoga nyinshi’ (Tito 2:3). Kuki tugomba kwirinda kubatwa n’inzoga? Impamvu ni uko buhoro buhoro abantu batangira kunywa inzoga nyinshi batabizi, kandi bagasanga basigaye bazinywa kenshi. Amaherezo, umunywi w’inzoga ashobora “kurara adasinziriye yibaza ati ‘buzacya ryari, kugira ngo nongere ninywere’” (Imigani 23:35, CEV)? Abanywi b’inzoga bagera kure iyo batangiye kujya bifuza cyane kunywa inzoga mu gitondo kugira ngo ibamaremo indarane, ari byo abanywi bazo bita gukaraba mu maso.
Bibiliya itanga umuburo ivuga ko ‘abakabya kunywa vino nyinshi, kurara inkera [no] kurushanwa mu kunywa inzoga bazabiryozwa n’uwiteguye gucira urubanza abazima n’abapfuye’ (1 Petero 4:3, 5). Yesu yatanze umuburo ku bihereranye n’ibihe bigoranye turimo, agira ati “mwirinde ubwanyu kugira ngo imitima yanyu itaremererwa no kurya no kunywa birenze urugero hamwe n’amaganya y’ubuzima, maze mu buryo butunguranye uwo munsi [wa Yehova] ukabagwa gitumo, umeze nk’umutego.”—Luka 21:34, 35.
Ariko se, abanywi b’inzoga bakora iki kugira ngo ‘bataremererwa no kunywa birenze urugero?’
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Muri iyi ngingo, ijambo “inzoga” rirekeza kuri byeri, divayi n’izindi nzoga zikaze.
[Amafoto yo ku ipaji ya 4 n’iya 5]
Kunywa inzoga nyinshi bishobora guteza ibibazo byinshi