Igice cya makumyabiri n’umunani
Paradizo yongera gushyirwaho!
1. Kuki amadini menshi yiringira ko abantu bazaba muri paradizo?
“PARADIZO iri mu bintu abantu bifuza cyane. Igomba kuba ari cyo kintu bahora batekerezaho cyane kurusha ibindi byose. Usanga abantu b’ingeri zose, mu madini yose, bayifuza cyane” (The Encyclopedia of Religion). Birasanzwe cyane ko abantu bifuza paradizo, kubera ko Bibiliya itubwira ko abantu ba mbere babaga muri Paradizo, ubusitani bwari bwiza cyane bwaziraga indwara n’urupfu (Itangiriro 2:8-15). Ntibitangaje rero kuba amadini menshi yiringira ko mu gihe kiri imbere abantu bazaba muri paradizo.
2. Ni hehe dusanga ibyiringiro bidashidikanywaho bya paradizo izaza?
2 Muri Bibiliya, hari ahantu henshi dusanga ibyiringiro bidashidikanywaho bya Paradizo yo mu gihe kizaza (Yesaya 51:3). Urugero, ubuhanuzi bwa Yesaya buvugwa mu gice cya 35 buvuga iby’ukuntu ubutayu buzahinduka ubusitani bwiza cyane n’imirima irumbuka. Impumyi zizahumuka, ibiragi bizavuga n’ibipfamatwi bizumva. Muri iyo Paradizo yasezeranyijwe, nta gahinda no gusuhuza umutima, ibyo bikaba byumvikanisha ko n’urupfu ruzaba rutakiriho. Mbega amasezerano ahebuje! Ayo magambo twagombye kuyumva dute? Natwe se aratureba? Gusuzuma ibikubiye muri iki gice biratuma tubona ibisubizo by’ibyo bibazo.
Igihugu cyari amatongo cyongeye kwishima
3. Ubuhanuzi bwa Yesaya buvuga ko igihugu cyari guhinduka gite?
3 Ubuhanuzi bwahumetswe bwa Yesaya buvuga ibya Paradizo yongeye gushyirwaho, butangira bugira buti “ubutayu n’umutarwe bizanezerwa, ikidaturwa kizishima kirabye uburabyo nka habaseleti. Buzarabya uburabyo bwinshi, buzishimana umunezero n’indirimbo, buzahabwa ubwiza bw’i Lebanoni n’igikundiro cy’i Karumeli n’i Sharoni. Bazareba ubwiza bw’Uwiteka n’igikundiro cy’Imana yacu.”—Yesaya 35:1, 2.
4. Ni ryari kandi ni gute igihugu cy’Abayahudi cyahindutse nk’ubutayu?
4 Yesaya agomba kuba yaranditse ubwo buhanuzi ahagana mu mwaka wa 732 M.I.C. Imyaka 125 nyuma y’aho, Abanyababuloni bashenye Yerusalemu, maze abaturage b’i Buyuda bajyanwaho iminyago. Igihugu cyabo cyasigaye kidatuwe kandi ari amatongo masa (2 Abami 25:8-11, 21-26). Icyo gihe, umuburo Yehova yari yarahaye ubwoko bwe w’uko iyo budakomeza kuba indahemuka bwari kujyanwa mu bunyage, wari ubaye impamo (Gutegeka 28:15, 36, 37; 1 Abami 9:6-8). Igihe Abayahudi bajyanwaga mu gihugu cy’amahanga, imirima yabo yari inese irimo ibiti by’imbuto, yamaze imyaka 70 idakorerwa, maze ihinduka nk’ubutayu.—Yesaya 64:9; Yeremiya 4:23-27; 9:9-11.
5. (a) Icyo gihugu cyongeye kuba nka paradizo gite? (b) Ni mu buhe buryo abaturage bacyo ‘barebye ubwiza bw’Uwiteka’?
