Igice cya cumi n’umunani
Yehova asezeranya Daniyeli ingororano ihebuje
1, 2. (a) Ni uwuhe muco w’ingenzi uwiruka mu isiganwa asabwa kuba afite kugira ngo ashobore gutsinda? (b) Ni irihe sano intumwa Pawulo yashyize hagati y’imibereho yo gukorera Yehova mu budahemuka n’isiganwa?
UMUNTU urimo wiruka mu isiganwa asatiriye umurongo wa nyuma. Ari hafi kugwa agacuho, ariko kubera ko azirikana intego ye, akoze uko ashoboye kose kugira ngo arenge izo ntambwe nke za nyuma. Akoresheje imbaraga ze zose none arenze umurongo wa nyuma! Mu maso he hagaragaye ihumure no gutsinda. Ukwihangana yagaragaje kugeza ku iherezo kumuhesheje ingororano.
2 Mu isozwa ry’ibivugwa muri Daniyeli igice cya 12, tubona uwo muhanuzi ukundwa cyane ageze hafi y’umurongo wa nyuma w’ ‘isiganwa’ rye bwite—ni ukuvuga imibereho ye yo gukorera Yehova. Nyuma y’aho intumwa Pawulo imariye kuvuga ingero zinyuranye zo kwizera kwagaragajwe n’abagaragu ba Yehova babayeho mbere y’Ubukristo, yaranditse iti ‘nuko natwe, ubwo tugoswe n’igicu cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye, dutumbira Yesu wenyine, ni we Banze ryo kwizera kandi ni we ugusohoza rwose; yihanganiye . . . [“igiti cy’umubabaro,” NW ] ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere, ntiyita ku isoni zacyo, yicara iburyo bw’intebe y’Imana.’—Abaheburayo 12:1, 2.
3. (a) Ni iki cyasunikiye Daniyeli ‘gusiganwa yihanganye’? (b) Ni ibihe bintu bitatu bitandukanye marayika wa Yehova yabwiye Daniyeli?
3 Daniyeli yabarirwaga muri icyo ‘gicu cy’abahamya.’ Nta gushidikanya, yari ‘yarasiganwe yihanganye,’ kandi urukundo rwimbitse yakundaga Imana ni rwo rwamusunikiye kubigenza atyo. Yehova yari yarahishuriye Daniyeli ibintu byinshi ku bihereranye n’igihe kizaza cy’ubutegetsi bw’isi, ariko icyo gihe noneho yamutumyeho mu magambo yamuteraga inkunga ku giti cye agira ati “igendere utegereze imperuka; kuko uzaruhuka, kandi uzahagarara mu mugabane wawe, iyo minsi nishira” (Daniyeli 12:13). Marayika wa Yehova yari arimo abwira Daniyeli ibintu bitatu bitandukanye: (1) ko Daniyeli yagombaga ‘kugenda agategereza imperuka,’ (2) ko yari “[k]uzaruhuka,” kandi (3) ko yari kuzongera ‘guhagarara’ mu gihe kizaza. Muri iki gihe, ni gute ayo magambo ashobora gutera Abakristo inkunga yo kwihangana kugeza ku murongo wa nyuma w’isiganwa ryabo ry’ubuzima?
“IGENDERE UTEGEREZE IMPERUKA”
4. Ni iki marayika wa Yehova yashakaga kuvuga igihe yagiraga ati “igendere utegereze imperuka,” kandi se, kuki ibyo bishobora kuba byarabaye ikibazo cy’ingorabahizi kuri Daniyeli?
4 Ni iki marayika yashakaga kuvuga igihe yabwiraga Daniyeli ati “igendere utegereze imperuka”? Ni imperuka y’iki? Kubera ko Daniyeli yari agejeje hafi ku myaka ijana, ibyo bishobora kuba byarerekezaga ku iherezo ry’ubuzima bwe bwite, wenda ryari ryegereje cyane.a Umumarayika yari arimo atera Daniyeli inkunga yo kwihangana ari uwizerwa kugeza ku gupfa. Ariko kubigenza atyo ntibyari kuba ibintu byoroshye byanze bikunze. Daniyeli yabayeho igihe kinini arinda abona Babuloni irimburwa kandi abona abasigaye b’Abayahudi bari barajyanywe mu bunyage basubira i Buyuda n’i Yerusalemu. Ibyo bigomba kuba byarabaye isoko y’ibyishimo byinshi kuri uwo muhanuzi wari ugeze mu za bukuru. Ariko kandi, nta nyandiko n’imwe igaragaza ko yaba yarajyanye na bo. Icyo gihe ashobora kuba yari ashaje cyane n’intege zikaba zari nke. Cyangwa wenda ni Yehova washakaga ko aguma i Babuloni. Uko byaba biri kose, nta wabura kwibaza niba Daniyeli ataragize agahinda mu buryo runaka igihe bagenzi be basubiraga i Buyuda.
