IGICE CYA CUMI NA KABIRI
Mushobora gutsinda ibibazo bisenya imiryango
1. Ni ibihe bibazo imiryango imwe n’imwe iba yihereranye?
BAFASHE imodoka ishaje cyane barayoza bayitera akarangi isa neza cyane. Uyireba wese arabona irabagirana; wagira ngo ni nshya. Ariko bya he birakajya; ni akarangi k’inyuma gusa, imbere yaguye ingese. Ni uko rero no mu miryango imwe n’imwe bimeze. N’ubwo iyo uyirebye inyuma ubona nta cyo ibaye, iba iseka ibabaye. Ibintu bibi biyikorerwamo birayonona bigatuma idakomeza kugira amahoro. Ibintu bibiri bishobora kubitera ni ugusabikwa n’inzoga n’urugomo.
IBIBAZO BITERWA NO GUSABIKWA N’INZOGA
2. (a) Bibiliya ibona ite ibihereranye no kunywa ibinyobwa bisindisha? (b) Gusabikwa n’inzoga bisobanura iki?
2 Bibiliya nticiraho iteka ibyo kunywa mu rugero, ahubwo iciraho iteka ubusinzi (Imigani 23:20, 21; 1 Abakorinto 6:9, 10; 1 Timoteyo 5:23; Tito 2:2, 3). Ariko rero, hari itandukaniro rinini hagati yo gusabikwa n’inzoga n’ubusinzi. Gusabikwa n’inzoga ni ukubatwa na zo ntubashe kwifata. Abantu bakuru bashobora gusabikwa n’inzoga, kandi ikibabaje ni uko n’abakiri bato na bo ari uko.
3, 4. Vuga ingaruka gusabikwa n’inzoga bishobora kugira ku mugore n’abana.
3 Kera cyane Bibiliya yavuze ko kunywa inzoga nyinshi bishobora gutuma umuryango udakomeza kugira amahoro (Gutegeka 21:18-21). Gusabikwa n’inzoga bigira ingaruka mbi cyane ku bagize umuryango bose. Umugore ashobora gushyiraho imihati myinshi kugira ngo abuze umugabo we gukomeza kunywa cyangwa akitwararika kugira ngo adakoma rutenderi.a Ashobora kugerageza guhisha icyitwa inzoga cyose, izihari akazimena, akamuhisha amafaranga, agahora amwibutsa ko akwiriye gukunda umuryango we, ubuzima bwe ndetse n’Imana, ariko akanga akanywa. Iyo umugore abonye ko ibyo akora byose ngo umugabo we areke kunywa nta cyo bigeraho, yumva acitse intege, akumva nta cyo ashoboye. Ashobora gutangira kumva afite impungenge, uburakari, akicira urubanza, agahangayika kandi akumva yisuzuguye.
4 Iyo abana bafite umubyeyi wasabitswe n’inzoga, bibagiraho ingaruka. Bamwe barakubitwa, abandi bagafatwa ku ngufu. Bashobora yemwe no kwicira urubanza bumva ko bafite uruhare mu kuba umubyeyi wabo yarasabitswe n’inzoga. Akenshi kubera ko uwo musinzi agira imyitwarire ihora ihindagurika, bituma abana batagira umuntu n’umwe biringira. Kubera rero yuko baba badashobora gutobora ngo bavuge ibibera mu muryango wabo, abana bashobora kwitoza kuniga ibyiyumvo byabo kandi akenshi bibagiraho ingaruka mbi mu buryo bw’umubiri (Imigani 17:22). N’iyo abo bana bamaze gukura, usanga ibyo bibazo byarabakurikiranye, ari abantu badashobora kwifatira imyanzuro, kandi bagahora bisuzugura.
NI IKI UMURYANGO WAKORA?
5. Umuntu wasabitswe n’inzoga yafashwa ate, kandi se kuki bitoroha?
5 N’ubwo abahanga benshi bavuga ko nta muntu wasabitswe n’inzoga ushobora kubikira, abenshi bemera yuko ashobora kubikira mu rugero runaka aramutse yiyemeje kuzireka burundu. (Gereranya na Matayo 5:29.) Icyakora kugira ngo umuntu wasabitswe n’inzoga yemere ubufasha si ibintu byoroshye, kubera ko we ubwe aba atemera ko afite ikibazo. Ariko rero, iyo abagize umuryango bafashe ingamba kugira ngo bakemure ibibazo baterwa n’uwasabitswe n’inzoga, amaherezo azatangira kubona ko koko afite ikibazo. Hari umuganga w’inzobere mu gufasha abantu basabitswe n’inzoga n’imiryango yabo wavuze ati “ntekereza ko ikintu cy’ingenzi kuruta ibindi byose ari uko umuryango wikomereza ibyawo, ukibeshaho neza uko bishoboka kose. Uwasabitswe n’inzoga azatangira buhoro buhoro kubona ukuntu atandukanye cyane n’abandi bagize umuryango.”
6. Ni hehe imiryango ifite umuntu wasabitswe n’inzoga ishobora kuvana inama nziza kuruta izindi zose zayifasha guhangana n’icyo kibazo?
6 Niba mu muryango wanyu mufite umuntu wasabitswe n’inzoga, inama zo muri Bibiliya zahumetswe zishobora kubafasha mukagira ubuzima bwiza uko bishoboka kose (Yesaya 48:17; 2 Timoteyo 3:16, 17). Dore amwe mu mahame yafashije imiryango ifite umuntu wasabitswe n’inzoga guhangana n’icyo kibazo.
7. Niba umwe mu bagize umuryango yarasabitswe n’inzoga, ni nde wabiryozwa?
7 Reka kwicira urubanza. Bibiliya igira iti “umuntu wese aziyikorera uwe mutwaro,” kandi ikongera iti “umuntu wese azimurikira ibyo yakoze imbere y’Imana” (Abagalatiya 6:5; Abaroma 14:12). Umuntu wasabitswe n’inzoga ashobora kugerageza kumvisha abantu ko umuryango we ubifitemo uruhare. Wenda ashobora nko kuvuga ati “yabaye mwamfataga neza sinajya nywa inzoga.” Iyo hagize abantu basa n’aho bemeranya na we, baba bamutera inkunga yo gukomeza kunywa. Ariko rero n’ubwo ibyo dukora bishobora kuba biterwa n’ibintu bitandukanye cyangwa se n’abandi bantu, buri wese muri twe, hakubiyemo n’abantu basabitswe n’inzoga, azibarizwa ibye.—Gereranya n’Abafilipi 2:12.
8. Ni mu buhe buryo ushobora kureka umuntu wasabitswe n’inzoga na we akumva ingaruka z’ubusinzi bwe?
8 Ntukumve ko buri gihe ugomba kurinda uwo wasabitswe n’inzoga ingaruka z’ubusinzi bwe. Hari umugani wo muri Bibiliya uvuga ku munyaburakari ushobora no kwerekezwa ku muntu wasabitswe n’inzoga, ugira uti “naho wabimukiza uzongera wihete” (Imigani 19:19). Jya umureka yumve ingaruka z’ubusinzi bwe. Ujye umureka niba hari ibyo yanduje abyisukurire we ubwe.
9, 10. Kuki imiryango ifite umuntu wasabitswe n’inzoga yagombye kwiyambaza abandi, kandi se ni bande cyane cyane yagombye kwiyambaza?
9 Jya wiyambaza abandi. Mu Migani 17:17 hagira hati “incuti zikundana ibihe byose, kandi umuvandimwe avukira gukūra abandi mu makuba.” Iyo mufite umuntu wasabitswe n’inzoga mu muryango wanyu, biba ari akaga. Uba rero ukeneye ubufasha. Ntukange kwiyambaza “incuti” kugira ngo zigire icyo zibigufashamo (Imigani 18:24). Kuganira n’abantu basobanukiwe neza ikibazo ufite cyangwa se bigeze kugira ikibazo nk’icyo, bishobora gutuma umenya ibyo wakora n’ibyo wakwirinda gukora. Ariko rero ujye ushyira mu gaciro. Jya ubibwira abantu wumva koko wiringiye, abantu bazakubikira “ibanga.”—Imigani 11:13.
10 Itoze kwiringira abasaza b’Abakristo. Abasaza bo mu itorero rya Gikristo bashobora kugira ikintu gikomeye bakumarira. Abo bagabo bakuze mu buryo bw’umwuka bigishwa n’Ijambo ry’Imana kandi ni inararibonye mu birebana no gushyira mu bikorwa amahame yaryo. Bashobora kukubera nk’ “aho kwikinga umuyaga n’ubwugamo bw’umugaru, nk’imigezi y’amazi ahantu humye n’igicucu cy’igitare kinini mu gihugu kirushya” (Yesaya 32:2). Uretse kuba abasaza b’Abakristo barinda itorero ryose muri rusange ibintu bishobora kurigiraho ingaruka mbi, baranahumuriza kandi bakagarurira ubuyanja buri wese ufite ibibazo, bakanamwitaho mu buryo bwihariye. Jya ubiyambaza buri gihe.
11, 12. Ni nde ushobora guha imiryango ifite umuntu wasabitswe n’inzoga ubufasha busumba ubundi bwose, kandi se babuhabwa bate?
11 Ikirenze byose, ujye usaba imbaraga Yehova. Bibiliya iduha rwose icyizere igira iti “Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse. Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe” (Zaburi 34:19). Niba wumva ufite umutima umenetse cyangwa ushenjaguwe bitewe n’ibibazo byo kubana n’umuntu wasabitswe n’inzoga, umenye ko Yehova ‘akuri hafi.’ Azi neza ukuntu umuryango wanyu utorohewe.—1 Petero 5:6, 7.
12 Kwizera ibyo Yehova avuga mu Ijambo rye bishobora gutuma udakomeza guhangayika (Zaburi 130:3, 4; Matayo 6:25-34; 1 Yohana 3:19, 20). Kwiga Ijambo ry’Imana no kubaho duhuje n’amahame yo muri ryo bituma tubona ubufasha bw’umwuka wera w’Imana, ushobora kuduha “imbaraga zisumba byose” zo guhangana n’icyo kibazo uko bwije n’uko bukeye.—2 Abakorinto 4:7.b
13. Ni ikihe kintu cya kabiri gisenya imiryango myinshi?
13 Kunywa inzoga nyinshi bishobora guteza ikindi kibazo gisenya imiryango myinshi, ni ukuvuga urugomo rukorerwa mu ngo.
AKAGA GATERWA N’URUGOMO RUKORERWA MU NGO
14. Urugomo rukorerwa mu ngo rwatangiye ryari, kandi se muri iki gihe byifashe bite?
14 Igikorwa cya mbere mu mateka cy’urugomo cyakorewe abo mu rugo, cyabaye hagati y’abantu babiri bavaga inda imwe ari bo Kayini na Abeli (Itangiriro 4:8). Kuva icyo gihe hagiye haba ibikorwa bitandukanye by’urugomo mu ngo. Hari abagabo bakubita abagore babo, abagore bubikira abagabo, ababyeyi bakubita abana babo n’ubugome bwinshi, cyangwa se abana bamaze gukura bagirira nabi ababyeyi babo bageze mu za bukuru.
15. Ni mu buhe buryo urugomo rukorerwa mu ngo rugira ingaruka ku byiyumvo by’abagize umuryango?
15 Urugomo rukorerwa mu ngo rutera ibirenze inkovu zo ku mubiri. Umugore wakundaga gukubitwa n’umugabo we yaravuze ati “uhora wicira urubanza kandi ugahorana ikimwaro. Ni kenshi mu gitondo uba wumva ushaka kuguma mu buriri utekereza ko byari inzozi.” Abana babona cyangwa bakorerwa urugomo iwabo, bashobora na bo kuzaba abanyarugomo bamaze gukura no gushinga iyabo miryango.
16, 17. Kubabaza umuntu umutima ni iki, kandi se ni mu buhe buryo bigira ingaruka ku bagize umuryango?
16 Urugomo rukorerwa mu ngo si ugukubitwa gusa. Akenshi rukorwa no mu magambo. Mu Migani 12:18 hagira hati “habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk’inkota.” Muri ayo ‘magambo yicana nk’inkota’ aranga urugomo rukorerwa mu ngo hakubiyemo kwita umuntu amazina amutesha agaciro cyangwa se kumukankamira, guhora umujora, umutuka ibi byo kumwandagaza, no guhora umukangisha kumukubita. Ibikomere byo ku mutima biterwa n’urugomo ntibigaragarira inyuma, kandi akenshi nta n’umenya ko ubifite.
17 Ikindi kintu giteye agahinda ni ukubabaza umwana bahora bamunenga ngo nta cyo ashoboye, ngo ni ikigoryi, cyangwa ngo nta muntu umurimo. Bene uko gutoteza umwana umutuka bishobora gutuma yumva ko ari nta cyo ashoboye. Ni byo rwose buri mwana akenera guhabwa uburere. Ariko rero, Bibiliya ibwira abagabo iti “ntimukarakaze abana banyu batazinukwa.”—Abakolosayi 3:21.
UKO WAKWIRINDA URUGOMO RUKORERWA MU NGO
18. Urugomo rukorerwa mu ngo ruhera he, kandi se Bibiliya igaragaza ko uburyo umuntu yarucikaho ari ubuhe?
18 Urugomo rukorerwa mu ngo rutangirira mu mitima no mu bwenge; ibyo dukora biterwa n’uko dutekereza (Yakobo 1:14, 15). Kugira ngo umunyarugomo arucikeho, bisaba ko abanza guhindura uburyo bwe bwo gutekereza (Abaroma 12:2). Ibyo se byashoboka? Yego rwose. Ijambo ry’Imana rifite imbaraga zo guhindura abantu. Rishobora ndetse no kurandura ibitekerezo byangiza bimeze nk’ “ibihome” (2 Abakorinto 10:4; Abaheburayo 4:12). Ubumenyi nyakuri bwo muri Bibiliya bushobora gutuma umuntu ahinduka rwose, ku buryo utatinya kuvuga ko yabaye umuntu mushya.—Abefeso 4:22-24; Abakolosayi 3:8-10.