5 Icyakora, ubuhanuzi bwa Yesaya bwavugaga ko icyo gihugu kitari kuzahora ari amatongo iteka. Cyari kuzongera kikaba nka paradizo rwose. Cyari kuzagira “ubwiza bw’i Lebanoni n’igikundiro cy’i Karumeli n’i Sharoni.”a Mu buhe buryo? Abayahudi basubiye mu gihugu cyabo, barongeye bahinga imirima yabo barayuhira, maze igihugu cyabo kirongera kigira umusaruro utubutse. Ibyo nta wundi watumye bishoboka utari Yehova. Icyatumye igihugu cy’Abayahudi kimera nka paradizo, ni uko yabishakaga, akabashyigikira kandi akabaha umugisha. Abantu bashoboraga kubona “ubwiza bw’Uwiteka n’igikundiro cy’Imana [yabo]” igihe bemeraga ko rwose ukuboko kwa Yehova ari ko kwatumye igihugu cyabo gihinduka bene ako kageni.
6. Ni irihe sohozwa rikomeye kurushaho amagambo ya Yesaya yagize?
6 Ariko nanone, muri icyo gihugu cya Isirayeli cyongeye kuba cyiza, amagambo ya Yesaya yari kugira irindi sohozwa rikomeye kurushaho. Mu buryo bw’umwuka, Isirayeli yari yarakakaye, imaze imyaka myinshi rwose imeze nk’ubutayu. Abisirayeli bakiri i Babuloni, ugusenga k’ukuri kwari gufite inzitizi zikomeye. Nta rusengero, nta gicaniro nta n’abatambyi bakorera kuri gahunda bari bahari. Ibitambo bya buri munsi byari byarahagaze. Yesaya yahanuye ko ibyo byari kuzahinduka. Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Zerubabeli, Ezira na Nehemiya, abari bahagarariye imiryango 12 y’Abisirayeli, basubiye i Yerusalemu kugira ngo bongere bubake urusengero kandi noneho basenge Yehova nta nkomyi (Ezira 2:1, 2). Iyo yari paradizo yo mu buryo bw’umwuka rwose!
Mwishime cyane
7, 8. Kuki Abayahudi bari mu bunyage batagombaga gucika intege, kandi se amagambo ya Yesaya yabakomeje ate?
7 Amagambo ya Yesaya ari mu gice cya 35 ateye ibyishimo. Uwo muhanuzi yatangaje ko ishyanga ryihannye ryari kuzamererwa neza. Yabivuganye icyizere cyinshi kandi adashidikanya. Ibinyejana bibiri nyuma y’aho, igihe Abayahudi bari hafi yo gusubira iwabo, na bo bari bakeneye kugira icyizere nka Yesaya kandi ntibashidikanye. Binyuriye ku muhanuzi Yesaya, Yehova yarababwiye ati “mukomeze amaboko atentebutse, mukomeze amavi asukuma. Mubwire abafite imitima itinya muti ‘mukomere ntimutinye, dore Imana yanyu izazana guhōra, ari ko kwitura kw’Imana, izaza ibakize.’”—Yesaya 35:3, 4.
8 Imyaka myinshi y’ubunyage yari irangiye; cyari igihe cyo gukora. Umwami w’u Buperesi witwaga Kuro, ari we Yehova yakoresheje yihorera kuri Babuloni, yatangaje ko i Yerusalemu hagombaga kongera gusengerwa Yehova (2 Ngoma 36:22, 23). Imiryango y’Abisirayeli ibarirwa mu bihumbi yagombaga kwitegura gukora urugendo rutoroshye rwo kuva i Babuloni ijya i Yerusalemu. Igihe bari kuba bagezeyo, bari kubaka amazu yo kubamo maze bakitegura gukora umurimo ukomeye wo kongera kubaka urusengero n’umujyi. Abayahudi bamwe na bamwe bari i Babuloni bagomba kuba barabonaga ibyo byose bitari ibyo gupfa kwisukirwa. Nyamara icyo nticyari igihe cyo gucika intege cyangwa kugira ubwoba. Abayahudi bagombaga guterana inkunga ubundi bakaniringira Yehova. Yabijeje ko yari kubakiza.
9. Ni ibihe bintu byiza cyane byari bihishiwe Abayahudi basubiye iwabo?
9 Ababohowe mu bunyage i Babuloni bari bafite impamvu zo kwishima, kuko bari kugira imibereho myiza cyane bagarutse i Yerusalemu. Yesaya yarahanuye ati “icyo gihe impumyi zizahumurwa, n’ibipfamatwi bizaziburwa. Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impara, ururimi rw’ikiragi ruzaririmba.”—Yesaya 35:5, 6a.
10, 11. Kuki amagambo Yesaya yabwiye Abayahudi bagarutse iwabo yagombaga gusohora mu buryo bw’umwuka, kandi se yasobanuraga iki?
10 Uko bigaragara, Yehova yatekerezaga ku kuntu ubwoko bwe bwari buhagaze mu buryo bw’umwuka. Bari barahanishijwe kumara imyaka 70 mu bunyage bazira ko bari barigize abahakanyi. Ariko ntiwibagirwe ko Yehova atahanishije ubwoko bwe guhuma, gupfa amatwi, kuremara no kuba ibiragi. Ibyo rero birumvikanisha ko kongera gusubiza ishyanga rya Isirayeli mu mimerere myiza bitasabaga kurikiza ubumuga bw’umubiri. Ahubwo Yehova yari kongera akabaha icyo bari baratakaje, bakongera kuba bazima mu buryo bw’umwuka.
11 Abayahudi bicujije bakijijwe mu buryo bw’uko bongeye kuba bazima mu buryo bw’umwuka, bagashobora kureba ibintu byo mu buryo bw’umwuka, bagasubirana ubushobozi bwo kumva, kumvira no kuvuga ijambo rya Yehova. Bongeye kumenya ko bari bakeneye gukomeza kwegera Yehova. Kubera ko bagize imyitwarire myiza, ni nk’aho ‘baririmbye’ bishimye basingiza Imana yabo. Uwahoze ari “ikimuga” yashyizeho umwete n’imbaraga mu gusenga Yehova. Mu buryo bw’ikigereranyo, yari ‘gusimbuka nk’impara.’
Yehova yongera guha ubwoko bwe imbaraga
12. Yehova yari guha icyo gihugu amazi mu rugero rungana iki?
12 Biragoye kumva ko hashobora kubaho paradizo itagira amazi. Paradizo ya mbere yo muri Edeni yarimo amazi menshi (Itangiriro 2:10-14). Igihugu Abisirayeli bahawe, na cyo cyari ‘igihugu kirimo imigezi n’amasoko n’ibidendezi birebire, bitemba’ (Gutegeka 8:7). Yesaya rero yari afite impamvu yo gutanga isezerano rihumuriza agira ati “kuko amazi azadudubiriza mu butayu, imigezi igatembera mu kidaturwa. Kandi umusenyi wotsa utera ibishashi uzahinduka ikidendezi, n’umutarwe uzahinduka amasōko. Mu ikutiro ry’ingunzu, aho zaryamaga, hazaba ubwatsi n’uruberanya n’urufunzo” (Yesaya 35:6b, 7). Igihe Abisirayeli bari kongera kwita ku gihugu cyabo, uturere twari twarabaye ikutiro ry’ingunzu twari kumeraho ibyatsi bitoshye. Ubutaka bwagwengeye bwuzuye ivumbi bwari guhinduka ahantu ‘hatose’ hashobora kumera urufunzo n’ibindi byatsi byo mu mazi.—Yobu 8:11.
13. Ni ayahe mazi yo mu buryo bw’umwuka yabonetse ari menshi mu ishyanga ryagarutse mu gihugu cyaryo?
13 Ikintu gikomeye kurushaho ariko, ni amazi menshi y’ukuri ko mu buryo bw’umwuka Abayahudi babonye bagarutse iwabo. Yehova yabahaye ubumenyi, arabakomeza kandi arabahumuriza binyuriye ku Ijambo rye. Byongeye kandi, abakuru bo muri ubwo bwoko n’abatware b’indahemuka, bari bameze “nk’imigezi y’amazi ahantu humye” (Yesaya 32:1, 2). Abari bashyigikiye ugusenga k’ukuri, urugero nka Ezira, Hagayi, Yosuwa, Nehemiya, Zekariya na Zerubabeli, bari ikimenyetso kigaragaza rwose isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yesaya.—Ezira 5:1, 2; 7:6, 10; Nehemiya 12:47.
“Inzira yo kwera”
14. Gira icyo uvuga ku rugendo rwo kuva i Babuloni ujya i Yerusalemu?
14 Icyakora, mbere y’uko Abayahudi bajyanywe mu bunyage batangira kuba muri iyo paradizo yo mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri, bagombaga kubanza gukora urugendo rurerure kandi rugoye bava i Babuloni bajya i Yerusalemu. Inzira ya bugufi yabasabaga kwambukiranya ubutayu bukakaye bw’ibirometero 800. Indi itari igoye cyane yabasabaga gukora urugendo rw’ibirometero 1.600. Aho bari kunyura hose bari kumara amezi n’amezi bahanganye n’imihindagurikire y’ikirere, kandi bashobora no guhura n’inyamaswa z’inkazi cyangwa se n’abantu bameze nk’inyamaswa. Ariko rero, abari biringiye ubuhanuzi bwa Yesaya nta cyo ibyo byose byari bibabwiye. Kubera iki?
15, 16. (a) Yehova yari kurinda iki Abayahudi bizerwa bari batahutse? (b) Ni mu buhe buryo bundi Yehova yaharuriye Abayahudi inzira nyabagendwa ifite umutekano?
15 Binyuriye ku muhanuzi Yesaya, Yehova yari yarabasezeranyije ati “hazabaho inzira nyabagendwa, iyo nzira izitwa inzira yo kwera. Abanduye imitima ntibazayicamo, ahubwo izaba iya ba bandi. Abagenzi n’aho baba ari abaswa ntibazayiyoba. Nta ntare izahaba, inyamaswa yose y’inkazi ntizayigeramo, ntizayibonekamo, ahubwo abacunguwe ni bo bazayinyuramo” (Yesaya 35:8, 9). Yehova ‘yacunguye’ ubwoko bwe! Yabijeje ko yari kubarinda basubiye iwabo. Haba se hari inzira nyanzira, yaturukaga i Babuloni ijya i Yerusalemu yari iharuwe neza, wenda yanyuraga hejuru kandi yari izitiye? Reka da! Ahubwo Yehova yari kurinda ubwoko bwe cyane, ku buryo bwari kuba bumeze nk’ubugendera mu nzira nyabagendwa nk’iyo.—Gereranya na Zaburi ya 91:1-16.
16 Abayahudi nanone barinzwe akaga ko mu buryo bw’umwuka. Ya nzira nyabagendwa y’ikigereranyo, ni “inzira yo kwera.” Abantu batubahaga ibintu byera n’abari banduye mu buryo bw’umwuka ntibagombaga kuyinyuramo. Ntibagombaga kugera muri icyo gihugu cyongeye guturwa. Abari bemerewe kugisubiramo bari bafite impamvu nziza zari zibajyanye. Ntibari bashubijwe i Buyuda n’i Yerusalemu no gukunda igihugu by’agakabyo cyangwa bakurikiye inyungu zabo. Abayahudi bitaga ku bintu by’umwuka bari basobanukiwe ko impamvu y’ingenzi ibashubijeyo kwari ukugarura muri icyo gihugu gahunda itanduye yo gusenga Yehova.—Ezira 1:1-3.
Ubwoko bwa Yehova bwarishimye
17. Ubuhanuzi bwa Yesaya bwahumurije bute Abayahudi bizerwa mu gihe kirekire bamaze mu bunyage?
17 Igice cya 35 cy’ubuhanuzi bwa Yesaya gisozwa n’aya magambo ashimishije agira ati “abacunguwe n’Uwiteka bazagaruka bagere i Siyoni baririmba, ibyishimo bihoraho bizaba kuri bo, bazabona umunezero n’ibyishimo kandi umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga” (Yesaya 35:10). Abayahudi bahumurizwaga kandi bakiringira ubwo buhanuzi igihe bari mu bunyage, bagomba kuba baribazaga ukuntu ibice bitandukanye bibugize byari kuzasohora. Hashobora kuba hari ibintu byinshi byo muri ubwo buhanuzi batari basobanukiwe. Icyakora, bari bazi neza ko ‘bari kugaruka bakagera i Siyoni.’
18. Ni mu buhe buryo agahinda n’umubabaro Abayahudi bagize bari i Babuloni byasimbuwe n’ibyishimo n’umunezero igihe bari bageze mu gihugu cyabo?
18 Mu mwaka wa 537 M.I.C., abagabo bagera ku 50.000 (ubariyemo n’abagaragu basagaga 7.000) hamwe n’abagore n’abana, bakoze urugendo rw’amezi ane basubira i Yerusalemu, biringiye ko Yehova azabafasha (Ezira 2:64, 65). Amezi make nyuma y’aho, igicaniro cya Yehova cyari cyongeye kubakwa, icyo kikaba ari cyo gikorwa cyabimburiraga ukubakwa k’urusengero rwose uko rwakabaye. Bwa buhanuzi bwa Yesaya bwari bumaze imyaka 200 buhanuwe bwari busohoye! Agahinda n’umubabaro Abayahudi bagize bari i Babuloni byasimbuwe n’ibyishimo n’umunezero bagize bageze mu gihugu cyabo. Yehova yashohoje amasezerano ye. Yagaruye paradizo yo mu buryo bw’umwuka n’igihugu cyose gihinduka nka paradizo!
Havuka ishyanga rishya
19. Kuki twavuga ko ubuhanuzi bwa Yesaya bwasohoye mu kinyejana cya 6 M.I.C. bwasohoye igice?
19 Birumvikana ariko ko mu kinyejana cya gatandatu M.I.C. ubuhanuzi bwa Yesaya igice cya 35 bwasohoye igice. Ya paradizo Abayahudi batahutse barimo ntiyateye kabiri. Byageze aho inyigisho z’amadini y’ibinyoma no gukunda igihugu by’agakabyo bihumanya ugusenga kutanduye. Abayahudi barongeye bagira agahinda n’umubabaro mu buryo bw’umwuka. Amaherezo na Yehova yaje kubareka ntibakomeza kwitwa ubwoko bwe (Matayo 21:43). Kubera ko bongeye bakamusuzugura, ibyishimo byabo byamaze igihe gito. Ibyo byose rero biragaragaza ko hagombaga kubaho irindi sohozwa rikomeye ry’ubuhanuzi bwo muri Yesaya igice cya 35.
20. Isirayeli nshya yabayeho mu kinyejana cya mbere I.C. yari igizwe na bande?
20 Igihe Yehova yari yarateganyije kigeze, habayeho indi Isirayeli ariko yo mu buryo bw’umwuka (Abagalatiya 6:16). Mu gihe cy’umurimo wa Yesu hano ku isi, yashyizeho urufatiro rw’iyo Isirayeli nshya. Yongeye kugarura ugusenga kutanduye, maze inyigisho yigishaga zituma amazi y’ukuri yongera gutemba. Yakijije abari bafite uburwayi bw’umubiri n’ubwo mu buryo bw’umwuka. Igihe ubwo butumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bwatangazwaga, haranguruwe ijwi ry’ibyishimo. Hashize ibyumweru birindwi nyuma y’urupfu rwe no kuzuka kwe, Yesu wari wahawe ikuzo yashinze itorero rya Gikristo, ari ryo Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, yari igizwe n’Abayahudi kimwe n’abandi bantu bacunguwe n’amaraso ye yamenetse. Ibyo byatumye abo baba abana b’Imana bo mu buryo bw’umwuka n’abavandimwe ba Yesu basizwe.—Ibyakozwe 2:1-4; Abaroma 8:16, 17; 1 Petero 1:18, 19.
21. Ni ibihe bintu byabaye ku itorero rya Gikristo ryo mu kinyejana cya mbere twavuga ko byasohozaga bimwe mu byavuzwe mu buhanuzi bwa Yesaya?
21 Igihe intumwa Pawulo yandikiraga abagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, yakomoje ku magambo avugwa muri Yesaya 35:3 agira ati “mumanike amaboko atentebutse, mugorore amavi aremaye” (Abaheburayo 12:12). Uko bigaragara rero, mu kinyejana cya mbere I.C., habayeho isohozwa ry’amagambo ya Yesaya igice cya 35. Yesu n’abigishwa be bakoze ibitangaza bahumura impumyi kandi bakiza ibipfamatwi. Bakijije “ibirema” bibasha kugenda n’ibiragi biravuga (Matayo 9:32; 11:5; Luka 10:9). Icy’ingenzi kurushaho ariko, ni uko abantu bafite imitima itaryarya babashije kwigobotora amadini y’ibinyoma bakinjira muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka mu Itorero rya Gikristo (Yesaya 52:11; 2 Abakorinto 6:17). Nk’uko byagenze ku Bayahudi batahutse bakava i Babuloni, abavuye muri ayo madini na bo babonye ko bari bakeneye kurangwa n’icyizere no kugira ubutwari.—Abaroma 12:11.
22. Abakristo b’imitima itaryarya bashakaga ukuri muri iki gihe baje kugera bate mu bunyage bwa Babuloni?
22 Bite se muri iki gihe? Ubuhanuzi bwa Yesaya se bwaba buzagira irindi sohozwa, ryuzuye kurushaho rizasohorera ku itorero rya Gikristo ryo muri iki gihe? Cyane rwose. Nyuma y’urupfu rw’intumwa zose, umubare w’Abakristo basizwe waragabanutse cyane, kandi Abakristo b’ibinyoma, ari bo bagereranywa n’“urukungu,” barushijeho kuba benshi ku isi (Matayo 13:36-43; Ibyakozwe 20:30; 2 Petero 2:1-3). Ndetse no mu kinyejana cya 19, ubwo abantu bafite imitima itaryarya batangiraga kwitandukanya n’amadini yiyita aya Gikristo bagashaka kumenya ugusenga kutanduye uko ari ko, bari bagifite ibisigisigi by’inyigisho zidahuje n’Ibyanditswe. Mu mwaka wa 1914, Yesu yarimitswe aba Umwami Mesiya, ariko nyuma y’aho gato abo bantu bari bafite imitima itaryarya bashakaga kumenya ukuri bahuye n’ingorane zitoroshye. Nk’uko ubuhanuzi bwabivugaga, amahanga ‘yarabarwanyije, arabanesha,’ maze imigambi y’abo Bakristo b’ukuri yo kubwiriza ubutumwa bwiza ikomwa mu nkokora. Ni nk’aho bari bagiye mu bunyage bwa Babuloni.—Ibyahishuwe 11:7, 8.
23, 24. Ni mu buhe buryo ubuhanuzi bwa Yesaya bwasohoreye ku bagize ubwoko bw’Imana kuva mu mwaka wa 1919?
23 Icyakora, mu mwaka wa 1919 ibintu byarahindutse. Yehova yavanye ubwoko bwe mu bunyage. Batangiye kureka inyigisho z’ibinyoma zari zarangije ugusenga kwabo. Ibyo byatumye bakira. Bagiye muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, na n’ubu igikomeje gukwirakwira ku isi hose. Abari impumyi mu buryo bw’umwuka ubu bariga kureba n’abari ibipfamatwi bakiga kumva, mbese bakamenya neza imikorere y’umwuka wera w’Imana, bakamenya ko bagomba guhora begera Yehova (1 Abatesalonike 5:6; 2 Timoteyo 4:5). Abo Bakristo b’ukuri ntibakiri ibiragi, ahubwo bashishikariye ‘kuririmba’ batangariza abandi ukuri ko muri Bibiliya (Abaroma 1:15). Abahoze ari “ibirema” mu buryo bw’umwuka ubu bakorana umwete n’ibyishimo. Mu buryo bw’ikigereranyo, bashobora ‘gusimbuka nk’impara.’