5. Ni iki kigaragaza ko Daniyeli yihanganye kugeza ku iherezo?
5 Nta gushidikanya, Daniyeli yakomejwe cyane n’amagambo arangwa n’ineza yabwiwe n’umumarayika agira ati “igendere utegereze imperuka.” Ibyo bishobora kutwibutsa amagambo Yesu Kristo yavuze hashize ibinyejana bigera kuri bitandatu nyuma y’aho agira ati “uwihangana akageza imperuka, ni we uzakizwa” (Matayo 24:13). Mu by’ukuri, ni ko Daniyeli yabigenje. Yarihanganye kugeza ku mperuka, yiruka mu isiganwa ry’ubuzima ari uwizerwa kugeza aho arirangirije. Iyo yaba ari imwe mu mpamvu zatumye nyuma y’aho Ijambo ry’Imana rimwerekezaho rimuvuga neza (Abaheburayo 11:32, 33). Ni iki cyafashije Daniyeli kwihangana kugeza ku mperuka? Inkuru yanditswe ivuga ibihereranye n’imibereho ye iradufasha kubona igisubizo.
YIHANGANYE ARI UMWIGISHWA W’IJAMBO RY’IMANA
6. Tuzi dute ko Daniyeli yari umwigishwa w’umunyamwete w’Ijambo ry’Imana?
6 Kuri Daniyeli, kwihangana kugeza ku mperuka byari bikubiyemo gukomeza kwiga no gutekereza mu buryo bwimbitse ku bihereranye n’amasezerano ashishikaje y’Imana. Tuzi ko Daniyeli yari umwigishwa w’umunyamwete w’Ijambo ry’Imana. Naho ubundi se, ni gute yari kumenya ko Yehova yari yarasezeranyije Yeremiya ko abajyanywe mu bunyage bari kuzamarayo imyaka 70? Daniyeli ubwe yaranditse ati “nasomye ibitabo binsobanurira umubare w’imyaka” (Daniyeli 9:2; Yeremiya 25:11, 12). Nta gushidikanya, Daniyeli yashakishaga mu bitabo by’Ijambo ry’Imana byari biriho icyo gihe. Inyandiko za Mose, iza Dawidi, iza Salomo, iza Yesaya, iza Yeremiya, iza Ezekiyeli—izo Daniyeli yashoboraga kubona zose—mu by’ukuri zatumaga agira amasaha menshi ashimishije yo gusoma no gutekereza.
7. Iyo tugereranyije igihe turimo n’igihe cya Daniyeli, ni gute twungukirwa no kwiga Ijambo ry’Imana?
7 Kwiga Ijambo ry’Imana no gushishikazwa na ryo ni iby’ingenzi kuri twe kugira ngo twihingemo ukwihangana muri iki igihe (Abaroma 15:4-6; 1 Timoteyo 4:15). Kandi dufite Bibiliya yuzuye, ikubiyemo inyandiko zigaragaza ukuntu bumwe mu buhanuzi bwa Daniyeli bwasohojwe mu binyejana byinshi nyuma y’aho. Byongeye kandi, dufite imigisha yo kuba turiho mu ‘gihe cy’imperuka’ cyahanuwe muri Daniyeli 12:4. Muri iki gihe, abasizwe bahawe imigisha yo kugira ubumenyi bwo mu buryo bw’umwuka, batanga urumuri rw’ukuri muri iyi si y’umwijima. Ingaruka zabaye iz’uko ubuhanuzi bwinshi bwimbitse bwo mu gitabo cya Daniyeli, bumwe muri bwo bukaba bwari amayobera kuri we, bufite ibisobanuro by’ingenzi cyane kuri twe muri iki gihe. Ku bw’ibyo rero, nimucyo dukomeze kwiga Ijambo ry’Imana buri munsi, tutigera na rimwe tubifatana uburemere buke. Kubigenza dutyo bizadufasha kwihangana.