19. Ni mu buhe buryo Umukristo yagombye gufata uwo bashakanye?
19 Uko ugomba kubona uwo mwashakanye. Ijambo ry’Imana rigira riti “abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo. Ukunda umugore we aba yikunda” (Abefeso 5:28). Bibiliya inavuga kandi ko umugabo agomba gufata ‘umugore we nk’urwabya rudahwanyije na we gukomera, akamwubaha’ (1 Petero 3:7). Abagore na bo bagirwa inama yo “gukunda abagabo babo” no ‘kububaha’ (Tito 2:4; Abefeso 5:33). Koko rero, nta mugabo utinya Imana ushobora kwihandagaza ngo avuge ko yubaha umugore we niba ajya amukubita cyangwa akamubwira amagambo mabi. Nta n’umugore uhora avuza induru ku mugabo we, amubwira amagambo amutesha agaciro cyangwa uhora amutwama wavuga ko rwose amukunda kandi ko amwubaha.
20. Ni nde ababyeyi bazamurikira uko bareze abana babo, kandi kuki ababyeyi bagomba gushyira mu gaciro mu byo bitega ku bana babo?
20 Uko ukwiriye kubona abana bawe. Abana bakwiriye gukundwa no kwitabwaho n’ababyeyi babo, kandi rwose barabikeneye. Ijambo ry’Imana rivuga ko abana ari “umwandu uturuka ku Uwiteka” kandi ko ari n’‘ingororano’ (Zaburi 127:3). Yehova yahaye ababyeyi inshingano yo kwita kuri uwo mwandu cyangwa umurage. Bibiliya inavuga ibyerekeranye n’ibikorwa “by’ubwana” n’ “ubupfapfa” bwabo (1 Abakorinto 13:11; Imigani 22:15). Ababyeyi ntibagombye gutangazwa no kubona abana babo bakoze ibintu by’ubupfapfa. Ntiwagereranya abana n’abantu bakuru. Ababyeyi ntibagomba gusaba umwana gukora ibintu bidahuje n’ikigero agezemo, imimerere y’iwabo mu rugo, ndetse n’ubushobozi afite.—Reba mu Itangiriro 33:12-14.
21. Ni mu buhe buryo Imana idusaba gufata ababyeyi bacu bageze mu za bukuru?
21 Uko wagombye kubona ababyeyi bawe bageze mu za bukuru. Mu Balewi 19:32 hagira hati “ujye uhagurukira umeze imvi, wubahe umusaza.” Amategeko y’Imana rero adusaba kubaha cyane abantu bakuze. Ibyo bishobora kugorana mu gihe umubyeyi wawe umaze gusaza asa n’aho agusaba byinshi birenze urugero cyangwa akaba arwaye wenda atagishobora kwihuta no gutekereza vuba. Uko byaba bimeze kose ariko, abana bibutswa ko bagomba “kwitura ababyeyi babo ibibakwiriye” (1 Timoteyo 5:4). Ibyo bisobanura ko bagomba kububaha no kubumvira, byaba ngombwa bakanabaha ibyo bakeneye byo kubatunga. Gufata nabi ababyeyi bageze mu za bukuru bihabanye cyane n’uko Bibiliya idusaba kubafata.
22. Ni uwuhe muco w’ingenzi cyane wafasha umuntu kwirinda urugomo rukorerwa mu ngo, kandi se ni iki cyafasha umuntu kuwugaragaza?
22 Ihingemo umuco wo kwirinda. Mu Migani 29:11 hagira hati “umupfapfa agaragaza uburakari bwe bwose, ariko umunyabwenge arifata akabucubya.” Wacubya uburakari bwawe ute? Aho kugira ngo ukomeze kubura amahwemo, hita ugira icyo ukora kugira ngo ukemure ibibazo bivutse (Abefeso 4:26, 27). Niba wumva kwihangana bikunaniye, igendere uve aho. Saba Imana kuguha umwuka wayo wera kugira ngo ushobore kwirinda (Abagalatiya 5:22, 23). Gutembera ho gato cyangwa gukora imyitozo ngororangingo bishobora gutuma ucururuka (Imigani 17:14, 27). Jya wihatira ‘kutarakara’ vuba.—Imigani 14:29.
