Ishimire ubuzima ubu n’iteka ryose
USHOBORA kwishimira ubuzima no muri iki gihe. Wabigeraho ute? Wabigeraho ari uko ukurikije amahame aboneka mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Reka turebe amwe muri yo.
IHAME RYA BIBILIYA: Umwami Salomo yaranditse ati “nta cyabera umuntu cyiza cyamurutira kurya no kunywa no gutuma ubugingo bwe bubonera ibyiza mu murimo akorana umwete.”—UMUBWIRIZA 2:24.
Iyo dukoze akazi keza biradushimisha; uko ni ko turemwe. No muri iki gihe, gukorana umwete no kuba inyangamugayo mu kazi bishobora gutuma wumva unyuzwe, kabone n’iyo waba uhanganye n’ibibazo bikomeye.
IHAME RYA BIBILIYA: “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”—IBYAKOZWE 20:35.
Abantu benshi biboneye ko iyo bagize icyo bakorera abandi, bagakoresha igihe cyabo cyangwa imbaraga zabo bafasha abari mu ngorane, bibagirira akamaro cyane kandi bigatuma barushaho kwishimira ubuzima. Salomo yaranditse ati “ntukabure guha ibyiza ababikwiriye mu gihe ukuboko kwawe gufite ubushobozi bwo kubikora.”—Imigani 3:27.
Reka dufate urugero rwa Ralph. Amaze gufata ikiruhuko cy’iza bukuru yifatanyije n’umugore we, bakajya bamara igihe kirekire bakora umurimo wa gikristo wo kubwiriza. Bombi bamara amasaha menshi buri kwezi bakora uwo murimo, bakitangira kwigisha abandi Bibiliya. Ralph yaravuze ati “iyo tugeze mu rugo nimugoroba, ntituba twananijwe n’uko tugeze mu za bukuru gusa, ahubwo tuba tunanijwe n’uko twakoresheje imbaraga zacu zose dukorera Data wo mu ijuru. Tuba twaruhiye ukuri!” We n’umugore we barishimye bitewe n’uko mu mibereho yabo yose bihatira kugira icyo batanga.
IHAME RYA BIBILIYA: “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”—IMIGANI 17:17.
Kwifatanya n’umuntu mu byago bimufasha kubyihanganira. Umwanditsi w’Umwongereza witwa Francis Bacon, yavuze ko abantu batagira incuti nyancuti baba bameze nk“abazimiriye mu butayu.” Kugira incuti nyancuti, kandi nawe ukaba yo, bishobora gutuma wihanganira ingorane z’ubuzima, ukabaho wishimye kandi unyuzwe.
IHAME RYA BIBILIYA: “Hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.”—MATAYO 5:3.
Ayo magambo Yesu yavuze, agaragaza ikintu cy’ingenzi ugomba gukora, niba wifuza kuzabona isohozwa ry’ibyo Imana yasezeranyije: ugomba kumenya ko ukeneye “ibintu byo mu buryo bw’umwuka,” kandi ukabishakisha. Abantu batandukanye n’inyamaswa, kuko baremanywe icyifuzo cyo kumenya impamvu bariho. Yehova wenyine ni we wabidufashamo, kandi ibyo abikora binyuriye ku Ijambo rye Bibiliya. Nk’uko twabibonye mu ngingo ibanziriza iyi, Bibiliya yaduhishuriye umugambi Imana ifitiye isi. Itubwira impamvu turi ku isi, impamvu hariho imibabaro n’icyo Imana idusaba. Kugira ngo twishimire ubuzima kandi twumve tunyuzwe, ni ngombwa ko dusobanukirwa izo nyigisho zo mu Ijambo ry’Imana. Abantu bafata akanya bakiga Bibiliya kandi ibyo biga bakabishyira mu bikorwa, bagira ibyishimo. Kubera iki? Ni ukubera ko bituma bagirana imishyikirano myiza n’Umuremyi wacu Yehova, we ‘Mana igira ibyishimo.’—1 Timoteyo 1:11.