DANIYELI YASENGAGA BURI GIHE
8. Ni uruhe rugero Daniyeli yatanze mu bihereranye n’isengesho?
8 Nanone kandi, Daniyeli yafashijwe n’isengesho kugira ngo akomeze kwihangana kugeza ku iherezo. Yahindukiriraga Yehova Imana mu isengesho buri munsi, maze akamubwira ibintu atagize icyo amuhisha abigiranye umutima wuzuye ukwizera n’ibyiringiro. Yari azi ko Yehova ari ‘Uwumva ibyo asabwa.’ (Zaburi 65:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera; gereranya no mu Baheburayo 11:6.) Igihe umutima wa Daniyeli waremererwaga n’agahinda bitewe n’imyifatire irangwa no kwigomeka y’Abisirayeli, yasutse ibyari bimuri ku mutima imbere ya Yehova (Daniyeli 9:4-19). Ndetse n’igihe Dariyo yategekaga ko mu gihe cy’iminsi 30 yose nta wundi wari kugira icyo asabwa uretse we wenyine, nta bwo Daniyeli yigeze areka ngo ibyo bimubuze gusenga Imana Yehova. (Daniyeli 6:11, umurongo wa 10 muri Biblia Yera.) Mbese, ntitwumva dukozwe ku mutima iyo dutekereje ukuntu uwo musaza wizerwa yemeye kujugunywa mu rwobo rwuzuye intare aho kugira ngo areke igikundiro cye cy’agaciro kenshi cy’isengesho? Ntidushobora gushidikanya ko Daniyeli yabaye uwizerwa kugeza ku iherezo rye, asenga Yehova buri munsi abigiranye umwete.
9. Kuki tutagombye na rimwe gufatana uburemere buke igikundiro cy’isengesho?
9 Isengesho ni igikorwa cyoroheje. Dushobora gusenga hafi buri gihe, aho twaba turi hose, tugasenga mu ijwi ryumvikana cyangwa bucece. Ariko kandi, ntituzigere na rimwe dufatana uburemere buke icyo gikundiro cy’agaciro kenshi. Bibiliya ishyira isano hagati y’isengesho no kwihangana, hamwe no gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka (Luka 18:1; Abaroma 12:12; Abefeso 6:18; Abakolosayi 4:2). Mbese, ntibishishikaje kuba dufite uburyo bwo kuvugana n’umuntu mukuru uruta abandi bose mu ijuru no mu isi igihe cyose tubishatse kandi nta nzitizi? Kandi adutega amatwi! Wibuke igihe Daniyeli yasengaga maze Yehova akamutumaho umumarayika mu buryo bwo kumusubiza. Uwo mumarayika yahageze Daniyeli agisenga (Daniyeli 9:20, 21)! Wenda muri iki gihe dushobora kudasurwa n’abamarayika muri ubwo buryo, ariko kandi, Yehova ntiyigeze ahinduka (Malaki 3:6). Nk’uko yumvise isengesho rya Daniyeli, azumva n’ayacu. Kandi nidusenga tuzarushaho kwegera Yehova, tugirane na we umurunga uzadufasha kwihangana kugeza ku iherezo, nk’uko Daniyeli na we yabigenje.
YIHANGANYE ARI UMWIGISHA W’IJAMBO RY’IMANA
10. Kuki kwigisha ukuri ko mu Ijambo ry’Imana byari iby’ingenzi kuri Daniyeli?
10 Hari ubundi buryo Daniyeli yagombaga ‘kwigendera agategereza imperuka.’ Yagombaga kwihangana ari umwigisha w’ukuri. Ntiyigeze na rimwe yibagirwa ko yari ari mu bagize ubwoko bwatoranyijwe, abo Ibyanditswe byavuzeho ngo “ ‘mwebwe n’umugaragu wanjye natoranije, muri abagabo bo guhamya ibyanjye,’ ni ko Uwiteka [“Yehova,” NW ] avuga” (Yesaya 43:10). Daniyeli yakoze uko ashoboye kose kugira ngo asohoze iyo nshingano. Umurimo we ushobora kuba wari ukubiyemo kwigisha ubwoko bwe bwite bwari buri mu bunyage i Babuloni. Nta bintu byinshi tuzi ku byerekeye imibanire ye na bagenzi be b’Abayahudi, uretse ubufatanye bwe n’abandi batatu bavugwaho ko ari “bagenzi be”—ari bo Hananiya, Mishayeli na Azariya (Daniyeli 1:7; 2:13, 17, 18). Nta gushidikanya, ubucuti bwa bugufi cyane bari bafitanye bwagize uruhare rukomeye mu gufasha buri wese muri bo kwihangana (Imigani 17:17). Daniyeli wari warahawe na Yehova imigisha yo kugira ubumenyi bwihariye, yari afite byinshi yagombaga kwigisha bagenzi be (Daniyeli 1:17). Ariko kandi, yari afite n’ibindi yagombaga kwigisha.
11. (a) Ni ikihe kintu cyari cyihariye ku bihereranye n’umurimo wa Daniyeli? (b) Ni gute Daniyeli yagize ingaruka nziza mu gusohoza inshingano ye itari isanzwe?
11 Daniyeli yakoze umurimo wo kubwiriza abanyacyubahiro b’Abanyamahanga kurusha undi muhanuzi uwo ari we wese. N’ubwo akenshi ubutumwa yavugaga butishimirwaga, ntiyafataga abo bategetsi nk’aho bari abo kwangwa urunuka cyangwa ko bari bari hasi ye mu buryo runaka. Yavuganaga na bo mu buryo burangwa no kubaha kandi abigiranye ubuhanga. Hari bamwe—urugero nka ba batware b’abanyeshyari bacuze umugambi mubisha—bashakaga kwica Daniyeli. Ariko kandi, hari abandi banyacyubahiro baje kumuha agaciro cyane. Kubera ko Yehova yatumye Daniyeli ashobora gusobanurira abami n’abanyabwenge amabanga yari abahangayikishije, uwo muhanuzi yaje kuba umuntu ukomeye cyane (Daniyeli 2:47, 48; 5:29). Nta gushidikanya, uko yagendaga agera mu za bukuru, ntiyashoboraga gukora nk’uko yakoraga akiri umusore. Ariko mu by’ukuri, yageze ku iherezo rye akiri uwizerwa, ashaka uburyo bwose bwo gutanga ubuhamya ku bihereranye n’Imana ye yakundaga cyane.
12. (a) Ni iyihe mirimo yo kwigisha twebwe Abakristo twifatanyamo muri iki gihe? (b) Ni gute dushobora gukurikiza inama ya Pawulo yo ‘kugendera mu bwenge, ku byo tugirira abo hanze’?
12 Muri iki gihe, dushobora kubona mu itorero rya Gikristo bagenzi bacu bizerwa bazadufasha gukomeza kwihangana, nk’uko Daniyeli na bagenzi be batatu na bo bafashanyije. Nanone turigishanya, bityo ‘tugahumurizanya’ (Abaroma 1:11, 12). Kimwe na Daniyeli, natwe dufite inshingano yo kubwiriza abatizera (Matayo 24:14; 28:19, 20). Ku bw’ibyo rero, tugomba kunoza ubuhanga bwacu kugira ngo ‘dukwiriranye neza ijambo ry’ukuri’ mu gihe tubwira abantu ibihereranye na Yehova (2 Timoteyo 2:15). Kandi tuzafashwa no gukurikiza inama y’intumwa Pawulo igira iti “mugendere mu bwenge, ku byo mugirira abo hanze” (Abakolosayi 4:5). Ubwo bwenge bukubiyemo kubona mu buryo bushyize mu gaciro abo tudahuje ukwizera. Bene abo ntitubasuzugura tubona ko tubasumba (1 Petero 3:15). Ahubwo, dushaka kubarehereza mu kuri, dukoresha Ijambo ry’Imana mu buryo burangwa n’amakenga hamwe n’ubuhanga kugira ngo tubagere ku mutima. Mbega ukuntu tugira ibyishimo iyo dushoboye kugira uwo tugeraho! Mu by’ukuri, ibyo byishimo bidufasha kwihangana kugeza ku iherezo nk’uko Daniyeli yabigenje.
“UZARUHUKA”
13, 14. Kuki Abanyababuloni benshi baterwaga ubwoba n’igitekerezo cyo gupfa, kandi se, ni gute igitekerezo cya Daniyeli cyari gitandukanye n’icyo?
13 Hanyuma, marayika yijeje Daniyeli ati “uzaruhuka” (Daniyeli 12:13). Ayo magambo yashakaga kuvuga iki? Daniyeli yari azi ko yari hafi gupfa. Uhereye igihe cya Adamu kugeza muri iki gihe, urupfu rwagiye ruba iherezo ry’abantu bose mu buryo budasubirwaho. Bibiliya ivuga mu buryo bukwiriye ko urupfu ari “umwanzi” (1 Abakorinto 15:26). Ariko kuri Daniyeli, igitekerezo cyo gupfa cyasobanuraga ibintu bihabanye cyane n’ibyo cyasobanuraga ku Banyababuloni bari bamukikije. Kuri abo bantu bari barirundumuriye mu gusenga urusobe rw’imana z’ibinyoma zigera ku 4.000, igitekerezo cyo gupfa cyari giteye ubwoba mu buryo bwose. Bizeraga ko nyuma y’urupfu, ababaga baragize imibereho itarangwa n’ibyishimo cyangwa barapfuye bahohotewe bahindukaga imyuka ihora ijujubya abazima ishaka kwihorera. Nanone kandi, Abanyababuloni bizeraga ko hariho isi iteye ubwoba y’abapfuye, ituwe n’ibikoko by’ibihindugembe bisa n’abantu n’inyamaswa.
14 Kuri Daniyeli we, urupfu nta cyo rwari ruvuze muri ibyo byose. Imyaka ibarirwa mu magana mbere y’igihe cya Daniyeli, Umwami Salomo yari yarahumekewe n’Imana maze aravuga ati “abapfuye bo nta cyo bakizi” (Umubwiriza 9:5). Kandi ku bihereranye n’uwapfuye, umwanditsi wa Zaburi yararirimbye ati “umwuka we umuvamo, agasubira mu butaka bwe; uwo munsi imigambi ye igashira” (Zaburi 146:4). Bityo rero, Daniyeli yari azi ko amagambo yabwiwe na marayika yari kuzasohozwa nta kabuza. Gupfa byasobanuraga kuruhuka. Nta bitekerezo ibyo ari byo byose, nta kwicuza ibintu mu buryo bubabaje, nta mibabaro—kandi rwose nta n’ibikoko by’ibihindugembe ibyo ari byo byose bibaho. Yesu Kristo yavuze ibihuje n’ibyo igihe Lazaro yapfaga. Yaravuze ati “incuti yacu Lazaro irasinziriye.”—Yohana 11:11.
15. Ni gute umunsi wo gupfa waruta umunsi wo kuvuka?
15 Zirikana indi mpamvu yatumye igitekerezo cyo gupfa kidatera Daniyeli ubwoba. Ijambo ry’Imana rigira riti “kuvugwa neza [“izina,” NW ] kuruta amavuta atamye y’igiciro cyinshi; kandi umunsi wo gupfamo uruta umunsi wo kuvukamo” (Umubwiriza 7:1). Ni gute umunsi wo gupfamo, umunsi uteye agahinda rwose, ushobora kuruta umunsi w’ibyishimo wo kuvukamo? Ikintu cy’ingenzi aha ngaha, ni “izina” (NW ). “Amavuta atamye” yashoboraga kuba ahenze cyane. Igihe kimwe, Mariya mushiki wa Lazaro, yasize ibirenge bya Yesu amavuta ahumura cyane yaguraga amafaranga ahwanye hafi n’umushahara w’umwaka wose (Yohana 12:1-7)! Ni gute izina ubwaryo ryashoboraga kugira agaciro nk’ako? Ubuhinduzi bw’Ikigiriki bwa Septante buvuga mu Mubwiriza 7:1 buti “izina ryiza.” Izina ubwaryo si ryo ry’ingenzi, ahubwo icy’ingenzi cyane ni icyo iryo zina rihagarariye. Iyo umuntu avutse, nta cyo aba azwiho, ibyiza bye nta ho biba byanditswe, nta mico ye myiza abantu baba bazi. Ariko ku iherezo ry’ubuzima bwe, izina rye rigaragaza ibyo byose. Kandi iyo ari izina ryiza mu maso y’Imana, riba rifite agaciro kenshi kurusha ubutunzi ubwo ari bwo bwose bwo mu buryo bw’umubiri.
16. (a) Ni gute Daniyeli yihatiye kwihesha izina ryiza imbere y’Imana? (b) Kuki Daniyeli yashoboraga kugenda akaruhuka yiringiye adashidikanya ko yari yarihesheje izina ryiza imbere ya Yehova?
16 Mu mibereho ye yose, Daniyeli yakoze uko ashoboye kose kugira ngo yiheshe izina ryiza imbere y’Imana, kandi nta na kimwe muri ibyo Yehova yigeze yirengagiza. Yitegerezaga Daniyeli kandi akagenzura umutima we. Nanone Imana yari yaragenjereje ityo Umwami Dawidi, waririmbye ati “Uwiteka, warandondoye, uramenya. Uzi imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye, umenyera kure ibyo nibwira” (Zaburi 139:1, 2). Mu by’ukuri, Daniyeli ntiyari atunganye. Yakomokaga ku munyabyaha Adamu, kandi yari mu ishyanga ry’abanyabyaha (Abaroma 3:23). Ariko kandi, Daniyeli yicujije imimerere ye yo kuba umunyabyaha maze akomeza kugendana n’Imana ye mu buryo butunganye. Ku bw’ibyo rero, uwo muhanuzi wizerwa yashoboraga kwiringira adashidikanya ko Yehova yari kumubabarira ibyaha bye, kandi ko atari kuzigera na rimwe abimuryoza (Zaburi 103:10-14; Yesaya 1:18). Yehova ahitamo kwibuka imirimo myiza y’abagaragu be bizerwa (Abaheburayo 6:10). Bityo rero, incuro ebyiri zose, marayika wa Yehova yise Daniyeli “[u]mugabo ukundwa cyane” (Daniyeli 10:11, 19). Ibyo byavugaga ko Daniyeli yari umuntu wakundwaga cyane n’Imana. Daniyeli yashoboraga kugenda akaruhuka yishimye, azi ko yihesheje izina ryiza imbere ya Yehova.
17. Kuki ari ibyihutirwa ko muri iki gihe twakwihesha izina ryiza imbere ya Yehova?
17 Buri wese muri twe ashobora kwibaza ati ‘mbese, naba narihesheje izina ryiza imbere ya Yehova?’ Turi mu bihe bivurunganye. Kwemera ko buri wese muri twe ashobora guhitanwa n’urupfu igihe icyo ari cyo cyose, si ibintu bidakwiriye ahubwo ni ibintu bihuje n’ukuri rwose (Umubwiriza 9:11). Ubwo rero, mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko buri wese muri twe yakwiyemeza kwihesha izina ryiza imbere y’Imana uhereye ubu, nta kuzuyaza. Nitubigenza dutyo, nta mpamvu zizatuma dutinya urupfu. Ni ukuruhuka gusa—nko gusinzira. Kandi kimwe no gusinzira, na rwo rukurikirwa no gukanguka!
