-
Ni nde washyizeho amategeko agenga isanzure ry’ikirere?Umunara w’Umurinzi—2011 | 1 Nyakanga
-
-
1. Ese isanzure ry’ikirere ntirishobora kwaguka?
Aristote yavuze ko isanzure rifite imipaka ntarengwa. Yagaragaje ko igice cy’isanzure kirimo inyenyeri, kimwe n’ibindi bice byose bigize isanzure ry’ikirere, kidashobora kugabanuka cyangwa kwaguka.
Ese Bibiliya na yo ishyigikira icyo gitekerezo kidasobanutse? Si ko bimeze, kuko nta bisobanuro bidasubirwaho Bibiliya itanga. Icyakora, reka dusuzume imvugo ishishikaje Bibiliya yakoresheje ivuga iby’iyo ngingo. Yaravuze iti “hari utuye hejuru y’uruziga rw’isi, abayituyemo bakaba bameze nk’ibihore; ni we urambura ijuru nk’umwenda mwiza ubonerana, akaribamba nk’ihema ryo kubamo.”—Yesaya 40:22.a
Ese muri ibyo bitekerezo byombi, icyagaragaye muri iki gihe ko ari ukuri ni ikihe? Ese ni icyatanzwe na Aristote cyangwa n’icyavuzwe na Bibiliya? None se abahanga mu by’ikirere bo muri iki gihe basobanura bate isanzure ry’ikirere? Mu kinyejana cya 20, abahanga mu by’inyenyeri batangajwe no kumenya ko burya isanzure ry’ikirere rishobora kwaguka. Mu by’ukuri, babonye ko mu matsinda y’inyenyeri ari mu isanzure, buri tsinda risa n’aho rigenda ryitarura irindi. Nta muhanga mu bya siyansi wari warigeze atekereza ko isanzure ry’ikirere rishobora kwaguka muri ubwo buryo, kandi niba banahari ni bake. Abahanga mu by’ikirere bo muri iki gihe, muri rusange bemera ko isanzure ry’ikirere ryatangiye ari rito cyane, maze nyuma yaho rikagenda ryaguka. Koko rero, siyansi yagaragaje ko ibyavuzwe na Aristote nta shingiro bifite.
None se twavuga iki ku byavuzwe na Bibiliya? Nta we byagora kwiyumvisha ukuntu umuhanuzi Yesaya yubuye amaso, akitegereza ijuru rihunze inyenyeri, maze agahita yibonera ukuntu rimeze neza neza nk’ihema ribambye.b Ashobora no kuba yariboneye ko itsinda ry’inyenyeri ryitwa Inzira Nyamata, rimeze nk’“umwenda mwiza ubonerana.”
Nanone kandi, amagambo ya Yesaya adutumirira kujya tugerageza kwiyumvisha uko ibintu runaka biba bimeze. Reka duse n’abareba uko ihema ryo mu bihe bya Bibiliya ryari rimeze. Dushobora guhita tubona umwenda wari uzingazinze, bakawurambura hejuru y’inkingi, ukaba ubaye ihema rimeze nk’inzu. Nanone dushobora guhita dutekereza umucuruzi ufashe umwenda mwiza uzinze, akawurambura kugira ngo umuguzi awusuzume. Izo ngero zombi zumvikanisha ikintu cyari kizingazinze, noneho umuntu akaza kukirambura ku buryo tubona kibaye kinini.
Birumvikana ko tudashaka kugaragaza ko iyo mvugo y’ubusizi ya Bibiliya y’ihema n’umwenda mwiza, igamije gusobanura ukuntu isanzure ry’ikirere na ryo rigenda ryaguka. Ariko se ntutangazwa n’ukuntu uburyo Bibiliya ivuga iby’isanzure ry’ikirere, buhuje neza neza n’ibyo siyansi y’iki gihe ivuga? Aristote yabayeho hashize ibinyejana bitatu Yesaya abayeho, kandi abahanga mu bya siyansi batanze gihamya nyayo y’uko isanzure ryaguka, hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi Yesaya abayeho. Nyamara nta gikeneye kunonosorwa ku byo uwo muhanuzi w’Umuheburayo woroheje yavuze ku birebana n’isanzure ry’ikirere. Ariko kandi, cya gishushanyo gihambaye cyakozwe na Aristote cyo gikeneye kunonosorwa.
-
-
Ni nde washyizeho amategeko agenga isanzure ry’ikirere?Umunara w’Umurinzi—2011 | 1 Nyakanga
-
-
a Birashishikaje kuba Bibiliya ivuga ko isi ari uruziga, cyangwa nk’uko ijambo ry’igiheburayo ryakoreshejwe aho ribyumvikanisha, ikaba ari umubumbe. Aristote n’abandi Bagiriki ba kera bavugaga ko isi ari umubumbe, ariko icyo kibazo cyagiye kigibwaho impaka mu myaka ibarirwa mu bihumbi yakurikiyeho.
-