MUZATANA SE, CYANGWA MUZAGUMANA?
23. Byagenda bite umwe mu bagize itorero rya Gikristo aramutse akunda kugira umujinya mwinshi kandi atagaragaza ukwicuza, wenda uwo mujinya ukaba umutera gukubita abagize umuryango we?
23 Mu bikorwa Imana yanga urunuka bivugwa muri Bibiliya harimo no ‘kwangana, gutongana, n’umujinya,’ kandi hanavugwamo ko “abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana” (Abagalatiya 5:19-21). Kubera iyo mpamvu rero, umuntu wese witwa ko ari Umukristo ariko agakunda kugira umujinya w’umuranduranzuzi, wenda ukaba utuma akubita umugore we cyangwa abana be kandi ntagaragaze ukwicuza, uwo ashobora gucibwa mu itorero rya Gikristo. (Gereranya na 2 Yohana 9, 10.) Muri ubwo buryo, itorero riba ririnzwe abantu b’abanyarugomo.—1 Abakorinto 5:6, 7; Abagalatiya 5:9.
24. (a) Abantu bakorerwa urugomo n’abo bashakanye bashobora gufata uwuhe mwanzuro? (b) Ni mu buhe buryo incuti n’abasaza bahangayikishijwe n’icyo kibazo bashobora gufasha umuntu nk’uwo, ariko se ni iki batagomba gukora?
24 Bite se ku Mukristo ukunda gukubitwa n’uwo bashakanye kandi akaba abona atiteguye kubireka? Hari abagiye bahitamo kugumana na we bitewe n’impamvu runaka zitandukanye. Hari abandi bahisemo kumuta bakagenda kuko babonaga ashobora kubamugaza, akaba yabahungabanya mu bwenge no mu buryo bw’umwuka ndetse wenda akaba yanabahitana. Umwanzuro uwo ari wo wose uwo muntu ukorerwa urugomo azafata, ni we uzabyibarizwa na Yehova (1 Abakorinto 7:10, 11). Incuti, bene wabo ndetse n’abasaza b’Abakristo bazifuza kumufasha no kumugira inama n’umutima mwiza rwose, ariko ntibagomba kumuhatira gukora gutya na gutya. Uwo ni umwanzuro we ku giti cye.—Abaroma 14:4; Abagalatiya 6:5.
IHEREZO RY’IBIBAZO BYOSE BISENYA IMIRYANGO
25. Yehova yari afitiye umuryango uwuhe mugambi?
25 Igihe Yehova yashyingiraga Adamu na Eva, ntiyigeze ateganya ko imiryango yari kuzahura n’ibibazo biyisenya, urugero nko gusabikwa n’inzoga n’urugomo (Abefeso 3:14, 15). Umuryango wagombaga kuba ahantu harangwa n’urukundo n’amahoro kandi abawugize bakawuboneramo ibyo bakeneye haba mu bwenge, mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umwuka. Ariko bamaze gukora icyaha, imibereho yo mu muryango yahise yononekara.—Gereranya n’Umubwiriza 8:9.
26. Ni iki abantu bagerageza kubaho bahuje n’ibyo Yehova abasaba bahishiwe mu gihe kizaza?
26 Igishimishije ni uko Yehova atigeze ahindura umugambi yari afitiye umuryango. Yasezeranyije ko azazana isi nshya y’amahoro, aho abantu bose ‘bazibera amahoro ari nta wubatera ubwoba’ (Ezekiyeli 34:28). Icyo gihe, ikibazo cyo gusabikwa n’inzoga, icy’urugomo rukorerwa mu ngo ndetse n’ibindi byose bisenya imiryango bizaba bitacyibukwa. Abantu ntibazaseka bababaye, ahubwo “bazishimira amahoro menshi.”—Zaburi 37:11.
a N’ubwo hano havugwa abagabo basabitswe n’inzoga, amahame yerekejweho areba n’abagore basabitswe n’inzoga.
b Mu bihugu bimwe na bimwe bagira ibigo, amavuriro na gahunda zateganyijwe byo gufasha abasabitswe n’inzoga n’imiryango yabo. Buri muntu ni we wifatira umwanzuro niba azagana ibyo bigo cyangwa niba atazabigana. Abahamya ba Yehova ntibahitiramo abantu gukoresha uburyo runaka bwo kwivuza. Ariko rero, buri muntu wese agomba kwitonda, kugira ngo mu gushaka ubwo bufasha adakora ibintu binyuranyije n’amahame yo mu Byanditswe.