“UZAHAGARARA”
18, 19. (a) Ni iki marayika yashakaga kuvuga igihe yahanuraga ko Daniyeli yari ‘kuzahaguruka’ mu gihe cyari kuzaza? (b) Kuki Daniyeli agomba kuba yari asobanukiwe neza ibihereranye n’ibyiringiro by’umuzuko?
18 Igitabo cya Daniyeli gisozwa na rimwe mu masezerano ahebuje kurusha ayandi yose Imana yahaye abantu. Umumarayika wa Yehova yabwiye Daniyeli ati “uzahagarara mu mugabane wawe, iyo minsi nishira.” Ni iki uwo mumarayika yashakaga kuvuga? Kubera ko ‘kuruhuka’ yari amaze kwerekezaho byavugaga gupfa, isezerano ry’uko igihe runaka nyuma y’aho Daniyeli yari ‘kuzahagarara’ ryashoboraga gusobanura ikintu kimwe gusa—ni ukuvuga kuzuka!b Mu by’ukuri, abahanga bamwe na bamwe bemeje ko muri Daniyeli igice cya 12 ari ho ha mbere havuzwe umuzuko mu buryo bugaragara mu Byanditswe bya Giheburayo (Daniyeli 12:2). Ariko kandi, baba bibeshya. Daniyeli yari asobanukiwe neza ibihereranye n’ibyiringiro by’umuzuko.
19 Urugero, nta gushidikanya ko Daniyeli yari azi amagambo umuhanuzi Yesaya yari yaranditse mbere y’aho ho imyaka igera kuri magana abiri, amagambo agira ati “abawe bapfuye bazaba bazima; intumbi z’abantu banjye zizazuka. Ababa mu mukungugu mwe, nimukanguke muririmbe, kuko . . . ubutaka buzajugunya abapfuye” (Yesaya 26:19). Kera cyane mbere y’aho, Eliya na Elisa bahawe na Yehova imbaraga zo kuzura abantu nyakubazura (1 Abami 17:17-24; 2 Abami 4:32-37). Ndetse na mbere y’aho, Hana, nyina w’umuhanuzi Samweli, yari yaravuze ko Yehova ashobora kuvana abantu muri Sheoli, ni ukuvuga mu mva (1 Samweli 2:6). Na mbere y’aho nanone, umuntu wizerwa Yobu yari yaragaragaje ibyiringiro bye bwite muri aya magambo ngo “umuntu napfa, azongera abeho? Naba nihanganiye iminsi y’intambara yanjye yose, ntegereje igihe cyanjye cyo kurekurwa. Wampamagara, nakwitaba: washatse kubona umurimo w’amaboko yawe.”—Yobu 14:14, 15.
20, 21. (a) Ni uwuhe muzuko Daniyeli azazukamo nta kabuza? (b) Ni mu buhe buryo umuzuko w’abazaba muri Paradizo ushobora kuzabaho?
20 Kimwe na Yobu, Daniyeli na we yari afite impamvu zo kwiringira adashidikanya ko Yehova yashakaga rwose kuzamuzura mu gihe kizaza. Ariko kandi, agomba kuba yarahumurijwe cyane no kumva ikiremwa gikomeye cy’umwuka cyongera kwemeza ibyo byiringiro. Ni koko, Daniyeli azahagarara “abakiranuka bazutse,” ibyo bikaba bizabaho mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi (Luka 14:14). Bizamera bite kuri Daniyeli? Ijambo ry’Imana ritubwira byinshi ku bihereranye n’ibyo.
21 Yehova si ‘Imana y’umuvurungano, ahubwo ni iy’amahoro’ (1 Abakorinto 14:33). Biragaragara rero ko umuzuko w’abazaba muri Paradizo uzabaho mu buryo buri kuri gahunda. Wenda hazaba harashize igihe runaka nyuma ya Harimagedoni (Ibyahishuwe 16:14, 16). Ibisigisigi byose bya gahunda y’ibintu ya kera bizaba byaravanyweho, kandi nta gushidikanya ko hazaba harakozwe imyiteguro yo kwakira abazazuka. Naho ku bihereranye n’uko abapfuye bazakurikirana mu kuzuka, Bibiliya ishyiraho iyi gahunda igira iti “umuntu wese mu mwanya we” (1 Abakorinto 15:23). Birashoboka ko wenda mu “kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa,” abakiranutsi baba ari bo bazazurwa mbere (Ibyakozwe 24:15). Muri ubwo buryo, abagabo bizerwa bo mu gihe cya kera, urugero nka Daniyeli, bazashobora gufasha mu kuyobora ibintu byo ku isi, hakubiyemo no kwigisha “abakiranirwa” babarirwa muri za miriyari bazaba bazutse.—Zaburi 45:17, umurongo wa 16 muri Biblia Yera.
22. Nta gushidikanya, ni ibihe bibazo bimwe na bimwe Daniyeli azashishikarira gusubizwa?
22 Mbere y’uko Daniyeli yitegura gusohoza izo nshingano, nta gushidikanya ko azaba afite ibibazo bimwe na bimwe byo kubaza. N’ubundi kandi, yavuze ku bihereranye n’ubuhanuzi bwimbitse yahawe agira ati “ndabyumva, ariko sinabimenya” (Daniyeli 12:8). Mbega ukuntu azishimira kuba noneho ashyize agasobanukirwa ayo mabanga yera! Nta gushidikanya, azifuza kumva ibintu byose bihereranye na Mesiya. Daniyeli azamenya mu buryo bushishikaje ukuntu ubutegetsi bw’ibihangange bw’isi bwakurikiranye uhereye mu gihe cye kugeza muri iki gihe, ibyo kugaragazwa kw’ “abera b’Isumbabyose”—bihanganye n’ubwo bagezweho n’ibitotezo mu ‘gihe cy’imperuka’—n’iby’irimbuka ry’ubwami bwose bw’abantu burimbuwe n’Ubwami bw’Imana bwa Kimesiya.—Daniyeli 2:44; 7:22; 12:4.
UMUGABANE WA DANIYELI MURI PARADIZO—N’UWAWE!
23, 24. (a) Ni gute isi Daniyeli azagira atya akazukiramo izaba itandukanye cyane n’iyo yari azi? (b) Mbese, Daniyeli azaba afite ahantu ho kuba muri Paradizo, kandi se tubizi dute?
23 Daniyeli azifuza kumenya ibihereranye n’isi azagira atya akabona arimo icyo gihe—isi izaba itandukanye cyane n’iyo mu gihe cye. Intambara no gukandamizwa byayogozaga isi yari azi bizaba byaravanyweho burundu. Agahinda, indwara n’urupfu ntibizongera kubaho ukundi (Yesaya 25:8; 33:24). Ahubwo hazabaho ibyokurya byinshi, amacumbi ahagije n’umurimo ushimishije ku bantu bose (Zaburi 72:16; Yesaya 65:21, 22). Abantu bazaba bagize umuryango umwe wunze ubumwe, ufite ibyishimo.
24 Nta gushidikanya, Daniyeli azagira umwanya muri iyo si. Umumarayika yaramubwiye ati “uzahagarara mu mugabane wawe.” (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “umugabane” aha ngaha, ni na ryo rikoreshwa ku migabane nyamigabane y’isambu.c Daniyeli ashobora kuba yari azi ubuhanuzi bwa Ezekiyeli buhereranye no kugabagabana igihugu cya Isirayeli cyongeye guturwa (Ezekiyeli 47:13–48:35). Ni iki ubwo buhanuzi bwa Ezekiyeli bwumvikanisha ku bihereranye n’isohozwa ryabwo ryo muri Paradizo? Bwumvikanisha ko abagize ubwoko bw’Imana bose bazagira ahantu ho kuba muri Paradizo, ndetse n’igihugu ubwacyo kikaba kizagabanywa mu buryo buri kuri gahunda kandi buhuje n’ubutabera. Birumvikana ko umugabane wa Daniyeli muri Paradizo uzaba ukubiyemo ibirenze isambu. Uzaba ukubiyemo uruhare azaba afite mu mugambi w’Imana aho ngaho. Ingororano Daniyeli yasezeranyijwe ntishidikanywaho rwose.
25. (a) Ni ibihe byiringiro bimwe na bimwe bihereranye n’imibereho yo muri Paradizo bigushishikaza? (b) Kuki byavugwa ko iwabo w’abantu ari muri Paradizo?
25 Bite se ku bihereranye n’umugabane wawe? Ayo masezerano ashobora kukwerekezwaho nawe. Yehova ashaka ko abantu bumvira ‘bahagarara’ mu mugabane wabo, ko bazagira ahantu ho gutura muri Paradizo. Tekereza gato! Mu by’ukuri, bizaba bishimishije guhura na Daniyeli imbona nkubone, hamwe n’abandi bagabo n’abagore bizerwa bo mu bihe bya Bibiliya. Icyo gihe hazabaho abandi bantu batabarika bazazurwa, bazaba bakeneye kwigishwa kugira ngo bamenye kandi bakunde Yehova Imana. Tekereza wowe ubwawe urimo wita ku buturo bwacu bw’isi maze ukifatanya mu kubuhindura paradizo irimo ibintu binyuranye bitabarika, kandi ifite ubwiza buhoraho. Tekereza urimo wigishwa na Yehova, wiga ukuntu ugomba kubaho mu buryo buhuje n’uko yashakaga ko abantu babaho (Yesaya 11:9; Yohana 6:45). Ni koko, ufite ahantu hakugenewe muri Paradizo. N’ubwo Paradizo ishobora kumvikana nk’aho ari ikintu kidasanzwe kuri bamwe muri iki gihe, wibuke ko na mbere hose Yehova yari afite umugambi w’uko abantu baba ahantu nk’aho (Itangiriro 2:7-9). Muri ubwo buryo, Paradizo ni ubuturo bwagenewe abantu babarirwa muri za miriyari bazaba bari ku isi. Ni ho iwabo. Igihe bazayigeramo, ni nk’aho bazaba bagarutse iwabo.
26. Ni gute Yehova na we azi ko gutegereza iherezo ry’iyi gahunda atari ibintu byoroshye kuri twe?
26 Iyo dutekereje ibyo byose, mbese, imitima yacu ntiyuzura ugushimira? Mbese, nawe ubwawe ntiwifuza kuzaba uhari? Ntibitangaje rero kuba Abahamya ba Yehova bashishikazwa no kumenya igihe iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu rizazira! Gutegereza si ibintu byoroshye. Yehova na we azi ko bitoroshye, bitewe n’uko adutera inkunga yo ‘[gukomeza] gutegereza’ imperuka, ‘naho yatinda.’ Aba ashaka kuvuga ko ishobora kugaragara nk’aho itinze dukurikije uko twe tubibona, kuko uwo murongo w’Ibyanditswe uduha icyizere ugira uti ‘ntizatinda.’ (Habakuki 2:3; gereranya no mu Migani 13:12.) Ni koko, imperuka izaza mu gihe cyagenwe.
27. Ni iki ugomba gukora kugira ngo uhagarare imbere y’Imana iteka ryose?
27 Ni iki wagombye gukora ubwo imperuka yegereje? Kimwe na Daniyeli, umuhanuzi ukundwa cyane wa Yehova, nawe wihangane uri uwizerwa. Ujye wiga Ijambo ry’Imana ubigiranye umwete. Ujye usenga ushyizeho umwete. Ujye wifatanya n’abandi muhuje ukwizera ubigiranye urukundo. Ujye wigisha abandi ukuri ubigiranye umwete. Kubera ko iherezo ry’iyi gahunda mbi y’ibintu rigenda rirushaho kwegereza uko bwije n’uko bukeye, wiyemeze gukomeza kuba umukozi wizerwa w’Isumbabyose no gushyigikira Ijambo ryayo mu budahemuka. Uko byagenda kose, itondere ubuhanuzi bwa Daniyeli! Kandi Umutegetsi w’Ikirenga akaba n’Umwami Yehova aguhe igikundiro cyo guhagarara imbere ye ufite ibyishimo iteka ryose!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Daniyeli yari yarajyanywe mu bunyage i Babuloni mu mwaka wa 617 M.I.C., uko bigaragara akaba yari akiri ingimbi. Yabonye iryo yerekwa mu mwaka wa gatatu w’ingoma ya Kuro, ni ukuvuga mu wa 536 M.I.C.—Daniyeli 10:1.
b Dukurikije igitabo The Brown-Driver-Briggs Hebrew and English Lexicon, ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo ‘guhagarara’ ryakoreshejwe aha ngaha, ryerekeza ku gikorwa cyo “gusubirana ubuzima nyuma yo gupfa.”
c Iryo jambo ry’Igiheburayo rifitanye isano n’ijambo ryahinduwemo “isarabwayi,” bukaba ari ubwoko bw’utubuye duto twakoreshwaga mu gukora ubufindo. Hari igihe igihugu cyagabanywaga muri ubwo buryo (Kubara 26:55, 56). Igitabo A Handbook on the Book of Daniel kivuga ko aha ngaha iryo jambo risobanura “ikintu cyashyizwe ku ruhande (n’Imana) ku bw’umuntu runaka.”
NI IKI WAMENYE?
• Ni iki cyafashije Daniyeli kwihangana kugeza ku iherezo?
• Kuki igitekerezo cyo gupfa kitari giteye ubwoba kuri Daniyeli?
• Ni gute isezerano ryavuzwe na marayika ry’uko Daniyeli ‘azahagarara mu mugabane we’ rizasohozwa?
• Ni gute wowe ku giti cyawe wungukiwe no kwitondera ubuhanuzi bwa Daniyeli?
[Ifoto yuzuye ipaji ya 307]
[Ifoto yo ku ipaji ya 318]
Mbese, ujya witondera ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi, kimwe na Daniyeli?