24 Abo Bakristo bavuye mu bunyage bagendera mu ‘nzira yo kwera.’ Iyo “nzira,” iva muri Babuloni Ikomeye igana muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka inyurwamo gusa n’abasenga Imana batanduye mu buryo bw’umwuka (1 Petero 1:13-16). Biringira ko Yehova azabarinda kandi bakiringira ko n’ubwo Satani abagabaho ibitero bya kinyamaswa atazigera na rimwe akuraho ugusenga k’ukuri (1 Petero 5:8). Abantu batumvira n’abitwara nk’inyamaswa z’inkazi ntibemererwa kugira icyo batwara abari muri iyo nzira ngari y’Imana yo kwera (1 Abakorinto 5:11). Abacunguwe na Yehova, baba ari abasizwe n’abagize “izindi ntama,” bashimishwa cyane no gukorera Imana y’ukuri imwe rukumbi bibereye muri iyo paradizo irinzwe.—Yohana 10:16.
25. Mbese bubuhanuzi bwa Yesaya igice cya 35 buzongera busohore mu buryo bugaragara? Sobanura.
25 Bite se mu gihe kiri imbere? Ese ubuhanuzi bwa Yesaya buzongera busohore, noneho mu buryo bugaragara, abantu bakire ubumuga bwabo n’ubutaka bwisubire? Yego rwose. Abantu Yesu n’intumwa ze bakijije mu buryo bw’igitangaza mu kinyejana cya mbere, byagaragaje icyifuzo n’ubushobozi bwa Yehova bwo kuzakiza abantu mu rugero rwagutse kurushaho. Hari Zaburi yahumetswe ivuga iby’ubuzima bw’iteka mu isi izaba yiganjemo amahoro (Zaburi 37:9, 11, 29). Yesu yasezeranyije ko abantu bazaba muri Paradizo (Luka 23:43). Kuva ku gitabo cya mbere cya Bibiliya kugeza ku cya nyuma, itanga ibyiringiro by’uko hazabaho paradizo nyaparadizo. Icyo gihe impumyi, ibipfamatwi, ibimuga n’ibiragi bizakizwa ubumuga bwabyo kandi burundu. Agahinda n’imibabaro ntibizongera kwibukwa. Abantu bazishima iteka ryose.—Ibyahishuwe 7:9, 16, 17; 21:3, 4.
26. Amagambo ya Yesaya akomeza ate Abakristo muri iki gihe?
26 Mu gihe Abakristo b’ukuri bagitegereje ko isi yongera igahinduka Paradizo, ubu babonera imigisha muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Bahangana n’ibigeragezo n’ingorane zitandukanye bafite icyizere. Bakomeza kwiringira Yehova kandi bagaterana inkunga bumvira wa muburo ugira uti “mukomeze amaboko atentebutse, mukomeze amavi asukuma. Mubwire abafite imitima itinya muti ‘mukomere ntimutinye.’” Biringira byimazeyo ibyo uwo muhanuzi abasezeranya ngo “dore Imana yanyu izazana guhōra, ari ko kwitura kw’Imana, izaza ibakize.”—Yesaya 35:3, 4.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ibyanditswe bivuga ko Lebanoni ya kera yari igihugu cyeraga cyane, cyari gifite amashyamba atoshye arimo ibiti by’imyerezi binini cyane, kikaba cyari kimeze rwose nk’ubusitani bwa Edeni (Zaburi 29:5; 72:16; Ezekiyeli 28:11-13). I Sharoni habaga imigezi myinshi ikikijwe n’ibiti binini by’amasederi; Karumeli yo yari ikimenywabose bitewe n’imizabibu yaho, ibiti by’imbuto n’imisozi yabaga iriho indabo.
[Ifoto yuzuye ipaji ya 370]
[Amafoto yo ku ipaji ya 375]
Ubutayu bwahindutse igishanga cy’urufunzo n’uruberanya
[Ifoto yo ku ipaji ya 378]
Yesu yakijije abarwayi, haba mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri