ESE WARI UBIZI?
Umusagavu wakoreshwaga mu bihe bya Bibiliya wari uteye ute?
Bibiliya ivuga ko umusagavu ari umubavu waterwaga mu myenda no mu buriri (Zaburi 45:8; Imigani 7:17; Indirimbo ya Salomo 4:14). Imisagavu ivugwa muri Bibiliya ishobora kuba yarakorwaga mu giti cyo mu bwoko bwa Aquilaria. Uko icyo giti cyagendaga kibora, cyagendaga kizana amavuta n’amariragege bihumura neza. Icyo giti baragisyaga kikavamo ifu, maze bakayigurisha yitwa “umusagavu.”
Bibiliya igereranya amahema yo muri Isirayeli n’“imisagavu Yehova yateye” (Kubara 24:5, 6). Ibyo bishobora kuba byerekeza ku miterere ya cya giti bakoramo imisagavu, cyashoboraga kugira uburebure bwa metero 30 kandi kikagandara. Nubwo muri iki gihe icyo giti kidashobora kuboneka muri Isirayeli, hari igitabo kigira kiti “nta wahakana ko icyo giti n’ibindi bitazwi muri [ako karere] muri iki gihe byahingwaga mu kibaya cya Yorodani cyarumbukaga, kandi cyari gituwe n’abantu benshi.”—A Dictionary of the Bible.
Ibitambo byemerwaga mu rusengero rw’i Yerusalemu byabaga bimeze bite?
Amategeko y’Imana avuga ko ibitambo byose byatangwaga mu rusengero byagombaga kuba ari indobanure. Imana ntiyari kwemera ibitambo bifite inenge (Kuva 23:19; Abalewi 22:21-24). Umwanditsi w’Umuyahudi wo mu kinyejana cya mbere witwa Philo, yavuze ko abatambyi b’icyo gihe basuzumaga itungo bitonze “kuva ku mutwe kugera ku binono,” kugira ngo barebe ko rimeze neza ryose uko ryakabaye, kandi ko “nta nenge cyangwa ubusembwa rifite.”
Intiti yitwa E. P. Sanders, yavuze ko abakuru b’urusengero bashobora kuba “baremereraga abacuruzi b’inyangamugayo, gucuruza gusa amatungo n’inyoni byabaga byamaze gusuzumwa n’abatambyi. Ku bw’ibyo, umucuruzi yasabwaga guha umuguzi icyemezo kigaragaza ko itungo ridafite ubusembwa.”
Mu mwaka wa 2011, abashakashatsi mu byataburuwe mu matongo babonye icyemezo nk’icyo hafi y’ahahoze urusengero. Icyo cyemezo cyari ikashe y’akabumbano kangana n’igiceri, kakozwe hagati y’ikinyejana cya mbere Mbere ya Yesu n’umwaka wa 70. Amagambo abiri y’icyarameyi yanditseho, yahinduwemo ngo “Cyerejwe Imana.” Hari abatekereza ko abayobozi b’urusengero bashyiraga icyo cyemezo ku bintu byabaga biri bukoreshwe mu mihango, cyangwa bakagishyira ku matungo yabaga ari butambwe.