IHAME RYA BIBILIYA: ‘Jya wibuka Umuremyi wawe iminsi y’amakuba itaraza n’imyaka itaragera igihe uzaba uvuga uti “sinkinejejwe na byo.”’—UMUBWIRIZA 12:1.
Iyo nama Umwami Salomo yagiriye abakiri bato idufitiye akamaro twese, nubwo hari igihe abakiri bato batiyumvisha ingorane abantu bahura na zo mu buzima. Jya ukoresha ubuzima bwawe ukorera Umuremyi wawe. Ibyo ni byo bizatuma wishimira ubuzima. Jya wirinda imitekerereze nk’iy’abantu bagira bati “mureke twirire twinywere kuko ejo tuzapfa” (1 Abakorinto 15:32). Mu Mubwiriza 8:12, hagaragaza ko nushyira Imana mu mwanya wa mbere ‘bizakugendekera neza.’
Umukobwa witwa Wendi yiboneye ko ibyo ari ukuri. Akiri muto, we na murumuna we bize icyesipanyoli kugira ngo bajye muri République Dominicaine, kubera ko hari hakenewe abantu benshi bo kubwiriza ubutumwa bwiza bwo muri Bibiliya. Yaravuze ati “nubwo twigomwe byinshi kugira ngo dushobore gukorera aho hantu hari hakenewe ababwiriza benshi, byaradushimishije cyane. Nta kindi cyari kundutira kumara ayo mezi atandatu mbwiriza. Imigisha twabonye iruta kure cyane ibyo twigomwe.”
Kubera Imana indahemuka bituma twishimira ubuzima
Kugirana imishyikirano myiza na Yehova bishobora gutuma turushaho kwishimira ubuzima. Mu buhe buryo? Satani yatumye Adamu na Eva bigomeka ku butegetsi bw’Imana, kandi yumvikanisha ko nta muntu n’umwe wakomeza kubera Imana indahemuka mu gihe ahanganye n’ibigeragezo (Yobu 1:9-11; 2:4). Ushobora kugira uruhare mu kwerekana ko Satani ari umubeshyi. Ibyo wabigeraho ute? Wabigeraho ukomeza kubera Imana indahemuka, wizirika ku mahame yayo, kandi ukagaragaza ko wemera ko Yehova ari we ufite uburenganzira budasubirwaho bwo kudufasha kumenya icyiza n’ikibi.—Ibyahishuwe 4:11.
Mu gihe twifuza kugendera mu nzira yo gukiranuka, dushobora guhura n’ingorane. Ese izo ngorane zatuma tutishimira ubuzima? Reka tuvuge ko hari umwanzi ukomeye ugenda aharabika incuti yacu cyangwa mwene wacu. Ese uwo mwanzi atugiriye nabi bitewe n’uko turimo tuvuganira uwo muntu dukunda, byatuma tutagira ibyishimo? Birumvikana ko bitagenda bityo. Ahubwo twakwishimira guhangana n’ingorane izo ari zo zose kugira ngo icyo gisebo kimuveho. Ibyo ni na ko bimeze ku birebana no gukomeza kubera Imana indahemuka. Iyo dukomeje kubera Imana indahemuka muri iyi si yuzuye ibibi, birayishimisha.—Imigani 27:11.
Ushobora kwishimira ubuzima iteka ryose
Iyemeze gukora uko ushoboye kose kugira ngo wige ibyerekeye Imana n’umugambi wayo. Yesu Kristo yaravuze ati “ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Igihe Yehova Imana azasohoreza umugambi yari afitiye isi, abantu b’indahemuka bazishimira “ubuzima bw’iteka” ku isi izaba yahindutse paradizo, nk’uko yari yarabiteganyije. Icyo gihe abantu bazabaho bishimiye ubuzima kandi banyuzwe.—Zaburi 145:16.
Ubwo bumenyi Yesu yavugaga twabuvana he? Twabuvana mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe, ari ryo Bibiliya. Niba wifuza ko hagira ubigufashamo, andikira abanditsi b’iyi gazeti. Bazakugezaho umuntu uzagufasha kumenya icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha.